Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Byakomeje kunyobera uburyo nkomeza kubona indabo kandi nzi neza ko Kevin namufunze. Gusa kuva namufunga nari ntarongera kubona indabo hano rwose, sinzi noneho dayimoni iri kungendaho.
Ninjiye mu nzu numva nataye umutwe, nshaka aho nabitse ka divayi kanjye ngo ninywere ndagaheba. Nashakishje mu nzu hose aho mboneye icuoa nsanga ryahirimye yose yashizemo. Ubanza ari jye ngiye kuzenguruka umujyi wose ahubwo nubwo nabibwiraga Brad. Nahise nsohoka njya muri supermarket iri hafi, gusa nsanga hasigaye inzoga zihenze gusa. Kubera uburyo numvaga nkeneye inzoga ntabwo nibujije kuyigura, nuko ndataha ndanywa. Numvaga nkeneye ikinduhura byibuze ngasinzira. Ndabizi inzoga ntikemura ibibazo ariko iyo nasomyeho byibuze ndisinzirira sinkomeze kubitekerezaho cyane.
Bukeye nakanguwe n’amazi nuko mfunguye amaso mbona John ampagaze hejuru n’ikirahure mu ntoki
*Veronica:* John ubwo koko nturwaye mu mutwe? Wambwira ubundi ikibazo ufite?
*John:* Waramutse Vero. Utuzi ngusutseho se utwumvise ute
*Veronica:* Ariko ubu koko ntunshakaho aka munani wa mugabo we
*John:* Vero, nari mpangayitse. Noneho ninjiye ngusangana iryo cupa ry’inzoga ihenze ityo nibaza niba utashakaga ahubwo kwiyahura bikanga
*Veronica:* John ndakubaha urabizi ariko iyi mikino sinyikunda. Undakaje nagukurikiza Britanny burya jyewe nta mikino ngira
*John:* Ahubwo nkurikije uko nkubona uwagusukaho ikindi kirahure cy’amazi nibwo washyira ubwenge ku gihe
*Veronica:* Basi reka njye koga nze tuganire
Negutse mu ntebe narayemo ndebye isaha nsanga ni saa tanu, inzoga yose nari nayinyoye, jyenyine nyimaramo pee. Naregutse numva isesemi nirukira mu bwiherero kuruka nuko mpita njya koga ndangije ngaruka muri salon nsanga John aricaye antegereje.
*John:* Ese Vero ko utari warambwiye ko ukibona indabo?
*Veronica:* Nazibonye ejo gusa ntashye, nyuma yo gufunga Kevin. Rero ahubwo sinibutse kukumenyesha
*John:* None se ko Kevin afunze, ni nde uzizana ubwo?
*Veronica:* Ngaho wambaza rero
Umuntu yahise akomanga ngiye kureba nsanga ni Brad, ahita asunika urugi yinjira atanarindiriye guhabwa karibu
*Brad:* Veronica dufite ibintu bitatu nako bine tugiye kuganiraho
Ese uyu kandi ni nde umuhaye karibu koko?
*Veronica:* Ese Brad ni nde uguhaye karibu koko?
Nabivuze ntinze kuko yari yamaze kwinjira. Kandi aho muri salon ni ho John yicaye. Ubu biragenda bite se kandi?
*Brad:* Eeeeh, mumbabarire ubanza mbarogoye
*John:* Oya ntabwo uturogoye. Jyewe nitwa John
*Brad:* Jyewe nitwa Brad. None se Veronica mupfana iki?
*John:* Buriya ndabisobanura gute ra? Nakwibwirire ni we mbona uzi gusobanura neza
*Veronica:* Uyu ni musaza wanjye ariko kwa data wacu.
*Brad:* Ariko se ko wari warambwiye ko nta musaza wawe ugira?
*Veronica:* Ugira ngo se uyu we siho nkimumenya. Muri make ni amakuru mashya ni yo mpamvu ubona ari hano turi kwibwirana neza
*Brad:* Eeeeh. Noneho ndumva mufite byinshi byo kuganira reka mbareke jyewe tuzasubira.
Si jye nabonye asohoka, nuko duhita dukubita igitwenge twese. Ngo musaza wanjye yewe. Mbega ababeshyi.
Gusa John na we ntiyahatinze ahubwo yahise agenda ngo hari inama yagombaga kwitabira y’akazi, nuko aragenda nsigara aho jyenyine. Nahise numva nkwiye kujya kureba Kevin kuko ni we byibuze wari kumbwira ibijya mbere. Ntatinze nahise mfata imodoka nerekeza yo. Nabwiye Leon kumanuka akazana Kevin kuko numvaga ntashaka guterana amagambo na Carmen kuko yari kunyicira umunsi rwose.
*Kevin:* Ubu se koko noneho mugiye kunkoresha iki? Nizere ko mutagiye kunyica rwose nfitiye ubwoba
Narimo mpekenya shikareti, imbunda mu ntoki. Nyirambika ku meza musaba kwicara
*Veronica:* Nshaka izina gusa nta kindi ubundi ukigendera.
*Kevin:* Icyakora nakunze izina ryawe rwose. Veronica ni akazina keza
*Veronica:* Icyakora ubanza itabi ryaragusagutse. Ubwo ibyo nkubajije ni byo ushubije se? Umva muri iyi mbunda harimo isasu rimwe kandi sinjya mpusha burya
*Kevin:* Mbabarira ntundase rwose
*Veronica:* Subiza ibyo ubajijwe rero nta bindi bigambo urengejeho. Ndakubaza izina ry’uwaguhaye ikiraka cyo kuzana indabo iwanjye
Yaranyitegereje abona koko ndakomeje nuko aremera aravuga.
*_Ese yavuze ko ari nde umutuma? Agace ka 22 ntikazagucike_*
Comments