Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Bamwe mu bahanga bemeza ko ukuri ari ikinyoma cyemewe na benshi, muri make baba bashaka kuvuga ko nta kuri kubaho ahubwo icyo abantu bemeranyijeho ko ari ukuri nicyo gihinduka ukuri. Ahanini babihera ku mateka y’isi n’iremwa rya Muntu. Burya ngo abantu bitwa Adamu na Eva ntabwo babayeho ahubwo biriya byanditswe kugirango tubashe kumenya inkomoko ya Muntu.
None se ubu mu bucamanza ntibizwi ko Kimonyo ari we wasambanyije Gasaro akamutera kwiyahura kandi uwabikoze ari we Kadafi ari aho yidegembya? Ubu ukuri nyako nikuramuka kugiye ahabona, icyari ukuri kizahinduka ikinyoma kuko ukundi kuri kuzaba kubonetse
Ni nayo mpamvu tugirwa inama ko mbere yo kwemeza ikintu ko ari ukuri cyangwa se ikinyoma twakagombye kuba twari duhari kandi turi bazima cya kintu kibaho.
Uzi guhamya ngo runaka ni indaya kandi ntaho wigeze umubona asambana ahubwo ugendeye wenda ku myambarire ye cyangwa se ibyo wumvanye kanaka? Mbese uti kanaka yarambwiye ngo yamubonye ari kumwe na kanaka basohoka muri lodge. Ubwo ukaba urabihamije kandi ntuzi niba ubikubwiye akubwiye ukuri koko, kandi ntabwo uzi iyo lodge icyo barimo bayikoramo, n’ibindi
Ubushakashatsi bwerekana ko kimwe mu gihungabanya ingo nyinshi atari uburyo abo muri urwo rugo babanye ahubwo ni ibituruka hanze ni na yo mpamvu umuhanga yavuzeko igituma ubwato burohama atari amazi bugendamo ahubwo ni amazi yabwinjiyemo
Burya udahaye agaciro ibikuzengurutse, ibivugwa wabibamo kandi ntabwo biguhungabanya ariko uzibeshye rimwe gusa ubihe agaciro, ubwo urugo ruzaba rutangiye kugendera ku manga rwose pee
Yemwe narondogoye ntanga ubusobanuro ku kuri ahubwo reka twikomereze ibyacu
Ubwo umunsi wageraga Kimonyo yahurije hamwe abantu yumvaga ko bagomba kumufasha gushyira ukuri ahabona. Abo ntabandi ni umugore we Umuhoza, inshuti ze Gasana na Gacupa ndetse na mukuru we Gatare.
Yari yabateguriye ibyokunywa nk’inshuti ze dore ko yamaze no kubona akazi aba akora kamutungana n’umuryango we.
Bamaze gufata aka round ka mbere nibwo yahagurutse ajya imbere ya Umuhoza umugore we ubundi amupfukama imbere, imbere y’abari bateraniye aho bose
Kimonyo: ntabwo mpfukamye ngo nkwambike impeta kuko ari byo byateye ndetse bigezweho ahubwo mpfukamye imbere yawe ngirango ngusabe imbabazi mugore nakunze ndetse mugore nakoye. Umunsi murumuna wawe agira ibyago ntabwo mu kuri nari nagiye mu nama nk’uko nabivugaga na cyane ko ibyatangajwe n’ubushinjacyaha byavuguruzaga ibyo navugaga. Nahishe ukuri kuko ntifuzaga kuba nasenya urugo rwanjye n’urw’abandi ariko ubwo nageraga muri gereza nkaganira na bagenzi banjye twari dufunganye nasanze guhisha ukuri ngo ugire ibyo urengera ari byo bibi kuko kwa kuri iyo kumenyekanye atari wowe bivuyeho, biba bibi kurutaho. Uwo munsi rero, nako reka mbanze nsabe ntimurambirwe ngiye kuvuga byose uko byagenze, nakubeshye ko ari inama ngiyemo ariko nari mfitanye gahunda n’uwo twari twapanze guhuza tukinezeza. Mu kuri nciye bugufi nsaba imbabazi ko naguciye inyuma kandi kugera icyo gihe wowe wari umbaniye neza ndetse nta na kimwe nari narakuburanye.
Umuhoza byamwanze mu nda yumva ikiniga kiramufashe kubona umugabo aca bugufi ubwe akemera ko yakosheje ndetse agasaba imbabazi. Yibutse ko na we yazihawe ndetse bitanatinze yumva ko akwiye kuzitanga ako kanya atajijinganyije na gato rwose pee
Umuhoza: niba ari icyo cyaguteye gupfukama rwose haguruka imbabazi ndaziguhaye kuko nanjye wampaye izo ntari nkwiye ndetse wampaye izo ntakekaga ko nahabwa. Gusa ndibaza icyatumye uhisha ukuri kugera ubwo unafungwa koko?
Kimonyo yarahagurutse ubundi aricara maze akomeza ibyo yababwiraga
Kimonyo: mu kuri ntabwo nabigiriye jye gusa ahubwo numvaga ntashaka kuba nasenyera uwo twari kumwe uwo munsi. Iyo aba ari umukobwa wenda nari kubivuga ibyanjye nkabyimenyera ariko kuba yari umugore w’abandi natekerejeko kuvuga ukuri bishobora kumusenyera. Siniyumvishaga ko nakatirwa iriya myaka bankatiye na cyane ko uwapfuye byari byavumbuwe ko yiyahuye atari ukwicwa. Gusa ubwo nageraga muri gereza nibwo nashubije ubwenge ku gihe nsanga guhisha ukuri byangije byinshi ndetse byansize icyasha ntafite. Ndetse muri iyi minsi ubwo nafunguwe ku mbabazi ndabibona aho nyuze hose kuko basigaye barampimbye amazina atandukanye bamwe banyita Nyamuryabana abandi bakanyita Mucutsumumpe, basigaye bambona bagahungisha abana, muri make nabaye iciro ry’imigani. Rero ibyo byose byanyeretse ko guhisha ukuri bitari bikwiye. Na rwa rwandiko naberetse rwasizwe na nyakwigendera burya narusanze mu myenda ye ndaruhisha, kuko rwari gutuma ukuri kumenyekana noneho ibinyoma byanjye bikajya ku mugaragaro nuko mpitamo kuruhisha ariko ubu ndakeka ko nirutangwa mu bucamanza bazaruheraho bemeza ukuri ngahanagurwaho icyaha
Gatare: ibyo ndumva bishoboka ariko ntabwo ari ibintu wavuga ko byoroshye na gato rwose pee. Kuba utarajuriye uwo munsi, iminsi 30 yemewe yo kujurira igashira utajuriye nabwo sinzi ko nujurira hari icyo bizatanga.
Babaye bakirimo kwibaza ibyo byose babona Gihozo arinjiye atunguranye maze arabasuhuza bose nuko ageze kuri Gacupa aba aciye bugufi aramupfukamira imbere ya bose. Gacupa yabanje gukoma mu mashyi araseka cyane
Gacupa: ariko sha nsigaye nywa ukaba ari wowe usinda koko? Cyangwa hari filimi uje gukinira hano nkaba ntabisobanukiwe?
Gihozo: ntabwo ari filimi nje gukina ahubwo mpfukamye imbere yawe kuko ntakwiriye kwitwa umugore wawe. Narahemutse kandi guhemuka kwanjye ingaruka zabyo nubwo zitabonekera amaso yanyu ariko umutima wanjye wabaye igisenzegeri warashwanyaguritse pee. Ndakeka Kimonyo yamaze kubabwira ibye ni cyo gihe rero nanjye ngo mbabwire ibyanjye. Mugabo mwiza ndagusaba imbabazi ko mfatanyije na Kimonyo inshuti yawe magara twaguhemukiye maze nguca inyuma. Wa munsi muramu we apfa ni jye twari kumwe nubwo nakubeshye ko ngiye kureba umwana twiganye ariko si ho nari ngiye ahubwo nari mfitanye gahunda na Kimonyo kandi ntabwo bwari ubwa mbere byari ibintu bimeze igihe. Umutimanama wanjye ntabwo unyemerera gukomeza kuba umugore wawe ukunda, ndetse mvuye mu rugo namaze kuzinga ibyanjye niteguye kugenda nunsenda kuko ndabikwiye ariko byibuze ndasaba nunabikora ubanza unyihere imbabazi kandi unyemerere njye nza gusura abana banjye kuko bo ni abaziranenge kuri byo. Icyakora icyo nakwizeza ni uko byarangiye bitazongera.
Abari aho bose bahise barebana ubona ko bumiwe. Gacupa yahise afasha icupa hasi azunguza umutwe amarira amuzenga mu maso. Yahise ahaguruka anahagurutsa umugore we abandi bagirango ni akantu keza agiye gukora. Yahise amucanira urushyi rwiza rwiza, ahindura mu wundi musaya amwongeza urwa kabiri. Bagiye kumufata ngo bamubuze kurwana babona we ubwe aratuje aricaye asaba umugore we kwicara na we.
Gacupa: iyo ataba Kimonyo mwaryamanye mba nkwishe bakaguhamba nanjye bakamfunga ariko Kimonyo narabimubwiye nta cyaha na kimwe yankorera ngo nanirwe kumubabarira kuko ni imfura nubwo yanciye inyuma. Ikindi izo nshyi ngukubise ni ukugirango nuzajya unatekereza nanone kongera ujye wibuka ibyabaye umunsi menya ko wabikoze, si igihano nguhaye ahubwo ni urwibutso kandi bikaba ingaruka y’icyaha. Ntabwo nakemera ko usubira iwanyu kuko nubwo wanciye inyuma ariko ntakindi cyaha ngushinja. Ikindi kandi umbabarira kenshi nanjye, ibibera mu buriri iyo nagasomye urabizi kandi wabyihanganiye kenshi, byo ubwabyo ndabizi neza ntawundi mugore burya wapfa kubyihanganira no kubyakira.
Gasana: uyumunsi ndatunguwe ariko ndize ndetse ndishimye. Burya koko ukuri kutamenyekanye gushobora kwangiza byinshi ariko nanone imbabazi ziruta ibindi byose bibaho kuri iyi si ya Rurema. Ariko nanone ndumva ibi bidahagije. None se Kimonyo ko twe tubizi ko utasambanyije Gasaro, ko tubizi ko hari urwandiko yasize yanditse, ko tuziko hari uwitwa Kadafi basambanye, ari na we watumye yiyahura, urukiko rwo ruzahera hehe rumenya ukuri kwabyo?
Gatare: nanjye murarimfashe rwose pee. Kuko buriya mu rukiko hari byinshi bisabwa kugirango urubanza rucibwe, cyangwa se ngo rube rwasubirishwamo.
Kimonyo: byose ndabizi ariko mfite uburyo butatu nabwiwe nakifashisha bwatuma ukuri kumenyekana ndetse nkagirwa umwere.
*Ubwo buryo ni ubuhe? Agace ka 16 ntuzagacikwe*
Comments