Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
*_Uyu ni Celia_*
Ejo erega nari mfuye Imana ikinga akaboko. Nabanje kongera kwireba mu ndorerwamo mbere yo kwitaba komiseri ku byerekeye gushya byabaye iri joro.
*Celia:* Munyihanganire kuba natumye muntegereza akanya, ntabwo ndakira ibyaraye bibaye
*Komiseri:* Ndakumva madame Celia. Gusa hari ibyo ugomba gusubiza nanone
*Celia:* Ukuntu byagendaga neza abantu bari kwitanga none bamwe bahasize ubuzima
*Komiseri:* Ubwo inyubako yaturikaga se wari uri hehe?
*Celia:* Nari ndi hanze ndi kugerageza guturisha umukazana wanjye
*Komiseri:* Ese ko atarasohoka yarimo avuga ko azakwica uracyeka hari aho yaba ahuriye n’ibyabaye?
*Celia:* Byose birashobora ariko nanone sinamushinja ntamufashe gusa byose yavugaga byaterwaga n’inzoga yanyoye nyinshi.
*Komiseri:* Mwakigendera noneho, ubwo nitugira andi makuru dukenera tuzabatumaho cyangwa namwe mukagira ikindi mumenya, muzatubwira
Naramushimiye nuko ndasohoka
Nahise njya mu modoka njya kureba Clark aho twagombaga guhurira
Mu kuri nkimubona ejo sinamubonyemo umwicanyi kuko rwose umugabo nka we akwiriye kwicara mu biro agatuza, si uwo kwirirwa yisiga amaraso y’abantu
Twageze aho twagombaga guhurira dusanga aradutegereje.
*Clark:* Watinze kuza
*Celia:* Hari ibyantindije ariko noneho ndaje
*Clark:* Kugirango ngusobanurire rero, menya ko ntari umukozi wawe ntazanaba we ahubwo tugiye gufatanya.
*Celia:* Uteye nk’umugore wawe neza neza
*Clark:* Niba ari we rwose mureke kuko ejo warabibonye ko akora akazi kose neza
*Celia:* Ndabizi ko ari we wadufashije guturitsa iriya nzu, tukabasha kwisasira abantu icumi bose
Reka nsobanure gato. Nari mu gikorwa nise icyo gukusanya inkunga y’abatishoboye ariko Celia sindi umugiraneza kuri urwo rwego. Kugirango rero ibyakusanyijwe byose, ari cash zatanzwe, ibintu bindi by’agaciro, bijye mu mufuka wanjye, nakoze uko nshoboye ku buryo hari bube impanuka ariko aho biherereye ntihangirike ubundi nkitwaza ya nkongi yabaye nkavuga ko inkunga yakusanyijwe yahiriyemo yose ubundi nkabishyira kuri za konti zanjye zitazwi, ubukungu bukiyongera. Nguko uko napanze na Amber tugatega inyubako ariko mbere gato yuko haturika nagombaga gusohoka n’abo mu muryango wanjye bagasohoka hanze ntihagire ubigenderamo
*Clark:* Ese buriya ntiwari ufte ikibazo ko umuryango wawe koko wagenderamo? Uzi ko nta roho ugira.
*Celia:* Yewe nyihorera rwose ibyo ni ibyanjye.
Ikindi kandi sinatwitse inzu ngo nyobye amafaranga gusa nanashakaga ko Andrew agenderamo kuko yashakaga ko nzamuha 70% y’ayo nzakusanya. Yahiriye mu nyubako rero, ubwo yose ntawe tuyaburana ni ayanjye bwite
Ako kanya Amber na we yageze aho twari turi
*Amber:* Mugabo mwiza nakoze ibyo wansabye byose
*Celia:* Ni iki wari wamusabye kugukorera?
*Amber:* Mukecu ibyo ntibikureba ni iby’urugo rwacu
*Celia:* Tugaruke ku cyatuzanye. Uramfasha ute?
*Amber:* Banza uduhe urutonde rw’abantu bose uzi wahemukiye
*Celia:* Kugeza ubu nta we nkeka kuko rwose abaheruka hashize imyaka 15 kandi narabarimbuye ntihasigaye n’iyonka.
*Clark:* Biradusaba ingufu kumumenya rero kuko urabizi ntitwerekwa.
*Amber:* Wanasanga ari umuntu muturanye cyangwa se mubana iwawe uri kukwihimuraho utabizi
*Clark:* Aravuga ukuri. Ese mu baturanyi ntawe mwaba mwarigeze mugirana ibibazo?
*Celia:* Ahantu ntuye hibera abaherwe batagira icyo bitaho wagirango ntibatekereza rwose. Ntabwo rero nakekamo n’umwe
*Amber:* Nagatangaye impamvu ari ho utuye.
Basekeye rimwe numva isoni
*Celia:* hagati aho se murifuza ikihe gihembo
*Amber:* Ubwo se tutazi neza uwo muntu waretse tugahera ruhande tukica buri wese ubundi ukabona kuduhemba
*Clark:* Nanjye ntyo rwose. Celia dufashe uduha aho duhera, nibyanga turica buri wese usibye uriya Veronica nabonye ari icyuki
*Amber:* Ndakurahiye uriya ntandusha ubwiza cheri, waba ukotoye rwose
*Celia:* Yewe niba waguyemo ubwo uratonda umurongo kuko umusore wanjye yamaze gufata umwanya wa mbere
*Amber:* Nabibonaga rwose ko muri salon iwe hahora umurongo w’abasore bamusimburanaho
*Clark:* Muceceke se nyine dore ko abagore muzirana
*Celia:* Ibyo ni ibyanyu mwebwe mutangire gushaka uwo muntu muhereye ruhande, kandi na Veronica agomba kuba mu bakorwaho iperereza.
*_Dusubire kwa Veronica_*
Ni ku cyumweru numvaga nshaka kuguma mu buriri kuko nta gahunda ifatika mfite ibintu biracyari agatogo. Ako kanya nahise mbona John ampamagaye nuko nditaba
*Veronica:* Rukundo rwanjye wiriwe
*John:* Sha birasona neza ukuntu unyise
*Veronica:* Ndakumva John bite se?
*John:* Ngwino iwanjye ngire umuntu nkwereka.
Kuva naraswa nari ntarasubira kwa John, kuko ari Kevin na Carmen bombi barapfuye, numvaga nta cyo naba njya gukorayo
*Veronica:* Mu isaha imwe ndaba nkugezeho, ndumva ari amakuru meza umfitiye
Nahise njya koga nditegura ngo njye kwa John
Ubwo nasohokaga nahise nkubitana na Brad. Uyu se ko yaraye anyiciyeho arambaza iki kandi?
*Brad:* Veronica, twavugana iminota nk’ibiri?
*Veronica:* Nta minota ibiri yanjye wabona
*Brad:* Ndabyumva wararakaye, umbabarire ku byaraye bibaye
Yabivuze ahagarara imbere y’imodoka
*Veronica:* Niba udashaka ko nguca hejuru va imbere y’iyo modoka
*Brad:* Nakubonye usomana na wa musore. Uriya musore ni nde
*Veronica:* Ariko urinda umfuhira warankoye? Nsoma uwo nshaka, ndyamana n’uwo nshaka, ntabwo bikureba rwose. Ntugirengo agaturu kamwe naguhaye katuma unyigarurira uko ushakaaaaaa
*Brad:* Urakoze kuntera umusumari mu mutima
*Veronica:* Ahubwo unshimire. Iyo uba utaje kurunguruka ibyo ndimo ugirango wowe ntuba wahiriye muri iriya nzu?
Nageze kwa John nsanga biracyari kwa kundi, abarinzi hose
Nasanze Leon ku marembo abwira abarinzi kundeka nkinjira
*Veronica:* Noneho ngomba uruhushya ngo ninjire hano?
*Leon:* Oya ni uko aba barinzi ari bashyashya, ntabwo bizongera ubu barakumenye
*Veronica:* Ese Leon uzi iki cyerekeye musaza wanjye Sebastian?
*Leon:* Nta kintu kinini mbiziho pee
*Veronica:* Ndakubaza bwa nyuma. Umuziho iki?
*Leon:* Icyo nzi ni uko ari muri Texas nta kindi
Yahise yinjira kwa John nanjye ndamukurikira
*John:* Cherie ndabona wageze hano
…: Uzi ko ari mwiza kurenza ku mafoto
*Veronica:* Uyu ni nde John?
*John:* Uyu ni malayika murinzi wawe
*Veronica:* Ndakurahiye iyi sura si iya malayika
…: Veronica, nshaka kumenya ibintu byose uhishe, mbese amabanga yose ufite udashaka ko Wellars amenya
*Veronica:* Wowe se ibyo by’amabanga yanjye birakureba? Ubundi se Wellars ari mu zahe ubwo?
*John:* Veronica uyu ni Andy, akaba ari komiseri akorana na Wellars. Azajya aduha amakuru yose rero
*Veronica:* uriya nawe atangiye kungendaho se kandi?
*John:* Humura ubu ni twe tuyoboye, ntacyo azamenya tutabishaka
*Leon:* Mwaretse se tukamukura mu nzira ahubwo?
*Veronica:* Ako gatekerezo ni kazima ahubwo
*John:* Ibuka Gandhi. Ushobora gukemura ibibazo utishe umuntu burya
Uyu se aravuga ibiki kandi. Rwose sinkunda abantu bigira gutya bashaka koroshya ibintu
*Andy:* Nzamuba hafi ku buryo angirira icyizere, ajye ambwira amabanga yose, gahunda zose…
*John:* Ndabyizeye cyane urabizi ni cyo nguhembera
Yahise anyambura ikirahure nari ndimo kunyweramo divayi, ako kanya ni bwo telefoni yanjye yasonnye ndebye mbona ni Ryan uhamagaye
*Veronica:* Ryan bite?
*Ryan:* Veronica nshaka umfashe. Pablo yabuze none twamuhize hose ntari kuboneka
*Veronica:* Ese uravuga iki? Ni gute Pablo agucika
*Ryan:* Reka kumbwira nabi ariko namaze guta umutwe
Nashyize telefoni hasi. Mbega ikigoryi. Ni gute umwana w’imyaka 5 abacika koko kandi babizi ko yambonye iwe amezi abiri yose
*John:* Ngo byagenze bite ibya Pablo?
*Veronica:* Ibaze cya kigoryi ngo ni Ryan cyananiwe kohereza umwana kwa nyirakuru none ngo yacitse. Kandi aramuka abonetse turi mu byago. Ngaho mbwira ubugoryi bwa Ryan aho bugeze
*John:* Nari mbizi ko Ryan azaduteza ibyago rwose
Ubwo nabivugaga ntakupye ahubwo nashyize muri loud speaker
*Ryan:* Umva Veronica mbabarira umfashe kumushaka urabizi ntabwo ari kure uko byamera kose
*Veronica:* Umva Ryan gabanya imikino kuko umwana yakagombye kuba yarageze mu Bufaransa kwa nyirakuru
*Ryan:* Ariko abasore ba John bamfashije kumushaka yaboneka vuba
*Veronica:* Sawa ndaje iwawe ariko ndasiga nkwiyiciye wowe n’ubugoryi bwawe
*Veronica:* John dukeneye abasore bawe tukajya gushaka Pablo mbere yuko hagira umubona wundi. Urabizi amadolari yashyizweho ni menshi hagize umugwaho yahita amujyana kuri polisi kandi umwana ufite imyaka itanu yatanga amakuru rwose
*John:* Leon nabahitemo. Kandi Leon umenye ko ugomba kwitwara neza noneho. Nako reka nze tujyane. Kandi nari narabikubwiye ko uyu musore azagushyira mu byago. Nako ndategereje
*Veronica:* Utegereje iki John?
*John:* Uzabyibonera wowe gusa ko Ryan atari umuntu
*Veronica:* Reka dushake Pablo yoherezwe hanze ibindi uzabimbwira ikindi gihe?
Yandebye mu maso nuko
*John:* Ariko cherie uzumva ryari koko?
*_Ese amwita cheri nka rusange cyangwa yabuze uko atera ivi? Nyamara John ubanza zaramukandagiye. Ese koko Pablo yabuze cyangwa Ryan abateze agatego? Naho se Celia wemera guturitsa inzu ngo ayobye cash? Agace ka 62 ntuzagacikwe_*
Comments