logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMUGORE W'UMUNYABWENGE S01 Ep 2

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
UMUGORE W'UMUNYABWENGE
.
Episode 2.
.
Twaherutse Tole abwiye umugore we Amilia ko hari inshuti ye agiye kureba nyamara yarikumwe na Sonna mu modoka.
.
Story by chris nandi Ishimwe..
.
Amasaha yo gusoza akazi ubwo yarageze, Tole yajimije machine ye abika n'ibindi bintu bye neza. Arangije afata ikote rye asohoka muri office. Byasaga nkaho abandi bakozi batashye bisa nkaho ariwe warusigaye mu kazi wenyine 
Yafunze office ye neza maze aragenda. Ageze kuri reception agiye gusohoka abona Sonna aryamye kumeza.
.
Yamwegereye kuko yashakaga kumenya impamvu aryamye kumeza akaba ataranataha. Yamugezeho amukora gake yitonze cyane adashaka kumuhutaza. Sonna yagutse amureba maso.
Tole ati" wagize ikihe kibazo? Kubera iki uryamye aha abandi batashye?
Sonna kumaso yasaga n"umuntu urimo kubabara cyane. Yegutse afata munda ataka.
Tole arabibona ati" nonese urarwaye.
Sonna mu ijwi ridasohoka neza aravuga ati" yego ndimo kubabara cyane mu nda.
Tole ati" nkufashe nkujyane kwa Muganga se?
Sonna ati" oya ni gifu ndaza kumera neza. Kandi no mu rugo mfite uduti tumfasha.
Tole ati"  none abandi batashye baragusiga.
Sonna ati" Tole hano buri wese aba yitaye kubye.
.
Tole ati" ariko ntabwo bikwiye kuburyo wabona umuntu ameze nabi ukamusiga!
Sonna ati" ahubwo se wowe ko watinze gutaha?
Tole ati" hari aka report boadr member yambazaga bashakaga cyane. Niko natinze ntunganya neza. Sonna nagufasha nkakugeza mu rugo.
Sonna ati" ese sinaba nkugoye ?
Tole ati" oya.
Sonna ati" murakoze.
Tole ati" reka nkufashe nkugeze kumudoka.
.
Tole yamufashe basohoka mu kazi amugeza mu modoka. Nibwo telephone ya Amilia ihamagaea Tole yahise igera kuri Tole. Tole nibwo yasohotse ajya kwitabira umugore hanze.
.
Tole akimara gusohoka, Sonna yahise amwenyura rwose nkutarwaye . Yasaga nkaho afite icyo agambiriye.
Tole ubwo yaramaze kuvugana na Amilia amubeshye ko inshuti ye yitwa Tom imuhamagaye ariyo agiye kureba yagarutse mu modoka.
.
Nibwo Sonna yongeye kumubaza niba atamubangamiye. 
Tole yahakanye aribwo yakije imodoka baragenda.
Sasa mu nzira bagenda. Sonna atangiza ikiganiro.
Sonna ati" kuki bigusabye kubeshya umugore wawe?
Tole abanza guseka ariko nyuma arasubiza ati" ntabwo biba byoroshye ku mugore kumva ko Umugabo we afite inshuti y'umugore yitayeho.
Sonna ati" cyakora aho uvuze ukuri.
Tole ati" rero niyo mpamvu. Kandi simba nshaka kurakaza umugore wanjye.
Sonna ati" ariko Tole ukunda umugore wawe cyane ?
.
Tole  abanza kumwenyura nkugiye kure maze areba Sonna aramusubiza ati" yego.
Sonna ati" Umugore wawe ari mu maboko meza. Ese nawe aragukunda ?
Tole nabwo abanza gusa n'utekereza, hashize akanya gato abona gusubiza ati" yego niko mbitekereza.
Sonna biramucanga ati" nonese niko ubitekereza ? Ntabwo ubizi cy ubibone?
Tole ati" Njyewe nizera ko ankunda naba mbibona cy ntabibona.
Sonna ati" igisubizo cyawe ndumva kiri complex.
Tole ati" .nuko bimeze.
Sonna ati" yes reka ndeke no gukomeza kubaza byinshi nkwinjirira.
.
Mu rugo kwa Tole.
.
Amilia asoje gutegura isomo ryejo yateguraga aza kumeza yarura ibiryo aririra.  Abana nabo basoje gukora work baza kumeza. Umuhungu n'umukobwa.
Amilia arabareba ati" mwagiye mukora work kare ?
Keza ati" twatangiye kuyikora kare mama
Amilia ati" mwibeshya. Ngaho murye vuba mujye kuryama.
Tabi ati" nonese mama papa arihe ko uyu munsi yatinze gutaha?
Amilia ati" yagiye kureba inshuti ye araza atinze.
.
Aho Sonna aba, 
Tole na Sonna barahageze bava mu modoka baza mu nzu.  
Tole ati" utuye ahantu heza.
Sonna araseka ati" nkodesheje ahantu heza. 
Tole ati" yeah.
Sonna ati" tole nukuri urakoze cyane. Uziko tugeze numva ndimo koroherwa.
Tole ati" ni byiza cyane noneho.
.
Tole aricara..sonna azana aka wine aramusukira.
Sonna ati" reka ntegure icyo turya.
Tole ati" oya ntakibazo reka nsome kano ka wine hanyuma ntahe.
Sonna ati" Tole wibinkora ntabwo waba ugeze hano mu nzu yanjye ngo ntidusangire. Ihangane please.
Tole abitekerezaho, Sonna abona ahita amwicara iruhande akaboko kamwe agashyira kurutugu rwa Tole akandi agafatisha mu bwanwa bwe asa n'umuhindukiza ngo amurebe.
Sonna ati" Tole please reka dusangire binkorere.
.
Tole areba uko amufashe Sonna nawe arabibona ko akoze amakosa ahita amurekura.
Tole ati" ntakibazo.
Sonna arishima cyane ati" gusangira nawe ntako bisa.
.
Mu rugo kwa Amilia.
Amilia araryamye arasinziriye , hashize akanya afunguye amaso abona bwacyeye. Ariko Tole ntawe abona bivuze ko yaraye adatashye 
.
Tuze kwa Sonna.
Tole nawe ari mu buriri, telephone irimo gusona arakangutse afunguye amaso abona icyumba yarayemo gitandukanye n'icyumba cyiwe mu rugo arikanga.
.
Udacikwa na Episode 3

Comments