Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
FROM ZERO
.
Episode 33
.
Duheruka Litta je gukatira Rome amubwira ko atakiir umukozi wabo.
.
Story by Chris nandi ishimwe.
.
Litta amaze kubwira Rome gutyo, Rome aramureba aramubwira ati” Urakoze.
Litta abona Rome ntacyo bimutwaye biramucanga
Rome areba mushiki we na Mama we arababwira ati” Twigendere.
.
Litta abona bamutambutseho ntakibazo. Mugihe yarazi ko nabwira Rome ko ahagaritswe mu kazi aza kumwinginga.
Abona rwose barigendeye ntacyo bitwaye Rome. Litta biramubabaza cyane akajinya karazamuka arasakuza.
.
Abandi bageze hasi hari imodoka yaje kubafata igiye kuberekeza ku kibuga cy’indege.
Barinjira.
Sophie areba Rome ati” Litta yabaye iki yahinduwe niki?/
Rome ati” Nanjye simbizi pe!
Mama Rome ati” Nonese ubwo bakwirukaniye iiki??
Rome ati” Kuba banyirukanye byibarisha umutwe. Sinzi impamvu abikoze ariko ubwo gusa bafite impamvu yabo kandi yumvikana.
Sophie ati” Ukuntu nari namushimye.
Mama Sophie ati” Nanjye narinashimye ko ari akana keza.
.
Rome ati” Nanjye nabonye ahindutse bitunguranye. Nagiye kubona mbona aje kumbwira ko niba ntekereza ko yankunze nibeshya cyane. Nanjye ndamubwira ngo ntagihe narimfite cyo gutekereza ibyo pe! Kuva ubwo biba bitangiye kugenda nabi. Gusa ibyo akoze biramurebe ntabwoba mfite.
Mama Sophie ati” Ntacyo gutinya mu gihe hari Imana.
.
Tuze kurundi ruhande muri office ya President wa Sena, aricaye gusa ntabwo atuje haza Mugenzi we President w’intekoshingamategeko aricara.
President w’intekoshingamategeko ati” Urimo gutekereza iki?
President wa Sena ati” Dukwiye kwijya kwigura kuri uriya Mugabo bitabaye ibyo ibyacu biraza kuzamba.
President w’intekoshingamategeko ati” Nanjye niko nabitekereje.
President wa Sena ati” Reka muhamagare
.
President afata telephone ahamagara president, President aramufata arimo guseka asa nurimo kubaseka.
President Paru ati” Noneho birangiye mumpamagaye???
President wa Sena ati” Ese haboneka umwanya??
President avuga aseka ati” Simbizi ariko ndebe ko byakunda. Muraza kumenyeshwa.
.
President ahita amukupa. President wa Sena ababazwa nako gasuzuguro.
President w’intekoshingamategeko aramureba ati” Dufite kwihangana tugaca bugufi ntakundi.
.
Twigarukire kuri Rome n’umuryango we bagiye kugera ku kibuga cy’indege.
Sophie ati” Ese ubwo President yabasije kurara hariya birakunda??
Rome ati” Byakunze kandi yavuze ko ntacyo hamutwaye.
Sophie ati” Ok, numvaga biza kuba bigoye. Ariko Imana n’igitrangaza igira inzira zayo abantu batamenya.
.
Bagera ku kibuga cy’indege bahasanga Umugabo wari wamaze kuvugana na President Crea akaza kubafasha.
Bagisohoka mu modoka ahita afata ibi kapu byabo. Arabibwira ati” Nitwa Fostin ninjye ugiye kubafasha kandi burkimwe cyose namaze kugitunganya mwebwe mugiye kugenda mwinjira mu ndege gusa ntakindi.\.
Sophie na Mama we baratagazwa nukuntu burikimwe cyose giteguye. Rome afata Fostin ati” Reka tubanze tuvugane.
Fostin ati” Ntakibazo.
Rome ati” wavuganye na Madamu Crea kandi ngira ngo urabizi ko ubuzima bwe ari ibanga.
Fostin ati” Rwose wigira ikibazo yampamagaye anyizeye.
Rome ati” Ubwo nanjye ndakwizeye.
.
Fostin ati” Mama wawe na mushiki wawe ni baze mbajyene mu ndege.
Mama Rome ati” Nonese ni tugera mu ndege??
Fostin ati” Hari umuntu muzasanga abategereje mwihangayika.
.
Sophie na Mama wabo baramureba
Rome ati” Mama ndizera ko bizagenda neza.
Mama Rome ati” Ibi byose ni ukubera umuhate wawe mwana wanjye.
Sophie ati” Ndagukunda cyane gasaza kumuntu . ndizera ko mugihe cya vuba tuzongera guhura.
Rome aramuhobera ati” Tuzongera guhura umeze neza ndabizi.
.
Amaze guhobera mushiki we amusezera ahobera na Mama we amusezeraho.
Mama Rome ati” Usigare amahoro mwana wanjye kandi president uzakomeze umwiteho umubwire ko tumushima cyane.
Rome ati” Ndamubwira.
.
Bamaze gusezeranaho Fostin abajyana mu ndege barinjira baricara kandi mu myana iri Class.
Sopfie areba hanze atangaye cyane , arebana na Mama we barishimye baraseka.
Mama Sophie ati” Rwose Nancy wo mu misozi yakure birangiye yicaye mu ndege. Ariko wa Mana we nkuvuge gute?
Sophie araseka ati” Mama ifate bataza kuducishamo ijisho
.
Indege iraguruka iragenda.
.
Udacikwa na Episode 34
Comments