logo

NEW TALENTS

Stories Group

FROM ZERO S01 Ep 32

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
FROM ZERO
.
Episode 32
.
Twaherutse Mma abwira inkuru nziza Sophie ko agiye kujya kuvurirwa hanze mu buhinde.
.
Story by Chris nandi Ishimwe.
.
Mu masaha ya mugitondo ariko ya saa tatu. Akazuba karashe..Rome arimo gutegura ameza hanze n'udutebe ku kazuba. Amaze kubitegura. Aza mu gikoni afata jage y'igikoma amaze guteka afata n'ibikombe aza kubitegura kuri ako kameza yateguye hanze. Arangije ajya mu nzu azana umukate n'imbuto yaguze nabyo arabitegura aho.
Nuko aza mu cyumba areba Crea. Crea aba afunguye amaso abona Rome ahagaze iruhande rwe
Crea ati" wakangutse ryari?
Rome ati" Saa moya.
Crea ati" Zageze se?
Rome ati" yego.
Crea ati" Nubundi sinamenyaga aho amasaha ageze.
Rome ati" Byarahindutse ugiye kuzajya umenya aho ageze. Tugiye kujya hanze. Wongere urebe hanze nyuma y'imyaka yose warumaze utareba hanze.
.
Crea ati" Ndabikunze cyane. Ni kifuzo nabaganaga hariya igihe cyose.
Rome ati" reka tubikore.
Rome aramwegera maze aramufasha amufasha kubyuka, aramusindagiza gake gake. Cyane ko namaguru adakomeye maze amuzana hanze. 
Bageze mu muryango, Crea yakirwa na kayaga keza yaramaze imyaka ibrii irenga atumva..amaso ye yongera kureba hanze. 
Rome arakomeza aramufasha amuzana hanze, bagenda gake amuzana hamwe yateguye aramwicaza.
Crea azenga amarira mu maso , agira ibyishimo bivanze n'amarira atewe no kuba yongeye kubona hanze. Ibintu yatekerezaga yibaza uko byari kuzagenda. Rimwe yari yaranatakaje ibyiringiro burundu.
Rome ati" Nyakubahwa Crea wongeye kugera hanze. 
.
Crea araranganya amaso hirya no hino areba. Yimva akayaga. Yongera kumva uko umwuka n'umugaga byo ganze bihuha.
Crea ati" Umugabo wanjye yari yaranyishe rubi 
Rome ati" Gus siwe warufite iherezo ry'ubuzoma bwawe. Muri aka kanya ubu uriho.
Crea ati" Rome nshaka kongera kuguhobera.
.
Rome ati" Ntakibazo. Sinakwanga amahirwe nkayo.
.
Rome aramwegera cyane maze Crea aramuhobera.
Crea ati"  Nabuze uko nagushimiramo ngo numve nyuzwe.
Rome araseka ati" Wowe baho. Nibwo uzaba unshimiye.
Baraseka.
Rome afata ibikombe asuka agakoma.asuka avuga ati" Nyakubahwa igikoma urakizi?
Crea araseka ati" Yego.
Rome ati" Wajyaga ukinwa se ?
Crea ati" Wapi.
Rome ati" Abakire n'abayobozo mugira indyo zanyu kbsa. Ubu rero ugiye kunywa agakoma mu ifu ya Mama.
Crea ati" Ndabikunze cyane ahubwo.
.
Rome amaze gusuka, aranagihoza, maze yicara iruhande rwe.
Crea ati" Ugiye kongera kungaburira ?
Rome ati" Yego. Ariko nshaka ko uza no kujya ucishamo ugakoresha amaboko yawe kugira ngo turebe ko yamenyera.
Crea ati" Yego. Reka mfate igikombe ndebe.
.
Aragifata ariko kukizamura biranga. Rome aramufasha. Crea araterura. Rome afata munsi amufasha kuzamura.igikombe.
Rome ati" Bizagenda biza gake gake ntakibazo.
Crea ati" Ese wavuganye na Mama wawe ?
Rome ati" Yego, barimo kwitegura.
Crea ati" ariko ugomba kujya kubafasha mpaka bahagurutse bagiye.
Rome ati" Yego.
.
Uwo mwanya Alias aba ageze aho. Asuhuza Crea ati" Muraho neza Nyakubahwa President. Ni ibyagaciro kuba uri mu giturage cyacu. Nubwo wenda wahaje mu buryo butari bwiza.
Crea ati" Ntakibazo
Rome ati" Uwo niwe Alias nakubwiye. Ni inshuti yanjye. Yaramfashije kugira ngo tube twabasha kugucikisha.
Crea ati" Alias mwarakoze cyane mbakesha ubuzima bwanjye kandi sinzabyibagirwa.
Alias ati" Murakoze Nykubahwa.
Rome ati" Crea niwe mugiye kuba musigaranye njye kureba ko ba Sophie bagenda.
Crea ati" Ntakibazo. Wabonye ko namaze kuvugana n'ugomba kubafasha byose ku kibuga cy'indege ntakibazo muza kugira.
Rome ati" Yego kandi merc Umutima wanjye urishimye bihambaye.
.
Tuze kwa Muganga. 
Sophie na Mama we bamaze kwitegura.
Sophie ati" Rome aragera hano ryari?
Mama ati" Tumaze kuvugana arimo kuza.
Sophie afite akanyamuneza n'akabaraga bitewe na moral yo gukira afite muri we
Sophie ati" Mama wabonye inzira z'Imana? Burya gutabara Crea kwa Rome byari inzira cy imiryango Imana yashakaga gufungura yo gukira kwanjye. Imana ihera kubusa upfa kuyitungnira.
.
Ako kanya Litta aba abagezeho arabareba ati" Mwese bimeze bite mugiye he ?
Mama ati" Turatashye.
Litta arabaseka ati" Nubundi ntabwo rwose mwari abantu bagombaga kuza kwivuriza hano. Ubundi ninde wabohereje hano?
Mama ati" Litta sinzi uko umutima wawe wahindutse. Ariko humura n'ubundi turagiye.
Litta ati" Ubundi se Rome arihe?
.
Rome avugira inyuma ye ahageze ati" ndi hano
Litta arahindukira aramureba.
Rome ati" Hari ikibazo?
Litta ati" narinje kukubwira ko utakiri umukozi wa hano. Wirukanwe.
.
Udacikwa na Episode 33

Comments