logo

NEW TALENTS

Stories Group

TRUE LOVE NEAR BY YOU EPISODE 47

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Twaherutse ubukwe bwa Briana na Jamali burimo kuba.
.
Story by Chris nandi Ishimwe.
.
Mugihe ubukwe burimo kujya mbere. Mama briana yicaye mu rugo afite agahinda kenshi. Ariko nanone mu mutima we arimo kwifuriza umukobwa we kuzahirwa n’urugo. 
.
 Gusa uko umwanya ugenda utambuka arumva arushaho gushaka kureba umukobwa we yagambaye agatimba aberewe.
Gusa akabirwanya kubera ko Briana yamubwiye atagomb kuzahagaragara. Ariko bigera aho muri we biranga maze aritegura ava mu rugo aza ahabereye ubukwe.
Ahageze ahinjira yiyoberanya kuburyo ntawamumenya, kandi nabwo aguma kure cyane arebera umukobwa we hakurya kure ahengereza.
Yibonera umukobwa we Briana aberewe mu gatimba rwose. Areba umuhango wose. Ako abireba akibona nawe yakabaye ahari ari hafi y’umukobwa we.
.
Hashize akanya hari umu polotocole wamujeho, uwo mu polotocal ashaka kumufasha ngo nakomeza kureba ubukwe ahengereza aburebera kure. 
Kurundi ruhande mu babwitabiriye harimo na Luwero, arimo kuraranganya amaso akabura mama wa Briana. Biramucanga. Abyibazaho.
.
Wa Mu polotocal nawe arimo gusaba Mama Briana ko yamufasha akamujyana imbere. Mama Briana arabyanga.
Briana arebye mu bantu bose baraho abona mama we hakuryaaa bahuza amaso a mama we arimo kumuhengereza.
Mama Briana ahuje amaso n’umukobwa we agiramo amasoni abona ko arenze kwisezerano akaba ahemukiye umukobwa we maze ahita ava aho yihuta cyane.
Luwero nawe ahindukiye abona mama Briana asa n’ugenda yihuta. Luwero ahita amukurikira aza hanze amubona yambuka umuhanda.
.
Luwero nawe aramumbuka aramukurikira. Agiye kumugeraho ako kanya haba haje bus Mama Briana ayinjiramo Bus iragenda.
Luwero nawe aba ateze tax voiture aramukurikira aza mu rugo amusanga mu rugo. Asanga Mama Briana nawe nibwo akimara kuhagera.
Mama Briana nawe aba aramubonye ati” Luwero urakora ik hano??
Luwero ati” Mama ahubwo ni wowe nabaza . ni gute uri hano umukobwa wawe yakoze marriage??
Mama Briana ati”Njyewe se?? n’ubundi uruhare rwanjye rwo kumutanga rwari rwarangiye.
Luwero ati” Oya wibeshya. Umukobwa wawe ntabwo yatanzwe nawe. Kubera iki??
.
Mama Briana ati” Ikizima nuko umukobwa wanjye yishimye.
Luwero ati”Mama nubwo umbeshya ariko ndabibona ko hari ikibazo. Byagenze gute ubundi??
Mama Briana ati” Nako byagenze. Ahubwo wowe ukuwe niki mu bukwe??
Luwero ati” Nakubonye ugiye wiruka ndagukurikira. Kuko numvaga ntabyumva neza.
.
Ahandi ubukwe burakomeje. Fanny na Daria bari mu bambariye Briana.
Daria nawe yakomeje kugenda araranganya amaso mu bantu. Fanny arabibona.
Fanny ati”Ese urimo kureba ibiki??
Daria ati”Njye ntabwo nishimye.
Fanny ati” kubera iki se??
Daria ati” Basi mama wa Briana narinzi ko ndamubona mu bantu basanzwe yaje kureba umukobwa we.
Fanny ati” Ariko nawe uba ushaka kuvanga ibintu.
.
Ubukwe burangiye abageni bagiye mu rugo rwabo. Bafata n’igihe gihagije cya Buki.. gusa muri iyo minsi Briana yajyaga yibuka uburyo yabonye mama we yaje mu bukwe ameze nk’ubuvumba bikamurya.
.
Hashize ukwezi bavuye mu kwabucyi. Briana yashatse kuba yasubira mu kazi. Jamali aramuhakanira.
Briana ati” Kubera iki cher ntagomba gusubira mu kazi.
Jamali ati” Oya nta mpamvu wowe yo gukomeza gukora.
Briana ati” Kubera iki?? 
Jamali ati”Uri umugore washatswe n’umugabo ufite amafaranga. 
Briaana ati” Ibyo se bibuza umuntu kudakora??
Jamali ati”Briana wowe ugomba kuba hano mu rugo. Ukita kubyo mu rugo ntakindi.
.
Briana ati” aho ariko ntabwo turimo guhuza. Ugiye kungira umugore w’umurugo??
Jamali ati”Nonese ushaka kuba umugore wo mu gasozi??
Briana biramubabaza ati” Cher nawe aho uvuze nabi.
Jamali ati”Mvuze nabi gute?? Niki mvuze kitumvikana?? Wowe naragushatse ngo umbere umugore ujye wita kurugo rwanjye. 
Briana arabyumva.
Jamali ati” Nizere ko kandi ntakigomba kurenga kuri ibyo.
.
Briana byaramubabaje , ariko nanone ntacyo yagombaga kuba yabihinduraho. Yatangiye kumenyera kuba umugore wo mu rugo gusa.
.
Akirirwa mu rugo. Akaraba arya akaryama.
Agafata telephone agahamagara mama we bakavugana kuri phone kugera ubwo barambiwe nabwo akongera akaryama.
.
Ntiyarakibsha guhura n’ifaranga.
.
Kurundi ruhande mama we yatangiye kubura amafaranga yo kujya yishyura inzu. Briana akabimenya arko akabura amafranga yoherereza Mama we kubera ko ataragikora.
Ni joro Jamali atashye Briana amusaba ko baganira. Baza kuganira.
Briana ati” Icyo nshaka kukubwira ndashaka ko dufasha mama nkuko wari warabinsezeranyije.
Jamali ati”Yego ndabyibuka.
Briana ati” Mama rero bagiye kumwirukana mu nzu. 
Jamali ati” Ndaza gushaka icyo b nabikoraho.
Briana ati”ryari??
Jamali ati”Tuza yewe. Sinkubwiye ko nz gushaka icyo nabikoraho urabizi amafaranga yo muri company ntabwo ajya gusohoka gutyo.
.
Briana ati” Ariko wowe ufite amafaranga yawe.
Jamali ati” Nonese utekereza ko igihe cyose umuntu aba afaite amafaranga?? Wowe tegereza ubwire mama wawe abe yihanganye.
Briana arabyumva ati” Iyaba nyikora basi nakabaye nakabaye nyemuye ikibazi cya mama byoroshye.
Jamali biramurakaz ati Ubwo se n’ibiki ushatse kuvuga?? Urimo kuvuga ko urambiwe kwita ku rugo rwanjye??
Briana ati”Oya wikumvirana nawe.
Jamali atangira kumutonganya ati” Ibibazo bya Mama wawe nibyo ngenzi cyane hagati yanjye nawe?
Briana ati”Yewe sibyo mvuze.
Jamali ati”Mba nakumvise. Njya nibaza impamvu abagore mu meze gutyo! Wowe nizeraga ko utandukanye. Ariko nyne abagore ni abagore.
Briana iryo jambo riramubabaza.
Jamali ava aho muri Saro amusiga aho arigendera.
.
Udacikwa na Episode ya 48

Comments