logo

NEW TALENTS

Stories Group

MY WOMAN S01 Ep 30

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Twaherutse Click Man abwiye Fanny ko amukunda nubwo batakundana.
.
Writte by Chris Nandi Ishimwe.
.
Fanny acyumva iryo jambo yahise yumva abaye ukundi ukuntu  gusa agira ngo arumviranye maze areba Click  Man.
Fanny ati’ Click  numvise neza cyangwa amatwi yanjye arumviranye
Click Man aaraseka jya kwicara.
Fanny aramufata ati” Oya Click wipfukiranya ijambo warumbwiye.
Click aramureba ati’ Ndakubwiye ngo ndagukundanubwo bitakunda ko dukundana,
Fanny   yumva asheje urumeza abura uko yifata abanza kwicara ku ntebe afata akanya aratuza. Hashize akanya areba Click Man mu maso.
.
Clic Man nawe aramureba ati’ Nonese ubaye iki
Fanny ati’ Waba uzi agaciro ki gitonyanga kimwe cy’amazi mu kanwa ku muntu wari wishwe n’Umwuma? Ijambo umbwiye niko rije rimeze.
Click Man araseka.
Fanny ati’ Wenda ahari wowe ntago wabyumva ariko njye ndimo kubyumva cyane. Click ntago ijambo ndagukunda ari ijambo rikaze kuruta ayandi yose. Ahubwo agaciro karyo karemwa nurivuze.
.
Fanny ahaguruka aho yicaye arongera asatira Click Man maze ahita aca bugufi imbere ye amureba mu maso.
Click Man aramufata ashaka kumuhagurutsa ati’ Oya wipfukama gutya Fanny. Ibi ni amahano.
Fanny ati” Oya reka mbikore mpe icyubahiro gikomey ijambo rirema umaze kumbwira.
Click Man ati’ Fanny ibaze hagizeuza hano agasanga Boss wanjye apfukamye imbere yanjye.
Fanny ageze aho arahaguruka  ati’ Click aka kanya ntago turi kubyerekeranya n’akazi; kubera o n’akazi kabaho ari uko na banyirako bahari.
.
Click Man aramureba.
Fanny amufata intoki ati’ Kunera iki wavuze ko wavuze ko unkunda ariko tukaba tutakundana? Ese nuko utizeye  ko ntabasha kuguha urukundo?
Click Man ati’ Fanny ntago njya nkushidikanya. Kuko mu bakobwa bose  namenye  waranyemeje. Nabonye umutima wawe udasanzwe kandi wuzuye ukuri n’umurava mwinshi.
Fanny ati’ None kubera iki rero.
Click Man ati’ Icyo navugaga  nuko wowe  ufite icyo wampa ariko njye nkaba ntacyo nabasha kuguha.
Fanny ati” Umva Click icyo uvuga ndacyumva. Ariko reke nkubwire ikintu kandi  ugihe agaciro. Urukundo ni icyuzuzo cy’icyuho. Urankeneye kugira ngo nkuzuze kandi ibintu bizagenda neza.
Click Man aramureba ati’ Hanyuma njyewe se?
Fanny  ati’ Nawe muri wowe niho har icyuzuzo cy’icyiho nifitemo. Click reka twihe amahirwe . ndabizi njye nawe tuzaba  guteranya na buhwanye.
.
Click arahaguruka atekereza  ku magambo Fanny amubwiye. Fanny amuza mu gituza.
Click Man ati’ Ese wowe umubiri wawe nukenera kwishima bizagena bite?
Fanny ati’ Wowe nizeye ko uzanhsimisha mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Ntago ar ihame ko ijyamo.
Click aramureba ati” Ntakibazo.
.
Tuze muri Office ya James. Rosette aje kumureba.
Rosette ati’ Nonese bimeze bite?
James ati’ Uriya mujyinga nubwo ari ikiremba ariko ariyemera cyane. Ndibaza niki Fanny yabonye muri Click Man wanatawe n’umugore?
Rosette ati’ Nanjye biracanga cyane.
James ati’ Ese ntacy wakora cyatuma  Fanny ahugwa Click
Rosette ati’ Ubuse nakora iki cyereka  habonetse icyatuma izina rya Click riseba
James ati’ Mfasha kugitekereza. Niba na ngombwa wiyambaze inshuti zawe.
Rosette ati’ Ariko ubundi niki cyasebya Click Man
James ati’ Ntago cyabura wana. Twanagihimba ariko kikaboneka.
.
.
Tugaruke muri office ya Click Man aracyarikumwe na Fanny barimo gusomana. 
Fanny ati’ Umva Click uyu munsi njye nawe ntabyakazi  reke twigire ahantu twishimire intambwe  nshya duteye.
Click Man ati’ Mabuja ko hari igishushanyo cyihutirwa ntarasoza.
Fanny ati’Umva tuza. Ba nyiracyo njye ndaza kuvugana nabo. Reka tugende.
Click ati’  Kuva ari wowe boss ukaba ubivze ntakibaz reka tugende.
.
Tugaruke muri Office ya James aracyavugana na James.
James ati’ Rose, ca hirya nanjye nshe hino kugeza igihe Fanny atandukaniye na Click Man.
Rosette ati’Sinzi ibyafashe Fanny. Ubundi narinzi ko ari Classic nk’umukobwa w’umunyamujyi kandi ufite amafaranga.
James ati’ Wowe reba icyo wakora.
Rosette ati’ Uretse ko hakiri na mahirwe kubera ko Click Man ntago yiteguye kuba yakundana na Fanny bitewe nuko yizeye Saranda akamutenguha bikarangira batandukanye. Click Man asa n’uwahise azinukwa urukundo.
James ati’ Noneho Fanny niwe uba wizirika kuri Click.
Rosette ati” Ni Fanny nyine. Urumva uburyo aba yicisha amazi kweri.
James ati’ Ndumiwe cyane noneho.
.
Bava muri Office barimo bagenda babona  Click na Fanny basohotse m nzu bakoreramo bafatante agatoki ku kandi bagiye. James na Rosette bagwa mu kantu.
James ati’ Ntiwavugaga ko Click biba bitamurimo, none kuki bafatanye  kuriya.
Rosette ati’ Ubwo nyine nanjye biracanze.
.
Twiyizire kwa Bella wigeze kuba marene wa Saranda. Saranda niho ari  yicaye kumeza aho barira. Bella aba azanye umureti amushyira imbere baganira.
Bella ati’ Ese ubundi Saranda wizeye ko uzaganira na Click akabasha kukumva.
Saranda ati” Numva mbyizeye nubwo mba mfite isoni ryo gusubira  mu maso ye.
Bella ati’ Wowe uzagende wicishije bugufi.
Saranda ati” Bireke. Nkigera  imbere ye nzahita nubarara hasi ndire cyane.
.
Bella araseka ati” Muko ndumva ufite gahunda.
Saranda ati’ Cyane. narahubutse cyane.
Bella ati’ Nawe nuko wumvaga hari icyo uzamukuraho. Ese ubundi utabeshye musubiranye kubera ko wumva umukunze cyangwa nuko ntayandi mahitamo ufite
Saranda ati” Umva Bella biragoye kumwakira ameze kuriya. Ariko sinzi ko nazagira andi mahirwe yo kubona  umugabo uteye nkawe mu mico.
Bella  araseka ati’ Nyine ubwo usubiyeyo byamaburakindi. 
Saranda ati’ Nonese Mare wowe utabeshye umugano umeze kuriya  utabasha kuyishyiramo urumva ari ibintu byoroshye wabasha kwakira?
Bella ati’ Wapi.
.
Tuze kuri Fanny  na Click Man bahise baza ahantu heza bashaka kuryohereza umunsi wabo. Barimo kwishimisha mu buryo bwose butandukanye.
.
Bigeze mu masaha y’umugoroba  baza kwicara ahantu bateguriwe heza bokereza inyama mu buryo bashaka bo.
Fanny atangira kotsa.
Bafite n’icyo kunywa.
Fanny areba Click araseka ati’Uyu munso njye nawe tugiye kurara mu cyumba kimwe.
Click araseka ati”  Ko ntacyo se nza kugufasha.
Fanny ati” Ibyo bireke. Byonyine uko nza gupfumbatwa nawe biraza kunyura. Ahubwo reka tuganire umbwire neza  inkuru yawe. Ubundi uko umeze niko wavutse?
Click Man ati’ Oya ntago ariko navutse.
Fanny ati” Byagenze bite.
Click ati” Ni nkuru ndende Fanny  bijya bingora no kuyivuga.
Fanny ati’ Ntakibazo ma! Uzaba umbwira witonze.
.
Utazacikwa na Episode ya 31

Comments