logo

NEW TALENTS

Stories Group

THE NIGHT OF NYSHI S01 Ep 20

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
THE  NIGHT OF  NYASHI
.
   ∆∆ Episode 20∆∆
.
Duheruka Cloy ajya gushyira indabo ku imva ya mama we maze akabona Mama we arimo kumureba arimo kuruka amaraso nabwo maze Cloy akikanga akagwa hasi atabaza.
.
Author: Chris Nandi Ishimwe.
 .
Cloy yaguye hasi agaramye atabaza. Abaraho nabo barikanga. Bamwe bahita bajya kumufasha batekereza ko ari ihangabana afite bitewe no kuba atarimo kwakira urupfu rwa Mama we. Mu bagiye kumufasha na Velas arimo. Baramufata bamujyana kuruhande. Abandi bakomeza umuhango.
.
Cloy bamuzana mu modoka, bamwicaza mu modoka. Abandi baragenda Velas asgarana nawe.
Velas ati" Cloy komera ihangane.
Cloy yitsa umutima agerageza gutuza. Gusa hashira akanya akongera kubona Mama we agenda aho hafi afite amaraso mu kanwa. Velas aramufata aramukomeza.
Velas ati" ese ni kihe kibazo?
Cloy ati" Ndimo kubona mama aruka amaraso
Velas ati' Ni ya mashusho ya Mama wawe arimo kugaruka mu mutwe wawe igibe yapfaga arimo kuruka amaraso
Cloy ati" Oya ndimo kumubona hano.
.
Velas aramufata cyane ati" Cloy mama wawe yagiye. Ibyo urimo kubona ni amashusho arimo kugaruka.
Cloy ati" Ubwo naringiye gushyiraho indabo, mubonye aryamye mu imva ye andeba n'ubundi arimo kuruka amaraso
Velas ati" Biri mu mutwe wawe wowe tuza.
.
Cloy ati" Sinzi icyabaye kuri Mama.
Velas ati" Ese ahubwo kubera iki hatabayeho umuhango wo gusezera ku murambo
Cloy ati" ntabwo uwo muhango warikuba.
Velas ati" Kubera iki?
Cloy ati" Ni byinshi bidasobanutse twabonye ku marambo wa Mama.
.
Velas arabyumva ati'" nibiki mwabonye ?
Cloy ati" Umurambo wa Mama wari washiririye wabaye nk'amkara. Ikindi twabonye ikimenyetso kuri we tutazi ngo cyamugiyeho gute cy'umusaraba ucuramye.
Velas arikanga!
.
Kurundi ruhande umuhango wo gushyingura urimo kugenda ugera kumusozo. 
Sam n'abagenzi be aho bahagaze, yarahindukiye abona Katiana aho ahagaze maze agenda amusanga amugeraho.
Katiana aramureba.
Sam ati" nizere ko ntababangamiye ?
Katiana ati" Oya.
Sam ati" Murakoze..
Katiana ati" Dukoze iki?
Sam ati" Nyine kuba tutababangamiye.
.
Saranda na ba Gentile nabo mu gace bahagazemo, Saranda arabibona Sam avugana na Katiana. Kandi mbere hari ukuntu Sam yabaga areba Saranda. Saranda agatekereza ko ahari wasanga Sam yari yaramugiriye crush. None arabona  arikumwe nundi mukobwa.
Gentile arabibona ko Saranda yafushye. Amufata umutwe arawuhindukiza arongera awurebesha imbere.
Gentile ati" wireba ibibabaza Umutima wawe. Uriya mukobwa urabizi ko mutahangana imbere ya Sam.
Saranda ati" Njye ariko ntabwo mpanganye nawe.
Gentile ati" Katiana yavuze ko Umukobwa ufite ikibuno ( Nyashi) ariwe ugenzura amarangamutima n'amahitamo ya buri mugabo wese. Twe aka kanya ntamusore watureba igihe umukobwa nka Katiana ahari cyangwa Cloy.
.
Twigarukire kuri Cloy na Velas aho bari bicaye mu modoka.
Velas ati" Nonese ibyo byamubayeho gute ?
Cloy ati" Twese ntawe uzi icyabaye. Ndetse n'abaganga bavuze ko batazi icyabaye.
Velas abitekerezaho cyane. 
.
Velas ati" urupfu rwa Mama wawe rwuzuye amayobera.
Cloy ati'" ni amayobera gusa.
Velas ati" Gusa Imana imwakire mu bayo.
Cloy ati" Urakoze Vela.
Velas ati" urumva se watuje?
Cloy ati" birimo kuza. Ariko ndibaza kubera iki ndimo gukomeza kubona amashusho ya Mama aruka amaraso. Kandi na mbere yuko bimubaho narinabibonekewe.
Velas aratungurwa ati" wabonekewe Mama wawe aruka amaraso mbere yuko binamubaho?
Cloy ati" Yego.
Velas abyumvise arikanga!
.
Uwo mwanya babona n'abandi bavuye mu irimbi umuhango urarangiye baraje.
.
Tuze kurundi ruhande mu kazi kuri Company. Shema ari mu kazi muri Office ye. Hashize akanya afata telephone ajya kuri ya website, ashakisha Katiana maze aramwandikira sms amwibutsa gahunda bafitanye muri weekend.
Katiana aramusubiza amubwira ko abyibuka neza.
Shema arishima cyane.
.
Nyuma yo gushyingura no gukaraba intoki, abantu batangiye kugenda bataha.  Ba Velas nabo barataha.
Bataha Sam avuga inkuru y'ukuntu yamaranye akanya na Katiana baganira. 
Ruby ati" Ese ubwo ntabwo urimo kwiyemera?
Sam ati" ahubwo se ntabwo mwaturebaga!
James ati" njye nakubonye man
Sam araseka.
Ruby ati" Noneho wateye intambwe irenze man
.
Uko baganira Velas we  ariyicariye wenyine arimo gutekereza gusa mu magambo Cloy yamubwiye. 
  " Na mbere yuko Mama apfa arimo kuruka amaraso narinabibonekewe mbere yuko biba.
Arongera yibuka, Cloy anamubwira ko Umurambo wa Mama wabo wari washiririye nk'amakara ndetse anariho ikimenyetso cy'umusaraba ucuritse.
.
Amaze kubyibuka arahaguruka ajya mu cyumba cye ajya aho abika ibitabo bye. Hari igitabo yafashe mu bindi maze ava mu cyumba agaruka muri Salo kugisoma.
.
Kurundi ruhande Katiana yibereye iwe mu masaha y'umugoroba yumva ukomanga , aza kumuryango arafungura abona ni Cloy.
Katiana ati" Cloy  bite ko ugenda amajoro.
Cloy ati" meze nabi nkene kuri ya Juice  ujya umpa.
.
Udacikwa na Episode 21

Comments