logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMWANZI W'AMARASO EP82

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Episode...3*URUKUNDO N’UBUGAMBANYI: Agace ka 83*


*_Ni Veronica_*




Ibintu mu minsi ibiri byabaye nk’ibihinduka uko nabitekerezaga kuko byansabye gushimuta Pablo na Brad, nuko ndekura Brad mubwira kujya kureba mushiki we akamubwira ko niyibeshya akagira icyo avuga umwana we ari bumubone ari umupfu. Kuko Wellars yari yakomeje kungendaho ngo ashaka kumenya isano mfitanye n’impfu zose zimaze iminsi ziba, ariko nkoresheje ubwenge bwanjye nabashije kuhikura amahoro, Julia musubiza umwana we, naho Brad agenda agatoki agakubita ku kandi ambwira ko amaherezo azihorera. Naho Clark na Sebastina na bo bari basigaye barebana ay’ingwe dore ko ngo burya Clark yajyaga arongora umugore wa musaza wanjye uwo yishumbushije uwa mbere amaze kugwa mu modoka ku mpanuka yari yatewe na John. Muri macye abantu mfiteho kundinda bo ubwabo ntibumvikana hagati yabo, ibyanjye biransetsa


Nyuma ya ya minsi ubwo naganaga kwa musaza wanjye mperekejwe na Clark, turi hafi yo kwa musaza wanjye neza neza imodoka ifite ibirahure byijimye yatunyuzeho abantu bafite intwaro barasohoka baturasaho ariko jye isasu ntiryamfashe, ryafashe Clark ku rutugu ubwo yarimo anyitangira ngo ntapfa.


Icyambabaje abarinzi bo kwa musaza wanjye barabirebaga ariko ntibigeze bagira icyo babikoraho, ahubwo twahise tujya mu modoka turahunga tujya kure y’umujyi ahantu Clark afite ubwihisho. Numvaga mfite byinshi byo kubaza Clark


*Veronica:* Clark ushobora kumbwira uko wahuye na musaza wanjye?


*Clark:* Yampaye ikiraka cyo kumwicira umuntu ariko nyuma yaho twabaye inshuti gusa bidatinze na we atangira gushaka kumpiga


*Veronica:* Wamurongoreraga umugore nyine


*Clark:* Icyakora ubanza wafuha shahu. Ndabona amaherezo nawe uzanyiyicira


*Veronica:* Si ugufuha kundi kuko nanjye Amber amfashe yanyirenza nako yari anyirengeje kandi yanzizaga ko ngo ndyamana nawe


Mu kuri sinzi ikinkurura kuri Clark ariko nkuko we ubwe yansabye gukundana ndumva nta kimbuza kumukunda kuko yanyibwiriye ko Amber bahuzwa n’akazi gusa.


*Clark:* Ko bwije se waraye hano?


*Veronica:* Oya mfite kuvugana na musaza wanjye hari byinshi ntaramenya. Hagati aho humura umugore wawe ndaza kumurekura.


Nahise mva aho ngaho mfata imodoka njya kwa Sebastian.


Nasanze yiyicariye muri salon


*Sebastian:* Wari uri hehe?


*Veronica:* Iyo Clark atantabara ubu mba ndi mu buruhukiro


*Sebastian:* Wasubiranye na kiriya kigoryi koko?


*Veronica:* Umwite uko ushaka jyewe singira munyangire kandi witegure ko ashobora kuba muramu wawe. Hagati aho mbwira ibintu byose uri kumpisha kuko ndarambiwe kugendera mu kigare.




*Sebastian:* Ariko Veronica rwose. Nta byinshi nakubwira gusa ndi musaza wawe. Ndabizi John ari gushaka kukumvisha ko ntacyo mpfana nawe ariko ni ugushaka kukunshyira kure nta kindi. Wowe rero kunyereka ko utanyizera bindya ahantu, gusa nanone ndakumva rimwe na rimwe. Ngaho rya dore ibiryo biri guhora kandi simbigusaba ndabigutegeka


*Veronica:* None niba ibyo uvuga ari ukuri kuki abarinzi bawe batadutabaye ubwo twaraswaga?


Yahise yigendera atanshubije. Ese ubu ni ibiki bampisha koko?


Bukeye bwaho narabyutse numvaga nshaka kujya kureba John na we nkagira ibyo mubaza. Nari namwoherereje ubutumwa bugufi ariko ntiyansubiza, na byo bintera impungenge. Nabanje kujya kureba Amber na Celia aho bafungiye. Ikindi nari mfite kwita kuri Brad kuko na we yari amaze kuntera isereri.


*Veronica:* Mwaramutse abakobwa beza? Nizere ko ubwo buriri bubaryoheye


*Amber:* Ese niba ushaka kutwica wabikoze bikarangira?


*Veronica:* Wowe ntacyo ngutwara, igendere ndakurekuye.


*Amber:* Utambeshya sha. Nsohoke maze abarinzi bahite bandasa


*Veronica:* Umva nguhaye iminota 2 ukaba usohotse hano nubyanga ndagusohora ku ngufu


*Amber:* Uhm? Izi mpuhwe ni iz’iki Veronica?


*Veronica:* Umugabo wawe yansabye kukurekura kandi nabimwemereye


Yahise asohoka yiruka nsigarana na Celia


*Celia:* Ugarutse kunkorera iyicarubozo?




*Veronica:* Cyane rwose kugera igihe amakuru nshaka yose uyampa, ubundi ukanansaba imbabazi


*Celia:* Itegure ahubwo mu gihe gito uri bwicuze icyaguteye kumfungira hano. Unkorere icyo ushaka cyose. Umujinya waguhumye amaso ntiwareba ahakuzengurutse ngo umenye neza abanzi bawe bose, nushaka unyice rwose nubundi ntacyo ndi bube mpombye


*Veronica:* Ariko wa mugani. Reka mbanze njye kwica Brad ubundi nze ngukurikizeho


*Celia:* Urankorera ku mwana turaba babiri


*Veronica:* Nubundi ntiwamukundaga ndabizi


*Celia:* Ni jye waguhemukiye, nyica ariko umuryango wose wiwuzimya


Nahise nsohoka aho afungiye nuko ngeze muri salon mpasanga ururabo rwa roza yirabura. Naguye mu kantu. Ko nari nzi ko izi ndabo zizanwa na Ryan akaba yarapfuye se undi muntu ubiri inyuma ni nde? Nararufashe nsanga hariho ubutumwa buntumira mu mihango yo gushyingura Ryan.


Byaranyobeye numva igitima gitangiye kudihagura. Nabajije Charles niba yaba yabonye uwaruzanye arampakanira.


Nahise mva aho ngaho ngana iwanjye ariko nkigera mu nzu ntungurwa no gusanga Aida ahari


*Aida:* Veronica bite? John se ari hehe


*Veronica:* Urabe udatorotse ibitaro ariko


*Aida:* Nagombaga guhura na John ariko


*Veronica:* None se wowe na John muhurira iwanjye?


*Aida:* John ndamushaka kandi ubanza hari icyamubayeho kibi rwose.


Uyu na we aragarutse koko? Antera isereri rwose simukunda na gato numva namumaramo umwuka na we.


Nari ntararangiza kuvugana na we ako kanya mpita mbona ku meza hari indabo zimeze neza neza nka za zindi nabonye kwa musaza wanjye, indabo za roza zirabura.
Ubwo nari nkiri kwibaza ibyazo umuntu yarampamagaye, yari John ambwira gusohoka kuko yari antegerereje imbere y’iwanjye.


*Veronica:* John wari uri hehe? Nari nahangayitse rwose


*John:* Tebuka ahubwo tugende ndagusobanurira tugeze mu modoka, na Aida naze tugende


Twahise twinjira mu modoka yirabura ifite ibirahure byirabura


*John:* Ubu tugiye kuva mu gihugu.


*Veronica:* Gute? Ko ubizi ntararangiza ibyo natangiye?


*John:* Umbabarire Veronica


Yahise yicira isiri Aida, ngihindukira aba anteye igishinge ku ijosi, ncika intege numva, nongeye kugarura ubwenge mfungiye ahantu hijimye, jyenyine


Siniyumvishaga ibiri kumbaho, nibazaga niba ndi mu nzozi bikanyobera.
Ako kanya urugi rwarafungutse, ntungurwa no kubona ari Celia. Mana yanjye. Uyu se yavuye ate kwa musaza wanjye koko?


*Celia:* uribuka ko nakubwiye ko umukino utawuzi wose? Sinakubwiye ko uzakubitwa urushyi?


Yabivuze antunga imbunda


*Veronica:* None se watorotse ute?


*Celia:* Wimbaza sha iby’isi ni gatebe gatoki. Ukuntu wantoteje sha unyica urubozo? Hagarara nawe imbwa zikurye. 


Ako kanya John yahise yinjira


*John:* Celia nakubujije kwinjira muri iki cyumba ariko


*Celia:* Reka mwice yewe kuko ntacyo akimaze hano. Ndamwanga


*John:* Nta n’umwe uri bwice kandi wansuzuguye


Umutima wanjye wakomeje kudihagura cyane kuko numvaga meze nk’uri mu nzozi. Ni gute John yamfunga? None se ni gute Celia yavuye kwa musaza wanjye?


Ako kanya adatindiganyije, John yahise afata imbunda ye, we ubwe arasa Celia amasasu atagira ingano. 


*John:* Veronica, umwanzi wawe ruharwa arapfuye ariko ibihe bibi ni bwo bitangiye kuri wowe


*Veronica:* Ariko se John ntabwo nd gusobanukirwa. Ni hehe naba narajijwe koko?


*John:* Birumvikana ntiwabyumva ariko nagukoresheje neza uko nashakaga. Kuva so yakica mushiki wanjye nahise nanga urunuka umuryango wanyu. Nihanganye iyi myaka yose kandi nari mfite umugambi wo kuzahora urupfu rwa mushiki wanjye


*Veronica:* Ntabwo mbyumva. Ariko wambwiye ko washyize ku ruhande urwango wari udufitiye


*John:* Wowe se ko urwo wari ufitiye ba Kaba utaruretse? Nashakaga kwihorera kuri so no kuri Celia kuko bafatanyije kwica mushiki wanjye. Naragutoje, nkugira umugome, imashini yica, nashakaga ko uzamfasha kwivugana umuryango wa ba Kaba hanyuma nawe nkakwiyicira kuko musaza wawe we nari nzi ko yapfuye


Yahise anjyana mu cyumba nsanga hafungiyemo musaza wanjye na Clark


*Veronica:* Wanteye gushidkanya kuri musaza wanjye, wabitewe n’iki?


*John:* Muri gahunda zanjye sinari nzi ko musaza wawe azaza, aho abonekeye rero icyo nagombaga gukora kwari ugutuma utamwizera, mukagirana amakimbirane bityo ugakomeza kuba ku ruhande rwanjye ngo gahunda zanjye zigerweho neza uko mbishaka. Nanashatse kwica iki kigoryi mwaryamanye ariko uyu mugoroba birasobanuka byose


Yabivuze akokinga imbunda ye


*Clark:* Wibeshye unakore kuri uwo mukobwa urambona


*John:* Ikiboneka rero Veronica nubundi ntunkunda, mu mutima wawe harimo abagabo benshi mbese uri uwa so rwose, yaribyaye uko yakundaga abagore ni ko nawe ukunda abasore. Gusa uyu mugoroba urahabwa amahitamo kuko sinzi uko birangira nanjye pee. Uhawe amasogonda icumi ugahitamo hagati ya musaza wawe na Clark ugomba gupfa


*Veronica:* John wambabariye koko


*John:* Icumi, icyenda, umunani, karindwi, hitamo vuba cyangwa bapfe bose? Gatandatu, gatanu, kane, byakunaniye mbyikorere? Gatatu, kabiri, rimwe


Isasu ryahise risohoka mu mbunda ako kanya musaza wanjye Sebastian aba arapfuye.
Mana yanjye
*John:* Naguhaye guhitamo urabyanga ubwo rero bose ntubashaka. Imbunda yahise ayitunga Clark
Nari maze kubura uwari asigaye mu muryango wanjye, ubu rero sinshobora kwemera ko na Clark, inshuti nari maze kunguka apfa gutyo nanjye ngakurikiraho. Nahise mbona icyuma ku meza inyuma ya John, ndanyonyomba ngendera hasi ndagisingira mpita mpaguruka nkimutera ku ijosi aba aguye hasi, imbunda igwa ku ruhande mpita mwicara hejuru mucumitagura icyuma mu gituza no mu ijosi, sinzi inshuro nakimuteyemo kuko namukuwe ho na Clark isura yanjye yose yuzuye amaraso yantarukiye


*Clark:* Veronica, urugamba rukomeye rurarangiye. Ngwino tugende tuve hano twigire kure y’ibi byose dutangire ubundi buzima. Ubu ugiye guhigwa kandi nanjye urabizi ndahigwa, ibi birangire


*Veronica:* Niswe Veronica kuko nashakaga kwihorera. Ubu rero birarangiye, nsubiye ku mazina yanjye ya Angela.


Nahise mugwa mu maboko, turahoberana by’ihumure nuko dusohoka aho ngaho, dufata imodoka turigendera.








*IHEREZO*




Warakoze gukurikira iyi nkuru. Intego yayo ntabwo ari ukukwigisha kwihorera ahubwo ni iyo kukwereka ingaruka zo guhemuka, kugira nabi. Niyo ingaruka zabyo zitakugeraho zishobora kugera ku bana bawe. Ikindi kandi ntabwo umuntu mubi ahora ari mubi kuko Clark yirengagije icyamuzanye yikundira Veronica. Nta nubwo uko umuntu umubona ari ko aba ari buri gihe kuko John yihishe igihe kinini ariko muri we harimo byinshi agamije.
Izindi nyigisho zinyuranye na zo wagiye uzibona, kandi buri wese ntiyabuze akamufashije. Bityo mutubwire mu gitekerezo ibyo musigaranye

Comments