Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
.
hariho umugabo mugihugu cya South Carolina. Amazina ye yitwaga Oscar. Uyu mugabo yarafite amafaranga nandi yubuntu. Yabaye ho nkimfubyi, kuko yabyirutse ababyeyi be nabo bapfa. Iwabo bari abakene hamwe baryaga bakoreye abandi.
Rimwe rero papa we mbere yo gupfa, yasize amubwiye ngo wamwana we, abantu bisi ni babi, kuburyo nabo ubwabo batigirira impuhwe."
Oscor mugukura kugeza agize ubutunzi ni uko yafataga abantu. Rimwe rero igihe cyo kubaka urugo ngo ashake umugore cyarageze. Ariko mbere yo gushaka umugore, yabanje gutegura uko yagerageza société ngo arebe koko niba papa we ibyo yavuze aribyo.
Yafashe amafaranga million ya madorari, ayishyira mu ishashi, maze iyo shashi ayishyira murufuka rwamakara. Nawe yisiga amakara, yambara ubushwambagara.
Maze amaze kwisiga ibyo afata wa mufuka arawuheka yinjira mu mugi.
Yahereye kumugabo ucuruza restaurant, yari ikunzwe cyane muri uwo mugi, yagiraga ibyokurya byiza, abantu hafi ya bose ariho bafatira amafunguro.
Ahageze ati:" mwamaye ibyo kurya."
Nyiri restaurant ati:" ishyura."
Oscar ati:" n'amafaranga mfite ariko ndashonje."
Nyiri restaurant ati:" aha tugaburira abafite amafaranga kuko niyo atuma dukingura iyi miryango niba ntayo ufite nibyakunda."
Oscar ati:' ariko ndashonje pe, niba unafite ibyapfuye ntacyo nabyo wabima ."
Nyiri restaurant ati:" iyo byamfuye mbigaburira ingurube zanjye, rero ihangane ntabyo mfite byo kuguha. Ahubwo sohoka uri kubangamira abakiriya banjye."
Oscar muri we yarumiwe, arangije arasohoka arigendera, ajya kugerageza abandi.
Yakomeje kugenda, agera ku mumama wacuruzaga imyenda.
Aramwegera, ati:" uraho mama?"
Umumama aramwikiriza.
Oscar ati:" wampaye imyenda yo kwambara ko ubona iyanjye imeze nabi, ko wenda nzakwishyura ejo?"
Umumama yahise aseka cyane ati:" dore urasa ntuwinda gupfa ngo izanyishyira? Genda ntamwenda wanjye naguha, uzaze ufite ayo mafaranga."
Oscar yaracecetse aramwihorera arigendera. Yageze kumusore wacuruzaga amazi, ati:" ko inyota yinda kunturitsa umutima wampaye amazi yo kunjywa?"
Umusore ati:" zana amafaranga."
Oscar ati:" n'amafaranga mfite mfasha rwose inyota irandembeje."
Umusore aramwitegereza, maze araseka, aravuga ati:
“Amazi yo kunywa si ikintu cy’ubuntu hano. Aha ni ubucuruzi dukora. Iyo ushaka kunywa, wishyura amafaranga. Iyo ntamafaranga ufite, hari amariba rusange niho ujya kuvoma.
Oscar yihanaguraho icyuya cyari cyamufashe, maze avugira mu mutima we ati:
“Papa yavuze ukuri, isi nta mpuhwe igifite. Uko umuntu agaragara, niko abandi bamuha agaciro.”
Arahava aragenda, ariko ntiyava ku mugambi we. Yifuje kumenya neza niba koko nta muntu wagira impuhwe uriho.
Yerekeje mu gace k’urusengero rwari rufite abayoboke benshi cyane, kandi batunze, aho hateraniraga abantu benshi bavuga ko barangwa n’urukundo n’ubutabazi.
Oscar yitegereje urusengero yumva koko ko akwiye kwinjira. Ntibyatinze yafinjiye asanga bari kubwiriza ahita asakuza cyane ati:" ndashonje ndapfuye. Ntamuntu wampa icyo kurya niyo cyaba gito?"
Abakirsto bahindukiye, bamwe bati, ni umudayimoni uyu, abandi bati nabakarani baje kuturongoya."
Umukuru witorero warimo abwiriza acira isiri abandi ati:' mu musohore."
Baramufashe baramuterura barasohora, we asohoka asakuza ngo arashonje, ariko ntibamwumva.
Oscar yarumiwe, mu mitima ati:" ese koko no munzu yImana naho ni uko ba meze!"
Yarababaye, ariko aragenda. Ageze imbere yabonye umukecuru warimo asabiriza, yari yicaye ku muhanda abwira abahisi nabagenzi ngo bamufungurire. Umusore yaramwegereye ati:" mukecu, ko nshonje nenda gupfa ntacyo ufite niyo cyaba gito ngo kindamire?
Umukecuru aramwitegereza, arangije akora mu gakapu ke akuramo umugati, aramuhereza ati:" akira uyu niwo nari kurya, ariko ubwo ushonje cyane akira wurye, nziko inzara iryana.'
Umusore yarawufashe, yicara iruhande rwe arawurya. Uko arya niko baganiraga.
Oscar ati:" ntamazi ufite se mu kecu?"
Umukecuru ati:" yoooh! Unyihanganire mwana wa, yo ntayo nagendanye, yomba nyafite mbanyaguhaye. Nibiceri bamaze kumpa, ntibike ntibyagura nagakombe kamazi. Ariko nzi aho wayakura. Umanutse aha hasi mugishaga, hari iriba rusange, ni urugendo rutari ruto, ariko wenda wakwitabara.
Oscar ati:' oya ntakibazo urakoze. Nahereye kari nsaba umuhisi numugenzi ngo bampe icyo kurya cyangwa icyo kunywa, ariko bose ntibashakaga no kumvugisha.
Umukecuru ati;" ntabwo uramenya isi. Kuri iyi si, ntiwagaburirwa nuhaze, cyangwa ngo unezezwe nunezerewe. Kubera ko atazi akababaro uterwa no kubibura. Nanjye aha mfashwa nabakene, ntabatunze baba bashaka no kundeba "
Oscar ati:" nonese mukecu, koko kuburyo no murusengero rwabantu bari gusenga habura umfasha?"
Mukecuru araseka ati:" urusengero naho bafasha uwo babona wenda kubaha amaturo, iyo baboba ko udateze gutura, ntibaba bashaka ko wanakandagira mo."
Oscar yumvise koko aribyo, aba anarangije kurya umugati, nyuma ati:" urakoze naripfuye."
Umukecuru ati:" inzara iraryana ndayizi, rero uwayirwaye ntiyakifuje kuyirwaza "
Oscar yafashe yamafaranga apfunyitse neza ati:" kubera ko mubihumbi byabantu ari wowe wemeye kumfasha ntanicyo warufite, ukampa icyakagutunze, nanjye nkufitiye impano. Ibiraha byose ni ibyawe.'
Umukecuru yakiriye agapfunyika aragapfundura, kureba abona amafaranga menshi aratangara cyane. Ndetse arumirwa."
Oscar ati:" ayo yose ni ayawe kandi rwose umbabarire uyakire, kuko ntawundi uyakwiye."
Umukecuru yaratangaye cyane ati:" ariko nakumaraga inzara, sinashakaga ngo unyishyura"
Oscar ati;" navuye murugo aricyo kinzanye ngo nshake umunyamutima mwiza nyamuhe amuhindurire ubuzima si uko nkwishyuriye icyo wampaye."
Umukecuru yaranezerewe, umusore ati:" unabishaka waza nkakunyana iwanjye, ndibana sindashaka. Ntababyeyi ngira, wenda ukambera mama."
Umukecuru ati:" mfite akuzukuru gato twabanaga."
Umusore ati:" haricyo se nawe umuzanye akambera murumuna wanjye?"
Umukecuru ati:" vuga uti mushiki wawe kuko ni umukobwa "
Umukecuru yaremeye, barajyana.
.
ISOMO:
Iyi nkuru “NTAMATA Y’INGURUBE” ifite amasomo akomeye cyane:
1. Isura si yo muntu – Abantu benshi bashingira ku buryo umuntu agaragara (imyenda, isuku, amafaranga afite) kugira ngo bamuhe agaciro. Ariko ukuri ni uko buri wese agira agaciro, nubwo yaba asa nabi cyangwa asa nk’utagira icyo afite.
2. Gufasha ntanyungu uteze– Nk’uko papa wa Oscar yabimubwiye, abantu benshi babura umutima wo gufasha mu gihe batabona inyungu runaka bazakuramo. Ariko ukuri nyako kw’urukundo ni ugufasha nta kiguzi utegereje.
3. Abakene bafashwa n’abakene – Abafite byinshi kenshi ntibagire umutima wo gufasha, ariko abadafite byinshi nibo akenshi bagira umutima wo gusangira duke bafite.
4. Impuhwe nyazo zizana umugisha – Uwo mukecuru, nubwo yari umukene, yatanze umugati we ku muntu ushonje. Kubera umutima mwiza, Imana yamuhaye umugisha anyuze kuri Oscar, maze ubuzima bwe burahinduka.
5. Inyigisho y’urusengero – Inkuru igaragaza ko atari buri rusengero cyangwa abayoboke barangwa n’urukundo rw’ukuri, Ahubwo akenshi Urukundo, turusanga, muri bamwe insengero ziterwa isoni nobkubagira.
Ese wowe ukuyemo iki?
Comments