logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMWANZI W'AMARASO EP31

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.


Twinjiye mu modoka nuko tumara akanya ntawe uvugisha undi, kera kabaye Brad atangiza ikiganiro


*Brad:* Ngaho se mbwira ukuntu wahaye akazi Carole


*Veronica:* Brad ndumva ntashaka kuvuga kuri Carole ariko


*Brad:* Ntacyo noneho tuvuge kuri wowe


*Veronica:* Urabizi simbikunda ibyo


*Brad:* Ntacyo ariko ntibimbuza kuvuga ko wambaye biri sexy rwose. 


*Veronica:* Nuko ye. Kagire inkuru rero


*Brad:* Ako gakabutura kagaragaza amaguru yawe meza buri musore wese yakifuza kuba yayakorakora, ako gapira wunama kakerekana umubiri buhoro wazamura amaboko umuntu akibonera munsi y’umukondo, birajyanye rwose kandi byerekana ko uri umunyamugi wuzuye.


*Veronica:* Ubwo mbese ukaba mu kanya ugiye kumbwira ko ndi kugukurura. Kandi abasore mutereta mutyo ndabazira. 


*Brad:* Oya si ugutereta nari ndi kuvuga uko ndi kukureba rwose nta kindi.


 
Naramwenyuye ndaceceka, nuko tugera mu mugi rwagati.


*Brad:* Ese ko utambwiye icyo tuje gukora hano ubundi?


*Veronica:* Sha nje gushaka ecouteur nzajya nambara ndi muri siporo, ndumva nshaka gusubukura gahunda yo gukora siporo kandi nta ecouteur iyi minsi mfite.




*Brad:* Ubwo se kuki utari wambwiye kare koko. Ibyo ntuzi ko ari ibintu byanjye?


*Veronica:* Ariko ntukanyiyemereho. Ibintu byose mbese ushaka kumbwira ko uba ubiziiiiii, ubwo harya icyo uba utazi ni ikihe?


Naramwitegereje mbona ntacyo bimubwiye ariturije rwose. Icyakora ukuntu uyu musore ari mwiza ntiyakabaye yarabyawe na Celia wumye wagirango yishwe na Ruzagayura. Ariko se yabyibuha ate n’ubugome n’umushiha ahorana.


*Brad:* Ngaho tujye kugura izo ecouteur mwana jyewe ndisonzeye nshaka kujya kurya ntabwo nakinaga


*Veronica:* Ngaho tugende nta kibazo ariko umenye gukatuza utagura nk’abakire mwana


Twinjiye mu iduka rya mbere ngo turebe ko tuzibonamo izo nashakaga.




*Tugaruke kuri Celia*


                                              
Nari nicaye mu biro ntegereje ko Peter ampamagara akambwira amakuru amaze gutohoza kuri Veronica. Uriya mukobwa utararezwe, injiji itarize, nshaka kumenya byinshi rwose bimwerekeye. Kumureba byonyine bituma numva nshatse kuruka neza neza.


Nyuma y’akanya gato ntegereje nagiye kumva numva telefoni irasonnye ndebye mbona ni we


*Peter:* Mwaramutseho mabuja


*Celia:* Rasa ku ngingo nta bya mwaramutse. Amakuru wabonye ni ayahe


*Peter:* Kubona amakuru amwerekeye biragoye pee.


*Celia:* Ijambo birakomeye na biragoye urabizi sinyakunda rwose


*Peter:* Umva mabuja, Veronica yakuriye hanze y’igihugu, hari umuryango wamureze ubwo yari afite imyaka igera mu icumi. Gusa igitangaje nta makuru ya mbere yaho nabashije kubona


*Celia:* Vuga ko wabaye umunebwe utabashije gushaka amakuru yose kuko ntiwashaka amakuru ngo uyabure


*Peter:* Ni ukuri ntako ntagize rwose. Icyo nabonye cyo ni uko wagira ngo yavutse afite imyaka 10 kuko ni ho amateka ye aboneka gusa.


Ubu se Peter we amariye iki niba atabashije kumenya ababyeyi be, aho akomoka n’ibindi bimwerekeye koko? Ubu ashaka mbyigiremo se kandi ra?


 
Nahise nsohoka mu biro numvaga nkeneye kunywa amazi nkaruhura ubwonko kuko umvaga butangiye gushyuha. Nakubitanye na Julia ateruye umwuzukuru wanjye rukumbi Pablo, ndabasuhuza. 


*Julia:* Mabukwe nishimiye kukubona


*Celia:* Jyewe si ko biri rero.


Yahise ampereza umwana ndamusuhuza kuko nubwo nyina twaba tudacana uwaka, umwana we ni umutware ni malayika. Umwana yahise ajya mu cyumba akunze gukiniramo, nsigarana na nyina muri salon.


*Julia:* Celia, watumiwe mu imurika ry’imico n’imibyinire yo mu gihe cya kera rizakorwa na ba Nelson


*Celia:* Ibyo ntibinshishikaje na gato rwose. Bariya bantu nta mpano bafite. Uzi ko na Pablo abarusha. Ubushize ubwo najyagayo navuyeyo nzinutswe rwose


*Julia:* Ariko se buriya ku isi hari ikintu kigushimisha? Hari ikintu ukunda?


*Celia:* Ntabwo cyabura ariko si wowe.


Nahise nzamuka mu cyumba cyanje numvaga nkeneye gutuza rwose. Ariko uriya Veronica simbabeshye aranshisha pee. Kandi rwose sinzi…


*_Amakuru Peter yabuze se ubu Celia ni we uzayabona? Hagati aho se Brad kuki ashaka kumenya ibya Carole ra? Agace ka 32 ntuzagacikwe._*

Comments