Loading verse...
*Nyuma y’iminsi itari mike*
*_Uyu ni Ryan_*
Icupa rya Tequilla ni ryo nagombaga kunywa nkarenzaho irindi, uko bukeye n’uko bwije. Nagombaga kwishimira igikorwa cyo kwikiza Veronica nakoze gusa nanone simbabeshye nari mbabajwe n’uko Veronica yapfuye. Numvaga namukiza ariko iyo amagara aterewe hejuru buri wese asama aye undi agasama aye. Gusa nanone nari ntarabasha kwakira ibyabaye nubwo nari nabigizemo uruhare.
Yego ni hahandi nanjye nzapfa ariko ndacyafite iminsi yo kubaho da.
*Raul:* Ariko se urumva kunywa inzoga buri munsi ari byo bizima? Yarapfuye uri muzima. Rero iminsi uriho nuyimara mu nzoga ndumva ntacyo bizakugezaho kuko uwagiye yaragiye ariko wowe kuba ukiriho hari icyo byakakubwiye. Ese ubundi ntuzi ko Celia yagutumyeho? Naguha inama yo kumwitaba ukumva icyo agushakira
Ni byo koko Raul aravuga ukuri ubuzima bugomba gukomeza rwose. Nahise njya koga ubundi nerekeza kwa Celia dore ko kuva twaroha Veronica twari tutarongera kubonana.
Ubwo nageraga iwe nahise ninjira mu biro bye nsanga ari kumwe na Amber
*Celia:* Ariko abatindi ntimutekereza. Wabonye amafaranga washakaga wibagirwa ko hari akazi ugifite kunkorera?
*Ryan:* Ariko sindi umukozi wawe Celia, hagati aho wari no kubanza kunsuhuza.
*Amber:* Mureke guterana amagambo se nyine ntacyo byakemura. Umva Celia umenye ko ngomba gushaka umugabo wanjye Clark kandi yabuze umunsi imodoka ya Veronica iturika ari na wo munsi tumuroha
*Ryan:* None se ushaka kuvuga ko hari uwamushimuse kuko Veronica yabuze?
*Amber:* Simbizi ariko ngomba gushaka umugabo wanjye
*Celia:* Umuntu wakagize icyo akora ni John kandi aracyari mu bitaro. Leon yapfiriye mu modoka. Urumva yaba yarashimuswe na nde? Buriya hari akazi arimo
*Amber:* Oya ntabwo Clark yajya mu kazi atambwiye yewe. Hari ikintu kibi cyamubayeho kandi ngomba kukimenya
*Ryan:* Harya ubund naje hano ngo tuvugane kuri Clark?
*Celia:* Oya si cyo nabahamagariye. Veronica tutaramwikiza yari yamaze kuyobya amafaranga yanjye kuri konti ye itazwi kandi nshaka kuyisubiza. Rero mukore uko mushoboye ayo mafaranga agaruke
*Amber:* Ariko uransetsa rwose nawe. Ko wowe se uzaba ugaruje amafaranga yawe twebwe tuzaba dushya twarura iki? Nubundi ubu wasanga konti zamaze gushyirwaho umutekano ku buryo nta wapfa kuzinjirira uko yiboneye rwose
*Cela:* Mureke nyine tugire vuba bitarakorwa
*Ryan:* Umva Celia sinzagufasha aho rwose ngo ugende wikirire. Ibaze mbifatiwemo rero nkazira ibyawe?
*Celia:* Ni menshi cyane buri wese azafataho umugabane we. Kandi wowe Ryan ntiturarangizanya ubimenye naguhaye amafaranga menshi
Nahise nishohokera ngana iwanjye. Numvaga nta kibazo nshaka kongera kwiteza kuko nubwo nari naragambaniye Veronica ariko ari mu bakobwa nakundaga nubwo yanyiryagaho.
Ubwo naganaga ku modoka yanjye nanyuze imbere yo kwa Veronica mbona urugo rurinzwe n’abagabo bambaye amakositimu adasanzwe, uko byamera kose ni babantu bakora mu ibanga, ndahamya ko atari za mayibobo zikorera John ntabwo zizi uko bambara ikositimu rwose.
Nahise ninjira mu modoka ngana iwanjye ngo ndebe ko naruhura umutwe ariko ubwo nakataga mu gahanda gato kagana iwanjye nabonye ivatiri ebyiri zindi inyuma imwe inyuraho igeze imbere iranyitambika, indi yitambika inyuma mbura aho nyura. Nagumye mu modoka kugera ubwo abagabo babiri bambaye nka babandi nabonye kwa Veronica baje bansanga.
Bansabye kuva mu modoka ku bushake cyangwa ku gahato, mbona nta yandi mahitamo ndasohoka.
Umugabo wari uhagaze hakurya yababwiye kugira vuba nuko numva igishinge kinyinjiye mu ijosi ako kanya mpita mbura ubwenge.
*_Nguyu Veronica_*
Mperuka nagwa mu mazi ntangira kumira nkeri, sinongeye kumenya ibijya mbere. Nongeye kugarura ubwenge ndi muri iki cyumba kinini, jyenyine, aho ntemerewe gusohoka na rimwe. Nzanirwa ibyokurya n’ibyo kunywa buri munsi, muri make ibyo nkeneye byose ni ho binsanga. Disi sinari nzi ko ikuzimu ubuzima bukomeza. Ariko se ko nzi ko nakoze ibyaha byinshi, ni gute naba ndi muri ubu buzima bwiza nubwo ntazi ibibera inyuma y’izi nkuta z’icyumba niberamo? Cyangwa ndi kurota sindapfa neza?
Ariko se none naba ndi muzima? Kuko ndahumeka, ndikoraho nkumva ni jyewe. Naba se nararohowe na nde? Ryan wangambaniye si we waba yarandohoye, John ndabizi we ari mu bitaro. Ni nde wundi se koko?
Izo ntekerezo nazikuwemo n’umwe mu barinda icyumba mbamo winjiye bwa mbere akamvugisha dore ko ubundi yinjiraga atavuga
*Umurinzi:* Databuja arakuntumye ngwino tujyane
*Veronica:* Umva iki cyumba nubundi mwambujije kukivamo, rero mubwire niba anshaka abe ari we uza hano, sinsohoka
*Umurinzi:* Mabuja udatuma nkora ikosa se kandi
*Veronica:* Umva ahubwo nsohokera mu cyumba kandi wibuke gukingaho nusohoka
*Umurinzi:* Yewe burya koko uri umufungamutwe. Gusa yambwiye kugenda nkujyanye
Mu isogonda rimwe yahise anshyira ku bitugu aransohokana angeza mu cyumba kinini andambika hasi
*Umurinzi:* Boss mumbabarire kuba muzanye gutya ariko yari yanze gusohoka
…: Nta kibazo ngaho genda udusige twenyine
Yari umugabo mwiza w’inzobe, ufite ubwanwa buconze neza ariko namureba nkabona neza neza simuzi na gato. Yabanje kunyitegereza abona gukuramo ikoti yari yambaye na karuvati, asigara yambaye inshati ayihina amaboko ubundi aza anyegera
*Veronica:* Aho gukomeza kunkanurira ndumva wayibwira ariko
…: Ahubwo numvaa ukwiye kunshimira ko nagutabaye
Yabivuze akora mu kabati akuramo icupa rya divayi n’ibirahure bibiri
*Veronica:* Eeeeh iyo ni Leroy de France imwe muri divayi zihenze ku isi
….: Nkunda uburyo cyakora usobanukiwe ibyerekeye divayi. Iri cupa rero nari nariyemeje kurifungura ari uko habaye ikintu gikomeye
*Veronica:* None se uri nde ariko?
…: Uwagutabaye, ukurinda, uwakugiriye neza, noneho ikirenze kuri ibyo byose, musaza wawe.
Yabivuze ampereza ikirahure
*Veronica:* Ngo iki? Ndi kurota cyangwa niko abapfuye tumera? Ngo uri musaza wanjye?
*Sebastian:* Yego ndi musaza wawe, Sebastian
Umuntu nahize igihe kinini, ni gute yaba ari we wantabaye, ntabwo mbyiyumvisha rwose. Ngo ni Sebastian?
*Veronica:* Yewe hari ibintu ntumva. Oya ntumbeshye rwose. Wamenye ute ko mpari, wantabaye ute?
*Sebastian:* Ntiwabyumva ariko niko biri. Nahoze mpari, ndi kumwe nawe, nubwo nabikoreraga kure yawe ariko nabaga ngucungira hafi intambwe ku yindi umunsi ku wundi.
*Veronica:* Wancungiraga kure utavuga nyamara jyewe kuva namenya ko hari musaza wanjye ntazi natangiye kugushakisha.
*Sebastian:* Angela, nta kindi nari gukora kuko igihe cyose wabaga uri kumwe na John kandi yagerageje kunyica, dore imyaka irahise
*Veronica:* None se wandokoye ute muri ariya mazi koko?
*Sebastian:* hashize igihe gito bakujugunye bahise bagenda. Nahise nanjye ninaga mu mazi ngo nkurohore kuko nari nabakurikiye. Ubwo nagukuragamo wari wamize amazi menshi, ngukorera ubutabazi bw’ibanze ugaruka ibuntu. Ni bwo nahise nkuzana hano rero
*Veronica:* Ubu disi iyo utahaba nari kuba narapfuye
*Sebastian:* Ubu ni ubwa kabiri Celia ashaka kukwica ukarokoka. Ubu rero utamwikijije sinzi ko ubwa gatatu bwo wamurokoka.
*Veronica:* Ngomba rero gusubira iwanjye nkarangiza akazi natangiye. Nshaka no kujya kureba John, kuko sinzi amakuru ye na byo birampangayikishije
*Sebastian:* Ngwino mbanze ngire umuntu nkwereka
Yabivuze amfata akaboko anjyana mu kindi cyumba.
Nahise mbona Ryan aziritse amaboko. Narebye musaza wanjye numva namusomagura nkamuhobera. Iyi mbwa ngo ni Ryan yabwiye Celia ibyanjye byose none nari mpfuye iyo musaza wanjye atahagoboka
*Veronica:* Wampaye imbunda se nkagira icyo nkora?
*Sebastian:* Oya wikiyanduriza ibiganza dufite abo duhemba bakabikora
Nasatiriye Ryan wari upfutse igitambaro mu maso nkimukuraho akimbona arashiguka
*Ryan:* Veronica? Ubanza ndi kurota. Wowe se ntiwapfuye?
*Veronica:* Narapfuye nyine. Ariko nawe mu kanya ugiye gupfa kuko iminsi yawe igeze ku iherezo.
Nasabye Sebastian imbunda kuko ibyo kuvuga abapagasi sinabishakaga nagombaga kwirangiriza akazi
*Ryan:* Veronica mbabarira ntunyice rwose nubwo nakugambaniye ariko sinkwanga, ndetse urupfu rwawe rwari rwarampungabanyije ariko ubwo uri muzima Imana ishimwe
*Veronica:* Umva Ryan, warangambaniye bishoboka. Nakabaye nsaba ko bagukorera iyicarubozo kugeza ubwo ushaka kwiyahura ukabibura, ukisabira kwicwa bakakwihorera ariko sindi umugome bigeze aho, isasu rimwe rirahagije ukigendera neza ugapfa utagaraguritse
*Sebastian:* Ariko na byo byakorwa, icyo ushaka cyose gishobora gukorwa rwose
*Ryan:* Ndakwinginze Veronica ntunyice, rwose mbabarira narakosheje ariko ngirira impuhwe basi sinzongera weeee
Naramurebye biransetsa. Ryan nari nzi wiyemera kubi, ubu ari gusaba imbabazi nk’uruhinja kuko abona ko ibyari imikino bikomeye. Ryan nigeze kwizera nkamubwira ibyanjye ariko mu kanya gato arampinduka arangambanira kugera ubwo ngera hafi y’urupfu? Oya sinamubabarira rwose.
Nahise nkora mu mbarutso isasu mu mutwe, Ryan arambarara aho. Urupfu rwihuse atababaye naho ntako ntagize
*_Ubu hatahiwe nde? Ese Clark ubu bite we? Naho se John kwa muganga? Agace ka 80 ntuzagacikwe
Comments
Login to comment.
No comments yet.