Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
.
" Izina rye ni Yesu
niwe witanze kubwacu twabuza niki kumwizera. Izere uwo mwami azagukiza."
.
Duheruka Jenerari arashe umwambi werekeza aho James ahagaze. Ese uyu mwambi arafata James cyangwa ntumufata? Mbahaye ikaze.
.
turacyari mu birori byo guhitamo umwami uzayobora ubwami bwa Hasari. Abatarajye bose bafite amatsiko yo kureba koko niba Inkota James afite ko ari iyukuri.
James yakomeje kuzamura inkota ayikura muryubati buhoro buhoro mukureba kunkota Abonamo ishusho y'umwambi kubura amaso neza neza umwambi ugiye kumukoraho ahita agarama umwambi umucaho ugwa inyuma ye.
Jack ngo abibone yikangamo abaturange bose barumirwa Jenerari ngo abibone arasa uwa kabiri James awukuzamo inkota.
Peter na Natasha kuhagera babona Papa wabo ari kurwana n'imyambi. Natasha ahita atumbagira mukirere imyambi yose yarashwe nayo iratumbagira Natasha arayihindukiza ayisubiza Mucyerekezo yaturutsemo. Bundi aramanuka Ahita ahagarara ataye umugongo James peter nawe aragenda baramuzenguruka Natasha ati:" data umeze neza?"
James ati:" njye meze neza ntakibazo."
Natasha ati:" Peter wowe guma iruhande rwa papa, njye giye kureba abarasaga."
Peter ati:" ntakibazo kandi wicunge."
sasa Natasha yaragiye ibirori byo birakomeza Fideri wari wagize ubwoba aragaruka ati:" mutuze hanyuma dukomeze ibirori byacu."
Abaturange bose baratuza James afata inkota ayihereza Fideri arayireba aragije ayihereza umusirikare wari uraho. Basaba Jack nawae kuzana iye.
.
.
sasa kuruhande aho Jenerari ari yamyambi Natasha yagaruye ibiri muriyo yaramwinjiye. Umwe munda undi kurutugu rw'iburyo atagira kugenda ashaka uburyo ya yikuramo.
Akiri aho Natasha agera mu ishyamba akomeza guhiga areba hirya no hino araheba aza mutsi yigiti Jenerari arimo akomeza kugenda areba, akiri aho Jenerari amwambika umugozi mu ijosi aramukurura awuhambera hejuru Natasha aranagana Umugozi utagira kugenda umuniga Jenerari we amanuka gacye gacye ageze hasi ati:" wari warigize ndigabo warigize intakoreka none se ubu urarokoka uwo mugozi?"
Natasha avuga ijwi ritava mukanwa ati:" ese niwowe Jenera? Kuki washakaga kwica data?"
Jenerari ati:" n'impamvu yange bwite."
Natasha akiri kurwana n'umugozi X,Y,Z Bahita bahagera Jenerari ajya inyuma yabo akomeza gushaka uburyo yakwikuramo imyambi yamwinjiye X we ati:" watwambuye imbaraga zacu ahari nyeka ko zagufasha none uri kunagana mu mugozi ukuniga? Wazikoresheje ukavamo?"
Z ati:" ndaje njye nkukubita buhoro buhoro n'ubundi upfuye ntacyo naba momba."
Y ati:" reka mbanze ninjye yazahaje cyane."
X ati:" ninge yahemukiye reka jyeyo."
Z ati:" tega Y abanze ntakibazo."
ntagutinda Y yegereye Natasha aho anaganye atangira kugenda amukubita ibipfunsi byo mumbavu ndetse no mumaso yananirwa X akajyayo bagenda bamukubita basimburana.
.
.
sasa kurundi ruhande ibirori byo biracyakomeje Jack yegeye imbere yerekana inkota ye aragije ayihereza umusirikare uraho wundi ahita amukurura aramwiyegereza atangira kumwongorera ati:" aya niyo mahirwe yawe rero byaba byiza uyakoresheje neza. Wowe ugiye kunyicira uriya musirikare ufite inkota ya James we mugihe aba aziko muri gusuzuma inkota wowe umutugure uhite umwica nimba umwami nzakugira Jenerari wambere ukuriye abandi bose. Bikore rero kandi neza."
umusirikare yajuguje umutwe yikiriza aragije afata inkota neza ingoma ziravuzwa ubundi batagira guhangana.
.
.
sasa kurundi ruhande ahari umuryango wa James batangiye kuganira ari nako bafata ibyo kurya inyuma yabo niho bari baboheye Madamu. We yamaze akanya ahumirije aragije ati:" Natasha mwirigira ndabona ari mugicucu cucu cyurupfu arihafi gupfa."
Mama james ati:" Natasha arakomeye ntacyo yaba nanicyamuhungabanya."
Kamari ati:" bureka gato. Ntakintu n'iki nakimwe abapfuma bavuga ntampamvu. Buri wasanga ari mubibazo. Reka tsohoke gato ndebe niba bimeze neza."
.
.
sasa kurundi ruhande koko Natasha kubera kumukubita yatagiye kuzana amaraso mu mazuru no mukanwa ndetse yatagiye kubura umwuka ahumeka kubera umugozi uri kumuniga X ati:" Maji warufite bisa nkaho ntacyo zagufasha ubu."
Z ati:" turaje tugukubite nitumara kukunoza tuguce uwo mutwe."
Jenerari warumaze kwikuramo imyambi ati:" mwakabaye mwamwishe kuko nubundi ntacyo tukimumaza. Mwice ishyano."
Y amufata kumatama amukubita ingumi mumaso ati:" reka mbanze munoze wana."
.
.
sasa kurundi ruhande, abasirikare bagombaga gusuzuma inkota ya Jack niya James batagiye kurwana bazisuzuma gusa ufite Inkota ya Jack we arwana ahiga uburyo yakwica mugenzi we kuko we ari kurwana afite umujinya mugihe ufite iya James we aziko bari gusuzuma."
Ufite iya James yafashe mugenzi we aramwongorera ati:" kombona ufite umujinya wawutewe niki?"
Undiwe ati:" ndekura ahubwo nkwice."
abaturange bo bakomeje gufana. Dore sasa bombi bararakara batagira kurwana Nyakurwana.
.
.
sasa kurundi ruhande , Kamari yaje hanze atangira kugenda araba impande n'impande amaze akanya asubira munzu akigeramo dore ngo arikanga.
yasanze Madamu yasize aboshye yafatiye Icyuma ku Ijosi rya Ange.
Madamu ati:" utogera gutera indi ntabwe kama, niwogera ndahita mwica."
Mama Peter ati:" n'ukuri murekure umureke agende dore aratwite ataza kubura umwuka ahumeka."
Madamu ati:" kuba atwite nibyo biri butume ntamurekura."
Sere ati:" have mada urabizi ko ibyo abakurambere batabyemera."
Madamu ati:" girango uzi ukuri wowe sele? Ubwo uzi impamvu nirukanwe ibwami? N'uko nari naranze gutambira abakurambere ibitambo. Rero buriya n'imbatambira uyu mugore utwita umwana w'umuhungu biramesha amahirwe yo kogera kuba ibwami nisanzuye."
Kamari yitegereje mu ijosi Rya Ange bafatiyeho icyuma atanira kurakara no gutera intabwe yegera aho madamu ari, Madamu we ati:" nakubwiyego wenyegera Kama , cyangwa ubwire mwice biragire."
Kamari kubera kurakara n'umujinya yatagiye kugenda yiruka ngo arebe ko yatabara Ange waruri kuva amaraso akibegera hari icyabaye.................................
..................
.........................loading episode...57
.
ese n'iki kibaye?
Ange yaba akiriho ra cyangwa?
Natasha we arava munzara ba X,Y,Z na Jenerari?
hagati y'umusirikare ufite inkota ya Jack n'ufite iya James ninde utsinda?
.
like 300 na commet 60 byuzura mbaha indi. Share cyane rero kugirango zigere vuba mbahe indi.
.
|::::::::::::::::::::::::::-navio-nv-:::::::::::::::::::::|
Comments