Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Twasize Varu arimo avugana n'abagore be ukuri.
.
Created by Chris Nandi Ishimwe
.
Veru, Roxy na Juliana bose baracyicaye muri saro barimo kuganira hari ibyo bagomba gufatira umwanda gusa amagambo Varu yaramaze kuvuga bose yabagushije mu kantu. Roxy yumiwe kumva Varu amubwira ko azakomeza kuba umugore we ariko ko ibijyanye n'ibyiyumviro akimufitiye .
Juliana nawe arimo kwibaza atekereza ukuntu varu yavuze ko byarenze ibyo bavuganye amusezeranya none akaba ariwe asigaye afitiye ibyiyumviro.
.
Varu arabareba ati" iki kiganiro nababwiye ko buri wese aza kugiramo ijambo ringana kuri twese.
Roxy ati" varu njye Ntacyo mfite kuvuga kuko ndabona wamaze gusara.
Varu ati"Roxy ubu nibwo ndi muzima kuruta ikindi gihe cyose
Roxy ahakana asa n'ugiye kurira ati" oyaaa ahubwo ndacyeka juliana hari ibyo yagukoreye igihe ntari mpari.
Varu ati" yego hari ibyo yankoreye.
Roxy areba Juliana agiye kumufata ingoto Varu aramubuza ati" Roxy cunga ibiganza byawe.
Roxy arebana Varu umujinya.
Varu aramureba ati" muburangazi bwawe niho nabashirije kubona neza ubushishozi n'umurava wa Juliana. Ibyo nibyo yankoreye.
.
Roxy biramubabaza.
Varu ati' buri wese muri mwe nawe afite amahitamo.
Baramwumva.
Varu arakomeza ati" Roxy uraguma muri iyi nzu witwa umugore wanjye ariko ntabindi biba bijyanye n'ibyiyumviro biba hagati y"umugore n'umugabo biba hagati yacu. Agaciro kwawe ukagumene ntawe uzigera umenya ibijya mbere. Cy se urahitamo kwigendera.
.
Varu areba Juliana ati" Nawe Juliana ufite amahitamo agera kuri abiri. Amahitamo ya mbere ye nuko umwana agomba kuzavukira imbere ya se. Amahitamo y"akabiri. Nakubwiye ko wamaze gufata ibyiyumviro byanjye byose, niba ubyemera ni wowe twakomeza turikumwe ariko ukemera ko Roxy Yaguma muri iyi nzu, ariko nanone wahitamo kwifatira ibyo nagusezeranyije ukigendera nyuma yo kubyara umwana wanjye.
.
Bose barumva.
Varu araseka ati" ibintu mvuze ndacyeka n'ubusazi n'abandi bose babyumva babyita ubusazi, n'abazasoma iyi nkuru hari gihe bazavuga ko ndi umugabo w"umusazi ariko niwe Mugabo ndiwe nyine. Nuko umutima wanjye uhagaze.
Roxy ati" ukeneye kuvuzwa.
Juliana ati" Rox. Umugabo wawe ntakibazo afite yaduhaye amahitamo dukwiye guhitamo.
Roxy ati" nkawe uravuga iki ufite irihe jambo
.
Roxy areba Varu ati" Varu wasaze hakenewe umuryango.
Varu ati" imiryango ntanakimwe yahindura. Kuko niyo yaterana yose ntabwo yakongera kunsubizamo ibyiyumviro byawe natakaje.
Juliana ati" Varu waduhaye amahitamo Kandi ntakosa wigeze ukora. Njyewe kuruhande rwanjye ntatinze. Nemeye gukora ibyo wansabye. No kuba warageze aho ukanyiyumvamo nukuri ni ibyagaciro gakomeye. Gusa pe sinigeze numva natuma umuryango wawe usenyuka bitewe nanjye. Rero mpisemo kuba nzafata ibyo wanyemereye maze nyuma yo kukubyarira nk'igendera.
.
Varu ati" ok wowe uhisemo.
Roxy ati" njye niki cyatuma njya mu byo guhitamo ndi umugore wawe. Nubwo wanciye inyuma ariko nk'umugorere wawe ugukunda ntegetswe kuguha imbabazi.
Varu ati" ukwiye guhitamo.
.
Roxy ati" oyaaa. Ahubwo ukeneye kwitabwaho.
Varu ati" byari ibyo reka nigendere.
.
Varu ahita aza mu cyumba kwiryamira.
Roxy asigara arebana ni Juliana.
Roxy ati" ubaye umuhanga uhitamo neza.
Juliana ati" njyewe ntabwo ndwanira nawe umugabo. Gusa nuko ikibabaje numva yaramaze kukwibagirwa.
Roxy ati" buretse sha ndaje nawe ibyawe mbisubiremo nexa reka mbanze mvugane n'umugabo
.
Roxy aza mu cyumba kureba Varu yarakaye cyane asanga arimo gukuramo imyenda.
Roxy ati" Varu wansebya gute imbere yiriya nshoreke yawe
Varu ati" njyewe ntanshoreke mfite.
Roxy ati" Juliana niki kuburyo utinyuka ukansebereza imbere ye uvuga amagambo nkariya
Varu at" umva nakubwiye hasigaye amahitamo yawe.
.
Roxy aramufata ati" kanguka VA mu buguryi!
Varu ati" Roxy, nabaye ikigoryi mbere njyewe guhitamo kubana nawe .
Roxy ati" uvuze !
Varu ati" wanyumvishe. Sinzi kujijwa kwanteye kugatuma nshakana n'Umugore ugurukana n' ibigezweho aho gushakana n'umugore nka Juliana usobanukiwe neza agaciro ku muryango.
Roxy ati" ariko Varu niki cyaguteye guca imanza! Ujya kubana nanjye warunzi neza. Waruzi imiterere yanjye.
Varu ati" yego pe! Ntanicyo nagushinja ariko nibyo mvuga ko najijwe.
Roxy biramubabaza cyane.
Varu ati" ariko ibuka imyitwarire yawe yose kuva kwitangiriro.
.
Roxy arabyibuka .
.
Roxy yarababaye sana kubona urugo rwe rutembye areba.
.
Kurundi ruhande, Juliana nawe ari mu cyumba cye aribuka gusa amagambo ya Varu avuga ko ariwe asigaye afitiye ibyiyumviro.
.
Bidatinze Roxy yaje kureba umuryango we ubwo ni ba Auntie be ababwira byose uko bimeze ..nabo baguye mu kantu. Barumirwa rwose!
Amina ati"! Ntabwo wabura urugo rwawe.
Yamu ati" Amina wimubeshya. Roxy niwe watanze urugo rwe ! Ubuzima bwe yabumaze yiruka yereka isi ubwiza bwe n'icyo ashoboye asiga umugabo n'urugo inyuma. Iteka yahoze ibibara inyuma ye. None yarikubigumana gute.? Naho uriya mugabo arihangana .
.
Roxy arakarira yamu ati" ese ubwo uri tantine nyabaki.
Yamu ati" njyewe nkunda ukuri.
Roxy ati" wowe ntabwo uri tantine wanjye.
Yamu ati" uko wanyita kose. Nawe Uzi neza ko wagiye ukora amakosa uhambaye kandi uyazi neza.
.
Amina areba Yamu ati" ibyabaye byarabaye ariko ubu Roxy ni umukobwa wacu nicyo dukwiye kurebaho gusa. Ntabwo uriya mukozi yatwara urugo rwe.
.
Yamu arabareba gusa.
Amina areba Roxy ati" umva Juliana shaka uko ava hariya muri ruriya rugo hanyuma nawe uhite upanga ubyare.
Roxy ati" Juliana se nahamukura gute ?
Amina ati" ufite imbaraga zose.
Yamu ati" ese amakosa yawe ugiye kuyagerakaho no guhemuka??
Amina areba Yamu ati" Oyaa ntabwo agiye guhemuka ahubwo agiye gukosora amakosa ye.
.
Yamu arabarba.
Roxy nawe atekereza icyo agiye gukora.
.
Next episode 44
Comments