Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Duherukana Ryan atangiye kurabya indimi akibona Aida
*Aida:* Uyu musore mwiza gutya se ni uwa hehe? Ni uwo mujya mugira uko mwigenza?
*Ryan:* Nitwa Ryan. Oya ibyo ukeka si byo da. Gusa mba mbona anshaka ariko naramwimye
*Veronica:* Umva Aida ba ugiye hanze nshaka kuganira na Ryan
*Ryan:* ariko Vero nari niboneye ikiremwa none ngo asohoke?
*Ryan:* Banza ukure iyo mitunu yawe ngo ni amaso mu gituza cye ubundi ibindi turabivugana
*Aida:* Niko yabaye ntajya atera urwenya yaranyobeye
Yabivuze yerekeza mu gikoni.
*Veronica:* harya umuryango ujya mu gikoni usigaye utungukira hanze kuva ryari?
Yahise akata arasohoka nuko mba mbonye akanya n’uburyo byo kuganira na Ryan
*Veronica:* Ngaho mbwira neza Ryan. Ushaka kumfasha se?
*Ryan:* Yego kugufasha ndabyemera ariko banza nawe wemere ko iyo myenda uyikuramo kuko iri kumbangamira rwose
*Veronica:* Ikuzimu wenda bizakunda ariko nkiri ku isi sinaguha igitsina cyanjye ngo ugire ikintu umfasha. Cyangwa ukumbuye ivase mu mutwe?
*Ryan:* Yewe koko Aida arakuzi wowe ntujya uganirizwa
*Veronica:* Nganirizwa ibiki se wowe
*Ryan:* Ese ushaka dukomeze tube nka Tom and Jerry? Ushaka dukine injangwe n’imbeba koko?
*Veronica:* Oya Ryan icyo nshaka ni uko umfasha kubona musaza wanjye nta kindi, niba koko ahari.
*Ryan:* Ndagufasha kumushaka ariko nturambwira aho wakuye ayo makuru
*Veronica:* Ariko nabikubwiye ijoro ryakeye narose papa ambonekera ambwira ayo makuru
*Ryan:* Wishaka kungira umusazi se nyine
*Veronica:* Nabibwiwe na Carmen, nyina bwite wa Fernando gusa nanone sinakizera neza uwo mukecuru
*Ryan:* Ariko Carmen nari nzi ko yahiriye mu nzu
*Veronica:* Yego ni ko bizwi ariko naramushimuse inzu itarashya. Ubu amezi 3 arashize
*Ryan:* Ngo? Ubwo wamushimuse gute se
*Veronica:* Ese ubwo icyo utumva ni iki? Gushimuta se ntubizi?
*Ryan:* Urarwaye ariko ahari si gusa
*Veronica:* Umva yashatse kuntanga kuri Celia amuha amakuru anyerekeye mbivumbura hakiri kare ubwo rero nta kindi nari gukora ahubwo kuba ntaramwishe nagize neza.
*Ryan:* None se nyine kuki utamwishe
*Veronica:* harya ngo ibyawe ubikora mu bwenge? Ubu se iyo mwica ayo makuru mba narayabonye?
Uretse kumenya ko ari Celia wanyiciye ababyeyi dore ko byo nabyiboneye, nkeneye kumenya ibindi byose byerekeye ababyeyi banjye. Buri kantu kose nzaruhuka ari uko nkabonye
*Ryan:* None se afungiye hehe
*Veronica:* Ariko warasaze ahari. Ntaho nakubwira kuko rwose ntabwo ndakwizera na gato
*Ryan:* Ariko ushaka wanyizera nyamara rwose.
*Veronica:* Kwizerwa biraharanirwa Ryan. Haracyari kare rero ngo nkwizere neza uyu mwanya
*Ryan:* Uragoranye Angela
*Veronica:* Ukongera kunyita Angela turabipfa.
*Ryan:* Tuza ariko jya unyuzamo unaganire. Nzagufasha kubona musaza wawe ariko banza wemere ko uzampemba
*Veronica:* Ibyo byikure mu mutwe wa ndaya we
*Ryan:* Indaya ni wowe utekereza ibyo ntavuze. Si ibyo navugaga rero
*Veronica:* Ngaho mbwira urifuza iki?
*Ryan:* Nzabitekerezaho nzakubwira
Yahise anyegera arankurura amera nk’ushaka ko musoma
*Veronica:* Mbabarira undekure izo swingi ntizijya zimfata jyewe rwose.
*Ryan:* Tubonane vuba. Nkibona amakuru nzahita nkumenyesha rwose.
Yahise afata ikoti rye ryari rirambitse mu ntebe ahita akomeza urugendo.
Gusa agisohoka nibutse ko ari mwene Jacob kandi akaba yari inshuti na papa banakorana nahise muhamagara ngo ahagarare mubwire
*Ryan:* Erega ndabizi urankunda ahubwo uzabivuge neza
*Veronica:* Ceceka se nyine nshaka kukubaza niba nta yandi makuru waba ufite yerekeye papa
*Ryan:* Ikintu nzi ni uko yafatanyaga na data na Celia mu kazi kabo k’ubupushayi nta kindi.
Yaragiye nsigara aho numva ariko ntazi ibijya mbere mu mutwe wanjye byari byivanze rwose.
Nari ngiye gusubira mu nzu numva ijwi menyereye rimpamagara. Yari Brad
Yahise yambuka umuhanda aza aho ndi
*Veronica:* Noneho se unzaniye ikariso nibagiriwe iwawe cyangwa ufite ibindi bikugenza?
Yahise aseka cyane numva isoni ziranyishe kubera ibyo nari maze kuvuga.
*Brad:* Oya Vero ahubwo nari nje kugutumira ngo tuze gusangira nijoro
*Veronica:* Ni nde se wakubwiye ko nshaka gusangira nawe?
*Brad:* Humura si iwanjye ni muri resitora ndabizi ubwo uratinya kuza kongera kunsaba
Nanjye nahise museka
*Veronica:* Umva utantesha umutwe rwose kuko muri uwo mukino ntiwantsinda burya nabishatse.
*Brad:* Twe kubitindaho ubwo ni ah’ejo nimugoroba.
Aida yari hafi akurikiranye ibyo nganira na Brad
*Veronica:* Umva aida ntukancunge simbikunda rwose
*Aida:* Umva nabibonye uriya ni we muryamana rwose ntabwo ari wawundi wavuye hano mbere
*Veronica:* Aida, umva ndagusabye rwose shaka ahantu mu mazi wijugunyemo umire nkeri kuko uri kuvuga amagambo atameshe
*Aida:* Ushaka niyahure se koko?
*Veronica:* Nonese ubu kubana nawe ko biri kungola koko?
*Aida:* Ahubwo se turaburara ko mbona hano nta kintu gihari cyo kurya? Tujye resitora se
*Veronica:* Reba nimero utange comande babizane hano
*Aida:* Oya yewe resitora ni sawa ituma umenyana n’abandi bantu ukunguka inshuti
*Veronica:* Ni nde wakubwiye se ko nshaka inshuti zindi? Wari uzi n’ibindi? Kubona inshuti bisaba igihe. Igihe ni amafranga kandi amafranga mfite ibyo nyakoresha bindi. Muri make gushaka inshuti kuri jye ni ukwangiza amafranga. Tanga comande cyangwa ubyihorere
*_Reka turebe ko musaza we azaboneka. Brad se ushaka ko bazasangira ejo ubu nta bindi ashaka ra? Agace ka 49 ntuzagacikwe_*
Comments