logo

NEW TALENTS

Stories Group

TRUE LOVE NEAR BY YOU EPISODE 46

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Twaherutse Briana hari ikinyoma agiye kubeshya mama we ariko ntabwo byari bimworoheye.
.
Story by Chris nandi Ishimwe.
.
Briana yicaranye na mama we. Arashaka kumeshya kubera ko atagomba kuzigera ataha ubukwe bwabo kubera ko yabeshye ko ari imfubyi kugira ngo iwabo kwa Jamali babone kwemera kubana kwabo.
Gusa arumva bimugoye kuba ugiye kubeshya mama we.
Mama we aramureba ati” Briana niki ko ucecetse. Mbwira gahunda yose ukunt ipanze. Baza gufata irembo ryari. Gusaba bizaba bimeze gute?? Kugira ngo nshake n’abasaza rega hakiri kare.
Briana ati”Mama umbabarire.
Mama we biramucanga ati” Nkubabarire iki se kandi??
.
Briana atangira kurra. Mama we abona birakomeye maze aramufata .
Mama ati” Mukobwa wanjye niki??
Briana ati” Mama ntabwo nkwanga. Ibyo nakoze suko nkwanga.
Mama ati” Wakoze iki??
Briana ati” ndakwingize uzambabarire mama!
.
Mama Briana ati” Vuga wakoze iki??
.
Mu rugo kwa Luwero nawe arimo kuvugana n’ababyeyi be. 
Luwero ati” Njyewe sinzigera mbana na Anita.
Papa Luwero ati” Ok niba udashaka kutwumva. Uramvira mu rugo ujye kwimenya.
Luwero ati” Ntakibzo rwose. Byose mubifate.
Mama Luwero ati”Luwero mwana wanjye waretse ubugoryi?? Wowe urabona wabaho igihe kingana gute hariya hanze udafite ubufasha bw’ababyeyi bawe??
Luwero ati” Nabaho.
Papa Luwero ati” Sawa sha ngaho genda. Umvire mu nzu.
Luwero ati” Ntakibazo.
Mama Luwero ati” Ninde wakuroze wa mwana we. Ko ntigeze mbayara ikigoryi wabaye ikigoryi gute?? Wiruka inyuma y’umukobwa gute?? Umukobwa utanashinga udafatika.
Luwero ati”Uriya mukobwa atadukanye kure cyane nukomwe mutekereza.
.
Luwero ahita ajya mu cyumba afata imyenda ye arigendera.
.
Tugaruke mu rugo kwa Briana arimo kuvugana na mama we.
Briana n’amarira menshi ati”Ntabwo bazigera baza gufata irembo. Ntabwo bazigera basaba.
Mama Briana agwa mu kantu ati” Ngwiki?? Ibyo se bibaho gute??
Briana ati” Kubera ko mama narakwihakanye.
Mama Briana arumirwa.
Briana amutekerereza byose ukuntu byagenze. N’impamvu yabikoze.
Mama we aramurebaaa.
Briana ati”Mama umbabarire nagombaga kubikora kugira ngo ntabare kubana kwacu.
.
Mama Briana ati” ntakibazo dakumva mwana wanjye.
Briana ati” Mama umbabarire.
Mama Briana byaramubabaje ariko nanone yumva agomba gushyigikira umwana we akabona ibyo ashaka.
.
Mama Briana ati” Ntaribi. Wowe niba barakumvise genda uzabane n’urukundo rwawe. Nanjye nzamera neza.
Briana ati” ariko mama ntiwumve ko ari ukukwanga.
MamA Briana ati” Ndabizi. Kandi ntakibazo.
.
Mama Briana amaze kuvugana na Briana yaje mu cyumba cye maze ararira. Nubwo ari umwana we kandi yagombaga kumwumva ariko yumvishe ababaye kumba ko umwana we yamwihakanye ndetse akazaba atazagira abasha kubona ubukwe bw’Umukobwa we.
.
Briana nawe byaramubabaje cyane ariko niko byagombaga kugenda.
.
Luwero nawe yaje gushaka akazu gato abamo nyuma yuko iwabo bamwirukanye. Briana na Jamali imyeteguro yarakomeje. Gusa hari icyo Jamali atariyakamubwiye.
Igihe cya Mariage cyegereje Jamali yaje kuvugana na Briana nanone.
Briana ati” Niki kindi kandi ??
Jamali ati”Tuza. Ariko ntabwo tuzasezerana ivangamutungo.
Briana ati” Ese nabyo ni iwanyu babigutegetse?
Jamali ati” Ntabwo ndimo gushaka guhangana n’ababyeyi banjye. Kubera ko ntashaka kukubura.
Briana ati”Njyewe nubundi ntakintu mfite narikuba mvanga naw ikizima nuko nzaba wowe nkufite.
.
Ubukwe bwaje kuba. Buba Mama Briana ari mu rugo yicaye yigunze.
.
Udacikwa na episode ya 47

Comments