logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMUGORE W'UMUNYABWENGE S01 Ep 15

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
UMUGORE W'UMUNYABWENGE
.
Episode 15.
.
Duheruka Amilia abaza Olvia icyo ba Adela barimo baseka. Olvia amubwira ko byaba byiza atamenye icyo basekaga.
.
Story by chris nandi Ishimwe.
.
Amilia akomeza kugira amatsiko yo kumenya icyo basekaga, areba Olvia ati" ese icyo basekaga urakizi?
Olvia ati" njye ndakizi.
Amilia ati" niki?
Olvia ati" babonye  video y'umugabo wawe aryamanye n'umukobwa.
Amilia ati" iyo video bayikuye he?
Olvia ati" simbizi.
Amilia ati" ariko bibeshye uwo babonye ntabwo ari umugabo wanjye.
Olvia ati" ariko nanjye video nayibonye.
.
Amilia ahita ava imber ya Olvia aragenda. Olvia amurikiza amaso agenda ati" Amilia abagabo bacu bose ni bamwe. Nutarabikora nigihe cye kiba kitaragera cyangwa akaba ari umuhanga mu kubihisha.  Rero watwiyemeragaho uvuga ko ufite  urugo rwiza n'umugabo w'agatangaza.
.
Tuze mu nzu y'abarimu. Adela na Phiona baricaranye bafite video barimo kureba kuri telephone bagaseka.
Phiona ati" rata niyo mpamvu umugabo atakizana umugore ku kazi. 
Adela agaseka ati" ariko ubundi iyi video wayibonye gute ?
Phiona ati" rega mbana n'inshuti yuriya mukobwa Sonna.
Adela ati" Jolie se burya ni inshuti ya Sonna ?
Phiona ati" nayimwibye kuri telephone atarayisiba.
.
Baraseka.
Amilia aba arinjiye baramureba . Nawe arabibona ko bafite telephone hari nicyo barimo kureba. Amilia ajya kwicara.
Adela aramureba ati" Ese Amili kubera iki umugabo wawe atacyikuzana ku kazi ?
Amilia ati" nonese mu byukuri mvuze ko mwita kubitabaeeba naba mvuze nabi? Kubera iki mushishikajwe no kubomenya byabafasha iki?
.
Adela na Phiona bumva barasebye. Ariko abagore bagira amatiku ntibava ku izima bakunda gukomeza guhatiriza.
Phiona ati" cyangwa nuko asigaye afite undi muntu yitaho ?
Amilia arabarebaaaa ati"  ese ibyo mushaka kumenya kumugabo wanjye bikubiye mu masomo mufite mugomba kwigisha? Mwahagurts mukajya kwigisha ko amasaha yanyu yageze ?
.
Barahaguruka baseka.
Adela ati" Cyakora umugabo wawe ararenze mu gitanda pe !
.
Adela aza hafi ye ati" amilia nubwo wihagazeho turabizi ko ubabaye. Kandi kuba tuvuga gutya suko turimo kukwishima hejuru cyangwa  tugambiriye kukubaza . Rega twese urushako uba usanga ari rumwe.
Amilia ati" mwampaye akanya kanjye mukandeka none.
Adela ati" cyakora pe umugabo wawe ararenze mu buriri. 
Amilia areba Adela afite umujinya.
Adela ati" ushaka kurebaho se ?
.
Adela ahindukiza telephone aramwereka. Amilia abona Umugabo we aryamanye na Sonna.
.
Adela na Phiona baragenda. Amilia afata kumutima arikomeza 
.
Tuze mu kazi.
Tole ari mu kazi arimo gucapa akazi ameze neza cyane. Hashize akanya hari ukomanga. Tole amiha ikaze
Uwo muntu arinjira. Hinjiye umudamu witwa Milania. Tole amubonye ahaguruka amufitiye ubwuzu barahoberana cyane. 
Ni abantu basa nkaho bari basanzwe baziranye cyane.
.
Tole amwishimiye kandi amutangariye cyane ati" Milania wari waratwanze ! Ariko nishimiye kongera kukubona.
Milania ati" hanyuma se narabanze naba ngaruwe niki? Urukumbuzi rwaranyicaga nkabura uko nifata. 
Tole araseka ati" wagombaga guhita uza.
Milania ati" harya mfite amababa. Iyo nza kuba meze nk'inyoni ubwo hari amahirwe.
.
Milania areba kumeza ya Tole asa nutunguwe! Areba Tole mu maso ati" Office yawe se ko mbona yahindutse byagenze gute ?
Tole ati" nuko ahari utaherukaga hano?
Milania ati" ushaka kubwira ko ntacyahindutse kandi njyewe ndabona icyuho. Ifoto y'umugore wawe irihe.? Ko ariyo yari ikirangantego cya Office yawe? 
Tole yitasa umutima ati" nabonye bidakwiye ko mugira icyapa hano. Kandi ari umugore wanjye bwite
Milania araseka ati" ariko birantangaje. Mu myaka ishize ntabwo wavugaga gutyo. Ndibuka ko wavugaga ko ariwe shema ry'imbere wirata 
Tole amera ukuntu nkaho adashaka ko bakomeza kubivugaho. Milania arabibona.
Milania ati" Tole ntaba ngiye kuzambya ibyo nsanze ntazi ibijya mbere. Gusa ni comment yuko narimbibonyemo akabazo.
Tole ati" ntakibazo. Kandi uhawe ikaze rwose. Nizere ko ugiye guhita uza mu rugo.
Milania ati" nimwe mwampagarukije ntayindi gahunda mfite.
Tole ati" ndabikunze cyane. Reka nkushakire uko wagera mu rugo.
Milania ati" wigira ikibazo mfite umushoferi. Nuko byananiye kwihanganira gutambuka ku kazi kawe ngo duhurire mu rugo.
Tole ati* Ooooh ntakibazo. 
.
Milania arahaguruka na Tole arahaguruka basohoka muri office amugeza hanze.
Milania ati" akazi keza. Ibiganiro birambuye ni mu rugo.
Tole ati" cyane.
.
Milania aragenda. Tole agaruka mu kazi, arimo atambuka abona Sonna kuri reception niho akora abona asa nufite ikibazo, maze agenda musanga. Amugera imbere. Sonna amubonye ashaka kwiyumanganya.
Tole ati" ndabibona wibihisha. Ufite ikihe kibazo ?
Sonna ati" Mfite ikibazo cy'amafaranga yo kwishyura operation mama agiye gukorwa.
Tole asa nkutunguwe cyane ati"  ko utigeze umbwira ko mama wawe arembye bigeze aho?
Sonna ati" Tole ni ryari twigeze tuganira byinshi? 
Tole ati" mama wawe arwaye iki hakenewe amafaranga angan iki?
.
Sonna ati" ubu aka kanya muri operation agiye gukorerwa uyu munsi hakenewe milion n'ibihumbi 200.
.
Udacikwa na Episode 16

Comments