logo

NEW TALENTS

Stories Group

WHAT IS FAMILY EPISODE 28

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Duheruka Berine na Nicole   babaza Liana  ukuntu yakize ariko hakaba ari ntacyo Umugabo we yigeze ahindukaho nakimwe.
.
Story by Chris  nandi Ishimwe.
.
Berina na  Nicole bakomeza  kumuhagata  kandi muri we nawe   ntabwo yimereye neza  yifitemo kamukushi.
Berina ati” Banza  warabony amafaranga ukajya wibagirwa kwita Kumugabo wawe.
Liana ati” Ese  iby’urugo rwanjye birabareba koko!
Nicole ati” Ariko Liana  hari ibidasobanutse pe!.
.
Liana bakirimo kumuhagata abona   Land aracyahagararanye na Medina barikumwe na Fabby  nyiri uruganda ndetse  barikumwe n’abandi bakire.
Liana areba   ahita areba Berina na Nicole ati”  Bagore  rero  njyewe   nyagihe nkigifite cy’amagambo y’imfabusa.
Berina na Nicole  baraseka maze Liana ahita abavamo arigendera. Bamukurikiza amaso n’umunwa.
Berina ati” Good kbsa usigaye uzi kuvuga make  nk’abakire bose.
Nicole ati” ariko ikibazo ni wakize  gute??
.
Liana arisohokera ava aho. Agenda  Landy arabibona ko agiye ababaye.  Medina nawe yitaye kuri   Landy buri aho areba hose. Maze  acunga Papa we arimo kuvugana nabo bakire barikumwe maze  Medina nawe ahita yongorora   Landy amubaza ati”? Uriya mugore ninde nabonye wakomeje kwitaho??  harya  ng nawe akora mu ruganda rwacu?/
Landy ati” Yego.
Medina ati’ Ariko umwitayeho  cyane.
Landy ati” Oya.
Medina ati” Nabibonye  ahubwo nizere  ko  ntabirenze   kuby’akazi.
Landy araseka ati” Yego. Ibyaba  birenze  ku kazi  byaba ari ibiki??
.
Tugaruke kwa   Leya. Ruger yamaze kumizwa   nibyo yiboneye n’amakuru   Leya yose yamuhaye.
Gusa  arumva muri we atabyizeye .
Leya ati” Umugore  wahagazeho dore  we  ntabwo yabashije kuguhagararaho. Ariko  se yari kuguhagararaho gute   ntacyo ufite. Kandi abagore  nka bariya badaha   Umugabo agaciro ahubwo baha agaciro  ictyo afite  mu bushobozi.
.
Ruger  atangira kwibuka impinduka zikomeye yagiye abonana Liana. Abona ibintu bihenze   cyane  Liana  yagiye abona.  Atekereza ku nzu yasanze barimo. Yibuka amagambo Liana  yamubwiye ko yabashije kwigeze  kuri byinsh ntacyo we amufashje
.
Leya ati” Nyamara    ntabwo abagore  nkabariya bajya bamenya ko Abagabo nkamw muha agaciro  umuryango mbere na mbere  kuruta ibindi byose  bifatika arimwe zahabu kabone nubwo  ntabirenze mwaba mufite.   
Ruger areba  Leya.
Leya ati” Ariko Abagore  nkatwe  nitwe dusobanukiwe  neza abagabo muri bo. Iyo nza  kuba arinjye munyamahirwe wagize amahirwe yo kugira Umugabo nkawe.  Umugbo  umpa agaciro mbere y’ibindi byose.
.
Ruger arabyumva.
Leya ati”  Ruger wabonye neza Umugore wpwe iteka wahagazeho urwanira. Ariko ndibaza  kubera iki Imana ijya itanga imbusane. Umgabo mwiza  nkawe ikamuha umugore   udasobanutse kuriya nka Liana.
Ruger ati” Leya Umugore wanjye arasobanutse.
Leya ati” Niko mu mera no kumafuti agaragara y’abagore banyu mubasha gukomeza kubahagararaho.  Ariko birangira byangije imitima yanyu.
.
Ruger akomeza  kueba  amafoto.
Leya ati” ariko Rugr ntabwo umugaobo nkawe  yatura  mu marira   nkaya.
.
Kurundi ruhande Liana ahagaze hanze atagereje kubona Landy asohoka. Yamurakariye cyane arumva n’amafuta  yamuniga.  Amara akanya ategereje ariko ntabwo abona Landy asohoka.
.
Cyakora hashize akanya abona barasohotse  n’ubundi Medina akibaransa kuri   Landy.  Bigera naho Liana nawe atangira kumva yisetse akibaza ati” nkubu iri fuhe ryose mfite n’iryiki ko uriya atari Umugabo wanjye??
.
Amaze kwibaza gutyo ahita igira ubwenge bwo kujya mu modoka akava aho akitahira. Ariko amaze kwiinjira  mu modoka  biramumanira kuyatsa ngo ave aho yigendere ahubwo akomeza kureba Landy.
.
Landy na Medina.
Medina ati” None  cher ntitugiye mu rugo?/
Landy ati”Yego honey ariko ngiye kubanza nyure mu kazi gato maze  mbone gutaha.
Medina ati” Ndaza  kuba nkutegereje.
Landy ati” Urakoze   cyane cher kandi ndagukunda.
Medina ati” I love you to.
.
Medina ahita amusoma  Liana areba ahita yubika umutwe kuri Volla ababaye    cyane bikomeye.
.
Medina na Papa we  Fabby bajyana mu modoka  barataha. Landy abanza gucunga kubona barenga. Abonye  bamaze kurenga ahita aza yihuta agana ku modoka ya Liana  akoze  ku muryango w’imodoka ya Liana  yumva ura  lockinze.
Landy ati” Liana fungura.
.
Liana yanga gufungura.
Landy ati”  Liana reka tuvugane  kwivumbura  gutyo  biragufasha iki??

Liana  aramureba gusa yanga gufungura.
Landy ati” Urafungura  cyangwa??
.
Liana akomeza kumureba gusa. Landy abonye ko Liana  adashaka kuvugana  nawe maze   arakata arigendera.  Liana abonye Landy yigendeye adakomeje kumwingingaza  arafungura maze arasohoka  ava mu modoka.
Liana ati” Ugiye  kongera  kumureba se??
Landy arabyumva maze arahindukira abona  Liana  yavuye mu modoka  ari hanze  y’imodoka ye,  Landy arakata agaruka imbere ye.
Liana ati” Mwarimberanye kbsa.
Landy ati” Banza unyumve wica uubanza.
.
Liana ati” Koko urumva ufite icyo uza kumbwira?/
Landy ati” Ahubwo se ni gute nakibura.
Liana ati” Ntumbeshye  Landy. Uriya mukobwa wa Boss  apanga iki nawe wowe nawe muhuriye  kuki??
Landy ati” Reka  nkubwize ukuri.  Uriya mukobwa arankunda ariko njye simukunda nubwo yansariye.
.
Liana ati” Uri sure.
Landy ati” Yego. Ko ntaguhakaniye ko ari ntacyo kiri  hagati yacu??
Liana ati”  ariko wifatanyije nawe.
Landy ati” Rimwe  na rimwe hari igihe nigira nkaho ndikumwe nawe. Kubera  ko Umwanya mfite mu ruganda rwa Papa we wo kua yarangize Umuyozobozi warwo nuko Papa we azi ko Umukobwa we ankunda.
Liana ati” Ariko na se aziko nawe ukunda Umukobw we??
Landy ati” Kubwo  icyo nshaka. Nigira nkaho nanjye mukunda.  Kandi ibyo nawe wabyumva neza.  .
.
Liana  nawe yibuka ko yemeye gutanga byose kugira ngo agere aho ahagaze  uyu munsi.
.
Tugaruke kwa Leya   amasaha amaze gukura  bumaze kwira.  Ruger aracyaraho.  Gusa  icyo kunywa Leya  cyamaze  kumugeza kure. Nubwo ari juice arimo kumuca intege.
Ruger ati”Reka ntahe.
Leya ati” Buretse  ntabwo  wahita utaha. Ubundi iwawe  niki ugiye kuhasanga uretse Umugore uguca inyuma. Ese  uraza kubasha kwihanganira kumarana akanya nawe  wamenye  ibi byose agukorera??
Ruger arabyumva  gusa  yanamze gucika  intege.
.
Leya ati” Mara akandi kanya hano  uraza gutaha amasaha yakuze   cyane ugere mu rugo uhita wiryamira.
.
Ruger aguma aho akomeza  kunywa iyo Juice   Leya arimo kumuhata.
.
Kurundi ruhande  Liana yatashye yageze mu rugo.  Arimo kwibaza aho Ruger  yaba akiri ayo masaha  aho ageze.
.
Bidatinze   mugitondo cya kare,  Ruger  arakangutse   yisanga ari mu buriri bwa Leya yambaye ubusa.
.
Udacikwa na  Episode 29

Comments