Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
FROM ZERO
.
Episode 8.
.
Twaherutse Nadia ababaje cyane Rome amukatiye amuhoye ko ngo ntacyerekezo abona afite. Rome nawe aramubwira ati" Sawa Imana ishimwe. Nkwifurije kuzagira ubuzima bushya bwiza.
.
Story by Chris nandi Ishimwe
.
Rome yarigendeye, Nadia nawe asigara yibaza impamvu Rome avuze kuriya. Rome yakundaga Nadia bihambaye.
Agera mu rugo yacitse intege cyane akigera mu mbuga y'iwabo yikubita hasi arahwera. Mama we arabibona aza hafi ye yihuta aza gutabara.
.
Hashize amasaha abiri yahwereye arakanguka. Abona ari mu cyumba Mama we na Mushiki we barimo kumureba nabo babaye.
Rome arabareba agiye kuvuga bamuca mu ijambo.
Mama ati" wikwirirwa wivuna ibyabaye turabizi.
Rome ati" mwabimenye gute ?
Mama ati" nubwo wari wahwereye , ariko akanwa kawe kakoraga. Wavugaga Nadia burikanya umubaza icyo aguhoye.
.
Rome yitsa umutima ababaye.
Sophie ati" Muvandi.
Rome aramureba.
Sophie ati" Nyegera hano.
Rome arahaguruka aramwegera. Sophie aramufata ati" birababaje kuba warataye umyaka 3 yose wizera ko uriya mukobwa agukunda. Ariko kurundi kurundi ruhande shima Imana.
Mama biramucanga ati" ngo ashime Imana ?
Sophie ati" Yego mama. Kubera ko byibura amenye ukuri hakiri kare. Amenye ko yarikuzagwa mu rwobo atararugwamo. Ikindi kandi burya urukundo rwatangiye ntabwo rurangira.
Rome atekereza kumgambo avuzwe na mushiki we, maze aramureba ati" bivuze ngo urimo kumbwira ko Nadia atigeze ankunda.
Sophie ati" yego. Urukundo ntabwo rugira iherezo , kandi urukundo ntakibi rugira. Urukundo rwitangira abandi, urukundo ntanakimwe rushingiraho. Niyo mpamvu rwitwa urukundo. Uriya mukobwa ntabwo yigeze agukunda. Rero kuva wabimenye ntukomeze kurushya umutima wawe uhangayika cyane..
Rome arabyumva.
.
Tuze kurundi ruhande mu mujyi mu nzu ya President wa Sena. Arikumwe na President w'intekoshingamategeko. Barimo gusangira aka wine gake gake baganira.
President wa Sena ati" Kuki uriya Paru adashaka ko dusura Presidente Crea ? Niki arimo guhisha ?
President w'intekoshingamategeko ati" Byanze bikunze uriya mugabo afite ikintu arimo gupanga tutazi. Byanze bikuunze uriya mugabo arashaka gutwara ubutegetsi akabugira ubwe.
President wa Sena ati" Ariko umugore we niwe President wemewe n'itegekonshinga.
President w'intekoshingamategeko ati" Paru yitwaza ko umugore we yamusigiye ububasha kubera ko arwaye. Ariko njye ndabona harimo agakino arimo gupanga tutaramenya.
President wa Sena ati" Dukwiye gushaka uko dusura Crea uko byamera kose. Nibiba na ngombwa dushake uruhushya rutanzwe n'urukiko rw'ikirenga
President w'intekoshingamategeko ati" mbere na mbere tubanze tumenye uriya mugabo arimo gukina akahe gakino.
President wa Sena ati" Ibyo turabimenya gute ?
President w'intekshingamategeko ati" reka nshake uko twavugana na Doctor Fabien. Tugerageze abanze ajya mu rugande rwacu.
.
Babiteerezaho bumva ni igitekerezo gukwiye.
.
Tuze kwa Muganga aho Crea arwariye. president arahagaze aje kumusura. Yiniira muri icyo cyumba. Aramureba. Clemance ahagaze kuruhande.
President areba Clemance ati" wampa akanya n'umugore wanjye.
.
Clemance arasohoka.
President Paru asigarana na Crea. Crea aha asinjirijwe igihe cyose. Gusa icyo batazi nuko imbere muri we aba yumva. Ariko atabasha kureba cy gukora ikindi kintu cyaricyo cyose bitewe n'imiti bamutera.
President Paru armurebaaaaa maze agaseka. Crea imbere muri we arabibona ko umugabo amuhagaze hejuru.
Ndetse aribaza muri we ati" Chr niki kijya mbere? Kuki ntakira ngo mve hano ?
.
Paru atangira guseka amuseka ati" harya ngo wari igikomangomakazi cyarezwe na so ngo uzafate ikamba?
Akamuseka
Undi imbere muri we akavuga ati" uravuga ibiki?
.
Paru agakomeza agaseka ati" Crea biteka ryose uzaguma hano iteka. Iso yarambabaje cyane ibyo yankoreye ni ubugambanyi bukomeye. Ntacyo ntakoze kubwe. Ariko arangije afata ubutegetsi nakoreye navunikiye abushyira mu biganza by'umukobwa we.
Crea arabyumva arumirwa atangira no kurira imbere muri we ati" Kumbe rwose nahezemo hano kubera wowe. Narinzi ko uri umugabo wanjye unkunda udashobora kungambanira.
.
Ibyo nibyo avugira imbere muri we ntabwo Paru abyumva.
Paru araseka anababaye cyane ati" Crea reka nakubwize ukuri wa kigore we. Sinigeze nkukunda habe n'umunsi warimwe. Kugukunda kwanjye byari iturufu yo kukwegera kugira ngo mbone ijambo mu butegetsi bwa So bityo bizamfashe kugera kumugambi wanjye. Niyo mpamvu nemeye no gushyingiranwa nawe ukambera Umugore we. Ariko so akimara gufata ibyo nakoze byose akabigira zero urwango nakwanga rwarikubye. So rero ugomba kubamo hano byiteka. Nanjye nkatwara ibyanjye ngomba gutwara.
.
Amaze kuvuga ayo magambo araseka cyane.
.
Kurundi ruhande mu rugo kwa Rome biyicariye hanze ku kazuba. Telephone ya Rome irasona.
Sophie aramureba ati" Ibaze ari telephone y'amahirwe iguhamagaye.
Rome aritaba.
Uhamagaye ati" Rome umeze ute ni Litta.
Rome ati" Litta hey amakuru ?
Litta ati" Ni meza. Ndabizi wowe ntabwo wari wara savinze number yanjye.
Rome ati" Nkubwije ukuri naribagiwe pe !
Litta ati" Ese ko hano ku kazi iwacu kubitaro ko bashaka abakozi bakora amasuku, ako kazi urumva wagakora ngo uze nawe ?
.
Udacikwa na Episode 9
Comments