logo

NEW TALENTS

Stories Group

TRUE LOVE NEAR BY YOU EPISODE 22

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Twaherutse Briana avugana na Jamali asanga ntabwo yarazi ko mama we arwaye.
.
Created by Chris nandi ishimwe.
.
Briana amaze kumva ko Jamali atarazi ko mama we arwaye basoza kuvugana maze ava kuri telephone. Daria amureba yumiwe.
Briana ati”   Urashaka kongeraho iki??
Daria ati”  icyo nshaka kuvuga banza ikintu cyitwa urukundo kidasobanutse.
Briana ati” Ubwo ushaka gusobanura iki?
Daria aramwitegereza cyane ati” Basi se wowe uba wumva urukundo urasobanukiwe??
Briana ati” Daria va mu mvugo zizimije ukoreshe amagambo numva neza.
Daria ati” Jamali umukunzi wawe ntamenya ibyawe kandi by’ingenzi kuri wowe.
.
Briana ati” Nonese  ubu murenganyirije kuba atarazi amakuru ya mama sinaba muciriye urubanza rw’ubusa??
Daria ati” ariko se ubundi kuva mwakundana yigeze agera iwanyu mu rugo?? Cyangwa yigeze amenya mama wawe??
Briana ati” Oya.
Daria araseka.
Fanny arabareba ati” Ese muri mu biki??
Daria areba Fanny ati” Wowe se ibi ntabwo ubirimo ntabyo wumva.??
.
Kurundi ruhande Luwero akomeje kwita kuri  mama Briana. Avuye hanze kumushakira imbuto zo kurya.
Arazitunganya neza arazoza maze azizana imbere ya mama Briana.
Mama Briana arabyuka  aramureba ati” Mwana wanjye!
Luwero araseka ati” Ntabirenze mama.   Ibi byose nuko nanjye ndi umwana wawe.
Mama Briana aramwitegereza cyane.
Luwero ati” Wenda mvuze ko ndi umwana wawe  naba nkabije cyane kubera ko ntariwe mu maraso ariko….
Mama Briana ati” Oya wisobanura byinshi mwana wanjye. Nawe uri umwana wanjye ndetse ndakwishimiye cyane.
Luwero asekamo ati: Ngaho reka nkufashe urye imbuto.
Mama Briana ati” Urakoze.
.
Tugaruke mu kigo  muri doro ya ba Briana. Briana na Fanny baricaye kubitanda byabo naho Daria we arimo gusasa  ubwe.
Daria ati” Njyewe urukundo ruracanga banza ariyo mpamvu njya ninya kuba narwinjiramo.
Fanny araseka ati” Ariko  bite wowe ko wakomeke kwibaeraguza ku bintu bijyanye n’urukundo??
Daria areka gusasa arabareba ati” Njyewe nubu natangaye. Nako byacanze.
Fanny ati” Ibiki se.
.
Kumbe uko Daria avugana na  Fanny. Briana we ari kure cyane  mu bitekerezo ariko kwibuka ukuntu Luwero ariwe kwita  kuri mama we.
Daria aba aramuhamagaye mwizina. Briana aragaruka ava mu bitekerezo.
Daria ati” Briana uba wumva urukundo rumeze gute??
Briana ati” Ngo mba numva rumeze gute??
Daria ati” Yego.
Briana ati” Ubwo se nabivuga gute??
Daria ati” rusobanure nk’umuntu ururimo.
Briana ati” Nyine uba wumva ari rwiza rushimishije.
Daria araseka ati” Ibaze nukuri ! niko bimeze usanga abantu hafi twese tudasobanukiwe urukundo. Ntabusobanuro bwarwo buhagije tuzi. 
.
Fanny na Briana bamuteze amatwi.
Daria ati” Mba nibaza niba urukundo ijambo abantu babiri babwirana bitewe n’amarangamutima. Nkongera nkibaza niba ari amakuru n’amagambo abakundanye babwirana cyangwa se niba ari ibikorwa bakorana hagati yabo.  Cyangwa se nanone urukundo n’ibyingenzi bihabwa agaciro ku mpande zombie.
Fanny araseka ati” Ndumva ugiye ugiye kuzigira umufirozofe mu byurukundo.
Daria ati” Fanny nyumva neza. Nubwo nyirwibazaho. Ariko icyo nzi neza nuko urukundo  Atari umuhango.
Fanny araseka ati” Nonese nyine wakabimenye.
Daria ati” Nonese icyo  nsobanura hano muracyumvise.
Briana ati” Niki.
Daria avuga amwegera ati” Umuntu ukunda, umutima we usa n’udasobanukiwe ibyingenzi kandi bikwiye kuri wowe. Ariko umuntu udakunda arasa we n’uzirikana byose bifite agaciro muri wowe.
Fanny ati” Dari buretse gato. None aho urimo kumvikanisha iki??
Daria aramurebaaaa.
.
Bidatinze Mama Briana, umunsi ukurikiyeho baramusezereye  kwa Muganga. Luwero aramucyura amugeza mu rugo.
Mama Briana ati”  Warakoze cyane mwana wanjye.
Luwero araseka ati” Mama ko unshimira usa n’unsezerera??
Maam Briana ati” Yego ugomba kugenda ukajya kwiga nawe.
Luwero ati” Mama igihe cyo kuba nagusiga nkagenda ntabwo ariki. Hari ibindi  ngiye kureba ko nabanza kugukorera hano mbere yuko nagenda.
Mama Briana areba Luwero cyane yumva umwana rwose akomeje kumukora kumutima.
.
Tuze mu kigo muri Class ya ba Briana.
Daria arebye aho Luwero yicara aboa ntawe maze areba Brina na fanny.
Daria ati” N’ubundi Leya ntabwo yaje kwiga.
Fanny ati” Ese umwitayeho cyane.
Daria ati” Nubwo ari aka lesbian ariko njyewe  nduma natangiye  kumva nkitayeho.
.
Ako kanya teacher aba arinjiye nawe areba aho Luwero yicara abona ntawe maze ahita Briana.
.
Kurundi ruhande  Luwero nawe ari mu nzira arimo kugaruka ku kigo. Ari muri bus.
.
Teacher abaza Briana ati” Bria. 
Briana aritaba ati” Karame.
Teacher ati”   Leya  yagiye he bituma atakiza kwiga??
Briana ati” Teacher kubera iki umumbaza??
Teacher ati”Nuko muri  inshuti kandi muba muhuje byose.
Briana ati”Njyewe ariko ntacyo mpuriyeho nawe.
.
Briana agihakana gutyo  Daria aramureba cyaneee
Teacher ati” Gute ntacyo muhuriyeho yarifashe akagukorera teste.
Briana ati” Teacher ibyo ntibyarangiye? Kandi nawe  ubwawe wiboneye  neza ko ntabyo narinamusabye.
Daria ati” Teacher njyewe nzi amakuru ya Leya. Yavuye hano arwaye ameze nabi cyane yagiye kwivuza.
Teacher ati” Nuko se agensa atorotse ko naho bigaragara ko  yatse uruhushya??
.
Next episode 23

Comments