logo

NEW TALENTS

Stories Group

KURE S01 EP5

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
. " Ariko s'ibyo byonyine, ahubwo twishimere no mu makuba yacu , kuko tuzi yuko amakuba atera ku ihangana, kandi ku ihangana gutera kunesha ibitugerageza, uko kunesha kugatera ibyirigiro." . Duheruka abajepe bafashe icyemezo cyo gutabara madamu perezida ndetse n'umwana we Keza. Ese baratabarwa cyangwa? . Inkuru ya Navio kki dable le. Mbahaye ikaze. . Bahagurutse bihuta cyane, bagenda basatira abasirikare, buri mu jepe afata uwe bose barabasinziriza bihuse cyane bahita begera aho Madamu perezida n'umwana bari barababohora, Mark ati:" twihuse cyane tumujyane mucyumba kibanga." bataragira iyo bajya, inyuma yabo bumvise ukoma mu mashyi ati:" muri abajepe koko." Mark n'abagenzibe bose bahindukirira icyarimwe, bareba uvuze, batungurwa no kubona Jenerari kki n'abasirikare benshi baba tunze imbunda, Jenerari kki ati:" ikinangaje muri ibwa zizi ubwenge pe, kandi zitekereza zigakora zikiza bashebuja. Ahubwo ndibaza mwari he, bashimuta perezida?" Mark arahindukira neza bararebana ati:" wareka madamu perezida n'umwana bakajya kuri yahano?" Jenerari kki ati:" ninjye ujyena ibikorwa muriyinzu, sinyeneye igitekerezo, cyangwa amagambo bivuzwe namwe. Byaba byiza ahubwo mushyize akabuno kanyu hasi mugakurikiza amategeko avuzwe nange gusa." . . Sasa kurundi ruhande , Navio na Alice ndetse na Code 008 baje kuruhande rumwe maze batangira kuganira. Code 008 ati:" muragije ibyanyu se?" Alice ati:" bihese?" Navio ati:" sherie, hamya ko unkunda imbere yuyu muntu nange nzabihamya imbere y'ababyeyi n'abantu. Cyangwa unyihakanire imbere yuyu muntu nange nzakwihakana imbere y'ababyeyi n'abantu." Alice yumvise ari ihurizo rikomeye cyane, biramukomerera amara umwanya utari muto abitekerezaho, bose bamuhanga amaso, bidatinze atera intabwe yegera Navio, Atangira kumusoma buhoro buhoro, Code 008 bamutera agashyari, abonye arambiwe ati:" ese mukora akazi kanyu gute mubibagikanya nibi kandi muziko ntawe ukeze abami babiri?" Navio ati:" ibi turimo si urukundo." Alice arikanga cyane amera nkumwiyaka, Navio arakomeza ati:" nkuko nakubwiye iyo urukundo ruhuye nakazi, abakundana bahinduka abagenzi." Code 008 araseka, Alice nawe asekamo umutima usubira mugitereko. Code 008 ati:" okey, hano hari ibyo girango mbereke." Navio ati:" n'ibiki?" Code 008 ati:" tujye kuri ariya meza nyine mbereke." . . Sasa kurundi ruhande, Mark na bagenzi be babuze icyo bakora, baratuza, barabafata barogera barababoha, Mark yegera Madamu perezida, ati:" madamu perezida ntugire ikibazo turagukura aha." Bihuse cyane bahita baba tandukanya, Jenerari kki ati:" ndashaka mubwire ahari icyo cyumba kibanga." Mark ati:" ntuzigera uhamenya." Jenerari kki ati:" aho uribeshya cyane ndetse ndahamenya vuba aha, kuko iyi nyubako nange ndibuze kuyituramo vubaha." Bakiri muribyo hari undi musirikare winjiye ati:" afande, kakiru tumaze kuhafata bivuze ko R.B.A( R.T.V, Radio Rwanda ) byose biri mumaboko yacu." Jenerari kki ati:" sawa cyane, akazi keza rwose. Noneho mutangire munyuzeho ya video yangisha perezida emmy n'abaturage." . . Sasa tuze kurundi ruhande, aho ba Navio bari, barambuye ikarita bari kugenda bayireba arinako Code 008 abambwira ati:" iyi niyo miterere yiriya nyubako, turakata inyuma tunyure muri uyu muryango, hanyuma tuze gusimbukira ku migozi tunyuze mubiti bihari dusimbuke senyege namaze kumenya ko zifite umuriro wa mashanyarazi ubwo ukoraho arapfa. Hanyuma nitumara gusimbuka turinjira duciye muruyu muryango tugende turebe ko tubona perezida." Alice waruri mumadirishya areba hanze ati:" hari imodoka ihavuye iri mubwoko bwa RAVA 4." Code 008 ati:" iyo nahoze kare nyihareba ubwo iragiye nyine." bakiraho phone ya Navio yarasonnye arebye umuhamagaye asanga ni Ketty aritaba, Ketty ati:" wigeze ureba television Rwanda ra?" Navio ati:" wapi, hari ibyo twarimo." Ketty ati:" ihangane ufungure urebe ibiriho." Navio ati:" okey , reka ndebe." tayari yahise akupa, afata telephone ye doreko ikoranabuhanga ryakemuye ibibazo abantu bagiraga , ntagutinda ahita afungura tv muri phone ye akiyifungura arikanga. Code 008 na Alice nabo bahita bamwegera babona perezida emmy ari kuvuga ati:" naje gusanga mufite mu mitwe huzuye amazi gusa, maze murantora mumatora ngo mbagire abacakara mushaka iterambere. Muri ibicucu, bidafite ubwenge habe n'ubwabajyana kunnya. Ese muzababara bingana bite? Reka nze mbanze ntuze gusa muri iyi Myaka irindwi giye kubayobora mugiye kuyibabara mo." Navio ati:" ibi perezida emmy, ntabyo yavuga. Ahubwo,," Alice ati:" ahubwo iki?" Navio ati:" igihugu cyacu cyatatswe nabarushimuse mu ikorana buhanga ( hackers ) ibi babyita Spying and blockdown in tecnology." Code 008 ati:" dukore iki rero?" Navio ati:" ubu ikigiye gukurikira n'ukwinjirira company za amatelephone na society zitumanaho." Alice ati:" tujyeyo rero." Navio ati:" mube muretse gato mbereke." Bidatinze Navio yahise ahamagara Ketty ati:" nakindi kiri kuba hanze se?" Ketty ati:" nyabugogo, abashoferi, abamotari n'abanyonzi bari mumyigaragabyo ikomeye cyane ndetse no muduce dutandukanye Muri Kigali bya..." atararagiza telephone yatangiye ku ikoresha haza mo ibintu bisamira, Navio ati:" phone ziratatswe." . [ please wowe wumva ushaka kwiga guhakinga byoroshye nyandikira nkuragire ishuri rikorera online facebook kandi kugiciro kiri hasi ] . ntagutinda Navio yahise abika phone ati:" mbere yuko tugira ikindi dukora tujye kukicaro cya R.E.G ( Rwanda Enerng Group ) ubu igikurikiyeho ni ugukupa umuriro wamashanyarazi muduce dutandukanye." Alice ati:" none se turazenguruka igihugu cyose?" Navio ati:" oya turokore umujyi wa kigali gusa kuko niho ibikorwa byinshi bikorerwa, ahandi turajyayo nyuma." Ntagutinda bahise bitegura, kumbe Code 008 we bisa nkaho phone ye itapfuye yaje kuruhande hari uwo yahamagaye ati:" kuri R.E.G niho baje...................................... ................. .......................loading episode...6 . ese uwo muntu abibwiye n'inde? ese ntibyaba ari akagambane? Iyi spying and blockdown tecnology barayihagarika? Turi kumwe ntucikwe. Cawu cawu. . |:::::::::::::::::::::::::-navio-nv-::::::::::::::::::::::|

Comments