Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Twaherutse Varu akatiye Roxy kubyo yashakaga ko bavugana biyanye naBusiness. Varu icuo akomeje gushyira imbere ni Umuryango.
.
Created by Chris nandi Ishimwe.
.
Dutangiriye ahantu mu rugo rwiza rukomeye rw’umukire akaba ukomeye akaba n’inshuti cyane na Varu.
Varu na Roxy bari mu bitabiriye icyo kirori hari n’abandi benshi. Uko mu bizi mu birori by’abakire uba usanga abantu baganira mu matsinda ndetse ntamihango myinshi iba iraba uretse kurya no kuganira mu byiciro bakishima.
.
Umwe aba akata avugana nuwo ahuye akongera akareba n’abandi.
Varu arimo kuvugana n’Umugore w’Umukire witwa Manera.
Manera ati’Duherukana cyera cyane.
Varu ati”Niko isi isigaye imeze ijyana abantu da!
Baraseka.
Manera ati” Cyakora uracyarimwiza nka mbere ntabwo ujya uhinduka.
Varu ati” Imana ishimwe ubwo ntabaye mubi.
.
Roxy nawe arimo kuvugana n’abandi bashuti be ahindukiye abona Umugabo we arimo gusekana na Manera maze asa n’ufushyemo.
.
Manera ati” Nonese ubu mu rugo bimeze bite?? Ubu wariwarya kubiryo by’umugore wawe cyangwa ngo unywe agakawa yateguye?? Cyangwa igifu cyawe kiracyamenywa n’Umukozi.
Varu Yumva bamubajije ikibazo gikomeye maze arahindukira areba aho umugore we ahagaze bahuza amaso. Roxy ahita aza abasanga.
Manera ati”Nahise niha igisubizo. Ariko nyine wihangane washatse umufashion. Model nicyo azi gusa.
.
Roxy aba abagezeho aryama kurutugu rwa Varu.
Roxy ati” Manera ndabona warufite inkuru z’ihambaye zo kubwira umugabo wanjye.
Manera araseka ati” Nonese ko wowe ntazo uba wamubwiye ahubwo ugira izo kubwira abandi.
Roxy ati”None tuvuge ko wowe warugiyemo gukuramo icyo cyuho.
Manera araseka ati” Nuko bitabaho nakabikoze ahubwo.
Roxy areba Varu ati” Umugabo wanjye yaryoherwa n’inkuru zanjye gusa.
Manera ati”Harya ubwo arazizi ra!
.
Abagore barimo kujomana iminwa!hhhhhhhhhhhh
.
Varu abonye batangiye guhana abavamo nk’Umugabo arigendera maze barasigarana.
Roxy ati” Ariko wibagiwe aho umugabo wawe ahagaze?
Manera ati” ndahazi nshuti yanjye.
Roxy ati” Harya we ntabwo akunda inkuru??
Manera ati” Roxy reka tuvugishe ukuri. Navuganaga n’umugabo wawe gusa suko mushaka. Ariko ntakubeshye uzamubura.
Roxy araseka.
Manera ati”Waseka wakora iki ariko ibi ni ukuri. Wowe uri umuntu wagize amahirwe yo gutura yo muri edeni ariko ntubasha kumenya no kwita mu ku biti biri muri iyo edeni.
Roxy ati” Nonese uko mpatuye kose wowe byaba biguteye ikibazo gute??
Manera ati” Wamugani da! Ubundi ndakugirira impuhwe ziki.?? Ariko nukuri hari umunsi uzisanga ibirenge byawe batacyemerewe kugaruka muri iyo edeni.
Roxy ati” Ariko se ufite ikihe kibazo??
Manera ati” Rwose Roxy urambabaza uburyo witwara. Ni ikihe cyiza umugabo wawe azi kiba cyateguwe n’ibiganza byawe?? Kuki uriya mukozi ariwe umenya icyo Umugabo wawe akeneye?? Roxy aracyitwara nk’umukobwa uraho kandi wakabaye umenya ko wavuye mu gice kimwe ukajya mu kindi.
Roxy ati” Manera urakoze kunama zawe. Ariko mpamya ko nawe ufite byinshi bitagenda neza. So numvaga ari wowe wakabanje kwiha izo nama.
Manera ati” Urakoze kandi Umbabarire.
.
Varu arimo kuvugana n’abandi bagabo bagenzi be. Roxy aho ahagaze Abass araza amusanga. Nawe ari mu baje muri icyo kirori.
Abass ati” Wowe n’Umugabo wawe mwageze kuki.
Roxy ati” Ntacyo.
Abbass ati” Wowe n’ubundi uba untenguha cyane. Wagira ngo managing udashaka gukura akava kurwego rumwe akajya kurundi.
Roxy ati”Umugabo wanye yitaye mu by’abana gusa ntakindi aba ashaka kumva.
Abass ati’ Dore ibyo nakubwiraga wagombaga gushakana n’Umugabo wumva neza intego zawe. None…
Roxy amuca mu ijambo ati” None iki garukira aho. Njyewe nashakanye n’Umugabo nkunda ntabindi.
.
Abass ati’Ok ndabona.
Roxy ati” Abass rimwe na rimwe uba ushaka kunyivangira.
Abba sati” Basi sorry.
Roxy ati” Sorry ntabwo igihe cyose ikora.
.
Abass ati” Next week turajya Canada.
Roxy araseka ati” Wawooo byaciyemo??
Abbass ati” Yego.
.
Iminsi iricuma.
Varu arimo kuva mu kazi asa n’unaniwe cyane no gutekereza cyane habura gato yaragoze agakora impanuka maze abonye ko kari kabaye aparika kuruhande abanza kuruhuka.
Muri we aribaza ati” kwihangana kwanjye ko kurimo gushira mana yanjye nkore iki?? Basi nyongerera imbaraga zo gukomeza kwihanganira umugore wanjye.
.
Amaze gutuzamo gato yatsa imodoka arakomeza.
Nubundi uko yakagiye ibitekerezo biragaruka. Mu byukuri ntabwo atuje muri we pe. Afite ikibazo.
Ageze imbere nubundi ararangara maze abona agiye kugonga umuntu warimo wambuka muri zebura ahita akata imodoka amhungu ngo atamugonga imodoka ihita imurenza umuhanda.
.
Next episode 27
Comments