logo

NEW TALENTS

Stories Group

FROM ZERO S01 Ep 30

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
FROM ZERO
 .
Episode 30.
.
Duheruka Rome na Family ye bazamura amaboko bashima Imana, buzuye amashimwe mu mitima yabo.
.
Story by Chris nandi Ishimwe.
.
Twiyizire ahateraniye abanyamakuru baje kumva ijambo President atangaza ku rupfu rw'umugore we Crea, akaba ari nawe wagombaga kuba ari President.
Abanyamakuru baje ni benshi cyane.  
Nyuma ya kanya gato babwirwa ko President arimo kwinjira maze barahaguruka bose batanga icyubahiro. President agera aho avugira ijambo. 
.
Abanyamakuru bacana camera zabo, abandika bafata amakaramu yabo. President arabareba abanyuzamo amaso bose.
Atangira kuvuga anavugana agahinda agaragaza ko akomerewe cyangwa rwose atorohewe no kuba yabuze umugore we. Avuga ya mugambo y'uburyarya y'uburyo yakundaga umugore we  cyane. Avuga ko yarafite akizere kandi ategerezanyije amatsiko igihe Umugore we yagomvaga guhaguruka aho yararwariye. 
.
Abaturage kuri Tv zabo barimo kureba ijambo rye. Ba Rome iyo bari barimo kurebera kuri telephone 
Sifa nawe arimo kurebera kuri television mu rugo kwa President. Afite agahinda kenda gusandaza umitima we. Arumva amagambo President avuga abeshya akumva agiye kuruka. 
.
Rome ati" Mbega amabeshyo.
Denis ati" niwo mukino wa Politique.
President akomeza kuvugana agahinda, avuga ko Crea yari President mwiza, avuga ko yarikuzakorera Igihugu kandi akabasha guha buri muturage wese ibyiza. None akaba yigendeye. 
.
Uko avuga agacishamo ikiniga kikamwica. Abantu bakabona ko akomerewe rwose bitoroshye. Arakomeza aravuga ati' ariko twese twihangane kandi dukomere muri ibi bihe bitoroshye byo kubura umubyeyi w'igihugu. Ntabwo byoroshye ariko ndabizeza neza ko nzahagarara mu birenge bye nkabasha gusohoza neza Umugambi mwiza yarafitiye iki gihugu. Kandi tuzabigeraho
.
Abanyamakuru bagafotora. President Paru arakomeza aravuga ati" Tugiye gutanga umunsi wejo. Ntakintu nakimwe kizakorwa. Azaba ari umunsi wo kumwunamira. Ntakintu nakimwe kizakorwa. Azaba ari konje. Amaze kuvuga aradandabirana yikubita hasi, abashinzwe umutekano we bahita batabara vuba baramuterura baramutwara.
Abanyamakuru bavuga inkuru zabo bati" murabona ko umutima wa president washenjaguwe cyane no kubura umugore we, bityo akaba adosoje kuvuga ijambo rye aho ahise acika intege akikubita hasi.
.
Abarinzi bamugejeje mu modoka ye, ahita yeguka aseka cyane. lessya amusanga mu modoka. Aramureba araseka.
Fazil nawe aba yinjiye mu modoka baragenda
Lessy ati"" Cyakora banza warikuba umukinnyi mwiza wa Film kuruta kuba President.
Baraseka.
Fazil ati" Hariya ukinnye neza.
Paru araseka ati" nizere ko abaturage babashije kubona neza agahinda kanjye.
Fazil ati" Ubu  impuhwe z'abaturage ziri kuri wowe.
Baraseka.
.
Tuze mu cyaro.
Rome ati" Cyakora ndumiwe 
Denis ati" Njyewe natinye politke kuva cyera.
Alias ati" Ibaze ko abashije kurira no kugaragaza agahinda ke ?
Rome ati" arabikoze da! Gusa ibya politike ntibindeba nibyo nyine.
.
Denis ati" Rome njye nasubira mu mujyi.
Rome ati" Alias nakujyane.
Denis ati" Ibaze niba bambuze mu kazi bazahita banyirukana.
Rome ati" wigira ubwoba.
Denis ati " sawa, ngaho komeza umwiteho turebe ko yazagaruka mu buzima akomeye. 
Rome ati" yego.
.
Denis aragenda, Alias ajya kumutwara. Rome asigarana na Crea. Aramureba aribaza ati" Ubuse nkutegurire uduki ra. Ariko ukeneye utuntu tworoshye cyane. 
.
Rome ashaka akantu ajya guhahiramo maze arafunga ajya mu gasoko guhaha. Amaze guhaha aza mu rugo arabitunganya arateka.
.
Tuze mu rugo kwa Dr Fabien ari kumeza ariko arakonje cyane. Umugore we arimo kumwitegereza uko ameze.
Umugore ati" ese uricuza ibyo wamaze gukora ngo bitange iki? Wafashe igice cy"ubuzima wafashe bikarangira..
Dr Fabien ati" Ntabwo nakabaye naremeye kubikora.
Umugore ati" ariko warabikoze.
Fabien aramureba.
Umugore at" wamaze kubikora. None nibwo urimo kubwira ko utabaye waremeye kubikora.  Ibyo se aka kanya byahindura iki?
.
Tuze mu rugo kwa Fame nabo bari kumeza. Gusa bo ameza yabo yuzuye akanyamuneza kenshi barimo guseka.
Litta ati" Bivuze ngo mugihe gito kiri imbere ngiye kuba nitwa Umukobwa wa Minister.
Rhadia araseka ati" Nanjye nitwa Madamu Minister.
Bagaseka.
Fame ati" Amateka agiye guhinduka.
Bagaseka.
.
Tugaruke mu rugo kwa Rome yasoje guteka no gutegura. Ahagaze imbere ya Crea. Crea arakanguka afunguye amaso abona ari mu nzu iraho atazi. Ahindukiye abona Rome ahagaze iruhnde rwe.
Rome aramwenyura.  Crea ati" Rome!
Rome aramwegera ati" Wow noneho urabasha kuvuga .
Crea ati" aha turi nihe ?
Rome ati" uri mu rugo kwivuko.
Crea ati" aha turi ni iwanyu ?
Rome arikiriza.
.
Crea amureba mu maso cyane maze azamura ikiganza cye, akora kumatama ya Rome gake gake amwitegereza cyane.
Crea ati" Rome , 
Rome ati"Karame.
Crea ati" Ndagukunda.
.
Udacikwa na Episode 31

Comments