Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
FROM ZERO
.
Episode 31.
.
Duheruka Crea abwira Rome ko amukunda.
.
Story by Chris nandi Ishimwe.
.
Rome arimo kwegura Crea gaka gake yitonze, aramwegura neza amwicaza amwegamije neza. Crea yitegereza akumba arimo
Rome ati" wihangane ntahandi narimfite kuba nakujyana pe ntekereza ko hatekanye.
Crea ati" Hano ni mu cyumba cya mushiki wawe ?
Rome ati" Yego
Crea ati" ntabibambaye hafite mu bifatika..ariko harakize cyane ni heza. Ubwo ndavuga umutuzo hafite.
Rome ati" Murakoze.
.
Rome aterura agasiniye kariho amasahani ariho ibyo kurya bitandukanye yateguye.
Crea ati" wantekeye ?
Rome ati" Yego.
Crea amwitegereza cyane mu maso
Rome araseka ati" Guhora undega gutyo , hari igihe urimo gutuma ni kanga nkaho ndi Mayor uhagaze imbere yawe arimo kwisobanura kubyo atabashije gukora.
Crea araseka.
Rome ati" Imana ishimwe ko usetse.
Crea ati" Ubushimiye Imana ?
Rome ati" Yego. Kubera ko nashakaga ko useka basi. Igihe wamaze udaseka ni kinini.
.
Crea akomeza kwitegereza Rome.
Rome ati" reka turye.
.
Crea afata ikiyiko, ashyira mu isosi ariko agiye guterura ikiyiko biranga. Ntabwo amaboko ye aragarura imbaraga. Rome arabibona.
Maze afata ikiyiko aramwegera cyane atangira kumugaburira.
Crea ati" Bimeze neza.
Rome ati" Cy ubishimye kubera ko aribyo bihari ?
Crea ati" Nooo, Burya kuryaha kwibiryo ni ibiganza byabiteguye. Si ubwoko bw'ibiryo ubwabyo. Umwe ashobora guteka inyama zikakubihira, ariko ukaryoherwa n'udushyimbo wakarangiwe n'ibiganza byiza.
Rome ati" Ndakumvise
Crea ati" biraryoshye rero kandi cyane.
Rome ati" umbabarire urye byinshi rero.
Crea ati" ahubwo se watetse ibihagije? Kubera ko ngiye kurya bikurenge
Rome ati" ngaho bikore turebe.
.
Tuze kwa Muganga muri ayo masaha y'ijoro. Sophie amerewe nabi. Abaganga barimo kumurwanaho.
Mama ahagaze kuruhande arahangayitse cyane. Ahamagara Rome kuri telephone. Rome afata telephone aritaba.
Mama ati" Rome aho bimeze gute ?
Rome ati" Bimeze neza turimo kurya.
Mama ati" Ni byiza. Gusa hano mushiki wawe ameze nabi cyane.
Rome ati" Byongeye kuzamba?
Mama Rome ati" abaganga bavuze ko natabona impyiko vuba araza gupfa mu minsi mike.
Rome biramubabaza.
Mama ati" Gusa komeza wite kuri uwo muntu. Nashakaga kukubwira uko bimeze gusa.
.
Rome ava kuri telephone acitse intege.
Crea aramureba ati" niki kibura kuri mushiki wawe ? Ni amafaranga gus kugira ngo avurwe?
Rome ati" Oya nukubona dona.
Crea ati" nonese hagati ya Mama wawe nawe ntanumwe uhuje nawe ?
Rome ati" Yego
Crea ati" Telephone yawe irihe ?
.
Rome arayamwereka.
Crea ati" Gura amainite ahagije ashobora guhamagara hose.
Rome arayagura. Maze ahereza Crea telephone. Crea yandikamo number ahamagara hanze mu bitaro byo mu buhinde bikomeye cyane. Uwo ahamagaye amubwira ko agiye kumwoherereza umurwayi ufite ikibazo cy'impyiko agomga kwitaho kandi agakira.
.
Amaze kuvugana nuwo muntu asubiza Rome telephone ye. Aramubwira ati" ejo mushiki wawe agomba kujya hanze akavurwa..kandi azakira.
Rome biramurenga ahita ahobera Crea amugwamo cyane.
.
Tuze mu rugo kwa President Paru muri ayo masaha y'ijoro. We na Lessy barimo gukora sex. Badoje Paru amuva hajuru araza afata inzoga mu kirahuri aranywa. lessy nawe arabyuka afata ikirahuri nawe arasuka.
Lessy ati" Paru tuvuge kubukwe bw'Igitangaza tugiye gukora buzahuruza amahanga yose.
Paru aramureba.
.
Tugaruke kwa Rome. Crea araryamye. Rome arimo gusasa hasi iruhande rwe
Crea aramureba ati" Ugiye kurara aho?
Rome ati" Yego
Crea ati" Wagiye kwiryamira mu cyumba cyawe.
Rome ati" Oya ntabwo nava iruhande rwawe, kandi urwaye pe !
.
Tuze kwa Muganga. Sophie arasinziriye bamwitayeho byibanze byo kumufasha gusa. Mama we yicaye iruhande rwe arimo kumureba. Gusa arasa n'ufite ibyishimo kumaso. Hashize akanya. Sophie arakangutse afunguye amaso
Mama ati" Sophie mwana wanjye. Amakuru meza.
Sophie ati" Ayahe makuru meza Momo?
Mama ati" ejo turajya kwa Krishi na Priyanka shopra.
Sophie agwa mu kantu aratangara ati" mubuhindi Mama!
Mama ati" Yego, Imana yabikoze ugiye gukira
.
Udacikwa na Episode 32
Comments