Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
UMUGORE Y'UMUNYABWENGE.
.
Episode 6.
.
Twaherutse, Amilia aje mu cyumba asengeram. Gusa yaramaze kubona neza ko Tole amubeshya.
.
Story by Chris nandi Ishimwe.
.
Akigeza amavi hasi amarira yahise ashoka kumatama ye. Yarababaye cyane mu mutima we. Akomeza gufunga amaso. Yibuka ukuntu ari ku kazi yabonye ifoto y'umugabo we arikumwe n'umukobwa atazi. Akomeza kwibuka nukuntu yamuhamagaye amubwira ko agiye kureba inshuti ye yagize ikibazo. Yibuka nuko yahamagaye Tom agira ngo amubaze niba koko Umugabo ariwe yari yagiye kureba asanga siko bimeze. Yibuka none uko abajije Tole kubushake ashaka kumva ukuri kwe maze agakomeza akamubeshya.
.
Amaze kwibuka byose umutima we arushaho gushengurwa. Abumbura akanwa arekura ijwi azamura isengesho ati" Mana nziza mwami wanjye. Ntubifate nko kugutota ariko ndashaka kukubaza. Ese ni uru rugo wampayemo isezerano? Ni gutya wambwiye ko uzanyubakira ? Koko ni dayimoni imeze gute yatatse umugabo wanjye igahindura umutima we.
.
Uko asenga Tole ariryamiye. Cyane ko asanzwe abimenyereye. Ni kenshi umugore we arara asenga.
Ka message kuri telephone ye karasona. Ntabwo yari yagasinziriye neza afungura amaso areba telephone areba message asanga ni Sonna umwandikiye amwifuriza ijoro ryiz.
Nawe areguka maze aramwandikira ati" urakoze cyane. Nawe goodnight.
.
Sonna aba amwoherereje indi massage ati" burya se ntabwo urasinzira ?
Tole ati" naryamye.
Sonna ati" ooooh ok ngaho goodnight. Ngira amahirwe yo kongera kukubona ejo mugabo mwiza w'abandi.
Tole, yumva iyo massage iramutangaje. Yibuka n'ikindi gihe igihe yari yagiye kwa Sonna iwe mu rugo, Sonna hari aho yavuze ati" Mugabo mwiza.
.
Amaze kubyibuka arongera areba muri telephone, maze ayirambika kuri tiriwari arongera araryama.
Aryamira urubavu , intekerezo ze zihita zijya kuri Sonna. Akomeza kumutekerezaho. Cyakora hashize umwanyaaaaa yibuka ko bidakwiye agarura intekerezo.
.
Kurundi ruhande amilia aracyasenga amasaha ashize arenga 4 yose asenga. Yumvise ananiwe aryama aho kumucyeka yashashe muri icyo cyumba aba ariho arara.
.
Bwaracyeye.
Tole arakangutse abona Umugore ntabwo yigeze agaruka kuryama. Ntiyabitindaho we arabyuka. Aza ku idirisha arafungura areba hanze.
Message ya telephone irasona agaruka gufata telephone abona ni message ya Sonna umwandikiye amubwira ati" Igitondo cyiza Tole. Hashimwe Imana ikongereye umunsi wubarama. Bikaba amahirwe kuri njye yo kuza kongera kukubona.
.
Amaze kuyisoma yumva arayishimiye cyane ikoze kumutima we. Amilia aba yinjiye mu cyumba bararebana.
Tole ati" waramutse Chr?
Amilia amusubiza atamureba mu maso arimo abika umupira ati" waramutse Papa Taby.
Amilia ahita asohoka mu cyumba.
Tole arabibona ko Umugore atamwitayeho.
.
Arongera areba muri telephone ye abona sonna yongeye kumwandikira ati" banza umugore wawe ari hafi yawe akaba ariyo mpamvu wananiwe kunsubiza. Gusa ntakibazo nizeye ko umeze neza.
Tole yumva muri we birakwiye ko yamusubiza. Agiye kumwandikira Amilia aba agarutse mu cyumba akuramo ibyo yambaye akenyera isume. Tole ntiyaba agisubije Sonna telephone ajugunya kuruhande maze aza imbere ya Amilia aramufata. Amilia aramureba.
Amilia ati" niki kandi wandekuye nkajya kwiyogera?
Tole ati" uri umugore mwiza.
Amilia ati" urakoze.
Tole ati" gutyo gusa niko wansubiza ?
Amilia ati" nawe uri Umugabo mwiza.
Tole ati" ese ibintu uvuga uba ibyitayeho?
.
Amilia ati" nonese ntabyitayeho nabivuga ? Reka njye kwiyogera.
Tole aramufata cyane. Amilia agashaka kumwiyaka ati " ariko se have udatuma nkererwa akazi.
Tole ati" ariko uziko utajya uhinduka ?
Amilia ati" kubera iki?
Tole ati" ahubwo wowe kubera iki igihe cyose uba umeze gutya?
Amilia ati" mba meze nte ?
Tole ati" uba wifunze cyane. Kandi ni kuva ka kera.
Amilia ati" mba nifunze se gute ? Reka njye koga.
.
Tole aramureka.
Tole nawe ajya mu byo kwitegura asoje aza muri saro abona Taby na Keza abana be bambaye unform bagiye kujya kwiga.
Baramuhobera
Keza ati" Papa kubera iki usigaye utinda gutaha?
amilia aba aje muri saro yambaye by'akazi.
.
Tole ati" Oya ntabwo njya ntinda usibye ejobundi narinagiye kureba inshuti yanjye irwaye.
Taby ati" ariko ni joro nabwo watinze.
Tole ati" mu mbabarire habayeho akazi kenshi.
Keza ati" uyu munsi utahe kare rero tuze gusangira.
Tole ati" yego. Ngaho mureke dufate breakfaste vuba tugende.
.
Baza kumeza.
Tole areba Amilia arimo kubika ibyo akeneye mu gikapu ajya ajyana ku kazi.
Tole ati" Mama Taby waje tukabanza gufata breakfaste ?
Amilia ati" njye ntabwo nshaka gufata breakfaste.
.
Tole aramurebaaa , aramwihorera maze n'abana batangira gufata breakfastee. Hashize akanya telephone ye irambitse kumeza irasona. Arayifata abona ni message ya Sonna amwandikiye amubwira ati" ese tole bigushobokeye byakunda ko uca hano ukamfata tukajyana ku kazi ko umu motari wazaga kumfata mu rugo ntazi ibibazo yagize. Hari n'akantu naguteguriye . Bibakundiye mwaza guca hano. Kandi bitanabakundiye ntakibazo bwari ubusabe gusa.
.
Tole amaze gusoma iyo message areba abana be . Imitima ibaye ibiri kandi. Kujyana abana ku ishuri cy se kujya guca kuri Sonna.
.
Udacikwa na Episode 7
Comments