Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Dusize Liana bimurenze bimucanze cyane nyuma yuko yaramaze kumenya ko Medina yari Umugore wa Landy. Landy nawe nyuma yuko ibye bivumbuwe n’Umugore we agasanga yaryamanaga na Liana maze Medina aigendera yarashobewe cyane aguye mu rubangabo rw’icyo agie gukora.
.
Story by Chris nandi Ishimwe.
.
Landy yicaye hasi biramucanze cyane aribaza ko Umugore we amuvumbuye amenye iby agiye gukora iki?? arimo no kwibaza kungaruka bigiye kumugiraho. Kurundi ruhande Liana nawe aracyari hasi nyuma y’ibibaye bimurenze cyane yabuze n’akabaraga na gake ka mu motiva agahaguruka akava hasi. Yuzuye uburibwe buhambaye bw’amagambo kandi yukuri abwiye na Medina.
.
Ati” Indaya nkwe tagaciro zibna zigifite imbere y’abagabo bageze imbere y’abagore babo. Reba ibikubayeho. Muvuye hanze aguteruye nka zahabu ya gaciro ariko apfuye kugera imbere yanjye gusa ahise akurekurira hasi nk’umwanda uraho gusa.
.
Koko Liana yibuka bigenze maze akababara karamwica cyane avuza induru arasakuza.
Arongera yibuka uko Landy yasaga n;’uwitaye kuri Medina aho guha agaciro we. Yibuka nuko Landy asohotse akuriiye Medina aho kugumana badi nawe aho.
.
Ibyo byose byuzura umutwe maze umujinya uramwica uzamuka yumva.
.
Kurunde ruhande Ruger nyuma yo kumara akanya kanini hanze azenguruka atembera intekerezo zamubanye nyinshi agaruka mu rugo.
Domina mama wa Liana azi byinshi nawe birimo kujya mbere. Abonye Ruger yicaye aho muri Saro aza kwicarana nawe ngo baganire.
Domina ati”Mwana wanjye mwagize ubwenge aho gusenya mukaganira kubibazo byanyu bigakemuka.
Ruger ati” Nta bibazo bihari retse Umutima w’Umukobwa wawe wamaze kugenda. Kandi ntacyahagarka umutima wamaze kugenda.
Domina ati” Nukuri uburyo mwari umuryango mwiza nuko mu meze ubu birimo kumbabaza cyane.
.
Ruger ati” Ntabwo ubabaye kuruta njye. Ngioye kubua Umugore wanjye nakundaga. Ariko basi wowe uragumana umukobwa wawe.
Domina ati” Mwese muri abana banjye.
.
Ruger ati”Uzahora uri mama wanjye iteka. Ariko iherezo ry’ibyacu ryamaze kuza kandi ntacyarihagarika.
Domina ati” Ariko hari icyo mwakora.
Ruger akavugaga ababaye cyane ati” Ntanakimwe ghari mama cyakorwa. Niba ntari Umugabo ukenewe n’Umutima wa Liana urumva byashoboka gute??
.
Kurundi ruhande Medina ageze mu rugo arimo kurira. Mama Landy arabibona ati” Mwana wanjye ko utashye urimo kurira niki kibaye??
Medina aho kuvugana nawe amnutambukaho aomeza jya mu cyumba. Mama Landyaraza aramukurikira ageze mu cyumba asanga Medina arimo gupakira utwe maze aramufata.
Mama Landy ati’ Medina buretse .
Medina ati’ Mama ndeka.
Mama Landy ati” Reka tubanze tuvugane wifata umwanzuro uhubutse.
Medina ati” ubwo ugiye kumbwira uburyo umuhungu wawe ari mwiza ko yashutswe ibyo yakoze byose.
.
Mama Landy agwa mu kantu nawe ntakintu azi ati” Landy yakoze ibiki??
Medina ati” Sinkunda amatiku jya gusura umuhungu wawe muri aka kanya wibonere ukuri.
Medina akomeza kurira cyane ati” Kuki umutima wanjye wayobeye ku mugabo w’umwijima. Kuki amarangamutima yanjye yanshute nkatakaza ubwenge.
.
Mama Landy aramufata ati”Buretse kugenda Medina.
Medina ati”Umva mama ndeka namaze gusobanukirwa nari mpagaze ahantu ntarinkwiriye kuba mpagaze mbere hose. Umuhungu wawe yakoresheje umutima wanjye .
Mama Landy ati” Banza utuze.
Medina ati” Ntacyo twavugana aka kanya genda ubanze umenye neza ukuri guhari. Nibwo wakumva ko hari icyo wavugana nanjye. Naho aka kanya oya.
.
Maa Landy arabyumva koko ko hashobora kuba hari ikibazo gihambaye.
Areba Medina ati” Byibura uraba ugumye hano se??
Medina ati” Genda.
Mama Landy ati” Sawa ntuze kuva hano ntaravugana nawe.
.
Mama Medina ahita aza hanze ajya mu modoka ajye kureba niki kibaye.
.
Tugaruke muri ghetto ya gatangaza ya Landy. Liana yasaze arimo gushwanyaguza cya gishushanyo. Afite umujinya arimo kwibuka buri kaya ukunt yagiye aryamana na Landy atazi ko ari Umugabo. Ario kwibuka ikizere cyose n’ibyiringiro byose yarafite byuko agiye kuzabana nawe.
Uko ashwanyaguza icyo gishushany Landy agaruka mu nzu. Liana amubonye maze n’umujinya wose aramufata atangira kumukubita yasaze cyane. Landy nawe aba yivuyemo urushyi rw’amatama aramutera .
Liana ati” Landy . wa murozi we wamwicanyi we.
Landy ati”Ufite ikihe kibazo??
Liana n’agahinda kose ati”Urimo uravuga ubusa ngo mfite ikihe kibazo??
Landy ati” Niki nyine kidasanzwe.
Liana ati” Ni gute wakinnye nanjye??
Landy ati” Ntakintu nakinnye nawe.
Liana ati” Koko.
.
Twigarukire mu rugo. Ruger ahagaze kumuryango w’icyumba arimo kureba Dona umwana we w’Umuhungu.
Dona aba arakangutse abaona papa we aho ati” Papa !
Ruger ati” Dona iryamire ntakibazo.
Dona ati” Oya papa kandi mbona ufite ikibazo.
Ruger ati” Wapi.
.
Ruger ahtita ava mu cyumba aho arafunga maze aza no mu cyuma cya Molly naho arahahagarara aramurebaaaaa. Maze akajya yibuka uko bari bibereyeho mbere ari umuryango uhuje.
Molly nawe ahindukiye aba abonye papa e ahagaze aho asa n’uwikanze ariko abinye ari papa we aratuza.
Molly ati” Papa ko uhagaze aho.
Ruger ati” Nakurebaga mwana wanjye.
Molly ati” Kubera iki papa.
Ruger ati” Kubera ko nkukunda. Ngajo ryama usinzire.
.
Ruger avuye kureba abana agaruka muri Saro aricara. Akokanya abona n’abana barabyutse baje kumureba bahaganyitse.
Ruger ati” Bite ko mu byutse niki??
Dona ati” Njyewe gusinzira biranze papa.
Moly ati” Nanjye.
Ruger ati” Kubera iki??
Molly ati” Kubera ko uraduhangayikishije papa. Urasa n’umuntu ugowe ufite ibibaz cyane.
Domina ahagaze aho nawe armo kumva. Cyane ko we azi neza ko ababyeyi bagiye gutandukana.
.
Tugarke kuri Liana na Landy barimo gushwana.
Landy ati” Ariko ko urimo kwisaza wowe ntamugabo ufite??
Liana ati” Byibura njye ntabanga warubizi.
Landy ati” Kuba narimbizi se bisobanuye iki?? urumva byari binyoroheye kuba nkundana n’Umugore nkaryamana nawe ariko nzi neza ko nataha aza kuryamana n’undi mugabo.
Lian ati”Ubwo se ibyo bihura gute no kuba ntarinzi ko ufite Umugore warambeshye??
Landy ati”Kuba naramfite umugore se cyangwa ntamufite ubundi byari bivuze iki kuri wowe??
Liana umujinya ukamwica ati” Uri umugome.
Landy ati” Ntabwo ndi Umugome. Kuko ntanahamwe naguhemukiye.
.
Liana ati” Wagiye ukina n’Umutima wanjye.
Landy ati” Ariko urimo kwivugisha ibiki kandi naratabaye ubuzima bwawe.??. nabanye na Medina kubera ko narimfite aho nshaka kugera. Nawe ndibizi ko urikumwe nanjye kubera byinshi unkesha.
Liana ati” Landy uri fake kubera ko utazi uburyo nagukundagamo.
Landy ati” noneho uko wankundagamo birarangiye biguye hasi?.
.
Liamna aramureba gusaaa maze ako kanya mama Landy nawe aba arinjiye. Bamubonye barikanga . Mama Landy areba byose byabereye ahooo. Nuko bashwanaga batongana yabyumvaga byose.
Mama Landy areba Liana ati” Nibwo bwa mbere mbonye Umugore w’ikigoryi nkawe.
.
Mama Landy arongera arahindukira areba Landy ati” Umuhungu wanjye we n’ikimara kirenze ibindi bimara bibaho byose.
.
Landy akorwa n’amasoni areba hasi.
Mama we aramwegera ati” Ni gute umuntu abona amahirwe y’urukundo n’ubuzima yarangiz akabyangiza kubera ingeso y’uburaya no kutanyurwa yaritse muri we?? ni gute washukwa n’umugore wataye ubwenge usiga umugabo we ngo aje kuzuza ibyifuzo bye kuri wowe?? wansobanurira ni uruhe rukundo wabonye aho?? uyu mugore niki gihambaye yakweretse cyatuma utererana Umugore ugukunda byanyabyo mwahanye isezerano??
.
Mama uko avuga gutyo Landy na Liana bakarebana . Mama Landy aza imbere ya Liana amureba mu maso.
Mama Landy ati” Urimo guta Umugabo wawe kubera ko atabashije guhaza kwifuza kwawe, hanyuma Umuhungu wanjye se we urahamye ko azahaza kwifuza kwawe?? nta kintu nakimwe kibaho cyabasha guhaza inyota yo kwifuza kwa muntu. Wa mugore we sinkuzi ariko reka nkubwize ukuri ntaciye kuruhande. Umuhungu wanjye ntabwo yigeze agukunda kimwe nuko atigeze akunda Medina. Uzi impamvu.
.
Liana akareba Landy. Mama Landy amufata akananwa aragahinduiza ati”Reba hano wireba Landy ninjye turimo kuvugana umugore ku mugore.
Mama Landy ati” Yebeshye Medina ko amukunda kubwo kwifuza yarafite ko kugira ubutunzi bwinshi. Hanyuma yamara kubona ubutunzi bwinshi akajya abukoresha agura buri mugore wese ashaka. Kubera ko n’ubundi umubiri we wuzuye irari ryinshi ryo kwifuza kujya aryamana na buri mugore wese abonye akifuza. Wabyuumvise neza. Mwese muri ibimara.
Liana arabyumva.
.
Mama Landy ati”Nawe ntabwo wigeze ukunda Landy, ahubwo nuko watwaye nuko yagiye akemura bimwe mu bibazo byawe. Ariko igihe yari kuzaba atakibashije gukemura nakimwe mu byo ushaka , icyo gihe uzaba ubona abandi bakemura ibyo. Niyo mpamvu abantu nkamwe muri ibimara bitabasha kubaka umuyango n’umwe ngo ukomere.
.
Mama Landy agaruka kuri Landy amureba mu maso ati” Landy kva mbere nk mama wawe narinzi ko uri umwan w’ikigoryi. Ariko narakwihanganiye. Kuba naragushishikarizga kugumana na Medina kandi neza ko utamukunda. Nuko basi we narinzi ko agukunda kandi ukaba wari waramaze no kubona ku muryango we bimwe mu byo washakaga kugeraho. Byibura numvaga waturiza aho ukagira ubwenge ukaba hamwe ukubaka umuryango wawe. Ariko waranze urakomeza none reba izi malaya urikumwe nazo…..
.
Udacikwa na Final Episode .
Comments