logo

NEW TALENTS

Stories Group

THE NIGHT OF NYSHI S01 Ep 35

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
THE NIGHT OF NYASHI
     ∆∆ Episode 35 ∆∆
 .
Duheruka Sifa nawe abonye ya website ya the night of nyashi
 .
Author : Chris nandi Ishimwe.
..
Mu masaha y'ijoro, hari inzu y'agatangaza, Cloy ajeho. Tax voiture imuzanye iparika imbere aho kuri iyo nzu.
Cloy afata telephone, ahamagara uwo muntu aje kureba amubwira ko ahagaze. Uwo muntu amubwira ko agiye kuza hanze kumureba.
.
Tuze imbere muri iyo nzu. Ni inzu nziza cyane ya apartment . Ariko bigaragara ko idatuwe. Harimo umugabo witwa Manase akaba na Pastor ukomeye. Ahagaze muri salo. Afunze amaso asa nurimo kwibaza anatekereza kubigiye kuba. Hamwe iyo hari icyo ugiye gukora ubanza kurwana n'umutima.
Nyuma ya kanya afashe icyemezo , maze afungura umuryango wa salo arasohoka aza hanze kuri geti arafungura.
Abona hanze taxvoiture izanye Cloy. Cloy ava muri taxvoiture, arishyura maza aza imbere ya Manase. 
Manase aramwitegerezaaaa maze araseka.
Cloy ati" ko useka ?
Manase ati" ni wowe byanyabyo
Cloy aramwenyura ati" wumvaga nza kuba ntandukanye ?
Manase ati" mbere na mbere ni karibu
.
Cloy yinjir igipangu.
.
Kurundi ruhande michel ari mu modoka arimo gutaha. Ni muri ayo masaha yijoro. Arimo kugenda yumva uturirimbo dutandukanye yacuranze.
.
Umugore we Tamie ari mu rugo. Ari muri dinning room arimo gutegura amafunguro meza kumeza.  Yateguye amafunguro adasanzwe,Michel akunda. Yabikoze ashaka ko we n'umugabo we baza kugirana ibihe byiza. Ndetse arumva yifuza ko byaza kugenda neza. Ndets umugabo we akongera kubona ubwiza bwe n'agaciro yahoranye nk'umugore.
Afata telephone aramuhamagara. Michel uko ataha abona umugore aramuhamagaye. Afata telephone aritaba.
Tamie ati" Rukundo rwanjye . 
Michel, yumva iryo jambo ni irisanzwe ntacyo rivuza imbere muri we. Tamie yumva Umugabo ntacyo asubije.
Tamie ati" Ese bea bite?
Michela ati" ibyo se wiharaje ni biki kandi?
Tamie yumva arababaye, kumva Umugabo amubwira gutyo.
.
Gusa akomeza umutima, nkaho ntakibaye ati" Honey ntabwo ari ibyo niharaje. Ahubwo ugeze he utaha My Love.
Michel ati'' ndimo gutaha.
Tamie ati" Banguka ndagutegereje mugabo mwiza.
.
Michel ati" Sawa.
.
Arakupa.
Tamie arabyumva neza ko umugabo nta santima akimugirira habe na gato. Ava muri salamnger aza mu cyumba cyabo aza imbere ya mirrror arireba. Yibaza imbere muri we ikibazo yaba afite imbere y'umugabo we.
.
Tugaruke  kuri ya Apartment ya Pastor Manase.  Yakiriye Cloy bahagaze mu nzu muri salo. Cloy yitegereza ubwiza bw'inzu.
Manase ati"  ni karibu
Cloy ati" aha hantu ni heza.
Manase ati" urakoze. Kandi hajyanye n'ubwiza bwawe rwose. Es naguhobera mbere yuko wicara ?
Cloy aramureba maze araseka ati" wampamagaye. Kandi uzi icyo wampamagariye. Kandi nanjye nzi icyatumye nza.
Manase ati" Uri umukobwa uri Class nkuko ugaragara kbsa.
.
Manase aramwegera maze aramuhobera. Cloy nawe aroroua aramwiha wese. Manase ibiganza bye biramanuka bifata kuri Nyashi. Agishyiraho ibiganza, imisemburo iriruka cyane iyo hasi mu ipantalo
.
Twiyizire mu rugo kwa Melisa. Melisa nyuma yo kumukura kwa Muganga, yaje kurwarira mu rugo. Insuti ze Ella na Solla basimburana baza kumurwaza no kumwitaho. Solla niwe aka kanya urikumwe nawe. Melisa ari kugitanda.
Solla aramureba ati" Ariko Meli, utarikora ibi bintu, wabonaga ukuntu wari mwiza?
Meliss ati" Ese ubuhe bwiza uvuga narimfite?
Solla ati" Ese koko Nyashi nicyo kirango cy'ubwiza ?
Melisa ati" Nuko bitangendekeye neza. Ariko pe niba utabona ko Umukobwa ufita Nyashi aba agaragara neza, wasigaye inyuma.
Solla ati" Ntanarimwe njye ariko nzigera mbibona pe!
Melisa ati" Gumana imitekerereze yawe.
Solla ati" byibura banza urebe ibibazo izo Nyashi uvuga zagushyizemo. 
.
Meliss ati" Ni umwaku nagize. Kimwe nuko warwara bisanzwe arega..
Solla ati" Nyamara, ibi byateye Satani arimo kubitwibiramo roho. Nuko abantu badashaka kubyumva no kubibona. Satani yagwije ubwibone mu bakobwa kandi bugambiriye gufata mpiri buri mugabo wese. Abagabo nabo, amaso ya roho zabo iyo bareba ibibuno by'abakobwa, ntakindi bizagaburira uretse ubusambanyi. satani nicyo ashaka. Kandi hari umugambi uteye ubwoba uri muri ibi. Utaramenyekana .
.
Kurundi ruhande mu rugo kwa Amelia mu masaha y'ijoro. Mama Amelia yicaye muri salo. Amelia aza imbere ye. 
Mama we aramureba ati" Hari icyo ushaka kuvuga ?
Amelia ati" yego.
Mama ati" mbwira nyine.
.
Amelia abanza kwibuka neza igitekerezo cy'umugambi w'ikinyoma bapanze kubeshya ababyeyi babo, kugira ngo bibafashe gukora impunduka z'imibiri yabo bashaka gukora.
Mama we aramwitegereza.
Amelia ati" Hari trip tugiye kugira y'iminsi 7.  Tugiye kujya muri Park mu majyaruguru.
Mama Amelia ati" None urimo kuvuga ko muzamara iminsi 7?
Amelia ati" yego
Mama ati" ok.
.
Amelia abonye ko abyemeje mama we arishima.
.
Next episode  36

Comments