Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Nategereje ko ansubiza mbona nta makuru ari gutanga ndamwihorera nigira aho turira kureba ko hari icyo Carole yaba yateguye. Nahasanze indabo ziri mu ivaze, uko byamera kose zazanywe na Ryan. Ubu se ntuze cyangwa mbimubaze?
*Veronica:* Nguhaye amasogonda abiri ukaba wansohokeye mu nzu.
*Ryan:* Ahubwo ngiye kwicara nywe akantu. Waba ufite whiskey se hano?
*Veronica:* Ryan umeze nk’imbwa iri gushaka gukinira aho ba shebuja bari.
Urebye Ryan yari yigize nk’aho ari iwe. Ese ubu arabona ndi akagoryi koko cyangwa afite ikindi agamije kugeraho? Nazabiranyijwe n’uburakari mpita nterura ya vase ntatekereje ibintu byinshi mpita nyimutera. Gusa nyine sinari nzi ko Ryan azi gukwepa, yahise yunama ya vase iragenda ikubita ku gikuta irajanjagurika ku buryo udupande twarengaga igihumbi.
Yaregutse ahita andeba nabi, nuko akora mu ikoti yari yambaye akuramo pisitoli arayintunga. Ntatinze nahise ntera icy’inyuma mba nkoze mu kabati ko ku meza nanjye nkuramo imbunda ndayimutunga.
*Ryan:* Ok ndabona witeguye guhangana noneho
*Veronica:* Wansohokeye mu nzu wa mugabo we
*Ryan:* Nakabaye nakurashe kare ngasohoka ariko ndagukeneye
*Veronica:* Jyewe rero siko biri kuko singukeneye kandi ndakurasa nudasohoka
*Ryan:* OK. Urasa nanjye ndasa, turebe umuhanga noneho
*Veronica:* Ntushake kunsuzugura jyewe
*Ryan:* Umva ubu agahu kahuye n’umunyutsi jyewe sinkangishwa imitontomo yawe
*Veronica:* Umva wishaka kunsetsa rwose kuko nturimo umutamiro wanjye wowe rwose.
*Ryan:* Umva nzaza kukureba tujyane mu imurika. Kandi nushaka kwigira akari aha kajya he, witegure ko nzoherereza Celia imyirondoro yawe yose ndabizi bizamushimisha
*Veronica:* Genda wa macuho we, wa mwanda we.
*Ryan:* Ese ubwo ari jye nawe umwanda ni nde? Umva cherie wanjye, ibintu ni bibiri. Turi kumwe tugafatanya kwihorera kuri Celia cyangwa ntituri kumwe nkamuguteza.
Yavuze ayo magambo ahita asohoka. Mana weee. Numvise umutwe ushyushye, numva mfashwe n’ibimeze nk’ibisazi neza neza. Jyewe mfatanya na Ryan? Aribeshya ibyo ntibishoboka rwose na rimwe ntibizabaho. Ndumva icyatuma ntuza ari ukujya koga, wenda mu mutwe haruhuka.
Nakuyemo imyenda njya mu bwogero nuko mfungura amazi yo hejuru ndareka amanukiraho iminota igera mu icumi. Nakenyeye peignoir ubundi njya gushaka divayi nsuka mu kirahure. Nari ndi kugana mu cyumba numva Carole yinjira mu nzu
*Carole:* Mana yanjye
*Veronica:* Carole wahashye se byose?
*Carole:* Yego mabuja. Ariko se hano habaye iki ko ibintu mwabimenaguye?
*Veronica:* Carole wibyitaho, habaye kutumvikana bisanzwe mu bakundana, nta kindi
Carole yaranyitegereje, mbona ameze nk’uri gutekereza ko turi ibigoryi cyangwa dukina imikino mibi. Numvaga mbuze icyo mubwira n’icyo nkora, ariko nta kundi nyine byari byabaye kandi yari yabibonye
*Veronica:* Carole, humura ntabwo twarwanye nk’uko ubitekereza, ibyo nkubwiye ni ko byagenze nta kindi.
*Carole:* None se ko natekerezaga ko…
*Veronica:* Reka gutekereza rero wemere ibyo nkubwiye.
Nahise mwihorera ndizamukira mu cyumba cyanjye n’ikirahure mu ntoki.
*Tugaruke kuri Brad*
Nari nagize ibihe byiza na Veronica. Uyu mukobwa ariko kumufatisha biracyambereye ingorabahizi pee.
Iyo nirebye mu ndorerwamo ni ukuri nk’uko Veronica abivuga ndi mwiza. Rwose si ukwiyemera Imana yandemye neza pee. Gusa gufatisha Veronica biragoye pee. Si wa mukobwa wakizeza ibitangaza ngo ube wamufatisha, si wa mukobwa wajya uhora iwe ngo abone ko umwemera cyane, mbese ashaka ibikorwa rwose.
*Brandy:* Ese uri gutekereza ibiki?
*Brad:* Reka nta kidasanzwe rwose
*Brandy:* Ubanza ariko wiyibagije ko turi impanga mwana? Mbwira sha nta kibazo
*Julia:* Ese Fernando ari hehe?
Yabibazaga ubona afite ubwoba no guhangayika
*Brandy:* Unyumvire. Si wowe mugore we se? Ahubwo tubwire. Ari hehe?
*Julia:* Uranyumvira ibi bigoryi ra. Umva hashize amasaha abiri Fernando ambwiye ngo aratashye none ntaragera hano. Murumva idahangayikishije?
*Brandy:* Umva Julia abagabo bagira gahunda nyinshi zitungurana buriya ntihabuze uwahise amujyana gufata kamwe. Wowe wihangayika rwose
*Julia:* Ese ubwo uzi ko Fernando ntamuzi? Iyo gahunda zihindutse ahita ambwira. Ibyo rero uvuga sinzi aho ubikura
*Brad:* Ariko se ubwo ntuzi umwihariko wa ba Kaba? Buriya yagiye kureba inshoreke ye
*Julia:* ziba se wa mushenzi we. Uranyumvira
*Brad:* Ubwo noneho gusakuza kwawe niko gutuma aboneka.
Twahise duseka jyewe na Brad. Ubundi ikintu Julia atazi ni uko Fernando atamukunda na gake rwose. Iyo atamutera inda ntibari kubana.
Hanyuma rero ikindi atazi ni uko ba Kaba icyo tuzwiho ari ugucana inyuma. Kuba Fernando yaba yigiriye kureba ka Nyirantarengwa si igitangaza.
*Celia:* Ese habaye iki hano?
*Brandy:* Ni umukazana wawe uhangayitse ngo yabuze za bagabo ra
*Celia:* Julia reka guhangayika nanjye urantera ikibazo
Papa yari yibereye hanze ari gusoma ikinyamakuru, ntiyari yigeze ananyeganyega ngo agire icyo avuga. Umukazana we arahangayitse ariko we ntacyo bimubwiye rwose.
*Victor:* Muri gusakuza mugatuma ntumva neza ibyo ndi gusoma
*Julia:* Ariko muze, nturi kubyumva koko? Fernando yabuze.
*Celia:* Ntumbwire ko utazi aho umugabo wawe ariko aherereye? Byaba bibabaje binashekeje rwose
*Brandy:* Tujye ku meza wana jyewe ndisonzeye
*Brad:* Ariko sha baravuga ko umuntu yabuze wowe ukarata inda imbere?
Ntababeshye nanjye nari ntangiye guhangayikira Fernando noneho kuko si gutya asanzwe. Kandi kuva Britanny apfuye buri gihe haba ikintu kibi ku muryango wacu. Julia yazamutse kureba Pablo wari ukangutse arira, ni na bwo twumvise amahoni y’imodoka ku gipangu cyacu.
*_Fernando se kandi bite bye? Ryan se na Veronica amaherezo yabo ni ayahe ubu ngubu? Hanyuma se iyi modoka ije ni iya nde? Agace ka 34 ntuzagacikwe_*
Comments