Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Twaherutse Click ashimuswe.
.
Written by Chris nandi Ishimwe.
.
Mu masaha y’ijoro, Fanny aeze mu rugo aparika imodoka avamo maze aza mu nzu, yinjora mu nz ahamagara cher we ariko akumva ntago amwitaba.
Fanny ati” Ese ubwo cher ntago unyumva wamvugisha?
.
Arakomeza aza mu cyumba aburamo Click Man. Ava mu cyumba ajya kumushakira mu gikoni agezeyo nabwi aramubura.
Fanny ati” Baby urihe? Ese ubwo ntago uziko nkukumbuye.
Akomeza kugenda amushakira ahantu hatandukanye aho mu rugo aramubura. We agatekereza ko Click Man ariwe urimo kumwihisha kubushake.
.
Kurundi ruhande abasore bashimuse Click hari ikizu bauzanyemo bamwicaza ku ntebe bamutunze imbunda baramuhambira.
Click arabareba arababaza ati” Muri bande niki ,munshakaho?
Abasore baramureba gusa.
Click ati’ Niba ari amafaranga mushaka nayabaha mutiriwe mumfata gutya. Mundekure mbahe amafaranga yose mushaka.
Umusore umwe aramureba cyane ati” Umva ntago ari wowe muntu wenyine ufite amafaranga waduha.
Click ati” None muri bande kuki mwanshimuse murashaka iki?
Umusore ati” Turashaka kukwica gusa ntakindi.
Click arikanga ati” Nabakoreye iki gituma mushaka kumyica?
Umusore ati” Ziba uceceke wakire ibigiye kukubaho. Singombwa ko tukubwira iby wakoze. Icyo tuza kugukorera gusa n’ukuguhuza n’urupfu ntakindi.
.
Agiye kongra kuvuga bahita bamufunga umunwa.
Click abona biri serie cyane arikanga agiramo ubwoba.
.
Mu rugo Fanny we akomeje kumushaka, ndetse we arimo gutekereza ko Click yaba yamwihishe kubushake.
Nuko akomeza kumushakisha ahantu hose amuhamagara anamusaba ko ataomeza kumwihisha ko ashaka kumuona amukumbuye.
.
Fanny ava mu nzu agaruka hanze areba hirya no hino aribaza ati” Click kubera iki ushaka koi bi bikomeza kuba? Basi wansinze nagushatse ndakubura ngaho igaragaze cher sibyo.
.
Uko arimo kwivugisha umuzamu wabo aramwumva maze aza amusanga.
Zamu aramureba ati” Mabuja ko urimo kwivugisha habaye iki?
Fanny ati” Click yanyihishe namubuze.
Zamu ati” Boss ntago yigeze ataha.
Fanny agwa mu kantu ati”Ngo ntago yigeze ataha?
Zamu ati” Yego,
Fanny ati” Kandi twatandukanye mu kazi avuga eje mu rugo
Zamu ati” Ntago ygeze ataha. Nonese imodoka yagendeyemo hari iyo ubina hano mu rugo.
Fanny yitegereje neza koko abona imodoka yagendeyemo ntayihari. Ntago yariyiheze abibona kubera ubwinshi bw’imodoka bafite mu rugo.
.
Fanny agaruka mu nzu afata telephone ngo amuhamagare amubaze aho ari. Akimuhamagara telephone ye iba compose biramuacnga. Arongera ahamagara bwa kabiri.
.
Kumbe telephone ye Click abasore bamushimuse bayimwatse barimo kuyemenagura. Click arimo kubareba bayimenagura.
Barayimenaguye yose bayigira ibimene.
.
Fanny ahamagara inshuro nyinshi telephone iba compose. Ubwo biba bitangiye kumucanga cyane. atangira kwibaza icyo Click yabaye aracanganykirwa. Ava mu nzu ajya hanze yibaza aho agiye kujya hose amushakira haramuyobera.
Ageze mu modoka ahita ahamagara kuri telephone mama wa Click.
Fanny ati” Hello,
Mama Click ati” Uraho neza mukobwa wanjye
Fanny ati” Click arahongaho?
Mama Click ati’ Oya.
Fanny arikanga ati:” Namubuze na telephone ye ntago iriho.
Mama Click nawe aba arikanze cyane ati” Ngwiki? None umwana wanjye yaba arihe yaba yabaye iki?
Fanny ati” Namubuze pe!
.
Mama Click yumva biramurenze nawe ubwo gutuza biba biranze.
Fanny ahita ahamagara na Mama we nawe aramubaza, Mama we amusubiza ko ko Click atigeze ajya ajyayo.
Fanny bimicangira burundu sasa hamwe yumva agiye no gusara.
.
Bidatinze, Mama Click na Mama we bababamugezeho bamubaza uko byagenze byose bajya gutandukana.
Fanny arababwira byose. Ubwo bahita batekereza uko bagiye gushakisha. Amasaha aricuma andi araza ariko bashakisha Click imihanda yose baraheba.
Bigeze mu rukerera bahise bagana police bavuga ikibazo bafite maze Police itangira kubufasha gushakisha.
.
Kurundi ruhande niko Click arimo gutotozwa cyane ahondagurwa, kandi ikibabahe nuo atazi icyo arimo kuzira.
.
Iminsi ibiri irashira neza neza Click baramubuze. Muri iyo minsi Fanny atangira kubaho nk’umusazi yaracanganyikiwe.
Mama Fanny abona ko ubuzima bw’umwana we bugiye kwangirika burundu.
.
Hashize iminsi itanu yose, baramubuze. Fanny yabaye nk’ikiragi ntacyo akibasha kuvuga.
Bari mu rugo bose, telephone ye Fanny yarasonnye nk’iyakiriye message, Mama Fanny arayumva areba Fanny.
Mama we ati” Fanny wareba telephone yawe.
Fanny ntiyabyitaho kubera ukuntu asigaye yarabaye.
Mama we arahagaruka amuza iruhande amwaka tekephone areba sms bamwoherereje afunguye ivuga ngo reba kuri kuri whatsapp yawe, afungura whatsapp arebaho abona ni ifoto ya Click bamwoherereje yishwe.
Mama Fanny akiyibona yarikanze asakuza rimwe. Fanny ahita agira amatsiko yo kureba ikintu Mama we abonye.
.
Fanny nawe ahita afata telephone arebye abo ni amafoto y’umurambo wa Click yishwe nabi cyane.
Fanny acika intege agwa hasi ararira cyane hafi amarira yose kumushiramo.
.
Hashize iminsi icumi, mu masaha y’ijoro, abasore baribarashimuse Click baramufashe bamushyira mu modoka. Kumbe Click ntago yapfuye ahubwo ni amafoto beditinze bagaragaza ko yapfuye kandi atarapfuye.
Ubwo bamutwaye mu modoka bageze ahantu kumuhanda bamujugunya aho ameze nabi cyane ntacyo yabasha kwimarira.
.
Bamaze kumuta aho, ako kanya hahita haza imodoka irimo Saranda iparika aho. Saranda ava mu modoka na Tony bafata Click bamushyira mu modoka barimo baramutwara bamujyana mu rigo kwa Saranda.
.
Aba mu rugo kwa Saranda, Saranda ariwe umwitaho cyane buri munsi.
.
Kurundi ruhande kuri Fanny we ubuzima busa n’ubwahagaze burundu ntacyo akibasha gukora. Muri iyo minsi n’akazi ka Company yahise asa n’ukeguriye James na Rosette ngo babe bakiraho mugihe we atameze neza.
Buri munsi James akaza kumuha raporo mu rugo.
.
Buri uko aje kumuha raporo y’ibyakozwe akagerageza no kumuhumuriza amubwira kwakira urupfu rwa Click bikarangira.
Fanny aramureba ati” James, wowe ita ku kazi gusa. Naho izindi nama zose ujya ump zireke.
James ati” Ariko ndimo kugufasha. Nukomeza kumera gutya ubuzima bwawe buzaba bubi cyane.
Fanny ati’ Ndeka rero.
Mama Fanny araza arabumva ati” Fanny, gerageza wumve icyo James avuga. Kuba akubwira gutya kose ntago ari uko akwanze ahubwo araguhangayikiye.
Fanny arabareba,
James ati” Fanny icyo nifuza nuko ubuzima bwawe bugaruka kumurongo.
Fanny ati” Umva taha ntayandi magambo nshaka kumva.
James arahaguruka aramureba ati” Cyangwa fanny wareka tugafate agahe gato tukaba tuvuye inaha niba hakomeza kukwibutsa Click.
Mama Fanny ati” Icyo gitekerezo uvuze ni sawa cyane James.
.
Tuze kwa Saranda, Click asa n’umaze koroherwa.
Saranda aba aje mu cyumba kumureba afite amafoto mu ntoki.
Click aramureba ati” Kubera iki ndi hano?
Saranda ati” Kuki ikibaza icyo kibazo.? Nakubwiye ahantu nagukuye nkuzana hano mu rugo kugira ngo nkwiteho.
Click ati” Harya hashize igihe kingana iki ndi hano?
Saranda ati” Amezi atanu.
Click aratungurwa ati” Amezi atanu yose.
Saranda ati” Yego biragutumguye cyane kubera ko niyo warumaze usa n’uri muri koma.
.
Click ati” Nkeneye kuvugana n’umugore wanjye.
Saranda ati” Umugore wawe ushaka kuvugisha ntawugihari.
Click ati” ntawugihari gute?
Saranda ahita amuhereza y’amafoto, Click arayafata ayarebye abona ni amafoto y’ubukwe, Fanny asezerana na James.
Click arumirwa ati” Ibi byabaye ryari?
Saranda ati” Mu meze atatu ashize.
.
Utazacikwa na Episode ya 44.
Comments