logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMWANZI W'AMARASO EP78

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.


*_Dukomezanye na Veronica_*


Nabanje gutahwa n’ubwoba, intoki zinanirwa gufata, ndatengurwa umubiri wose, noneho kwiheba bikurikiraho. Nakomeje kwibaza uko bimeze, nuko nsatira imodoka ngo ndebe uko bigenze. Icyo nibuka ni uko John atari yakinjiye mu modoka ahubwo yari yegamye ku modoka ari kuri telefoni ubwo haturikaga.


Nakomeje kugenda ngana imodoka ariko sinarebaga aho ngana kuko hari huzuye imyotsi hose. Wellars yakomeje kumbuza kugenda acyeka ko hakongera guturika nanjye nkabigenderamo ariko numvaga nubundi ntaho naba nsigaye ndamutse nsigaye jyenyine.


Nakomeje gusatira imodoka nsakuza mpamagara John ariko Wellars akomeza kumfata akaboko ambuza gutambuka. Naramwishikuje negera imodoka


*Wellars:* Umva ba uretse basi nkurebere mu modoka ubone kuyegera sinshaka ko na we ugenda rwose


Yasatiriye imodoka arahindukira


*Wellars:* harimo umuntu wapfuye mu modoka


Narasatiriye nsanga ni Leon. Yagiye kwatsa imodoka buriya aba akoze ku mbarutso y’igisasu. Ni nde ubu washyize igisasu munsi y’imodoka yanjye koko? Leon yari amaze kuba inshuti magara yanjye rwose. None apfuye atanariye ku mafaranga yari amaze gukorera koko?


*Veronica:* John wowe uri hehe koko


*Wellars:* Maze guhamagaza ambulance mu kanya iraba ihageze, ariko ndasaba ugume kure y’imodoka, itaza kongera guturika.


Uko nagashakishije nabonye John arambaraye hakurya y’umuhanda, niho igisasu cyari cyamunaze. Nirutse ngana aho ari nsengera mu mutima ngo Imana imfashe abe atapfuye


Nasanze ari kuvirirana cyane mu mutwe


*Veronica:* John mbabarira udapfa utanyeretse bya bindi twari tugiye kureba. Mbabarira wipfa tutageze ku ntego yacu, John rukundo rwanjye, nannjye ndagukunda ndanakubaha rwose winsiga jyenyine niba naranitwaye nabi ni ubujiji umbabarire ariko ntupfe


*John:* Erega umunsi wanjye wageze


*Veronica:* Oya John wivuga gutyo rwose umunsi wawe nturagera. Wibeshye ugapfa umenye ko nahita ngukurikira


Nari mbabaye ariko mfite n’ubwoba. Kubura John byaba ari kimwe no kubura ubuzima bwanjye burundu kuko John ni ingenzi mu buzima bwanjye rwose.


Natangiye kurira arandeba agerageza kumwenyura


*John:* Veronica nizere ko utari kurira kuko nahita ngufata amajwi


*Veronica:* John mbabarira ureke basi kuvuga uri kwicura umwuka, ndeka ndire kuko imyaka maze ntarira ni myinshi.


Nahise numva ambulance zije ngo zimujyane kwa muganga. Nifuzaga ko abaganga bakomeye ku isi ari bo bamuvura ariko se ni bangahe tuziranye.


John yarantabaye nanjye ngomba nanjye kumutabara


*Veronica:* Umva John ndakubujije nako ndagutegetse sinshaka ko upfa.


Baramushyize mu modoka nuko berekeza kwa muganga.


Imodoka ubwo yagendaga nahise nikubita hasi kuko numvaga ibyanjye birangiye neza neza. Mu minota mike cyane ibyari ibyishimo dore ngo biraba amarira. Ubuzima bwacu bwuzuyemo ibitambo tubizi cyangwa tutabizi, Leon abaye igitambo cyanjye kuko iyi bombe ni jye bari bayiteze rwose. Uwashakaga kunyica ngomba kumumenya kandi niba atari Ryan ni Celia.


Ubwo abakorana na Wellars na bo bahise bahagera bambaza niba naba nzi cyangwa nkeka uwaba yanteze igisasu mu modoka, sinigeze ngira icyo mbabwira kuko byari kunyicira gahunda. Nahise mpindukira ngo nisubirire mu nzu ni bwo nahise mbona Celia na Amber bahagaze bareba aho turi. Uko byamera kose sinacyekeraga ubusa, ni bo babikoze. Gusa ndarokotse ubu ni jye na bo.
Ariko se niba ari Celia ubikoze yamenye ate ko ari jye Angela? Na byo ngiye kubyigaho nitonze ubundi ni ahanjye na we.


Ngenda ntarinjira mu nzu numvise umuntu inyuma yanjye. Impumuro ye yatumye menya ko ari Clark ntaranahindukira.


*Clark:* Veronica…


Nahindukiye nitonze ntaranamusubiza ijambo na rimwe namuteye urushyi rwiza niyinjirira mu nzu. Gusa ntiyashizwe ahubwo yankurikiye mu nzu


*Clark:* Ntaho mpuriye n’ibyabaye


*Veronica:* Ikibazo rero sinkwizera.


Nabivuze ntunganya imbunda kuko nta kimbuza kuba na we namubarura umutwe. Nahise nyimutunga


*Clark:* Abagabo, abagore, nishe abantu benshi. Bamwe nabicaga kuko babikwiye abandi baziraga ubusa. Rero wikumva ko kuntunga imbunda byantera ubwoba kuko ni kenshi nayitunzwe sindaswe cyangwa bakandasa simpfe


Yabivugaga anyegera kugera ubwo imbunda imukora mu gituza neza


*Veronica:* Ubujiji bwawe ni ukumva ko umuntu atakurasa. Ntunzi kandi ntuzanamenya


*Clark:* Ngaho ndasa niba wumva ari wo muti w’ikibazo kuko rwose jyewe sintinya gupfa, nubundi uwambona wese yanyica. 


Yari andi hafi cyane nibuka ko acogora iyo ageze imbere y’umugore nako yanjye dore ko yahoraga ansaba ko twazongera kuryamana. Namanuye imbunda ndamwiyegereza nuko musoma ku itama.


Yahise anyegeka ku gikuta yitegura kunkuramo imyenda, ni bwo nahise mfata igiti cyari cyegetse aho hafi nkimukubitana ingufu mu mutwe aba arambaraye hasi. Nahise nigendera mu gikoni ariko mbanza kurebera mu idirishya hanze nsanga abantu bahashize, umurambo wa Leon na wo bari bawujyanye kwa muganga.


Naragarutse nitegereza Clark, wagirango yariye intumva. Naragiye nshaka umugozi ndamuzirika mbanza kumukurura mujyana mu biro ntagikoresha ubundi mugejejeyo mukurura dore ko yari umugabo muremure munini, ndamuzirika amaboko n’amaguru, ubundi ndahakinga njya koga


Hari ibahasha John yari yarampaye hashize imyaka myinshi ariko yari yarambwiye ko nzayifungura mu gihe gusa mbona ko ari ngombwa cyane, mu gihe bizaba bigeze aho atabasha kundindira umutekano. Ubu rero igihe cyari kigeze ngo nyifungure. Narabikoze nuko nsangamo agapapuro kanditseho nimero za telefoni. Naragafashe ntatindiganyije ndahamagara.


…: Iyi nimero nta makuru meza inzaniye


*Veronica:* Niko bimeze si byiza ariko ndumva twahura tukaganira kuko simbazi nubwo mbahamagaye


…: Veronica jyewe ndakuzi ni wowe John yiyemeje kurinda


*Veronica:* Noneho ubwo muzi ibyamubayeho


…: Ndi umugenzacyaha mukuru mu gihugu, mba nzi ibyabaye byose cyane cyane iyo bireba abantu banjye ba hafi


*Veronica:* Niba ntibeshye uri James?


*James:* Wabimenye. Ubwo John adahari ni jye nsigara mu mwanya we wo kukurinda, mbwira icyo wifuza rero


*Veronica:* Ndifuza abantu bo kurinda aho John arwariye 24/7, abaganga bakomeye mu gihugu baze bamwiteho nanjye njye mbona raporo buri munsi y’uko ameze


*James:* Ibyo bihise bikorwa ukibisaba. Ikindi utasabye na we urahabwa abakurinda 24/7 wabishaka utabishaka. Kandi nugira ikindi ukenera uhite umbwira


Narakupye ubundi ya nimero nyifata mu mutwe.


Igihe cyari kigeze ngo noneho nanjye njye mu mukino neza kuko Celia namenya ko ntapfuye ntabura gushaka ubundi buryo ampitanamo.


Nahise njya aho nafungiye Clark mfata intebe nicara imbere ye dore ko yari amaze gukanguka


*Veronica:* Ubu rero mfite uburyo bwose bwo kukwicamo uko nshaka kuko mwakinishije udakinishwa


*Clark:* Nyamara wanyibeshyeho Veronica


*Veronica:* Celia afite gahunda ki? Kandi iki kibazo singisubiramo


*Clark:* Sinigeze menya ko afite iyi gahunda. Ubu rero uko byamera kose gahunda ihari ni iyo gushaka uko yakwica. Aho guhangana na njye ndumva wakitegura ahubwo, ariko jyewe simbirimo ahubwo buriya Amber ni we wamugiriye inama, dore ko bose bakwanga ariko jye ndakwikundira.


*Veronica:* Amagambo umbwira siyo atuma nkwizera kuko ufite icyakuzanye ino kandi ni jye waje guhinga ndabizi neza


Nahise nongera mupfuka ku munwa ndasohoka ndakinga


Nahise njya muri salon ndicara mfata ka divayi ndanywa ariko nyuma umuntu ahita aza anturuka inyuma anshyira ku mazuru ikintu gitose, numva ntaye ubwenge mpita nikubita hasi.


*_Dusubire kuri Ryan_*


Siniyumvishaga ukuntu umuswa ngo ni Veronica arokoka rwose kiriya gisasu. Nari kumwe na Celia kure y’umugi kuko nari mbizi ko isaha n’isaha amfashe yahita ankuramo umwuka


*Celia:* Iyo mba ntabumviye ngahita ngenda nkamurasa ubu biba byarangiye


*Ryan:* Humura ariko. Amber nawe ndamwizeye ubu mu kanya araba azanye amakuru meza kuko yagiye kumuhiga n’ikipe ye kandi ntari bumuhombe.


*Celia:* Ubu rero ibintu bigiye kugenda uko nshaka


*Ryan:* Ugiye gukora iki Celia?


*Celia:* izi nshinge zirimo ibiyobyabwenge. Amber namugeza hano ndazimutera ubundi muhirikire mu mazi. Amire nkeri ubundi apfe nabi ababaye kuko sinjya nshaka umuntu ushaka kumenyera.


*Ryan:* Gusa inama naguha uhitana Veronica unahiga John kuko urupfu rwa Veronica ntiruhagije John akiriho 


*Celia:* Ariko John ni ikigoryi. Papa wa Veronica yishe mushiki we none aho kwihorera ahubwo ari kurinda Veronica?


*Ryan:* Ngo iki? Iyo nkuru yimbwire neza sinari nyizi


*Celia:* Umva sha hari ibintu utazi utazanamenya rwose kugeza upfuye


*Ryan:* Ndabona Amber aje azanye na Veronica.


*Celia:* Isaha yanjye yo kurangiza iriya nshinzi irageze noneho.


*Amber:* Akazi kanjye ndakarangije ibisigaye ubwo ni ahawe, ubundi tukajya kunywa intsinzi iri joro.


*Celia:* Ari hehe ko ntamubona?


*Amber:* Ari muri boot inyuma.


Twahise tujya mu modoka ubundi twerekeza ku mazi. Aho ni ho byagombaga kubera ubundi tukamunagamo birangiye
Tuhageze Celia yafashe za nshinge azitera Veronica wabonaga adafite n’akabaraga ko kweguka. Numvise impuhwe ariko nanone sinari kuvuguruza Celia byari kunshyira mu bibazo kurutaho. Igitima cyanjye cyaradihaga kuko nari mbizi neza ko napfa ari bwo ibintu biba bibi kurutaho kurenza akiri muzima.
Celia amaze kumutera bya bishinge yabwiye abasore be kumusunikira mu mazi, ibintu bakoze batazuyaje.


*_Ubu se Ryan arisubira atabare cyangwa hari ukundi biri bugende Veronica arokoke? Cyangwa arapfa? John se azazanzamuka? Clark se aho afungiye? Agace ka 79 ntuzagacikwe_*

Comments