Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Twaherutse, Roxy abaza Varu Niba impamvu azanye umukozi mushya bitewe Nuko Juliana atwite.
.
Created by Chris Nandi Ishimwe.
.
Varu ati" uravuga ibiki ra !
Roxy ati" ejobundi narakubwiye ko Juliana atwite urabihakana. Ariko navugaga ukuri.
Varu ati" nicyo washakaga mu cyumba cye noneho
Roxy ati" bivuze ngo waruzi burikimwe cyose.
Varu aricara.
Roxy arabibona ko umugabo azi burikimwe.
Roxy ati" kubera iki wampakanije cyagihe.
Varu ati" kubera ko bitakurebaga..
.
Roxy agwa mu kantu! Ati ati" ngwiki ariko ibaze amagambo urimo kumbwira.
Varu ati" byaba byiza tutanakomeje kubiganiraho. Gutwita ni ukwa Juliana ubundi twe biturebaho iki ?
.
Roxy ati" none niba bitatureba ni gute wapanze kumushakira umukozi umufasha?
Juliana aje muri Saro asanga yabaye ikiganiro.
Roxy ati" Juliana wampakaniye ko udatwite siko bimeze ?
Juliana ati" yego.
Roxy ati" kuki wambeshye rero!!
Juliana ati" nuko nuko!
Roxy ati" nuko nuko iki?
Varu ati" ese wamuretse !
Roxy areba Varu ati" ariko mwembi niko murimo guhisha ntazi?
.
Roxy areba Juliana ati" wansobanurira.
Varu ati" ntacyo afite kugusobanurira.
Roxy aratangara ati" ngo ntacyo afite kunsobanurira ?
Varu ati" yego kubera ko uwo ubaza gutyo nk'akana ni Mukuru azi n'ibijyanye n'ubuzima bwe.
.
Roxy ati" oya sicyo kibazo. Ahubwo hari icyo ntazi. Ese Cher nako byaba ari ubusazi ntabwo wabikora.
Varu ati" ibiki ntakora.
Roxy ati" inda Juliana atwite.....
Juliana ati" yego ndamutwitiye.
Roxy agwa mu kantu! Areba Varu abona Varu yubitse umutwe hasi.
.
Juliana ati" n'ubundi ntampamvu yo gukomeza kuguhisha . Ibyo uzamenya. Ntwitiye umugabo wawe ariko sinzigera nkusimbura ntugire ikibazo. Twabikoze twabyemeranyije. Ndetse ngiye no guhita mva hano nigendere.
Varu ati" oya ntaho uribujye.
Roxy we yahise yumirwa agwa hasi yicara mu ntebe arakonja. Yitegereza umugabo we gusa.
.
Varu aramureba ati" Roxy.
Roxy ati" oya cecekwa wikwisobanura.
Varu ati" urakoze cyane ubwo urimo kubyumva
Roxy biramubabaza atangira kuzenga amarira.
Varu ati" cyakora umva iri jambo. Juliana ntaho aribujye ntanaho azajya. Kandi kucyubahiro cyawe utazasugura umugore untwitiye umwana.
.
Roxy arabyumva.
.
Varu areba Juliana ati" Julaiana umwana wanjye na nyina umutwite agomba kuba ari hano kugira ngo mbiteho.
Roxy arabareba arabyumva.
Juliana areba Roxy ati" Mabuja sinarangamije gutwara umugabo wawe. Nuko gusa yansabye kumuha ibyo wowe wanze kumuha uri umugore we.
.
Roxy afite umujinya.
.
Juliana yisuburira muri gahunda ze. Iryo joro Roxy yaraye adasinziriye amaze nabi arimo gutekereza.
Varu we yariryamiye aratuza.
Roxy arabyuka aza hanze arara hanze ahagaze.
.
Next episode 41.
.
Tugenda tugana kumusozo.
Comments