Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Twaherutse Rosette agiye hasi arimo gusaba imbabazi.
.
Written by Chris Nandi Ishimwe.
.
Ku kazi kwa Fanny mu ma saa kumi nimwe z’umugoroba. Fanny avuye muri Office ye aza hanze muri Pariking akigera hanze abona James nawe agiye kwinjira mu modoka ye ahita amuhnagara maze Jamesa arahagarara aramureba, Fanny amugeraho amureba mu maso.
Fanny ati” Ese ni ryari wigeze ubona inabi ihinduka inyungu kuwayikoze? Kandi niyo yanashimira bimara igihe kingana iki atarasubira mu kababaro no kubaho yicuza ibyo yakoze
James yigira nkaho atunguwe ati” Ushaka kuvuga iki?
Fanny ati” Uribwira ko kwigira nkaho ntacyo uzi se bikugira umwere.? Gusa reka nkubwire igitekerezo cyose warugize cy’ubugize bwa nabi ntago cyarigusenya umusozi mwiza wubatswe mu byiringiro bizima kandi by’ukuri.
James ati” Njyewe ibyo uvuga ntago mbizi.
Fanny aramureba aramuseka ati”Buriya wariwibwiye ko ugiye gusenya intambwe nziza y’urukundo rwanjye na Click ariko ntacyari kuguhira nakimwe. Kandi byaranamfashije nabashije kumenya uwo uriwe nuko ngomba kubana nawe.
.
James ati” Njyewe ntago nigeze ngambirira kubagirira nabi, uretse inama naguhaye n’impungenge narimfite kuri wowe gusa z’ubuzima ugiye kujyamo.
Fanny aramureba ati” Izo mpuhwe zawe zuzuye uburyarya n’ubwikunde ntacy zari kugufasha. Umva reka nkubwire noneho nkwerurire kugira ngo umutwaro wikoreye uwuruhuke. Click Man niwe mugabo nakunze kandi niwe nahisemo kubera ko n’ubundi ariwe Mugabo uhari mu bakabaye abagabo bose. Niwe mahitamo yanjye kandi niwe wari ku isonga akaba kugasongero hejuru y’abandi bose bitwa abagabo. Rero intambara urimo zo gushaka gusenya urukundo rwacu shyira hasi kuko rufite imizi ikomeye cyane utabasha guca.
.
Fanny ahita yikomereza agenda agana ku modoka, maze agiye kwinjira mu modoka ye arongera areba inyuma areba James aramubwira ati” Ikindi kandi ntudahagarara njyewe ntago nkunda gukoreana n’indyarya bizaba aribwo bwanyuma winjiye mu muryango wa hano. Naka kanya wakabaye ugiye ariko nanze kuvanga ibi mu kazi.
.
Fanny ahise ajya mu modoka arigendera.
James nawe asigara aho bimubabaje cyane ndetse biranamurakaza. Ahubwo aho kumva neza amagambo Fanny amubwiye muri we ahita yumva ko asuzuguwe bitewe na Click Man aramurarakarira cyane bikabije cyane.
.
Ubwo hashize akanya nawe yinjira imodoka ye, agiye kwatsa imodoka ngi agende abona Rosette asohokanye utwe twose ndetse arimo kugenda ababaye cyane.
James ahita ava mu modoka ajya kuvugana nawe.
.
Kurundi ruhande Fanny na Click hari ahantu heza bahise baza muri ayo masaha. Ni ahantu hari akabari ku nkombe z’amazi mazr baricara haza umuseriveri ababaza icyo bashaka maze ajya kubazanira.
Fanny areba Click Man ati” zuba ryanjye ngajo reka tuvuge ku hazaza hacu.
Click amureba mu maso araseka ati” Kuva wampitamo muri byose navuga ko hahise hirema.
Fanny arishima ati” Noneho isoko y’ubuzima yahise yongera kwirema muri wowe.
Click ati” Cyane. Fanny ubutwari bwawe n’ukuri kuri muri wowe kwahise kwagura ibyiringiro byanjye. Kwesenya umwijina ni kwiheba byari muri njye.
Fanny ati” Cher nibwo nyitangira. Ndashaka kongera kukubaka bundi bushya. Ubukonje bwokamye umubiri wawe nzabuhindura ubushyuhe. Ahubwo twitinda njyewe ndashaka ngo tuganire ibyerekeye agatimba.
Click aramureba ati” Urumva witegute
Fanny ati” Niki kindi naba ndindiriye mugihe ibyishimi byanjye biri imbere yanjye?
Click Man ati” Wa mugani koko
Fanny ati” Reka twipangire maze twinjira muri Paradiso yacu.
Click Man aramufata ati” Fanny warakoze cyane. sinzi icyo nakora ngo gishingire ishimwe ryanjye kuri wowe. umaze kumbera umunara ukomeye w’ubuzima.kandi uko mbibona ntago zugera ugwa hasi.
Fannt arasaka ati” Ndakwizeza nga utazigera ugaruka hasi narimwe ngo ugwe kubutaka. Igihe cyose tuzabaho tuzamuka mu bicu.
.
Tugaruke kuri James na Rosette barimo kuvugana Rosette ari mu marira menshi.
James ati” nuko bigenze.
Rosette ati” Urimo kumbaza iki kandi aribyo ubona
Fanny at” Nonese Fanny uburyo mwari inshuti yakora ibi?
Rosette ati” Kuva yahura na Click yabaye mubi cyane. none ngaho mbwira ndaora iki?
James ati” Wamusabye imbabazi se
Rosette ati” Ntacyo ntakoze kuko n’amavi nayakoboye ntakamba. Ariko yambwiye ngo haguruka ugende ujye kwitekerezaho. Ariko ubwo urumva ko yanyirukanye. Ahubwo ndibaza kubera iki yirukanye njyewe gusa.
James ati” Washakaga ko yirukana nande wundi
Rosette ati” Nonese siwowe twafatanyije.
James ati” Ariko uri umugome mubi cyane kandi urikunda. Kubera iki niba ari wowe urohamye washaka koroha n’abandi?
Rosette ati” None kuki njye narohama njyenyine kandi hari abandi twakaromanye.
James ati” Wamugani jya gutekereza neza.
Rosette amureba nabi ati” Byose byatewe nawe.
James ati” Njye se nakoze iki ko twumvikanye kandi mu gaciro ka mafaranga.
.
Rosette aramurebaaa arangije aragenda.
James amukurikiza amaso aramureba ati” Umva Rose ntago birangiye gutya. Reka dukomeze natwe tuzabirindure nyrabayazana kuko nanjye ndabizi ko ntagihe mfite aha.
Rosette aramureba ati”Mbere ya byose banza utekereza uko ndaza kuba ndiho.
James ati” Wigira ikibazo cy’uko uza kubaho biraba inshingano zanjye.
.
Tuze mu rugo kwa Click mu masaha y’umugoroba we na Mama we barimo guteka banaganira.
Mama Click ati” Click, ubu navuga nyuma y’igihe cy’akababaro ugiye guhura n’inseko yawe itazigera ikama
Click araseka ati” Nibyo Mama , Fanny agiye kumbera ubuzima.
Mama Click ati” Fanny n’umugisha wawe.
Click ati” Kuva nahura nawe yatumye niyumva ukundi kuntu.
Mama aramureba ati” Mwana wanjye ukuntu wari wenyine wumvaga izuba ritazongera kurasa.
Click Man ati” Niko byari bimeze mama. Amagufa yanjye yari yarabaye ibitiri kubera ubukonje. Ariko gacyegacye ngeda nshyuha.
.
Tuze kwa Fanny muri ayo masaha we na Mama we bari mur Sar barimo kuganira nabo.
Mama Fanny areba Fanny cyane mu maso.
Fanny arabibona araseka ati” Mama ko urimo kundeba cyane ntuvuge icyo ushaka kuvuga
Mama we ati” Ubu ndimo kwibaza kumutma wawe.
Fanny ati” Kubera iki?
Mama we ati” Ufite urukundo rudasanzwe.
Fanny araseka ati” Nta rukundo rudasanzwe rubaho mama.
Mama ati” Rubaho kubera ko urwawe rutandukanye nu rwa bantu benshi bari hanze aha.
Fanny ati” Buriya rero Mama reka nkubwire. Impamvu nkubwira ko ntarukundo rudasanzwe rubaho nuko urukundo aba ari urukundo.nta rukundo rw’uburyarya rubaho ntarukundo rucye rubaho. Ahubwo urukundo aba ari urukundo.
Mama ati” Aho biracanze
Fanny ati” Birumvikana Mama. Ahubwo ikibura mu rukundo abantu basigaye bafite n’ukuri n’ubunyamungayo gusa. Umuntu akabeshya undi ko amukunda kandi nawe muri we abizi neza ko amubeshya atamukunda. Umuntu akararikira iby’undi afite cyangwa uko ateye akitwaza ko amukunda kandi mu byukuri abeshya ahubwo ari ukugira gusa ngo amugereho. Njye rero nakurikiye umutima w’urukundo ninarwo rurimuri njye.’
Mama Fanny ati” Ni byiza mwana wanjye kuko bizatuma ubaho unezerewe. Ariko simbura kugira impungenge
Fanny ati” Izihe mpungenge?
Mama we ati” Ubu uzabasha kwifata umubiri wwe uwugire pararise burundu?
Fanny araseka ati” Oya singombwa ko nkugira pararise burundu.
Mama ati” None bizagenda bite.
Fanny ati” mam ntacyahindutse n’ubundi nzajya mbonana n’umugabo wanjye.
Mama we ati” Gute se kandi nta
Fanny ati” Mama, gukora sex ntago bigira formule bikorwamo,. Ntago ari ihame ko sex iteka iba ari uko umugabo ashyize igitsina cye mu cy’umugore.
Mama ati” Nako iterambere ryaraje
Fanny ati” Oya mama wibibarira mu iterambere, ahubwo abantu bagenda barushaho gusobanukirwa ibyo batari bazi na mbere hose.
Mama Fanny araseka ati” Ntundenganye twe ntacyo twari tuzi.
Fanny ati ‘ Sinakurenganya Mu gihe cyanyu niko byari bimeze.
Mama Fanny ati” Noneho nakumvise mwana wanjye. Ahubwo niki mwapanze gikurikiyeho
Fanny ati” Ni marriage ntakindi Mama.
.
Amasaha aricuma.
Click na Fanny batangiye kujya mu masoko kugira ibintu bimwe na bimwe batangira kugura. Bari mu isoko Fanny yumva arakubiwe ashaka kujya kunyara.
Areba Click ati” Honey ndaje ngiye kuri toilet.
Click ati” Ntakibazo
.
Fanny ajya kuri toilet akora ibyo akora maze agiye kuvayo aba akubitanye na Saranda nawe ahaje maze bararebana. Saranda amureba nabi cyane.
Saranda ati”Harya ni wowe ugiye kubana na kariya kagabo kamugaye? Ubuse umukobwa mwiza nkawe ugiye kwiyiva kuriya kubera iki?
Fanny aramuseka ati” Harya ni geze nkusaba ngo undirire cyngwa ngo ungirire impuhwe? Wa kwiririye wowe ubwawe ko mbona ari wowe ubabaje cyane.
Saranda aramureba ati” Abeza bapfa ubusa nkuko babivuze. Ubuse n’ikihe kiza wabonye muri Ckick gitumye ugiye kwiyahura njye naratandukanye nawe.
Fanny aramurebaa ati” Saranda, amaso yawe atabona n’umutima wawe wari wuzuye ubutiriganya no kubeshya, byatumye utabasha gusobanukirwa zahabu warufite mu biganza byawe , bituma aba nk’umwana ujungunya umukati mu taka. Niba wumva ko ngiye kwiyahura tegereze urebe uburyo ngiye kuzarabagirana mu byakabaye ari ibyawe iyo uza kugira ubwenge n’ukuri.
.
Fanny ahita amucaho arigendera. Saranda asigara ayo magambo arimo kumurya.
.
Udacikwa na Episode 38
Comments