Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
DUSUBIRE INYUMA IMYAKA ITATU
Kimonyo yarafunzwe ndetse akatirwa imyaka 25 ashinjwa gutera umuntu kwiyahura ndetse si ibyo gusa yashinjwaga kuko uwiyahuye yari yagaragaye ko yakoreshejwe imibonano mpuzabitsina kandi yari atarageza imyaka y’ubukure.
Ibyo rero byagiye ku mutwe wa Kimonyo kandi ntabwo yabashije kwereka abacamanza ko yaba arengana nubwo we yakomezaga kuvuga ko ibyo ashinjwa atabikoze
Ubwo yinjiye gereza imyenda igenewe abafungwa n’abagororwa arambikwa maze ubundi ubuzima bwo agomba kumaramo imyaka 25 butangira gutyo
Imyaka na yo yakomeje gutambuka maze uwa mbere urashira, uwa kabiri ni uko maze itatu na yo iza kwituramo akibereye muri gereza rwose
Umunsi umwe ubwo yari yibereye mu rugo rero nyuma ya ya myaka itatu, nibwo Umuhoza yasuwe na mugenzi we Muteteri maze baricara batangira kuganira dore ko bari basanzwe ari inshuti ariko bidakabije cyane nyamara nanone abaturanyi burya banyuzamo bakaganira
Muteteri: ariko se nyabu, ubundi ujya usura Kimonyo ukabona uko amerewe? Icyakora ntabwo ndiyumvisha uburyo umugabo nka we yatinyuka biriya bintu pe. Ubu koko yari yabuze umuntu mukuru agundagurana na we niba yarumvaga wowe utamuhagije?
Umuhoza: umva mbabarira winyibutsa uriya mutindi w’umugabo. Icyakora ntabwo jyewe byantunguye kuba barabikoze ahubwo icyantunguye ni uburyo uriya mukobwa yiyahuje imiti kandi bari basanganywe
Muteteri: basanganywe bate se kandi ubwo wowe utabeshye? Baba se bari basanganywe akaba yarabikoze akamukomeretsa?
Umuhoza: wenda nibwo bwa mbere babikoze ariko rwose bari magara ntunsige pee. Bakundanaga ahari kurenza abaramu kuko najyaga mbona agacu bahindiramo nti ikizavamo hano ndabona nzagifatisha yombi. Naho ibyo kumusura byo rwose ntabyo nanateganya kuko sinasura uwantwaye murumuna wanjye reka reka
Muteteri: ariko rero nubwo ntashaka kwivanga mu byanyu, ntabwo bikwiye kuba wamara iyi myaka itatu yose utaranagerayo basi ngo umwereke abana. Erega barakuze nubwo atari cyane ariko bakeneye kumenya amakuru ya se
Umuhoza: sha abana baramusura rwose buri kwezi bajyana na se wabo iyo agiyeyo.
Muteteri: umuryango se ntabwo wakugize igicibwa ngo wafungishije umwana wabo ari na we mugabo wawe
Umuhoza: urabivuga urabizi. Uretse Gatare mukuru we ni we ujya uza hano akananganiriza bisanzwe nyine ariko ahanini mbona aba aje kureba abana babo kuko ajya aza akanabasohokana, bagatembera, mbese uretse kutagera mu cyumba naho ibyo umugabo yankoreraga byose arabikora
Muteteri: ese uvuze mu buriri ndibuka we. Ubu imyaka itatu yose irihiritse ntawe ugukamura? Umbabarire kubizana mu biganiro na byo biba binteye amatsiko
Umuhoza: urebye umwaka wa mbere agifungwa ntabwo nigeze mbitekerezaho kuko urumva nibazaga ku buzima bwanjye gusa, ibyo ndimo, uko nzabaho, amagambo ya rubanda, iwacu bavugaga ko ntacunze umwana wabo akarinda akorerwa ibya mfura mbi akaniyahura, ariko ubwo namaraga kumenyera ubu buzima natangiye kujya mbyibazaho gusa kuko ntari mfite ubinkorera nyine sinjya mbitindaho ariko shahu hari igihe umushyukwe umfata wa mugore we
Muteteri: nuko rero ukabigenza ute. Ndumva ushobora kuba ubabaje rwose pee. Cyangwa sha ufite ikigabo kijya kiza mukagira uko mwigenza dore ko nawe utoroshye ku bwiza wagirango wariremye. Ubu koko ubereye aho gusaaa
Umuhoza: sha nawe rwose wasetse uvuye guta nyina. None se ubwo koko wabera wari wabona umugabo wundi muri uru rugo uretse Gatare? Gusa sinavuga ko batajya bantereta ariko rwose simbiha umwanya kuko nubwo umugabo wanjye bamukatiye iyo myaka yose, sinibona ninjije umugabo mu rugo rwe rwose noneho naba ndushijeho kuba umugore gito pee.
Muteteri: ikibazo cyanjye ndumva uri kugikwepa ariko ntacyo twivugire ibindi da
Umuhoza: oya mama si ukugikwepa ahubwo nyine iyo byanze ngana muri douche nkiyogera ubundi nyine nkumva biroroshye. Icyakora sha hari umugabo umereye nabi nsigaye mbona amaherezo gashyiga izanshyigura nkamwemerera akankorezamo niyo byajya biba nka rimwe mu gihembwe wenda
Muteteri: nari nanze kuguha iyo nama ngo udakeka ko ari ukugushuka ariko buriya ku muntu nkawe wari umaze imyaka igera mu icumi, harya buriya ntabwo yari irimo ra?
Umuhoza: wagirango ahubwo urabizi neza rwose icum yari yuzuye. Ntuzi se ko imfura yacu ubu igize imyaka 12
Muteteri : nyine ni byo navugaga kuba wari umaze imyaka igera muri iyo yose ufite umugabo mukorana imibonano hanyuma ukaza kuyihagarika kubera adahari, uko ugenda umara imyaka myinshi utabikora ni ko uba wikururira ibibazo bitandukanye kandi rwose sinaguha inama yo kwiyangiriza umubiri. Ubu se nturatangira kumva umugongo ubabara cyangwa mu kiziba cy’inda haremereye ?
Umuhoza : umva sha byihorere. Hari igihe nunama nkumva wagirango banteye igiti mu mugongo neza neza. None se ibyo ni ibiki we ? ni uko ntaheruka kumenesha vidange
Muteteri : nyine. Gusa sinshaka kugutera ubwoba ariko rwose uri kongera ibyago byo kurwara ibibyimba mu nda, kurwara kanseri y’amabere, umutwe udakira, kwiheba no kwigunga na za stress zidashira utibagiwe na depression ubwo erega hafi aho wa muntu we. Urumva rero yuko ushaka wagira uko ubikosora dore uracyari muto ukeneye kwirerera abana.
Umuhoza : ahaa. Gusa sinzi ko nzabibasha ibyo bintu rwose pee. Uko undeba uku nkunda kwiharira kandi umuntu uri kungendaho afite urwe rugo ubwo rero sinzi ukuntu nakemerera umuntu nzaba nzi yuko ari butandukane nanjye akajya kurarana n’undi cyangwa umuntu nzi ko turi buhure ayikuye mu wundi.
Muteteri : none niba udashaka umugabo wakishakiye agasore ko bahari babashije akazi
Umuhoza : yego ko mwana wabuze se. Sha nta musore wangira mu maguru niyo yaba angana nanjye mu myaka cyangwa se muruta rwose mba numva ari ukwisuzuguza no kwisuzugura ubwawe rwose pee. Ahubwo ndabona wa mugabo ampamagaye we.
Muteteri : nyine mwitabe ahubwo ushyire haut-parleur niyumvire uburyo aguteramo umutoma da. Cyangwa ntabwo ushaka ko numva uko uba wibebeje kuri telefoni ?
Umuhoza : oya sinshaka ko aturogoya akatwicira ikiganiro kuko iyo mvuganye na we tuganira umwanya muremure aba yafatiyeho.
Muteteri : reka mwitabe ariko nta kibazo jyewe mfite rwose. Simfite smatphone ndaba ndi kuri chat naniyumvira ikiganiro kiryoshye yewe. Bitwaye iki se
Ubwo telefoni yari yacitse ariko uwari ahamagaye arongera arahamagara maze Umuhoza aritaba
Umuhoza : karame ndakumva
… : umeze ute se mugore mwiza ?
Umuhoza : sha meze neza. Mwebwe se mumeze mute ?
… : ndaho meze neza gusa ngukumbuye nkuko umwana aba akumbuye ibere rya nyina. Ni ukuri ni uko utarambwira ijambo ryiza riruhura umutima ariko rwose nkubwije ukuri mba numva agatima kanjye karehareha pee. Ubu koko nzakore iki ngo ubone yuko wantwaye roho ?
Umuhoza : erega ntabwo ari ukwanga kumva ibyo umbwira ariko rwose nawe urabizi ko bidashoboka. Ese utambeshye urumva wabasha kudukunda twese bigashoboka ? ikindi kandi wibukeko nanjye ndi umugore wubatse nubwo umugabo wajye adahari ariko ndi uwe uko byamera kose. Rwose ibi bintu ntabwo nabyigeze sinanabimenyereye
… : wowe mbabarira umpe akanya gato kandi ngusezeranyije ko ntazatuma wicuza uko byamera kose. Ni ukuri rwose pee. Wa mugani wa ba baririmbyi, try me ntuzigera ubyicuza.
Muteteri wari wateze amatwi yageze aho azunguza umutwe ubundi akomanga Umuhoza
Muteteri : umva uwo mugabo si Gaspard ?
Umuhoza : yego ni we.
Muteteri : umva kupa umuntu nkubwire weee. Mbabarira ukupe vuba rwose
*Gaspard se kandi azize iki? Muteteri amuzi ho iki? Agace ka 6 ntuzagacikwe*
Comments