logo

NEW TALENTS

Stories Group

FROM ZERO S01 Ep 33

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
FROM  ZERO
.
Episode 33
.
Duheruka Litta je gukatira   Rome amubwira  ko atakiir umukozi wabo.
.
Story by Chris nandi ishimwe.
.
Litta amaze  kubwira Rome gutyo, Rome aramureba aramubwira ati” Urakoze.
Litta abona  Rome ntacyo bimutwaye biramucanga
Rome areba mushiki we  na Mama we arababwira ati” Twigendere.
.
Litta abona bamutambutseho ntakibazo. Mugihe yarazi ko nabwira Rome ko ahagaritswe  mu  kazi aza kumwinginga.
 Abona rwose  barigendeye ntacyo bitwaye Rome. Litta  biramubabaza   cyane akajinya karazamuka arasakuza.
.
Abandi bageze  hasi  hari imodoka yaje kubafata igiye kuberekeza  ku kibuga cy’indege.
Barinjira.
Sophie areba Rome ati”  Litta yabaye iki yahinduwe  niki?/
Rome ati” Nanjye simbizi pe!
Mama Rome ati” Nonese  ubwo bakwirukaniye iiki??
Rome ati” Kuba banyirukanye byibarisha umutwe.   Sinzi impamvu abikoze  ariko ubwo gusa  bafite impamvu yabo kandi yumvikana.
Sophie ati” Ukuntu nari namushimye.
Mama Sophie ati” Nanjye narinashimye ko ari akana   keza.
.
Rome ati”  Nanjye nabonye ahindutse  bitunguranye. Nagiye kubona mbona aje kumbwira ko niba  ntekereza  ko yankunze  nibeshya  cyane. Nanjye ndamubwira ngo ntagihe narimfite cyo gutekereza ibyo pe! Kuva ubwo  biba bitangiye kugenda  nabi. Gusa   ibyo akoze  biramurebe ntabwoba mfite.
Mama Sophie ati” Ntacyo   gutinya  mu gihe hari Imana.
.
Tuze  kurundi ruhande  muri office ya President wa Sena, aricaye  gusa  ntabwo atuje haza  Mugenzi we President w’intekoshingamategeko aricara.
President w’intekoshingamategeko ati” Urimo gutekereza iki?
President wa Sena ati”   Dukwiye kwijya kwigura kuri uriya Mugabo bitabaye ibyo ibyacu biraza  kuzamba.
President w’intekoshingamategeko ati” Nanjye niko nabitekereje.
President wa  Sena ati” Reka muhamagare
.
President afata telephone ahamagara president, President aramufata arimo guseka asa  nurimo kubaseka.
President Paru ati” Noneho birangiye mumpamagaye???
President wa Sena ati” Ese  haboneka umwanya??
President avuga aseka ati”  Simbizi ariko ndebe  ko byakunda. Muraza  kumenyeshwa.
.
President ahita amukupa. President wa  Sena ababazwa nako gasuzuguro.
President w’intekoshingamategeko aramureba ati” Dufite kwihangana  tugaca bugufi ntakundi.
.
Twigarukire kuri Rome n’umuryango we bagiye kugera  ku kibuga cy’indege.
Sophie ati” Ese ubwo President  yabasije kurara  hariya birakunda??
Rome ati” Byakunze  kandi  yavuze  ko ntacyo hamutwaye.
Sophie ati” Ok, numvaga  biza  kuba bigoye. Ariko Imana n’igitrangaza  igira inzira  zayo abantu batamenya.
.
Bagera  ku kibuga cy’indege bahasanga Umugabo wari wamaze  kuvugana na President Crea akaza  kubafasha.
Bagisohoka mu modoka  ahita afata  ibi kapu byabo. Arabibwira ati” Nitwa  Fostin  ninjye ugiye  kubafasha kandi burkimwe   cyose   namaze  kugitunganya mwebwe  mugiye kugenda mwinjira  mu ndege gusa   ntakindi.\.


Sophie na Mama we  baratagazwa  nukuntu burikimwe   cyose   giteguye.  Rome afata Fostin ati” Reka tubanze tuvugane.
Fostin ati” Ntakibazo.
Rome ati” wavuganye na Madamu Crea  kandi ngira  ngo urabizi ko ubuzima bwe ari ibanga.
Fostin ati” Rwose  wigira   ikibazo yampamagaye anyizeye.
Rome ati” Ubwo nanjye ndakwizeye.
.
Fostin ati” Mama wawe  na mushiki wawe  ni baze  mbajyene mu ndege.
Mama Rome ati” Nonese  ni tugera  mu ndege??
Fostin ati” Hari umuntu muzasanga abategereje mwihangayika.
.
Sophie na Mama wabo baramureba 
Rome ati” Mama ndizera  ko bizagenda  neza.
Mama Rome ati” Ibi byose  ni ukubera  umuhate wawe  mwana wanjye.
Sophie ati” Ndagukunda  cyane gasaza kumuntu . ndizera  ko mugihe cya vuba tuzongera  guhura.
Rome aramuhobera ati” Tuzongera  guhura  umeze  neza  ndabizi.
.
Amaze  guhobera mushiki we amusezera ahobera na Mama we amusezeraho.
Mama Rome ati” Usigare  amahoro mwana wanjye kandi president uzakomeze  umwiteho umubwire  ko tumushima  cyane.
Rome ati” Ndamubwira.
.
Bamaze  gusezeranaho Fostin abajyana mu ndege barinjira baricara kandi mu myana iri Class.
Sopfie areba hanze atangaye  cyane , arebana na Mama we  barishimye baraseka.
Mama Sophie ati”  Rwose Nancy wo mu misozi yakure  birangiye yicaye mu ndege. Ariko wa Mana we nkuvuge gute?
Sophie araseka ati” Mama ifate bataza kuducishamo ijisho
.
Indege iraguruka iragenda.
.
Udacikwa na Episode 34

Comments