Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
IRUNGU MU GITANDA CYANJYE
.
Episode 5
.
Duheruka, Lex apfubya Melinda kubera kujya kwitaba telephone bari mu gukorwa.
.
Story by Chris nandi Ishimwe.
.
Dutangiriye mu rugo kwa Cher wa Jobbe , Yolanda. Umukozi wabo witwa Aneti arimo gutegura ameza.
Yolanda na mama we baza muri Saro baganira.
Mama Yolanda ati" ese Cher wawe aragera hano ryari ?
Yolanda ati" mama mukanya uraba ahageze maze kuvugana nawe.
Mama ati" nizere ko Papa wawe aza kumwishimira?
Yolanda araseka ati" icya mbere nuko njye namushimye. N'umwana mwiza.
Mama Yolanda ati" ok turaza kubireba. Kandi rwose ndaza kunezezwa no kumwishimira.
Yolanda ati" mama, muraza kumwishimira ndabizi
.
Mama Yolanda, ajya muri salamander Yolanda arakomeza ajya hanze mu rupangu. Akiza hanze yumva ukomanga ku gipangu, aza gufungura abona ni Cher we Jobbe uje arishima cyane aramohobera.
Jobbe yinjira imbere mu gipangu, barahoberana biratinda.mama Yolanda arebera mu idirisha arababona. Papa Yolanda nawe aba aje muri Saro aricara.
.
Hanze, ibyishimo n'ibyose hagati ya Jobbe na Yolanda .
Yolanda ati" mama na Papa barakwitegute.
Jobbe ati" ndumva mfite ubwoba.
Yolanda amufata ku mutima ati" tuza. Wigira ikibazo.
Jobbe ati" nihatari ariko ntakibazo.
Yolanda ati" ngaho tujye mu nzu.
.
Baza mu nzu. Jobbe arakirwa neza ahabwa ikaze baramwakira, bararya baranywa. Nyuma yo kurya no kungwa batangira kuganira.
.
Yolanda ati" Mama, Papa, uyu rero niwe Jobbe njya mbabwira niwe Cher wanjye dukundana.
Mama na Papa baramwitegereza baramureba.
Papa ati" Jobbe niyo mazina yawe?
Jobbe ati" yego.
Mama ati" usengera he ?
Jobbe ati" njya aho numva umutima wanjye washatse.
Mama Yolanda ati" nonese nta torero ufite ubarizwamo ko numva usenga ujarajara?
.
Jobbe ati" amatorero yose apfa kuba asenga Imana.
Papa Yolanda ati" Jobbe turimo kukubaza uri umukristo mu rihe torero?
Jobbe arebana na Yolanda. Yolanda amwicira isiri asa n'umwibutsa kuvuga ko ari umu ADEPR
.
Jobbe ati" mbawije ukuri nta torero njyewe ngira
Yolanda arikanga!
Mama Yolanda ati" bivuze ngo ntabwo uri umukristo ?
Jobbe ati" niba ariko mu byita ubwo nuko meze.
.
Papa Yolanda areba Yolanda bahuza amaso, Yolanda areba hasi.
Papa ati" Yolanda uyu musore udakijijwe kubera iki ariwe wakunze?
Jobbe ati" nonese ibyo n'ikibazo?
Papa Yolanda ati" wowe ceceka ndimo kuvigana n'umukobwa wanjye.
Yolanda avugana ubwoba ati" papa niwe nakunze ariko azakizwa vuga abatizwe.
Papa Yolanda ati" uransebeje. Gute ukundana n'umupagani?
Yolanda ati" ariko ndamukunda Kandi azakizwa.
Papa ati" oya.
Jobbe ati" ese ikibazo n'ikihe? Ubundi urukundo ruhurira he n'ibyo byanyu by'idini?
Mama Yolanda ati" umva Jobbe umukobwa wanjye n'umurokore ntabwo yakundana n'umusore udakijijwe.
.
Jobbe ati" ariko turakundana.
Papa Yolanda ati" wa kirara we ubwo waramushutse.
Jobbe ararakara ati" umva muze wintuka cyangwa ngo unsuzugure. Niba nkunda umukobwa wwaw ntabwo ari ikosa nakoze. Kandi niba koko atakundana nanjye kubera ko ntaba muri ayo madini yanyu we abihitemo andeke..
Papa Yolanda ati" va hano ugende se gira vuba?
.
Jobbe arahaguruka kuneza arasohoka. Yolanda ararira.. Papa we aramureba aramukankamira ati" ceceka se wirira ubusa? Bibiliya ivuga iki ? Gute wowe ukingikana n'ikirara nkakiriya kikinyabyaha kidakijihwe?
Mama Yolanda ati" ariko Papa N'ubwo adasenga n'umwana mwiza.
Papa Yolanda ati" ibyo ubipimira he?
Mama Yolanda ati" umva Yolanda ntabwo wakomezanya n'umusore udakijijwe mureke niba udashaka kutubabaza no kubabaza Imana.
Papa ati" umva wabyemera utabyemera ibyawe n'uriya musore w'ingengera birangiriye aha.
.
Jobbe yatashye ababaye ageze iwe mu rugo araryama aririra mu buriri.
.
Tuze mu rugo kwa Melinda mu masaha ya mu gitondo, Melinda arakangutse asanga umugabo we Lex ntabwo bari kumwe mu buriri. Yibaza aho yagiye.
Arabyuka aza muri Saro abona Lex arimo kwambara neza karuvati aramureba. Lex arahindukira abona Melinda.
Lex ati" Cher ko ubyutse kare? Wakabye ukomeje kuryama ukaruhuka.
Melinda ati" ugiye he ?
Lex ati" ngiye muri Kenya.
.
Melinda ati" Koko Cher urakomeje?
Lex ati" yego.
Melanda arababara. Lex aramwegera atangira kumuryoshyaryishya.
Melinda ati" wari wavuze ko wohereza mu byara wawe Tito. None bigenze bite kugira ngo wowe ujyeyo?
Lex ati" Honey mbonye bibaye ngonbwa ko nigirayo.
Melinda ati" urumva kugenda aribyo ushaka?
Lex ati" suko aribyo nshaka, ahubwo nuko biri ngombwa.
Melinda aramureba cyane mu maso.
Lex ati" Cher ndagukunda byose nkora mbikorera wowe.
Melinda ati" ndabizi. Ariko ibyo nshaka ntabwo ari amafaranga menshi n'ubutunzi. Nshaka wowe.
Lex ati" ariko nanjye ndahari.
Melinda ati" ntabwo uhari.
Lex ati" ndahari Cher!
Melinda aramureba ati" ngaho genda uzagire urugendo rwiza.
Lex ati" uzabe untegereje Cher nzakuzanira akantu keza uzakunda
.
Lex amusoma kumunwa.
Melanda aramufata ati" Cher wambabarira ukareka kugenda. Uhoreza mu byara wawe nk'uko wari wabipanze
Lex ati" ndamutse ntigiriyeyo twatuburirwa.
Melinda ati" eeeh ok. Sawa ngaho genda.
.
Lex aramusezera acaho aragenda. Melinda arababara cyane hafi kurira ajugunya ikirahuri cy'amazi yarafite arakijugunya kugwa muri secreen ya television irameneka.
.
Bora iza kureba ibibaye asanga Ni Melina urakaye amena television. Bora Aramureba.
Melinda aramureba ati" wowe urimo kureba ibiki?
.
Bora ahita agenda.
Uwo munsi Melinda yirirwa ababaye, arara mu buriri ababaye yigaragura.. buracya.
.
Mu gitondo, tuze ku kazi, Jobbe ari mu kazi ariko ntabwo nawe anezerewe kubera ko ababyeyi ba Yolanda bamurabirije.
Paty aza kumureba ati" man ihangane wakire ibyabaye. Ariko wari wakabije nawe. Ubwo wumbaga uzakundana n'umukobwa w'umurokore bikavamo?
Jobbe aramureba ati" yego. Kubera ko urukundo ruba rutagomba kugira umupaka.
Paty araseka ati" ibyo sha n'intekerezo gusa umuntu aba afite. Hari ibintu biba bidahura.
.
Bakiraho mabuja Melinda aba aje mu kazi, aparika imodoka bareba. Melind nawe arababona aza hafi yabo areba Jobbe.
Melinda ati" Jobbe imodoka yanjye yisukure. Hanyuma n'urangiza unsange muri biro.
.
Melinda arakomeza aragenda ajya muri Biro. Jobbe na Paty bararebana.
Jobbe ati" wasanga nawe agiye kumpagarika n'ibibazo n'ibyereyemo.
Paty ati" Sha sinzi Impamvu aguhamagajeho. N'ibitaba imyaku biraba umugisha.
Jobbe ati" Mana yanjye umfashe sinshaka kwirukanwa.
.
Jobbe ajya koza imodoka ye. Asoje kuyoza ajya muri biro kwa Melinda.
.
Utazacikwa na Episode 6
Comments