Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
.
Duheruka Lex atwaye Jobbe ngo Hari icyo agiye kuvugana nawe. Kurundi ruhande. Sheilla nawe yaramaze kubona aba police baje kuri Company kumufa.
.
Story by chris Nandi ishimwe
.
Lez na Jobbe basohotse muri Biro ya Melinda baregenda. Melinda asa asigara yibaza icyo Lex yaba agiye kuganira na Jobbe. Y'ikangamo ariko yiha amahoro ko Lex nk'ibisanzwe nta kintu azi.
.
Kurundi ruhande Police Afande Anthony amaze gufata Sheilla amusohoye muri Company aramutwaye bagiye kumwinjiza Imodoka ya Police.
.
Lex na Jobbe uko bagasohotse bageze hanze Lex abona Sheila bamutwaye.. Sheilla aramutakambira..
Lex asaba Anthony kuba aretse kumutwara.
Anthony ati" kubera iki ushaka ko ntatwara uyu mwicanyi. Yishe umugabo we aka kanya nicyo cyaha aregwa.
Lex ati" nyine ariko twabiganiraho.
Anthony ati" umva Nyakubahwa Lex turaziranye pe ariko ubu aka kanya ndi mu kazi kanjye ihangane
Lex ati" oya simvuga ko utamutwara ariko basi reka tubanze tuvugane njye nawe?
Anthony ati" oya mfite akazi kenshi ihangane.
Lex araba Sheila bamaze kumushira mu modoka ya polisi.
Sheilla ati" Lex mfasha
Anthony ati" Lex niba hari icyo ushaka kuvuga twaza kuvugana nyuma
Lex ati" sawa.
Anthony atu" kandi urakoze rwose.
Lex ati" nuba usoje akazi nzaza kuguhamagara tubonane tuvugane. Gusa Sheilla ararengana
Anthony ati " ibyo turaza kubireba.
.
Lex yegera imodoka ya Polisi areba Shella mu maso ati" humura nzaza kugufasha wowe utuze ntugire ubwoba. Kandi wirinde kuvugavuga cyane.
Sheilla ati" yego ndakwizeye .
.
Sheilla baba baramutwaye. Lex arahindukira areba Jobbe vayo hano sha!
Jobbe aramwegera.
Lex ai" jya mu madoka tugende.
Jobbe ati"Boss tugiye he?
Lex ati" hari aho tujyanye hari ibyo ugiye kumfasha.
Jobbe yinjira mu modoka.
.
Lex acana imodoka baragenda.. bagenda bagana ahantu Jobbe atazi y'ikangamo.
Jobbe ati" ese bose ko mbona tujya ahantu hamashyamba gusa tugiye he ?
Lex ati" tuza wowe.
Jobbe atangira kwikangamo.
.
Ahita afata telephone yandikira Melinda ka SMS ati" wasanga umugabo wawe yarabimenye ndabona anjyana ahantu ntazi kandi hamashyamba gusa .
Melinda ahita y'ikangamo?
Nawe aramwandikira aramusubiza ati" ntabwo wamenya agace ngo umbwire?
Jobbe arasubiza ati" wapi Gusa reka mbaze Boss nkubwire.
.
Jobbe areba Lex ati" Boss aka gace kitwa ngwiki?
Lex ati" Sinzi uko hitwa.
Jobbe arikanga ahita yandikira Melinda ati" ngo ntabwo ahazi nawe
.
Melinda ahita abona ko harimo ikibazo. Sasa aracanganyikirwa
Melinda arandika ati" wowe tuza umugabo wanjye ndamuzi ntabwo akugurira nabi.
Jobbe asoma SMS bamuhaye aratuza.
Gusa melinda we asigara nta mahoro afite. Ahita afata telephone agira uwo ahamagara
Melinda ati" hita uza hano ndagukeneye by'ihutirwa.
.
Kurundi ruhande sheeika agejejwe imbere kuri station ya Polisi haaaa abona Mama w'umugabo we na mushiki we bari kuri Police bariye karungu? Sheilla y'ikangamo!
Afande Anthony amuvana modoka baramutwara bagenda bamuzana imbere muri Police.
Bagera kuri mama wa Samu abona Sheilla ahita amutera urushyi rwiza rutunguranye
Mama Samu ati" wishe umwana wanjye ndaje nkuhangayishe kandi uko byamera kose uzishyura urupfu rwe.
Anthony ati" umva mudamu tuza umwana wawe ashakirwe ubutabera wituvangira rero.
.
Sheilla yinjizwa imbere baramwicaza..
.
Kurundi ruhande, Lex hari aho yazanye Jobbe hitaruye cyane ava mu modoka nawe amukuramo. Baza kuruhande ahantu ku ruzu rushaje.
Jobbe arahareba hose.
.
Baza imbere muri icyo kizu.
Jobbe ati" Boss aha se nihe ?
Lex aramureba ati" ahantu turi hazwi njye nawe tuhaje Gusa.
Jobbe ati" kubera iki tuje ahantu nkaha se ?
Lex ati" nkeneye kuganira nawe twitonze nk'abagabo kandi ikiganiro kimare Igihe gito.
Jobbe arikanga! Atangira gutekereza ko Lex yaba abizi byose yaguye yagiye akorana n'umugore we.
Jobbe ati" ushaka ngo tuganire iki ?
.
Lex ahita akurayo imbunda arayimutunga. jobbe agwa mu kantu!
Lex ati" Jobbe ntabwo ndi umuntu mubi ariko abantu bashobora gutuma mba umuntu mubi
Jobbe ati" nakoze iki se Boss?
Lex aramureba...
.
Tuze kuri Company hari umugabo uje yihuta n'amakote afite n'agakapu atwaramo dosiye.. aza yihuta yinjira muri Company aza muri biro ya Melinda
Melinda ati" Avoka Jado urakoze urihuse.
Jado ati" niki ko umpamagaye igitraganya?
Melinda ati" nkeneye ko umfasha
Jado ati" urabizi ntacyo nakora ushaka ko nkufasha iki?
Melinda ati" nkeneye ko umfasha gutegura gatanya.
Jado arikanga!
.
Jado ati" gatanya cyangwa numvise nabi.
Melinda ati" ndi Serie.
Jado ati" kugira ngo ubone impapuro za devorce biraza kugasaba kuba ufite impamvu yumvikana ituma waka gatanya.
Melinda ati" njyewe sinkikunda Lex nkeneye gutandukana nawe.
Jado ati" oya ntabwo iri impamvu yumvikana yatuma urukiko ruguha gatanya.
Melinda ati" mfasha nyine niyo mpamvu nkuhamagaye.
Jado ati" umva melinda urabizi ntabwo byoroshye ukeneye kubanza wabona impamvu ifatika akaba ariyo nanjye mperaho nkufasha. Bitabaye ibyo bizaba bigoranye.
Melinda aratekereza.
Melinda ati" nonese ko ntayandi mpamvu mfite ifatika.
Jado ati" ntabwo witeguye rero. Ese ubundi kubera iki Lex utakimukunda n'iyihe mpamvu nyamukuru iri nyuma yo kuba utakimukunda?
Melinda ati" ntabwo anyitaho.
Jado ati" gute? Kuko uzasabwa kubigaragaza.
Melinda ati" mu gitanda.
Jado araseka.
Melinda ati" usetse iki?
Jado ati" niba umugabo atakunezeza mu gitanda urukiko ruzabaha inama aho kuba rwakwihutisha devorce.. shaka impamvu igaragara.
Melinda aratekereza.
.
Melinda arimo gukora ibyo byose atekereza ko Lex yaba yabavumbuye we na Jobbe akaba yahita atandukana na Lex akibanira na Jobbe.
.
Tuze hamwe ahi bari.. Jobbe atunzwe imbunda.
Lex ati" waba ukunda umugore wanjye?
Jobbe arikanga!
.
Utazacikwa na Episode 30
Comments