logo

NEW TALENTS

Stories Group

FROM ZERO S01 Ep 20

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
FROM ZERO
.
Episode 20.
.
Duheruka Rome agiye gufasha, Crea akamugaburira.
.
Story ny chris nandi Ishimwe.
.
Rome yicara kugitanda, Crea amuhanze amaso amureba, yitegereza umusore wemeye kwishyira mu byago kubwe, kugira ngo amufashe. Rome afata isahani ahindukiye abona Crea arimo kumwitegereza.
Rome araseka ati" Ubuse noneho urimo kunyibazaho ibiki?
Crea ati" wa mwana we koko usa n'umutima wawe.
Rome aratangara ati" ese ko urimo kunyita ngo wa mwana we !
Crea ati" Kubera ko nkuruta.
Rome araseka ati" Imyaka ntagisobanuro nakimwe igira. Cyakora kuva kuri President w'Igihugu wenda njye nkaba ndi umutarage usanzwe wenda aho nabyumva ko unduta.
Crea aseka gake mu mbaraga nye ati" ni mu myaka ndakuruta.
.
Rome ati" Crea, nako President reka turye, menya ko ntameza ufite hano kuburyo warya wisanzuye. Isaha n'isaha cya kigore cyaba kigeze hano
Crea ati" ariko sinzi ko mbibasha pe!
Rome ati" nakubwiye ngo nawe biragusaba gutera intambwe nibyo byamfasha. Kurya biragarura utubaraga duke tuzagufasha.
.
Rome afata agasosi ku kiyiko ati" Asama.
President Crea arasama, ariko Rome agiye kumutamika, Crea araturika araseka
Rome ati" Dore kandi.
Crea ati" nukuri pe biratangaje ukuntu ngiye kugaburirwa nk'agahinja.
Rome ati" Kano kanya tubifate nkaho uri umukobwa wanjye. Nako asama.
Crea arasama, Rome aramutamika atangira kumugaburira.
.
Tuze muri Office ya Fame arikumwe na Doctor Fabien na Clemance. Fame arimo kubabaza ati" Gahunda yo kwica Crea mwayiteguye gute ?
Doctor Fabien ati" tuzabikora ejo?
Fame ati" Kubera iki ejo se ?
Fabien ati" siwo munsi wa nyuma President yavuze se ?
Fame ati" mwabikoze nonaha se ? Murashaka kubikora bariya ba President binteko bamaze kubona uruhushya bahawe n'urukiko ?
Fabien arebana na Clemance.
.
Fame ati" ko murebana se niki? Mwabikoze nonaha ?
Fabien ati" nyakubahwa reka njyewe mbanze mfate agahe ko kwitegura. Ese uzi ngo kwica umuntu ni ikintu cyoroshye ? Noneho kwica President 
Fame ati" ubwo se bikunanije iki?
Fabien ati" ihangane nitegure nzabikore ejo.
Fame ati" President arimo kunshiraho igitutu. 
.
Uwo mwanya Rhadia umugore wa Fame aba arinjiye. Yinjira yumva ibyo bavugaga agwa mu kantu! Bigaragara ko Rhadia we atarazi ibirimo kujya mbere.
Areba Umugabo we ati" Cher! Nibiki numvise ? Murimo gupanga kwica President?
.
Fame araceceka, Rhadia arahindukira areba. Cleamance na Fabien nabo bareba hasi.
Fame ati" Fabien mwe mube mugiye ?
Rhadia aritambika ati" bajye he ? Njye nshaka gusobanukirwa niki kirimo kujya mbere ntazi ?
Fame ati" mugende rata.
Fabien na Clemance baragenda
.
Fame asigarana n'Umugore we.
Rhadia ati" Cher nibiki murimo gupanga gukora ntazi ?
Fame aramufata ati" reka kwisaza ? Ese ntabwo wifuza ko umugabo wawe agira aho agera ?
Rhadia ati" ibyo ndabishaka ariko se bihuriye he nibyo numvise ?
Fame ati" gabanya ijwi nurusaku ubanze unyumve neza.
.
Twigarukire kuri Rome na Crea, aracyamugaburira.
Rome ati" Nubwo wabimbwiye ariko sinumva ukuntu, Umugabo wawe yifashe akagufungiramo hano akajya akugagaza.
Crea ati" muri iyi si hari ibirura byinshi, ariko bigaraga nkinama. Ndibyibuka neza. Paru yariwe mugabo nabonaga usumba abandi bose, naramurebaga nkibwira ko umutima wanjye wamurikiwe nurumuri rwera. Sinamenye ko mu mutima we hari hacumbitsemo umwijima.
.
Rome arahaguruka ati" reka nkure ibi hano kiriya kigore kitagaruka kidutunguye
Rome afata ibintu byose, agiye kugenda Crea amufata akaboko, Rome amureba mu maso.
Crea ati" Uyu mutima wawe ufite ni zahabu Imana yaguhaye. Utazigera urangara ngo ubure, umutima wawe kuko icyo gihe uzaba ubuze byose.
.
Tuze aho Sophie mushiki wa Rome arwariye , afunze amaso arimo gusengera musaza we Rome..mama Rome ahagaze kuruhande afite imbuto arimo kumureba. 
Sophie asoje gusenga abona Mama we yarahagaze aho yamurebaga. Maze mama we yicara kugitanda amuhereza imbuto.
Sophie ati" Mama nubwo turi abakene mu bigaragara. Ariko nabonye hari ubundi bukungu bukoemeye dufite.
Mama ati" ubuhe bukungu?
Sophie ati" Umutima wacu twigirira. Rimwe na rimwe njya mbona umutima wa Rome noneho umeze nk'umutima wa dawid. Ibaze ariko ko tubasha kubaho kandi ntakintu nakimwe dufite.  Niyo mpamvu nakubwiye ngo tureke umwuka w'Imana urimo kugenda mu mutima wa Rome. Ukore. Ese twamenya ari iki Imana igambiriye ? 
Mama Sophie ati" wa mwana we nkunda amagambo yawe.
.
Rome aba araje arimo guseka. Baramureba bati" Duhe inkuru ukuntu bibaye igitanda umwana wa ngofero akaba avuye kugaburira President.
Rome araseka yicara ku gitanda ati"  byari birenze. Gusa najyaga kumutamika nkatitira intoki. 
.
Baraseka.. uwo mwanya Litta aba araje. Sophie aramubona maze avuga gake yongorera Rome ati" Ndabona uriya Mutima utazava inyuma yawe.
Rome arahindukira areba Litta bahuza amaso.
Litta ati" Rome ndagukeneye.
.
Udacikwa na Episode 21

Comments