logo

NEW TALENTS

Stories Group

UKURI KWIHISHE - Part 8

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
UKURI KWIHISHE - Part 8
Ubwo Gatare yakomangaga agafungurirwa urugi yatunguwe no kubona hafunguye Umuhoza akenyeye igitenge mu mabere. Akimukubita amaso yagize amasoni ariko undi arirengagiza nk’aho nta cyabaye nuko Umuhoza amuha karibu mu nzu maze undi aricara rwose 
Gatare: harya abana ntibaba bari bava ku ishuri izi saha
Umuhoza: oya ntabwo barataha. Ni bo wari uje kureba noneho
Gatare: yego nari nje kubareba ngo ndebe ko amasomo agenda neza ndetse mbabaze ibitagenda neza. Erega nubwo ntakunze kuboneka sinshaka ko se yazaza agasanga hari icyo babuze cyangwa se hari uburere batabonye yazangaya.
Umuhoza: icyakora ni ukuri uritanga pee. Ariko se ubu imyaka isigaye yose uzayihanganira kugera ryari ?
Gatare : uko byamera kose na bo bazaba bari kugenda bakura kandi ibihe bigoye biri kugenda birangira. Ariko ndagukanguye wari wiryamiye 
Umuhoza : sha nari naniwe byo nari ndyamye ariko se nari kwanga kuguha karibu simbe nkosheje. 
Gatare : birumvikana. None se ubundi mbwiza ukuri ntabwo uzigera usura umugabo wawe koko ? Ese ubu kuba amaze imyaka ibiri muri gereza wumva koko nta kintu bikubwiye kuba utamusura ?
Umuhoza : ariko se ushaka twongere dushwane koko ko ubizi nakubwiye uruhande mpagazeho ? nakubwiyeko ntashobora gusura uwatumye murumuna wanjye yiyambura ubuzima. Nakabaye naranasabye gatanya ariko nanze kumusonga ndihangana nkomeza kurera abana ariko sinzi ko bizakomeza uko. 
Gatare : none se aho gukomeza gusambanira mu rugo rwa murumuna wanjye wakeruye ukaba indaya ku mugaragaro cyangwa ugatorongera tukamenya ko byarangiye nta muntu dufite ?
Gatare yabimubwiye ubona ko yarakaye maze Umuhoza arikanga kuko ntabwo yari azi yuko hari uwaba azi ko asambana na Gaspard
Umuhoza : ariko abantu baranyobeye. Nsambana na nde se koko ? wari wamfata ?
Gatare : baravuga ngo uwububa abonwa n’uhagaze. Uba uzi ko ntawe uzi ibyawe ariko burya hari igihe akarenze umunwa karushya ihamagara. Umva sha Gaspard sohoka muri icyo cyumba cyangwa se niba wanze uvuge mpamagaze ubuyobozi ubundi dushinge urundi rubanza.
Gaspard aho ari mu cyumba byaramuyobeye uburyo Gatare amenye ko ari we uri aho mu cyumba maze abura amahitamo yandi uretse nyine gusohoka bakamubona. Yahise yambara vuba na bwangu nuko asohoka mu cyumba araza asuhuza Gatare maze aricara
Gatare : rero ntabwo ndi umunyamahane cyangwa se ngo mbe nshaka kubangamira umubano wanyu ariko mwibuke ko aha ari kwa murumuna wanjye. Kuba afunze nako niyo yaba yarapfuye ntabwo bibaha uburenganzira bwo kuvogera uburiri bwe. Umuhoza uranyumva neza ?
Umuhoza : yego ndakumva ariko ni ukuri nacitswe ntabwo bizongera, erega umubiri uraryana
Gatare : uraryana ndabizi nanjye sinabitinzeho ariko nuzanamo kubeshya biraba bibi. Mwacitswe se umuntu aracikwa bikaba rimwe kabiri gatatu ? Ese ubu ibi uri gukorera mu maso y’aba bana nibwo burere uri kubatoza ? Harya ngo Kimonyo yagize ate ? Ubu se simbona ari wowe na we ntaho mutandukaniye? Gaspard nshaka kukubona wasohotse ibisigaye ndabyikemurira

Gaspard: ariko rwose ntundakarire sinaza hano ntahawe karibu kandi…
Gatare: nta kindi nakubajije gusa umugabo utinyuka kuryama ku gisasiro cya mugenzi we witwaje ngo wahawe karibu nabwo si ubugabo ubimenye ubwo ni ububwa mu bundi rwose pee. Gusa uzongera guhirahira ugaruka muri uru rugo icyo uzahabonera uzagifatisha yombi. Ntabwo nakihanganira kwangiza abana bacu mu mutwe mubakorera aya marorerwa mu maso
Gaspard yaragiye maze Gatare asigarana na Umuhoza
Umuhoza wari waramaze kuryoherwa ndetse no kumva ahari yuko afite intwaro agendana ndetse akumva ni iturufu yatuma Gatare acururuka yarahagurutse ngo agiye kumuzanira icyokunywa maze ageze mu muryango akora uko ashoboye igitenge kiragwa kandi yari agikenyeye cyonyine. Kiguye yabaye nk’uwikanze maze arunama aragitoragura arangije arongera arakenyera yihuta azana ku rwagwa yari yazimaniye Gaspard
Yumvaga ari bugaruke asanga Gatare yahinduye intekerezo wenda na we bakagira uko bigenza bikaba bihwaniyemo ariko ubwo yagarukaga yasanze Gatare nta na kimwe bimubwiye
Yamuhereje urwagwa undi arakira ariko ntiyasomaho aratereka
Gatare: rero ikinzanye si ukunywa inzoga yawe kandi nubwo uteye neza ntabwo nshobora kuryamana n’umugore wa murumuna wanjye. Ndabizi kera baravugaga ngo umugore ni uw’umuryango ariko wowe ntabwo twaryamana kuko wariyandaritse nubwo uziko bitazwi ariko wabaye iciro ry’imigani. Nazanywe no kuguha amahitamo atatu ufate icyo wumva kikoroheye kandi ntundushye
Umuhoza: ariko se ubwo ko mbona warakaye kandi numva nta cyaha nakoze? Si mwe yansigiye kuki mutigeze mutekereza ko mfite umubiri ngo murebe ko nabahakanira? Ubu iyo urusigaraho neza mba naragiye kurorongotana nshaka abandi bagabo se? ariko ntabwo rirarenga ubishatse ntabwo Gaspard yagaruka hano kandi warusigaramo neza. Ahubwo ni karibu tubiganireho neza

Ubwo yamubwiraga ayo magambo ari kumwegera ari gushaka kumushimashima undi na we aramwiyama arahaguruka
Gatare: ntabwo izo zishobora kumfata icyo rwose wacyibeshyeho. Ahubwo umva nkubwire ikingenza sinshaka ko abana baza ntararangizanya nawe. Sinzi niba witeguye kunyumva no guhitamo ugafata umwanzuro amazi atararenga inkombe kuko naje namaramaje
Umuhoza: ahaa. Ndabona wigize nka ya mbogo yivuganye Lyangombe si gusa. Ese noneho ubu twa dufaranga wajyaga umpa uzongera kutumpa ra cyangwa urahita umbwira ngo njye njya kureba Gaspard atumpe
Gatare: ariko se wa mugore we ubundi bite byawe? Ibyo nkubaza ndumva udashaka kubisubiza ugasubiza ibyo wishakiye kandi ntabwo naje mu mikino rwose pee. Umuhoza ndakubaha ariko ndabona aho bigeze ushaka kundakaza
Umuhoza: ahaaa. Basi ngaho mbwira nguteze yombi mutware.
Gatare: ibyawe nabikurikiranye nitonze nkagirango ni ukwisayidira bisanzwe ariko aho bigeze ntabwo ari ukwisayidira ahubwo wareruye byararangiye, rero dore uko nabitekereje kandi biri mu nyungu zawe, iz’abana ndetse no mu nyungu z’umuryango muri rusange. Bwa mbere, hitamo ko ushaka kurongorwa nyine uko ushaka n’uwo ushaka hanyuma uhamagare umuryango utubwire ko kwifata byanze ubaye wigendeye, ubwo aho umugabo wawe azafungurirwa muzaka gatanya cyangwa se ugaruke mwongere mubane sinzi uko we azaba abifata. Bwa kabiri hitamo ugume hano rwose mu rugo rwawe, tumenye ko winjiwe ku mugaragaro ariko ubwo noneho abana ndabatwara njye kubarera sinshaka ko ubasambanira mu maso. Kubajyana ubwo bizaba bivuze ko udafite uburenganzira busesuye ku mitungo icyakora uzagumana kimwe cya kabiri kuko unahawe gatanya ibyo wabihabwa, hanyuma rwos wiryohereze uko ushaka. Ariko nabwo tukazabona hano umugabo urenze umwe, tuzitabaza amategeko. Bwa gatatu rero biremewe rwose ko igihe cyose waba wumva utabashije kwihangana na cyane ko umugabo wawe icyaha afungiwe kiri mu byitwa urukozasoni, genda mu rukiko urege usaba gatanya hanyuma uyihabwe maze umudendezo wawe uwubone ukomeze ibyawe uko ushaka n’uwo ushaka, ntabwo icyo gihe tuzakuvuzaho induru rwose, kandi noneho wenda ntuzaba witwa umusambanyi ubwo wenda uzanashaka undi mugabo uzwi kandi wemewe, abana bazahabwa guhitamo niba bagumana nawe cyangwa barerwa n’umuryango kuko imyaka bafite ibibemerera. Ngibyo ibingenza rero hitamo kimwe

*Ari wowe wahitamo iki ubu? Ese ko Kimonyo yafunguwe abaririza amakuru ye ntayahabwe, byagenze bite? Agace ka 9 ntuzagacikwe*

Comments

Notifications

Ibishya byose,
muri notification imwe.

Iyandikishe nonaha ujye ubone Inkuru nshya, amakuru mashya, inama, n'ibindi bishya dusangiza abasomyi bacu kuri Email yawe. Nta makuru meza uzongera gucikwa.

Email yawe irarinzwe. Ushobora kwikura ku rutonde rwabakira amakuru namamenyesha byacu igihe icyo ari cyo cyose.
INKURU. AMAKURU. UBUMENYI. IBISHYA.