Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
MERRY TO UPDATE WOMAN.
.
Episode 42.
.
Twaherutse ba Auntie bombi babaza Roxy niba hari icyo yaganiriye n"umugabo we nyuma y'ibyabaye.
.
Story writer by Chris Nandi Ishimwe.
.
Roxy yacanganyikiwe na ba Auntie be bose bashobewe. Yamu we arabona umukobwa wabo ari mu nzira yo kubura urugo rwe. Kimwe nuko Roxy arimo kubiterekereza ntagikozwe arisanga atakaje byose.
Amina arebana na Yamu.
Yamu ati" njye rwose Roxy naramubwiye ibyo namubwiye nibyo birimo kuba.
Amina ati" nyine arakora iki cyangwa turamufasha iki?
Yamu ati" nyine Se uratakerez twamufasha iki?
.
Amina areba Roxy ati" Roxy wowe uratekereza iki?
Roxy ati" njye nashobewe.
Amina ati" wishoberwa uri umugore uri mu nzu yawe.
Roxy ati" none ndakora iki?
Yamu yababaye areba Roxy nabi ati" byose ni wowe. Rero tegereza wakire ingaruka.
Roxy ati" ariko se winshiraho iteka. Ubundi nakoze ikihe cyaha. Sinigeze narimwe nsha umugabo wanjye inyuma.
.
Yamu ati" umva! Urugo aba ari ubizima bushya winjiemo. Iteka wagombaga kuba uhagaze iruhande ry'umugabo wawe
Amina ati" ganira n'umugabo wawe mbere na mbere.
.
Varu umugabo bavuga yibereye mu kazi. Ariko nawe nuko ntabwo atuje. Ibitekerezo ni byinshi cyane. Arimo gutekereza kuri Roxy na Julian bose icyarimwe.
Hashize akanya no gukomeza gukora biramunanira maze arahaguruka afata kontake y'imodoka ava mu kazi aragenda aza ahantu hatuje ava mu modoka maze aza kwicara.
Muri we aribwira ati" mana mfasha umpe ubwenge bwo gutuma menya igikwiye ngomba gukora.
.
Tugaruke mu rugo kwa Roxy. Ba Auntie be batashye. Roxy araho arimo kwizengurukaho. Juliana nawe arahari ariko yifunguranye mu cyumba.
Rema Umukozi mushya uherutse kuza niwe urimo kwita ku kazi kose.
.
Roxy aba aje mu nzu Juliana abamo maze aramukomangira. Julian nawe aramufungurira. Roxy aramurebaaaa.
Juliana ati" Roxy hari ikibazo.
Roxy biramurya kuba Juliana amuhamagaye mu izina
Roxy ati" kuba wararyamanye n'Umugabo wanjye bitangiye gutuma unyubahuka wumva wampamagara mu izina.
Juliana ati" wishaka kubikomeza.
Roxy ati" nabikomeza. Hano ndacyari mabuja wawe.
Juliana ati" yego.
.
Roxy areba inda Juliana atwite.
Juliana arabibona ko arimo kuyireba Maze ayikoraho.
Roxy asekana akababaro ati" ubutaha urumva urenze.
Juliana ati" mabuja ntabyo mvuze.
Roxy ati" nonese tutabeshye warugambiriye iki ?
Juliana ati" ntakintu nigeze ngambrira kumugabo wawe! Umugabo wawe yabuze umugore we maze aza gusaba Umukozi we icyifuzo yarafite yimwe n'umugore bashakanye mu mategeko.inkuru ihari niyo.
Roxy arabyumva.
.
Varu nawe ari mu nzira arimo gutaha.
.
Roxy aracyavugana na Juliana.
Roxy ati" yagusezeranyije iki?
Juliana ati" byaba byiza uje kubimwibariz.
Roxy ati" ariko ubundi wabyemeye gute !
Juliana ati" buri wese aba afite amahitamo. Kubyemera nuko bitari bihungabanyije amahitamo yanjye.
Roxy ati" none niba ufite ubwenge ntabwo wabonaga ko iyo nda izaba ikibazo.??
Juliana ati" kuri njye oya. Cyereka niba ikibazo hagati yawe n'umugabo wawe kandi nimwe mukwiye gukemura ibibazo byanyu. Roxy njyewe ntacyo ukwiye kumbaza rwose. Uwo mukwiye kuvugana n'umugabo wawe.
.
Varu agera rugo.
Ako kanya ahita abwira Roxy na Juliana ko bombi akeneye kuganira nabo bakavugana ku kibazo gihari.
Uwo mwanya bihuriza hamwe.
Varu ati" Roxy uri Umugore wanjye twasezeranye mu mategeko. Juliana ni Umugore utwite inda yanjyye. Ndashaka ko tuganira Kandi tugafata umwanzuro ukwiye. Ibi ngiye kuvuga nabitekerejeho umwanya uhagije. Ariko namwe mutange ibitekerezo byanyu.
.
Bamuteze amatwi.
Varu ati" Roxy njya kubana nawe numvaga tugiye kubana mu muryango wacu kandi mwiza. Ndetse ukanaguka. Ariko siko byagenze. Wowe wahisemo gukomeza kubanza kwita kubwiza n'inzozi zawe ibijyanye n'urugo ubishyira kuruhande.
Roxy ati" oya Cher !
Varu ati" oya winsha mu ijambo. Kubera ko nawe urabizi n'igihe kinini wagiye untererana bikarangira juliana ariwe uhabaye. Nibyo byaje no kuvamo kuba afite imbuto yanjye mu nda ye.
Roxy ati" nuko wananiwe kwihanga ariko byari kuzaba hagati yanjye nawe.
Varu ati" ndabyumva pe ! Ko wenda byarikuzabaho. Ariko ryari. Wowe ubwawe wishize imbere maze umuryango wawe ywashyira inyuma.
.
Roxy ati" ese ubundi urashaka kuvuga iki?
Varu ati" niki nshaka kuvuga. Roxy sinigeze narimwe nkusuzugura cyangwa ngo nkusuzuguze.. ndetse ndanagukunda ntacyahindutse. Ariko ntabwo numva ukigenga amaranganutima yanjye.
Roxy arikanga agwa mu kantu!
Varu ati" rwose sinshaka gukomeza kuba nakubeshya. Agaciro ko kuba uri umugore wanjye uzakagumana ariko ibindi byiyumviro byo ntabyo.
.
Roxy arumirwa.
Varu ati" buretse.
Varu areba Juliana ati" Juliana nkusaba kuba wakwemera hari ibyinshi twavuganye ariko ubu ikirenze kuri byo nuko namaze kugwa mu marangamutima yawe.
Juliana nawe aratangara.
Varu ati" nuko bimeze nahisemo kubabwira ukuri. Ariko nanone nashobewe. Kubera ko mwese muri ingenzi.
.
Roxy na Juliana bararebana.
Varu nawe arabareba.
Roxy areba nabi Varu ati" wowe wasaze ntakindi navuga.
.
Next episode 43
Comments