Loading verse...
Episode 05 yarangiye Isabella hari amafoto ahawe ararakara avuga ko aho bigeze arengereye. Ese ninde uri gukora ibi byose ? Mugihe Jordan we twari duheruka muganga amwangira gutaha murwego rwo kuruhurira ubwonko . Ese ni iki cyakurikiye nyuma yaho ? Twikomereze…
.
.
Dutangiye mugitondo cya Kare , Hari imodoka iparitse hirya y umuhanda , indani muriyo turabonamo Robert n’undi musore. Robert ati “umuti wawe wabikoze neza nkuko nabishakaga, amafaranga yawe yageze kuri phone yawe ubwo ningukenera kandi nzongera nguhamagare” Umusore ati “sawa boss ,amafaranga narangije kuyabona” Umusore ahita asohoka Robert asigara mumodoka arinabwo yibutse bwambere bahura n uyu musore yishuye amafaranga. Bahuriye nubundi muri iyi modoka nkukundi uku. Umusore aramubwira ati “iyi dawa nguhuye naramuka ayikozeho maze akaramuka yikoze kumazuru byanze bikunze araza kunanirwa mbese nubwo muganga yamupima azabona ari uburuhe bwubwonko! Kandi uko azajya awukoresha kenshi bizagenda binani,a ubwonko bwe” Robert arasubiza ati “nibyo nshaka , sinshaka ko apfa byihuse ndashaka ko apfa gahoro gahoro”
Niko batandukanye maze wamusi bahura ngo asinye impapuro zihuta uwo muti yari yawuzhizz kwikaramu Jordan yakoresheje asinya nawe mugusubira inyuma yikora kumazuru , ageze kumodoka uhita umuca intege aribwo yahwera akisanga kwamuganga gutyo !!!
.
.
Tugaruke kukazi kuri Isabella , yaje kwa Boss arangije avuga ko umugabo yamwemereye yiteguye urugendo. Boss arangije aramusubiza ati “urugendo rwahindutse , niba yakwemereye wamuhamagara kuri call ugahita umbwira ko ubu tuvugana ugiye guhita ugenda!” Isabella ashidukamo ati “aka kanya ! Ko bihindutse byihuse ?” Boss ati “natwe bihindutse bitunguranye ariko kuva nubundi yari yakwemereye ndakeka atari bwange izi mpinduka zibaye !” Isabella abitekerezaho mumutima arangije arivugisha ati “ubundi se ndategereza ngo nze kumenyesha Jordan wirirwa unca inyuma buri kanya ! Ahubwo nkwiye kugenda ataranabimenya ngo ahave anampagarika wenda hiyo bizampa kuruhuka nibagirwe ibyo arimo kunkorera !” Akimara gutekereza atyo ahita asubiza ati “hoya ntakibazo ndagenda!” Boss ati “kuva uri tayali hita ugenda upakire uhite ugaruka!”
.
.
Tuze kuri Jordan , mugitondo nibwo yagaruka murugo abaza umukozi ko madam yagiye kukazi gusa umukozi mbere yo gusubiza ahita abanza kwibuka ijoro ryakeye ubwo Isabella yoherezwaga amafoto akajugunya phone . Yabanje ararira umwanya munini arangije ahita yigira inama yo gupakira utwe ahita asohoka igipangu aragenda , bivuze ngo ntanubwo yaraye murugo . Jordan abona umukozi arimo gutekereza cyane ati “niki ko utarimo kunsubiza ?” Aramusubiza ati “yarangije kujya kukazi !” Dore sasa ngo aramuhisha Jordan nawe akinjira munzu akitegura nkibisanzwe akerekeza kukazi atazi ko madam ataraye murugo !!!
.
.
Ibyacu ntibitinda amasaha yarisunitse Jordan arataha nabundi yongera kubaza umukozi ko madam yatashe ariko umukozi arahakana ! Jordan yicara muri sallon arategereza ariko yivugisha mumutima ati “ Isabella uyu musi uko bigenda kose tugomba kuganira sinakemera ko urugo rwacu rubaho uku . Tugomba kuganira ikibazo kigakemuka!” Yaricaye arategereza na se gutegereza araheba . Kugeza nubwo Ibitotsi bimufashe yisanga yaraye yicaye muntebe muri salon . Mugitondo cyakare yashidutse umukozi ariwe umukomye , ati “Mwakeye boss !” Nawe arasubiza ati “mwakeye, kumbe naraye hano ?” Umukozi ati “yego !” Jordan ati “yayaya, madam yatashe ryari ?” (Siwe uzi ko niba yatashe asanga yasinziriye atari kumuvugisha ) .
Umukozi arasubiza ati “Madam ntabwo yigeze ataha !” Jordan arashiduka, afata phone agerageza kumuhamagara ariko yumva phone nticamo. Niko guhita ahaguruka asohoka atanihumuye mumaso ahita yatsa imodoka asohoka igipangu yerekeza kukazi kwa Isabella. Umukozi yazunguje umutwe ati “boss ndi kumva nkugiriye impuhwe kweli”
.
.
Bidatinze Jordan yageze kukazi aho Isabella akorera . Yakirwa kuri reception maze umwakiriye aramubaza ati “ngufashe iki nyakubahwa ?” Jordan ati “ ndashaka kubonana na Isabella !” Undi arikanga arangije ati “Isabella !” Jordan arasubiza ati “yego kandi birihutirwa!” Undi ati “none wari ufitanye gahunda nawe uyu munsi ?” Jordan ati “ntagahunda nari mfitanye nawe gusa nkumugabo we hari akantu nagirango tuvugane” Undi arikanga arangije ati “uri umugabo wa Isabella ?” Jordan arasubiza ati “yeah , kubera iki wikanze se ?” Undi ati “igitumye nikanga ni uko uvuga ko ari umugore wawe ukaba utazi ahantu ari aka kanya !” Jordan yikangamo arangije ati “none se ntari mubiro bye ?” Undi ati “Isabella ubu tuvugana ari mundege , yaserukiye company yacu!” Dore sasa ngo Jordan arabura aho akwirwa, ubwonko bwe butekereza byinshi bitagira ibisubizo !! Ahaguruka kuntebe ameze nkumusazi umutwe uri kumurya mpaka Receptinist biramucanga, atera intambwe zibiri iyagatatu iranga ajya kurwa ariko receptionist aramusama amucisha bugufi ati “nyakubahwa umeze neza?”
.
.
Tuze kuri Boss wa Isabella we ari mundege yerekeza kuri mission vompany yamurungitseho. Hari umusore bicaranye mundege watangiye kumuganiriza ati “ sorry, madam mwaba mufite ikibazo ?” Isabella ati “niki kikubwiye ko mfite ikibazo ?” Umusore ati “wenda wabyumvise nabi gusa ni uko kuva twahaguruka kubutaka ntajambo narimwe uravuga usibye kureba muri telefoni yawe ukimyoza gusa . Rero nkumuntu nkawe nagomba kukubaza ikibazo ufite ninsanga nabasha kugufasha ngufashe !”
Isabella ati “ibyange ntabwo bikureba wandeka please !” Umusore ahita amureka abonye ko ntabufasha akeneye !!!
.
.
.
Tuze kuri Jordan , inyuma yo kumva inkuru y inshamugongo ko madam yifashe akurira indege atanamubwiye ibibazo byamubanye byinshi mumutwe arangije ahita ajya mukabari yiyahuza inzoga. Yaragiye arakunywera aragenda arasinda bimwe bitabaho kugeza ubwo yuriye kuri Stage baririmburaho abakiriya ngo banwe batuje arangije afata micro atangira kuririmba agira ati “
Comments
Login to comment.
No comments yet.