Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
.
" Duheruka bamwe na bamwe batangiye kwikura mu kirora bari batumiwe mo na James, ese noneho hari uwasigaye?"
.
Author:" Navio kki dable le."
.
Hasingaye mo, mbarwa baragikora nyine birarangira nabari basigaye barataha. Ubwo umuryango wa James waruri kumeza, Giana wari warakaye yatangiye ikiganiro ati:" mama, James yanyiciye ikirori."
James ati:" hari icyo wari wateguye se kugirango uvuge uko?"
Giana ati:" sinari ntagiteguye, ariko cyari icyange."
James ati:" genda ubibwire inka nyabugogo. uravuga ngo nicyawe uzi intego zacyo zari izihe?"
Giana ati:" James, nuko uri kumbwira? bureka nzakwishyura."
James ati:" niwashaka, wankoraho iki se?"
Mama James akubita kumeza ati:" mwese muceceke. uwakumva muri guhana hana amagambo yavuga iki? ariko se wowe james, ibintu wakoze wabitekerejeho cyangwa?"
James ati:" mwese ntimuzi aho twiriwe ku ishuri, wenda biriya nakoze ni imipangu yacu mubizi mute?"
Chris ati:" oya rwose Jame, ntabwo ari imipangu yanyu, kuko ukurikije uko Egide na Jack batashye, bagiye barakaye, kandi sibo gusa ahubwo na Keza ndetse na Grace yewe nabandi bagiye nyuma, rero wivuga ngo ni imipangu yanyu."
James ati:" nge ibyo nakoze nabitekerejeho."
Papa James warimo yisomera ikinyamakuru ati:" James mu mureke ni mudakurwa ku ijambo."
Giana ati:" papa yatumye inshuti zange magara zigenda, yamempukiye rwose."
James ati:" ariko bundi urarinda uvuga ngo n'inshuti zawe magara arinjye nawe ninde wazitumiye?"
Giana ati:" bundi se wakwiturije ko ungurije kandi nkaba nzakwishyura urarwana n'iki?"
Batujemo, nyuma Papa James ati:" ese Gia, ejo bundi muri RQA muzakina n'ikihe kigo?"
Giana ati:" tuzakina n'Ikirezi."
Papa James ati:" mu bakinnyi se bazakina urimo?"
Giana ati:" nasize aribyo bagiyemo ntabwo mbizi ariko ejo nzabimenya."
Papa James ati:" James mwebwe se byifashe gute?"
James ati:" nibabizi se ko ari ukubatsinda?"
Giana ati:" yuuuwe! mwebwe? nimudutsinda nzabe dendo."
Papa james ati:" muzakinira he ngo nzaze kwihera ijisho?"
Giana ati:" ni muri Lib ground ya College Menya."
Papa James ati:" ko baba jyanye kure ra? muri Zone yanyuze haremo ibihe bigo?"
Giana ati:" harimo Menya, Ikirezi, na Ntagara ndetse natwe."
Chris ati:" muzakina gute se?"
Giana ati:" tuzakina n'Ikirezi, Ntagara ikine na Menya. umunsi wa kabiri tuzakina na Menya, ubwo izindi nazo zikine. umunsi wanyuma duherutse Ntagara, ubundi iyambere n'iyakabiri zijye guhura nizaturutse muyandi mazone."
Papa Giana ati:" ndumva Zone murimo ari umuriro."
Giana ati:" ni umuri ariko nyine tuzakina."
.
@visit_rwanda
.
kurundi ruhande, Egide na Jack bagiye baganira nubwo umujinya wari wose.
Egide ati:" ariko mana yange, James umunsi twagiye mu mitsi nibwo wenda azanyubaha."
Jack ati:" wikomeza kubitekereza kuko kurwana siwo muti wikibazo. ahubwo buriya arashaka ko muhangana mu mutwe, mu mitekerereze, ndetse no mu myitwarire. rero uwatsinda aho ntawundi ni uwiregagije ihatana agacisha make niwe watsinda undi. Inama nzima rero nuko wowe ugiye kumwima amatwi n'amaso ukikorera ibikujemo, naho kurwana wapi."
Egide ati:" urandeganya pe, bundi numvaga hariya, ngiye kumukubita igimfusi bundi bakatsaka inyundo."
Jack ati:" James mu mutwe aracyari umwana. atangiza ihatana, atazi guhatana niyo mpamvu rero kurwana bidakwiye, ahubwo gahunda ikaba nirwaneho. icugire ibyawe ibye wapi."
Egedi ati:" ejo ni uguhangana. rero urumva ni urugamba."
bakomeje kugenda baganira bigeraho umwe aca ukwe undi ukwe buri umwe arataha."
.
.
Kurundi ruhande, Keza we yageze ku ishuri kare ntagutinda mbere yo kujya dolo, ahita ajya mu ishuri rya wenyine y'ubika umutwe kuntebe atangira kurira, mu mutima ati:" Mana kuki koko waremye urukundo? aho bigeze kwihangana byana niye...Egide,kumubona biri gutuma ntiga neza, ndaryama sitsinzira, ntakuruhuka ibyange byose ni umubabaro,...Ubuse koko nzakore iki ngo ankunde? iyo apfuye kumvugisha, mbanumva nuje, ariko iyo mbonye ababaye cyangwa anyuzeho atamvugishije wapi ibyange biranga. ubuse koko nzakore iki?"
yakomeje kwibaza arinako amarira yiyogera, agezeho arahaguruka arihanagura neza bundi arasohoka."
.
@visit_rwanda
.
Mu gitondo cyakare, abanyeshuri, batangiye kugenda baza mu mashuri, birumvika nubwo hari amarushanwa agamije kujonjora abazasohokira ikigo, ariko babanje kwiga. mu ishuri aho Egide yiga yitegerezaga Keza bagahuza amaso, Egide yatunguwe nuburyo umukobwa atamukuraho amaso,kandi na none yakwibuka ibyo James yaraye amakoreye umujinya ukamwica.
amasaha yakomeje kwicuma noneho igihe cyamajonjora kiragera, buritsinda nkoko barikoze baterana rimwe ukwako irindi naryo ukwako. arinako DEL abazengurukamo areba uko buri tsinda riri kwitegura."
.
kuruhande aho itsinda rya Egide riri, bateguye ibibazo icumi dore ko ryo ryari Sender bagombaga nyine kubaza.
Egide ati:" ibibazo duteguye ni byiza cyane, aha amanota ari hejuru y'icumi turayafite."
Emmy ati:" kimwe nuko twategura gutya, Keeper nayo izi ibisubizo."
Teta ati:" natwe nubwo twabiteguye ntabwo twari tuzi ibisubizo, urumva bo babimenya?"
Mutoni ati" ahubwo we muve muri ibyo dutore ugomba kubaza."
Teta ati:" si Egide se?"
Emmy ati:" nubundi niwe wazanye ibibazo reka abe ariwe ubaza."
.
bose bamuhisemo bidatinze abanyeshuri bose bateranira ahagomba gukinirwa RQA, muri Lib ground, DEl afata ijambo ati:" reka noneho mbibutse amatsinda agiye guhangana. hari itsinda D rikaba ari Keeper, ririmo. Irakoze, Jean, Diane na Grace. itsinda C, ririmo Chantal, Naome, Peter na James rikaba ari Keeper naryo. itsinda B ririmo, Teta, Mutoni, Emmy na Egide, rikaba ari Sender, ndetse Egide akaba ariwe uri bubaze. itsina A ririmo, Keza, Agnesi, Irumva na Poul. uri bubaze ni Agnesi. uko mugiye gukina rero. B na C,nibo bagiye kubanza, A na D nabo barakurikira. mbibutsa ko aha hari imashini ipima niba koko ikibazo ubajije ari ukuri ndetse igapima ko igisubizo utanze nacyo ari ukuri bundi abatanga amanota barahari. ntabwo tuza gukomeza guhuza huza amatsinda ahubwo nubwo tutaza kuyahuza, Sender iri bugire amanota menshi kurusha indi nibo bazasohokera ikigo,no kuri keeper niko bimeze. ambo twagiye rero, B na C mukibuga."
ntibyatinze itsinda C niryo ryabanje guhaguruka, Chantal, Naome,Peter na James bagiye imbere, Egide nawe ugomba kubabaza nawe yicara mukibuga hagati yabo bombi hateretse imachine ipima ukuri.
DEl nawe yabagiye hagati, ubundi ati:" keeper rero, amasegonda 3 ashira mutari mwasubiza amanota arabamburwa ahabwe sender. sender nawe rero urabaza ikibazo kitari cyo amanota arayamburwa ahabwe keeper kandi nanone ikibazo ubaza kikananirwa gusubizwa urahabwa amanota abiri naho icyo batinda gusubiza urahabwa inota rimwe. keeper namwe, ikibazo musubiza neza murahabwa amanota abiri, naho ikibazo abaza kitaricyo murahabwa inota rimwe." bose amategeko bayumvise neza, bundi bategereza ifirimbi."
abandi bose bari bicaye babareba kuri stage bo bita Lib ground. tayari ifirimbi yaravuzi, Egide yihuse ati:" ikibazo cyambere kirabaza ngo.............
..............
................................
......Loading episode...4
.
kirabaza ngo iki?
ese hagati y'itsinda rya Egide ni ry'amukeba we James ni irihe riri burushe irindi amanota? ese hagati yabo harimo abazasohokera ikigo? ariko hari andi matsinda abiri ndetse mpamya ko akomeye, ubwo nyine ni ukureba ubazi ukuri cyane. Ntuzacikwe rero nagakurikira, i'm in love with you.
.
|::::::::::::::::-navio-nv-::::::::::::::::|
Comments