Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
UMUGORE W'UMUNYABWENGE
.
Episode 3.
.
Twaherutse Tole yisanze yaraye mu cyumba kitari icye.
.
Story by chris nandi ishimwe.
.
Mu masaha y'ijoro, Tole yasigaye muri saro anywa wine. Sonna yari yamaze kugera mu gikoni arimo gutegura neza ibyo kurya. Gusa yabanje kwikoza mu cyumba maze akuramo imyenda yari yirirwanye mu kazi.
Yambara agapira gato ka cloptop kamwe kaba kadafunze inda yose. Mbese bakita mukondo out. Gusa afite mu nda heza harambuye cyane. Yambara na gakabutura gato cyane kamufashe kagaragaza imiterere n'ikimero rwose
.
Amaze kubyambara yagarutse muri saro abaza Tole niba yamwongereramo akandi ka wine. Tole yabanje kumara akanya amwitegereza , areba imiterere ye dore ko amaso y'abagabo utayabuza kureba. Gusa N.B yibutse ko ari umugabo ufite umugore arigarura.
Sonna ati" Tole nakubazaga niba nongeramo akandi mu kirahuri.
Tole yabonaga amasaha arimo gukura arahakana avuga ko gahagije
Sonna aramwegera ati" ariko nakubwiye ko utaha tumaze gusangira kandi sindahisha waba unywa akandi mugabo mwiza..nako Tole.
.
Tole ako kajambo yakumvise asa nugatinzeho gato agatekerezaho. Sonna arabibona ahita yigarura.
Sonna ati" am sorry....
Atarakomeza, Tole ati" no ntakibazo.
Sonna ati" ngira kwisanzura gukabije iyo ndikumwe n'umuntu nizeye.
Tole ati" ntakibazo.
.
Sonna afata icupa yongeramo akandi. Uko ahagaze imbere ye amaso ye ntivaga ku kibero cye..sonna amaze gusukamo akandi aragenda.
.
Tole asigara akanyinyira.
.
Sonna yaje ateka vuba vuba.
.
Ubwo Tole niko yabaga areba ahantu umukobwa atuye. Nyuma y'isaha itageze neza Sonna yazanye ubugari kumeza n'isosi y'igafi itetse neza .
Sonna ati" Tole ngiye kwishimira kubona urya ibiryo byanjye.
Tole ako kajambo aragakunda ariko aracecetse ntabwo abyereka umukobwa.
.
Sonna ajya kuzana amasahani. Maze aricara.
Sonna ati" Tole ni karibu.
Tole ati" wamenye gute ibyo kurya nkunda ?
Sonna ati" iyo witaye kumuntu usobanukirwa bimwe kuri we gake gake.
Tole ati" bivuze ngo wanyizeho?
Sonna araseka ati" oya ahubwo nakwitayeho.
.
Tole afunguye isorori y'isosi abona irasa neza koko ndetse inateguyemo akarabo gakoze neza mu runyanya hagati rwandikishijemo mayonaisse ngo bone apetit. Abisomye areba Sonna bahuza amaso..sonna armusekera.
Tole ati" bisobanuye....
Sonnaa ati" uko ubibona Tole. Icyo nifuza nuko uza kuryoherwa
Tole ati" uzi gutegura.
Sonna ati" ariko sinarusha umugore wawe.
.
Tole abanza gutekereza gato , ntiyavuga ariko akomeza kwarura. Sonna yibaza icyo Tole yaba atekereje ariko atamubwiye.
Tole amaze kwarura.na Sonna yafashe isani ararura barasangira.
.
Sonna amwongera akandi ka wine. Basoje kurya. Tole yashatse gutaha.
Sonna ati" unabishaka waba umushitsi urara Tole. Nubwo nziko bitakunda.
Tole ati" ntabwo byakunda.
Sonna ati" ntakibazo naka kanya tumaranye karanyuze cyane.
.
Tole arahaguruka ati" reka nkoreshe ubwiherero hanyuma nze ntahe.
Sonna ati" ntakibazo rwose.
.
Tole yagiye Sonna asigara aho muri saro. Sonna amaze kubona ko agiye yahise ahaguruka vuba na bwangu ajya.mu cyumba arangije akurayo akantu kagafu araza akavanga muri wine Tole atariyakamaze.
Tole aragaruka.
Sonna aramureba ati" Tole ngaho maramo aka ka wine kawe maze ugende.
.
Tole yafashe ikirahuri koko ashyira kumunwa anywera rimwe. Gusa hashize amasegonda make umubiri we wahise ucika intege rwose. Aranasinzira.
Icyo sonna yakoze yamufashe aramwishingikiriza agenda amusindagiza amujyana mu kindi cyumba ntabwo yamujyanye mucye.
.
Nuko Tole abyutse akisanga yaraye aho muri icyo cyumba atazi atanibuka ngo yaharaye gute. Arabyuka.
Atarakoza ibirenge hasi ako kanya Sonna ahise yinjira yambaye pinjama zorohereye cyane ahagarara mu muryango.
Sonna ati" waramutse Tole ! Igitondo cyiza. Hashimwe Imana ikongereye igihe cy'uburame.
Tole ati" urakoze cyane ariko se naje kurara hano gute?
Sonna araseka ati" ntabwo ubyibuka ?
Tole ati" wapi byagenze gute ?
.
Sonna ati" mbere na mbere ubanze unambabarire. Burya nakugomesheje dukomeza kuganira cyane, biza kurangira unaniwe urasinzira. Nyuma naje kukubwira ko ukuntu umeze bitakunda ko utaha kandi n'amasaha yari yamaze gukura. So birangira uraye.
Tole arumirwa ati" ni ubwa mbeye ndaye hanze yo mu rugo pe!
Sonna ati" umbabarire. Ngaho byuka woge hanyuma uze kumeza ufate breakfaste mugabo mwiza.
Tole agatangazwa nuko Sonna amwitayeho.
.
Tole afata telephone ye abona message y'umugore we Amilia abyutse amwandikira ati" byarangiye uraye ku nshuti yawe ? Kubera iki utigeze umbwira ko urarayo?
.
Mu rugo kwa Tole .
Amilia n'abana bari kumeza barimo gufata breakfaste ndetse bose bariteguye. Barasoza gufata breakfaste bahita berekeza ku ishuri.
Keza ati" ese mama Papa yaraye atashye?
Amilia ati" oya
Keza ati" nonese turajya kwishuri gute?
Amilia ati" araza kudufata.
.
Kwa Sonna
Tole yamaze kwitegura yicaye imbere y'ameza ateguye neza. Icyayi na gatogo koroshye kameze neza.
Sonna ahagaze imbere ye arimo kumwarurira. Tole amureba mu maso.
Sonna ati" wihangane ndimo gukora ahari ibyo ntemerewe. Ariko numvishe nshaka kukwitaho.
Tole ati" ntakibazo.
Sonna aramuhereza ati" akanwa kabiryoherwe. Tole.
Tole ati" mercie.
.
Sonna amusekera maze nawe aricara.
Tole aratamira Sonna amureba.
Sonna ati" bimeze neza ??
Tole areba uko Sonna amwitayeho ati" biraryoshye. Kandi birasa neza nk'uwabiteguye.
Sonna arishima ati" wowe.
.
Kurundi ruhande..amilia n'abana bategereje ko tole aza mu rugo kubafata akabadeposa ku ishuri. Bamaze akanya bategereje barambiwe. Amilia arimo kureba kuri telephone burikanya.
.
Hashize ikanya irasona Tole arahamagaye ( my husband) niko handitseho. Aritaba.
Tole ati" mada wihangane shaka uko abana bagera ku ishuri njye ntabwo bigikunze ko nza kubafata.
Amilia akuba telephone areba abana.
.
Udacikwa na Episode 4
Comments