Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
IRUNGU MU GITANDA CYANJYE
.
Episode 15
.
Duheruka Melinda abwira Sheilla ko umugabo we Lex yemerewe kuvugana na buri muntu wese ashaka kabona nubwo baba ari abagore gusa. Sheilla biracamucanga y'baza kuri ayo magambo.
.
Story by chris Nandi ishimwe
.
Melinda yigarukira muri sale ajya kuri bife areba abantu bose. Sheilla nawe aba araje ajya kwicara aho yari yicaye. Kary aramureba abona agarutse ari kure mu bitekerezo.
Kary ati" kandi se wowe ko ugarutse umeze utyo ?
Sheilia ati" Melinda ambwiye amagambo arantangaza.
.
Melinda areba abantu bose ati" yewe ndashaka kubuha serivice abashaka kwiyongeza muze nanjye mbafashe mbiteho.
Abakozi baramureba.
Melinda yirebera aho Jobbe na Paty bicaye arabahamagara ati" Jobbe wowe na Paty muze hano mbihere ibindi kandi ntimunsuzugure ngo murahaze .
.
Paty na Jobbe baremera bajyayo. Melinda ahera kuri Paty aramwongeza aragenda. Hakurikiraho Jobbe we babanza kurebana.
Melinda aramureba ati" mbahamagaye nshaka kwirebera wowe gusa.
Jobbe araseka..
Melinda ati" ntakubeshye nezerewe gusa kubaera ko uri hano.
Jobbe ati" Wikabya cyane nawe
Melinda ati" byose ni wowe wabiteye rega. Rero unyihanganire ntunyinube.
Jobbe ati"oya ntabwo nakwinuba.
Melinda ati" sawa rero..maze ndumva nakwimuka nkaza kwicara aho uri.
Jobbe ati" oya ntabwo ibyo wabikora. Ntabwo waza kwicara mu myanya y"abakozi kandi uri Boss.
Melinda ati" Jobbe waba uzi imbaraga z'urukundo? Urukundo rucisha bugufi umuntu wariwe wese n'uko yaba ameze kose.
Jobbe ati" ndabizi. Nonese ushaka kuvuga iki?
Melinda ati" nanjye byavanze sinzi ikintu nshaka kuvuga.
.
Jobbe abona Lex aragarutse arikanga ahita iva imbere ya melinda yihuta cyane ajya kwicara.
.
Ntibyatinze ikirori cyo kwakira Lex kirarangira abakozi buri wese asubira mu kazi ke. Cyane ko n'amasaha arimo kwicuma bagiye gukora ba pororonja gusa.
.
Paty na Jobbe baza hanze mu madoka baganira.
Paty ati" Mabuja uyu munsi ko yaranezerewe cyane . Sha araturishije kweri kweri atumye ndya agakoko narimaze imyaka tatau ntarya nywa na byeri ziransema.
Jobbe araseka!
Paty ati" sinzi icyo mabuja yabaye cyatumye anezerewa cyane.
Jobbe ati" nonese ntiyarimo yakira umugabo we ugarutse. Yaramukumbuye
.
Tuze kwa kwa kary na Sheilla.
Sheilla aracyetekereza ku magambo Melinda yamubwiye ubwo yaramusanganye n'umugabo we.
Kary aramureba ati" ese wabaye iki kombona wacanganyikiwe?
Sheilla ati" ariko kary mbwira. Hari umugore utafuhira umugabo we igihe abona umugabo we avugana n'abandi bagore cyane?
Kary ati" ntawe utafuha n'ubwo atari bose bakabya ngo babyerekane.
Sheilla ati" ikintangaje! Melinda yamubwiye ko Umugabo we yemerewe kuvugana na buri muntu wese ashaka ngo babone n'ubwo baba ari abagore gusa.
Kary ati" ibyo yabivuze abihereye kuki ?
Sheilla ati" yansanganye n'umugabo we turimo tuvugana. Duhera aho tuganira abimbwira
Kary ati" ahari yararimo aguha gasopo yo kutazajya wegera umugabo we cyane ngo wisanzure ukabye.
Sheilla ati" oya, nkurikije uko yabambwiye ntabwo yabivuze asa n'unyiyama.
Kary ati" none yabibuze ate ?
Sheilla ati" nabonye wagira ngo ntabwo aba yitaye kuri Lex.
Kary ati" ngwiki ?
.
Amasha aricuma, bigera ku masaha y'ijoro. Melinda na Lex barataha baza mu rugo. Basanga Bora yamaze gutegura ameza baricara barya ibya n'ijoro basoje kurya bajya mu cyumba.
.
Melinda akuramo Lex ikote ararabika, amukuriramo na karuvati, Lex nawe afungura ibipesu by'ishati.
Lex ati" cher narinkumbuye..
Melinda ati" nanjye naragukumbuye cyane.
Lex ati" umbabarire kuba naratinze.
Melinda ati" oya ntakibazo cher! Bageze aho ndabyakira.
.
Lex akuramo ishati afata melinda aramusoma ati" ndagukunda cher.
Melinda aramwenyura ati" urakoze.
Lex ati" ariko nawe wakansubije ko unkunda.
Melinda ati" ariko ibyo urabizi cher singombwa ko mbivuga.
Lex ati" kubera iki utabivuga ?
Melinda aramwenyura ati" koko ubyemezwa nuko nabivuga?
Lex ati" yego. Cyane ko na mbere hose wabaga urwanira no kubimbwira buri kanya.
Melinda ati" nyine ubwo cyari icyo gihe. Narabivuze cyane kandi inshuro nyinshi. Ubu rero ni wowe ugezweho.
Lex ati" mbese ubwo ibigize guhana ibihe?
Melinda ati" cyane.
Lex atangira kurusoma, melinda amera nkaho amwiyaka mu bwenge.
.
Twiyiizre muri gheto kwa Jobbe aricaye ku gitanda aratuje. Arimo gutekereza. Atangira kwibuka iminsi yaramaranye na Melinda. Uburyo yamufashe n'uko yamwisanzuyeho. Arebye kuruhande abona amafoto ya Cher we Yolanda yagiye ataka mu nzu. Ahaguruka ku gitanda arayegera arayafata arayareba.
.
Tugaruke kwa Melinda.
Lex afite melinda aracyarebana no kumusoma ariko melinda ameze nkaho atabishaka.
Lex ati" ese Cheri ntabwo unshaka ko mbona ntazi?
Melinda ati" ndagushaka cher ariko nyine urimo kwihuta cyane.
Lex ati" n'ibyo byiza n'ubundi. Ndumva nkufitiye ifemba kandi nawe ndabizi rirakwishe.
.
Melinda aramwiyaka yicara kuburiri.
Lex aramureba nawe aza kwicara kubiriri aramufata.
Lex ati" nonese wari umeze ute ?
Melinda aramureba ati" nari meze neza.
Lex ati" cyane?
Melinda ati" yego. Nahisemo kwakira ibintu uko biri ndatuza.
.
Lex ati" ibiki wahisemo kwakira uko bimeze?
Melinda ati" njyewe nawe uko tubanye.
Lex ati" ese ubundi harimo ikibazo ?
Melinda ati" yego.
Lex ati" gute se? Melinda mbwira nihe hari ikibazo? Ko nzi neza ko nkwitaho ntacyo nakwimye. Kandi ntabwo ndi umugabo ugutesha umutwe sinkuca inyuma. Ntakibi ndagukorera.
melinda ati" Lex unyitaho pe mu bijyanye n'ubuzima ntacyo wanyimye ndetse ntabwo witwara nabi ngo waba wagira imico mibi nk'iyo abandi bagabo usanga bafite. Ariko hari ikintu kingenze wirangagije.
Lex ati" niki ?
.
Tuze kwa Jobbe afite ya mafoto ya Yolanda.. uko ayireba yibuka igihe Yolanda aza amukatira akamubwira ko urukundo rwabo rutashoboka igihe adakijijwe. Yibuka uko yinginze Yolanda ngo ntamusige akanga kumwumva.
Amaze kubyibuka amafoto ye ayajugunya hasi afata ikibiriti arayatwika ati" Yolanda n'icyo gihe ngo nkureke ugende ujye aho ushaka nanjye ntangire ubuzima bwanjye..
.
Tugaruke kwa Melinda.
Lex ati" Cher mbwira n'iki uvuga ko ntigeze nitaho kandi aricyo cy'ingenzi.
Melinda ati" Lex, ntabwo wigeze umfata nk'umugore ngo umenye neza amarangamutima yanjye. Kandi nza kubana nawe ntabwo narinje ndeba ubu buzima bw'amafaranga turimo uyu munsi. Sinzi uko nabivuga bisa nkaho wowe washyize imbere gushaka ubutunzi gusa.
Lex aramureba...
.
Utazacikwa na Episode 16
Comments