logo

NEW TALENTS

Stories Group

LEGEND OF SEA'S POWER E01 (Once Upon time)

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

#mumwaka wa 1817 kumwami Ji_san habayeho amateka ubwo umuhungu we yataye ibyase i bwami agahunga,mbese akagenda kure ubwo yaje kwibera umurobyi usanzwe nkabandi.

Uwo musore ise yari yaramwise #Lao_san ariko nyuma yo kuva kwase yahinduye burikimwe n'izina yiyita rishya #Michael_Crazy amazina yari ahubanye niyo myaka kuko atanumwe wigera atekereza ko ayo mazina abaho.

Ibi nabyo uwo musore ntiyabyiteye ahubwo nawe yabitewe n’uko munzozi ze yahoraga abona ko ubuzima yarafite buzisubiramo nyuma y'imyaka 200 ndetse akanabyizera cyane(uhita wumva ahariho ndakeka) kandi akazaba yitwa Michael Crazy nubwo nawe atarayazi ubusobanuro ahubwo ari ibyo yatekereza akanabyizera.

Uwo musore yemeye kwibanira n'abarobyi ubuzima bwe bwose ,

Akazajya aroba ndetse rimwe akagenda kuroba abandi banatashe.

Umusi umwe ari mubwato inyanja yarobagamo yararakaye ararohama maze mukurohama kwe umwuka waramushiranye gusa ako kanya #mermaid(madamu samaki) yaje imusatira iza kumutabara gusa umwuka wari wamushiranye. Mermaid ntakindi yakoze usibye kumusoma murwego rwo kumugarurira umwuka.

Nyuma yo kumusoma yamukuye mumazi imuzana i musozi.




Umusore yaje kwikangura ari murugo kwase #ji_san yambaye nk'uko abaganwa bambara arikanga yibaza uko byagenze biramuyobera cyane ko yari yaragiye kure bishoboka.

#Gusa_ndagirango_usobanukirwe_neza_amateka_ya_mermaid cyangwa Merman (madamu samaki)

iyo mermaid igusomye waronka imbaraga zidasanzwe aho utasaza cyangwa ngo urware,muntambara ntiwatsindwaga,ukaba umunyabwenge udasubirwaho. 

Gusa nanone ngo kugira ibyo bikugaragaremo hari ubwoko bwamaraso ndetse n'ubwonko byasabwaga kuburyo utabifite washoboraga no gusara "

Ariko nubwo byari uko abantu ntibabura kwifuza kuzahura na mermaid kuko uretse nibyo babaga ari n'abakobwa beza cyane kuburyo utamwirengeshwa.

Gusa mermaid zarahirwa cyane kugira bazifashishe mukuronka ingabo zikomeye zizarwanira ubwami .



Umwami ntacyo yari butware umuhungu we usibye kwishimira ko yagarutse cyane ko ari nawe gikomangoma cy’ikamba. Gusa umusore mukugera  iwabo yahindutse mumyitwarire,amera nk'umusazi( amaraso n'ubwonko bye byari bitahuje na mermaid yamusomye).

Gusa nubwo yasaze yahoraga yibuka ikintu kimwe ,umukobwa mwiza cyane amusoma ndetse akanamuvana mumazi .



Uwo musore yahoraga amanuka kumugezi hafi yaho i bwami kwitegereza  amazi ndetse akanayinjiramo ngo arebe ko yakongera kubona mermaid akabura ahubwo agataha yibaza amazi yaba yarahuriyemo nuwo mukobwa bikamuyobera kuko atanibuka nuko yigeze guta iwabo akajya kure yewe ntanibuke nuko yanabayeho umurobyi.

Rimwe ya mermaid yaje gufatwa izanwa i bwami wamusore Lao san arayibona aranayibuka 🙄


TUZE NYUMA Y'IMYAKA 200(Muri 2017)

.

Hari ahabaye competition yo kurwana mbese utsinze agahabwa amafaranga,

Sasa kuruhande hari boss wariwe cyane mbese umujinya wenda kumuturitsa !!

Hirya gato ye hari uwaje yihisha mubantu ,yambaye imyenda yamucikiyeho ,imisatsi ntiyogosha ,inkweto ni nkizo kuri rudahirwa!!

Amugezeho ntakindi yakoze yatangiye kurya inkoko ya Boss wirakariye kubera kuribwa !!

Abarinzi bamubonye bahise bamufata ariko batari bamusohora boss arababuza ahubwo ategeka ko bamwongera ibiryo agahaga !!




Tuvuye aho reka tuze murugo kwa #minister_john afite umwana w'umukobwa witwa #chantal ndetse hari  na mushuti we #belyse.Barimo kuganira batuje,

Belyse ati “riko sha umuhungu wa president aragukunda!!"

Chantal ati "sigaho ibyo simbishaka ahubwo ndashaka ducike tujye kure yo murugo"

Belyse"ariko hanze aha siheza kuburyo umukobwa nkawe atapfa kuhitembereza"

chantal"niba utabishaka ndijyana gusa ntihagire uwo ubibwira"

Bakiraho hari umusore yabasatiriye Belyse amubonye ahita ahaguruka aramwunamira ati "ndagusuhuza nyakubahwa”

Umusore "unamuka nawe singombwa ngo unyunamire ntabirenze !”

Gusa kuruhande chantal bigaragara ko atamwishimiye ,ubanza ariwe muhungu wa President !!!

Umusore ati “Bite byawe chanta ko ndeba wakunje isura?"

Chantal arasubiza ati "oya ntacyo,waje namaguru ko ntigeze numva amamodoka uza?"



Boss we akomeje gutsindirwa muri ring,ingwanyi zikomeje kumutenguha !!

Wamusazi we yarakwije arahaguruka ashimira umuboss.Boss n'uburakari ntiyasubiza,

#Umusazi yitegereza umukire umuhaye ibiryo ukuntu yarakaye arangije aramubaza ati "ninde wagushavuje?"

Boss"ntiwashaka kurya? Nizere ko wahaze!Mumusohore !!"

Baramufata...

Umusazi batari bamusohora ati "aah!Kumbe bariya nibo bakurakaje reka nze mbaguhanire" 

Sibwo bamurekuye akinjira muri ring abantu bose bakikanga !!!



Tugaruke kuri chantal na wamusore aho belyse yabahaye umwanya barasigarana.

Richard"phone yawe yabaye iki ko nagushatse nkakubura?"

Chantal"nibagiwe kuyifungura iguma ifunze!"

Richard"ariko chantal wagiye umenya agaciro kawe!Umwana wa minister uzimya phone koko?"

Chantal"ubwo nyine byashitse,none nkore iki? Usibye ko kuba umukobwa wa minister bisanzwe , ntabwo narenga weho uri umuhungu wa President”




Hagati muri ring umusazi arimo gusa bose bashishikajwe no kureba uko arwana,

Abasheta barashese gusa bashira kuwo bari buhangane n'umusazi wa muboss nawe ntiyatinya ashira kumusazi wenyine,

Umurinzi"boss kuki ushese menshi kumusazi?"

Boss"winsakuriza!"

Ako kanya uwutanga signal yarayitanze maze ingwanyi isatira umusazi.ingwanyi yaje kumuvuduko nawe arayireka ahubwo afunga ingumi neza arangije arabara ayitera igifunsi mwirugu rimwe rizira irya kabiri ingwanyi habe no gukakaza !!

Boss kuruhande yahagurutse abyina arinako yegeranya inote wenyine ubona ko abandi bari bashize kutsinzwe bivuze ngo arabariye bose !!

Umusazi we muri ring yakomeje kwitegereza ingumi ikoze ishano nkaho nawe atarabyiteze cge nkaho ari ubwambere abibonye!!!!.....LOADING EPISODE 02



📢 Kwamamaza

Ibihe...

Comments

Umusomyi: Komeza iraryoshye, gusa episode kabiri yarabuze.
Gisubizo Elie : Komez ninziza cyane pee