Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
UMUGORE W’UMUNYABWENGE
.
Episode 22
.
Duherka Mama wa Amilia abwira Amilia ko adakwiye kubanza yategereza kumugaza umutima we burundu. Ko akwiye gutandukana na Tole vuba na bwangu kuva ari umugabo utagishobotse.
.
Story by Chris nandi Ishimwe.
.
Amilia yicaye mu ntebe muri Salo yubitse umutwe kumeza. Umutwe washyushye kubera gutekereza cyane.
Haciye akanya hari urimo gukomanga, ariko Amilia ntabwo amwumva, ahubwo muri we akomeje gutekereza ku magambo yavuzwe na Mama we.
.
Umukozi arabyumva ko hari umuntu urimo gukomanga. Aza muri Salo aca kuri nyirabuja ajya gufungura, asanga inshuti ya Mabuja we Molea. Arinjira abona Amilia yubitse umutwe kumeza arahindukira areba Umukozi aramubaja ati” Nyoko buja yabaye iki?
Umukozi ati” Ntabwo mbizi.
Molea aza iruhande rwa Amilia amukoraho , Amilia yegura umutwe nk’uvuye kure cyane. Abonye ari molea inshuti ye magara aramwenyura ariko bimwe byo kubyishakamo.
.
Molea ati” Ni ubwa mber nakubona umeze gutya pe! Niki cyabaye??
.
Kurundi ruhande Tole na Sonna bari mu modoka bavuye mu kazi. Tole ageza Sonna ku marembo y’inzu ye araparika.
Sonna ati” My gentle wakoze cyane.
Tole ati” Nawe wakoze cyane
Sonna ati” Nzaguhorane. Iyaba byanashobokaga akaba ari wowe Imana yangenera nkUmugabo wanjye.
Tole araseka ati” Ariko n’ubundi ndahari.
Sonna ati” Uhari igice kimwe. Guda nabyo ndabishimira Imana..
Baraseka , Sonna areba kuminwa ya Tole maze aramusoma. Tole aba afatiyeho barasomana.
Bamaze gusomana, Sonna asohoka mu modoka, agaze hanze y’imodoka arahindukira aramureba ati” Nagashimye ko nuyu munsi ugera mu nzu yanjye.
Tole araseka ati” Ninjiye hariya ntabwo naba nkitashye mu rugo.
Sonna ati” Ese ubundi mu rugo iwawe hari ikiza ugiye gusangayo?
.
Tole bisa n’ibimujyanye kure. Sonna arabibona ko Tole ahindutse atekereza ko yaba avuze nabi maze arisubiza ati” Nako abana bawe n’Umugore wawe.
Tole aramureba yitonze ati” Ijoro ryiza Sonna.
Sonna ati” Goodnight. Imana imfashe uramuke amahoro ejo nongera kubona iyo sura yawe nziza y’Umugisha.
.
Tugaruke mu rugo Molea yamaze kwicara arimo kuganira na Amilia. Yumiwe cyane kuko Amilia yamaze kumubwira inkuru yose y’ibihe arimo gucamo.
Molea ati” Wihangane cyane Amili. Nabwo pe ufite umutima ukomeye ndagutinye.
.
Amilia ati” Ni ugufuga umwuka ntabwo ari ukugira umutima ukomeye.
Molea ati” Nabyo urabishobye uri umugore udasanzwe. Sha bajyaga bavuga ko kubona Umugao ushaka uteye nkuko ushaka byagusaba kumwiremera sinumve neza icyo bavuga. Ariko nibi bavugaga.
.
Amilia yitsa umutima aratuza.
Molea ati” Nonese uwo mukobwa agucaho inyuma uramuzi??
Amilia ati” muzi ku mafoto. Ariko ngo bashobora kuba bakorana mu kazi.
Molea arumirwa ati” Ukaba uzi iyo nshinzi , none ukaba warifashe gutyo ugatuza??
Amilia ati” Molea har ibintu bikurenga ukabura icyo wakora.
.
Molea we yumva biramurakaje cyane arahaguruka atumva ukuntu bishoboka. Areba Amilia ati” Amilia waba umwasama. Nibiki byakurenze nibiki byagucanze mugihe uzi neza urimo kugusenyera??
Amilia ati” Nonese ubundi namukoraho iki??
Molea avugana ijwi riremereye ry’uzuye umujiya ati” ako gakobwa warikujya kugatibura ukakiyama kagashinguka kumugabo wawe.
Amilia icyo gutekerezo cya Molea aracyumva gusa.
Molea arongera aricara ati” Mbwira nkufashe ejo tuzajye guhiga ako gakobwa.
.
Bakivuga gutyo Tole aba arinjiye mu nzu. Molea ahita afungwa umunwa amagambo yavugaga arayareka.
Tole ati” Molea wari waraburiye hehe??
Mole ati” Mwigeze munshaka se?
Tole amuhereza umukono barasuhuzanya.
Tole ati” Ntabwo waruherutse hano.
Molea ati” Rega nnjye mba mfite utwo ndimo gukora.
Tole ati” Wakoze kuba wongey kutwibuka.
.
Abana baza muri Salo bahobera Papa wabo abahereza utwi abaguriye abazaniye. Molea ahita ahaguruka arasezera avuga ko agiye.
Tole ati” Ubonye ngeze aha nawe uti uragiye.
Molea ati” Nageze hano kare kandi amasaha yagiye.
.
Tole ati” Ntakibazo kandi wakoze cyane.
.
Amilia arahaguruka aramuherekeza Tole nawe arahaguruka yigura mu cyumba yiterera kuburiri afata telephone aba acata na Sonna kuri Video Call. Sonna yambaye utwenda duto turi sex cyane.
Tole ati” Sonna niba ari ikintu nkunda ni ukukureba.
Sonna ati” Burya se??
Tole ati” yego.
Sonna afunga agasura ati” Ibyo gusa se??
.
Tuze kuri Amilia na Molea amugejeje hanze aho Molea agiye gufata akamoto.
Molea aramureba ati” Umva reka ejo tuzajye guhiga ako gakobwa. Wireka ngo umugabo wawe kamutware ureba.
Amilia ati” Molea ntabwo ndabona neza igikwiye. .
Molea ati” urare ufashe umwanzuro ejo nzaguhamagara.
.
Haza moto Molea arayurira aragenda. Amilianawe agaruka mu ruggo.
.
Tole arimo kuvugana na Sonna yumva hari urimo kuza ahita asezera Sonna. Uwo mwanya Amilia aba arinjiye.
Tole aramureba ati” Ese bite ko muri iyi minsi usigaye warakonje cyane??
.
Wa mujinya wose Amilia yarafite urazamuka ati” Tole aho bigeze umaze kuba atsyi
Tole biramucanga ati” Uravuga ibiki??
Amilia n’amarira y’umujinya atangiye kumaanuka ati” Urabona usigaranye akahe gaciro?? ese niba wowe utanakwiyubaha. Basi ntabwo wakubahisha umuryango wawe.
Tole areguka yicara neza ngo yumve asobanukirwe nez a icyo umugore we ashaka kuvuga.
.
Amilia akomeza kumurebana umujinya, agiye gukomeza kuvuga atomboka yibuka amagambo yabwiwe na Miliana . Miliana amubwira ati” Ntuzigera uba nk’abandi bagore ngo ucanire inkono ishyushye. Amaze kwibuka ayo magambo ahita agabanya umujinya we aratuza araceceka.
Tole aramureba ati” Kubera iki ucecetse wavugaga utomboka. Nsobanurira neza ibyo wavugaga.
.
Amilia aca bugufi cyane aratuza rwose ati” umbabarire narimvangiwe mu mutwe ndakabya.
Tole abona ko Umugore arimo gushaka kumusinzika maze arahaguruka, Amilia abonye ko Umugabo ahagurutse maze we aricara.
Tole ati” Ariko se bite byawe?
Amilia avuga atuje ati” Tole abana ntabwo bakibona bikwiye. Bahora bambaza ikibazo gihari. Nawe usigaye uhora ufite impamvu zo ku kazi bigoye gusobanukirwa niyo mpamvu narimvugiye hejuru ariko umbabarire. Kandi mfasha umbabarire bigarukire aha twekubigira birebire.
.
Tole aramurebaaaaaaa.
.
Udacikwa na Episode 23
Comments