Loading verse...
.
Duheruka Jamari abonye file mu biro bye, igaragaza ko Isimbi n'itsinda rye ari abagambanyi. Isimbi nawe yabwiwe ko Poul ashobora kuba afatanyije na Fearless nako FLS 01 kuko yasanze ari projet yitwa uko. Ese biraherera he?"
.
Mugutangira, dutangiranye na Major isimbi, nyuma yo kubwirwa ko Poul ashobora kuba ari umugambanyi, yahise ategura inama yigitaraganya n'itsinda rye, bahurira ahantu hamwe hibanga, abahagarara imbere, agenda abitegereza umwe kuri umwe.
Yahereye kuri Jack umugabo wumunyabwenge mugukoresha drone, akurikizaho, Olivier umusore uzi ibijyanye nibisasu, Yvan umugabo usobanukiwe byinshi ku ikoranabuhaga, Didier uzi ibijyajye na map Reading , Alex uzi cyane kubintu bya communication, Bruce uzi cyane kubintu by'ubutasi, Eric uzwi cyane kubintu byo gupanga urugamba neza na Patrick usobanukiwe imikorere yindege, ndetse uzi nonkuyitwara.
Amaze kubitegereza, ati:" na Ghost wakabaye uri aha, ariko bitakunze."
Bose barambana, bakuriza.
Isimbi ati:" twakuwe muri office n'umuntu ushobora kuba ari umugambanyi."
Bose batega amatwi.
Isimbi arakomeza ati, igihugu cyacu byashoboka ko ubu cyatatswe nabakabaye bakirinda. Amakuru nyesha ghost, arerekana neza ko Poul tukiri muri ops, yarafite access kuri line signal yacu. Ndibaza rero yayikoreshaga ate ko naba afande badutumye batabashaga kuya accessinga?"
Bose baratangara.
Eric ati:" nonese wa mugani, yaba yarabonaga access ate?"
Isimbi ati:" basore, nkindahiro rero twarahiye, tukazamura ukuboko cyagihe tugafata ku idarapo, tugasubiramo yagambo aranga Untouchables inshuro 3, mureke turengere ubusugire bwiguhugu cyacu. Ubu ntabikoresho mufite nkibyo mwari mufite muri office kuko byo byamaze guturitswa, ariko vuba turaba tubifite. Giye kuganiriza ba afande badusubize office yacu.'
.
.
Icyo atarazi, umwe muri abo ba afande avuga, Jamari tarimo asoma file, ibagaragaza nkabagambanyi bigihugu.
Jamari yakomeje kuzenguruka muri file, hari ibyo yasomye arikanga ahita abumba vuba vuba file arekera kuyirebamo, ahita atangira gutekereza cyane.
Tugarutse kuri ba Isimbi nabasore be, bakomeje kuganira.
Yvan ati:" afande, ntabwo wajya kuri RDIU, wenyine, turajyana."
Isimbi ati:" ibyo ntakibazo rwose. Hanyuma rero abandi mube muri stand-by igihe cyose cyakongera guhura tukagira icyo dukora. Kandi mubimenye neza ko. Tugomba guhirera abishwe no kubohoza abashimuswe, no gusenya FLS 01 Burundu."
Bose bateye ama sari, Isimbi na Yvan bahita bagenda abandi basigara aho."
.
.
Kurundi ruhande, hari abantu 10 bateraniye hamwe numbaze ngo nibande, bari mukanama.
Umwe ajya imbere, ati:" nibamara kujagarara, turahita twongeramo Isukari, dukore ya ops yo gufara umugaba mukuru wingabo. Urwanda rugomba kujya mumaboko yacu uko byagenda kose. Harabura akantu gato cyane. Nitumara gusenya untouchables, nibwo tubatubonye, itangiriro rihamye, koko nibo batuzahaza.
.
.
Sasa kurundi ruhande, Isimbi na Yvan bageze kubiro bikuri by'ubutasi mubya gisirikare, bakihagera bahise binjira mu biro bya Jamari, bakinjira bibatunguye basanze basa nkabari babiteguye bahise babatunga imbunda.
Isimbi atunguwe ati:" ibi n'ibiki?"
Jamari ati:" abanyarwanda bo hambere nibo bantu bari bazi ubwenge kurusha abandi bantu bose ku isi. Umwe muri bo yaravuze ngo ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka. Arongera ati iryarya ihimwa niryamirizi."
Isimbi ati:" afande ntabwo ndi kumva icyo mushaka kuvuga."
Jamari ati:" mwabagambanyi mwe se murashaka kumva iki."
Isimbi ati:" abagambanyi?"
Jamari yahise afata ya file agenda ayimuramburira imbere ati:" biba byiza iyo umuntu abyutse, agasanga ibyo yarafitiye amatsiko byamuzaniye. Ibi nibiki wowe n'itsinda ryawe uyoboya mwateguye mugatangira gushyira mu bikorwa?"
Isimbi ati:" afande, njye n'itsinda ryanjye untouchables twazamuye amaboko yacu yiburyo turahirira igihugu cyacu kuzarengera ubusugire bwacyo. Ntabwo twe turi abagambanyi."
Jamari ati:" Isimbi, maze imyaka 32 muri aka kazi, nahoze ndi umuntu ugira amacyenga , ucyo nacyetse kikabaho. Nari nkatangaye impamvu wahinduye coordinate zaho mwagombaga kujya bikarangira mutaye ingabo aho baziciye kuzimara. Ese hari icyo igihugu kitaguhaye?"
Isimbi ati:" afande, njye ibyo uri kuvuga ntabwo mbizi ntanubwo ndikubisobanukirwa."
Jamari ati:" noneho uwo mu fasi wawe we, ibyo namubonyeho ni agahumamunwa. Gute yatanga access ya system yacu kubanzi. Guhera ubu we mujye kumufunga, wowe Isimbi, tugende ujye gusobanurira intelligence officer ibyo wapanze nibyo wakoze.'
Isimbi ataraguga menshi, Yvan bahise bamujyana ngo bamufunge, nawe baramutwara ngo ajye gusobanura.
.
.
Mu cyumba cy’iperereza cyijimye, Major Isimbi yari yicaye imbere y’ameza y’icyuma. Nta mapeti, nta pistol, nta radio byose bari bamaze kubimwambura. Uyu munsi yari Major wambaye ubusa kuntugu, atambaye izina rye n'ibirango bye.
Intelligence Officer umwe wambaye sivile yinjiye, afite file munoki, ayishyira imbere ye kumeza, amaze kwicara,
Ati: “Operation Cordon – Revised. Access yawe yakoreshejwe mu guhindura coordinates. Nyuma y’iminota 12, system ya RDIU ihita yatakwa ngo tutabimenya. Ubundi wohereza ingabo kuri coordinates zitandukanye nizo wari watubwiye. Ubwo bugambanyi kuki wabukoze?”
Isimbi amureba mu maso, nyuma ati:
“ ubu se noneho mutangiye kumva ko nari nabibabwiye? Access yanjye ntiyari mu maboko yanjye. Kuko kohereza abasirikare, ntitwakoresheje system dushaka coordinates twakoresheje touchble map”
Officer araseka buhoro..
“Buri mugambanyi avuga gutyo, yatangiye kumva ko plans ze zavumbuwe.”
.
.
Ku rundi ruhande, Yvan yari mu cyumba gito, yicaye wenyine. Imbere ye hari screen imwe gusa.
Umusirikare umwe mubari bamuzanye, aramubwira ati: “ Hari Uwakoze login kuri secure channel ya Isimbi mu gihe atari muri operation. Ukwiye kumenya impamvu n'uwariwe. Byabafasha.”
Yvan ati:" ngo iki?"
Umusirikare ati:" ndabizi ko muri kurengana, ariko nta kimenyetso namwe murabizi."
Yvan ati:" ibyo wabimenye ute se?"
Umusirikare ati:“System yacu yari ifite mirror access. Hari indi node itazwi yari ihujwe kuri backbone ya RDIU. Ndetse kugeza nubu iracyagaragara muri system yacu.”
Yvan ati:" niki cyatuma nkwizera se?"
Umusirikare ati:" simbikubwiye ngo unyizere, kuko sinyeneye ko unyizera. Wowe ubitekerezeho niwumva byagufasha ubikoreshe."
.
.
Muri icyo gihe, Jamari yari wenyine mu biro bye. Yafunguye ya file yongera kuyisoma gahoro gahoro.
Hari section imwe yanditse ngo:
Internal Threat – Psychological Profile: Major Isimbi, Ni raporo igaragaza ko Major Isimbi ashobora kuba ari umwanzi uri imbere, mu gihugu.
Jamari atangira kuyisoma, ariko ahita atungurwa.
Hari amagambo agaragaza ko Isimbi ashobora kuba afite ahantu ahuriye na project yibanga.
Yagaragazaga amwe mu magambo yavuzwe na Isimbi agira ati:"
“...tugomba gusenya FLS 01 burundu.”
.
Jamari ahaguruka buhoro, mu mutima ati: “Ariko se iyi File ni nde wayizanye aha? Yaba yarakurikiranye Isimbi bingana gute? Yaba se ari uwo bakorana? Biracanganye.'
.
.
Mu gace ka Gatuna kumupaka w'urwanda na Uganda, Captain Poul yari yicaye mu biro bye bishya. Ibyaturitse byari byamusize akomeretse gato ku kuboko, ariko atabyitayeho.
Yafunguye system nshya, yinjira mu archive za kera za RDIU.
Yandika ijambo rimwe:"
FLS"
Arashakisha.
Screen igaragaza:"
Project FLS – Restricted Level Omega
Status: Terminated.
"
Ariko munsi gato, handitse mu nyuguti nto:
Sub-Program: FLS-01 Active
"
Poul arekera gu scolloringa.
Ati: “FLS-01 Active?”
Muri ako kanya akiri kwibaza, screen ye irongera igaragaza message:
“Stop digging, Captain. (Rekera gucukura)”
Poul ahita ahaguruka, acomokora network cable.
Ati: “Noneho nangiye kubyumva, ibi si Isimbi wabikoze, Ahubwo byashoboka ko system ya RDIU iri under attacked”
.
.
Mu kanama kababantu 10 kari karimo gutegura coup, umwe muri bo yakiriye call.
Ijwi rituje, rifite distortion riti: “Phase two.”
Umwe muri abo 10 aravuga ati:" “Untouchables bamaze gutabwa muri yombi ubu?”
Ijwi riramusubiza riti: “Not yet.”
.
.
Mu ijoro, mu basement ya RDIU, Jamari yasabye ko bamugezaho Yvan mu ibanga, atabizi n’abandi batabizi.
Yvan azanwa ari wenyine.
Jamari amureba mu maso, ati: “Niba uri umugambanyi, bimbwire nonaha. Niba utari we kandi, nabyo bibwire, dufite amasegonda make.”
Yvan ati: “ twe turacyeka ko mu mayoboze bari top harimo uri gukorana nabanzi."
Jamari aratungurwa.
Yvan arakomeza ati: “Si umuntu umwe gusa. Ni network yabantu benshi. Kandi hari umuntu muri top command urinda iyo group yabantu.”
Jamari ati: “Ushaka kuvuga ko file nahawe ishobora kuba yarashyizwe kumeza n’umwe muri iyo group?”
Yvan: “Yego afande.”
.
.
Muri icyo gihe, mu cyumba gifungiyemo Isimbi, yari wenyine. Ariko mu mfuruka hejuru, hari camera, akabuto gatoya k’umucyo katangira guhinduka icyatsi.
Ijwi rito riva muri speaker iri mu rukuta:
“India 00…”
Isimbi arahaguruka.
Ati“ ni Ghost?”
Ijwi riramusubiza riti:"
“Oya.”
Ijwi rara komeza riti:" “Ghost wawe yarapfuye hashize amezi atatu.”
Isimbi arikanga, ati:
“uvuze ngo iki?”
Igihe akibaza mu cyumba arimo hinjiye mo abagabo 2 bambaye imikara hose , bipfutse hose.
.
IRAKOMEZA
.
ngaho abaze bo baje kugira ute?
Iryo jwi ni iryande?
Ibintu byayoberanye. Ntuzacikwe
Comments
Login to comment.
No comments yet.