logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMWANZI W'AMARASO EP26

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Narahindukiye ngo ndebe neza mbona ni Carole

*Victor:* Ngaho da. Wowe se kandi urakora iki mu modoka yanjye?

*Carole:* Umugore wawe yanyirukanye none se urumva ari hehe handi nakerekeza koko

*Victor:* None se ibyo birandeba koko? Cyangwa ubundi iyi modoka niyo ugiye kubamo? Umva nsohokera mu modoka

*Carole:* Ariko databuja winyuka inabi nanjye simfite aho kujya kandi urabizi neza. Njye hehe koko?

Numvaga ntashaka ibikomeza kuntesha umutwe, nsohoka mu modoka ndamusohora na we. Nibyo koko mufata nk’umwana wanjye kuko kuva nyina yapfa yahise na we aza kudukorera kandi akora neza yitanga pee. Gusa simfite icyo narenzaho ubu

*Victor:* Carole, rwose ihangane ntacyo mfite nakumarira ubu.

*Carole:* Ndumva inama naguha washaka icyo ubikoraho hakiri kare cyangwa se nkora akantu umuryango wawe wose uhungabane isi ibabone.

*Veronica:* Mwaramutse Victor

Uyu se kandi we ateye aturuka hehe?

*Victor:* Oh Veronica amakuru

*Veronica:* Bimeze neza se ko mbona ntazi ibyo murimo?

*Victor:* Yewe bimeze neza cyane nta kibazo

Sinashakaga ko Veronica agira icyo amenya cyerekeye umuryango wacu dore ko nyuma yo gupfa kwa Britanny iwacu byazambye. Narebye ikijisho Carole ngo adakopfora ariko ahubwo akomeza kugenda amusanga

*Carole:* Oya rata arakubeshya nta mahoro ahari (Atangira kurira)

*Victor:* Carole, reka Veronica wimuvanga muri ibyo bibazo ntibimureba

*Veronica:* Oya mureke ambwire rwose nshaka kumenya niba hari icyo nafasha uyu mwana w’umukobwa.

*Carole:* Umva nabuze aho nerekeza. Uyu muryango nawukoreye imyaka myinshi ariko ubu banyirukanye nta n’impamba bampaye

*Veronica:* Nta kibazo waza kuba iwanjye iminsi mike. Nta mukozi nkeneye ariko nzi amategeko nagufasha kurebera hamwe umwanzuro ku kibazo cyawe.

Carole yaremeye baragenda, nanjye nkomeza urugendo nerekeza mu nama.

*Tugaruke kuri Veronica*

Nkimara kubona ko Carole atagikorera Celia ibyishimo byaransabye noneho numva nkeye ku mutima. Si uko nashakaga umukozi ahubwo kuko uyu mwana w’umukobwa yabakoreye imyaka myinshi nta kabuza azi byinshi byerekeye uyu muryango kandi byamfasha kugera kuri byinshi

*Veronica:* Ni karibu Carole, wisange nta kibazo

Akigera mu nzu yatunguwe n’akajagari kari muri salon. Birumvikana umuntu wahoze akora mu rugo, yumvaga yahita akora isuku kuko byari bibangamye

*Veronica:* Ihanganire aka kajagari, maze iminsi ntakora isuku sinari meze neza

*Carole:* Reka basi mpakore isuku, byibuze mbe nshimiye ibyo wankoreye 

*Veronica:* Oya si nonaha ahubwo ngwino tujye mu biro byanjye tuganire dutuje

Nashakaga kugira amakuru mukuramo wenda nabona aho nahera.

*Carole:* Ese burya uri umucamanza?

*Veronica:* Sindi we ariko nize amategeko ndayazi bihagije. Ntabwo Celia afite uburenganzira bwo kukwirukana gutyo. None se umukoreye imyaka ingahe?

*Carole:* Ubusanzwe mama wanjye ni we wabakoreraga ntaranavuka. Amaze gupfa nagiye mu mwanya we nanjye nkajya nkora ibyo yakoraga ubu maze imyaka 5 nkorayo

*Veronica:* None se Celia mwapfuye iki gituma akwirukana?

*Carole:* Umva rwose wibimbaza sinshaka kubivugaho. Yumvaga atanshaka nyine aranyirukana buriya

Nahise mbibona ko ari kumpisha ikintu. Ni byiza ko mwereka uruhande rwiza nkamwizeza ko ibanga ntazarimena

*Veronica:* Carole nagufashije. Ubu ufite icumbi, ufite akazi. Mbwiza ukuri kandi nyizera rwose niba ari n’ibanga sinzarimena

*Carole:* Koko ibyo ngiye kukubwira ntuzabivuga?

*Veronica:* rwose humura nyizera ntabyo nzavuga pee. Ndagusezeranyije

*Carole:* Mama yambwiye ko Victor yacaga inyuma Celia

*Veronica:* Ngo amuca inyuma? Birashoboka se?

*Carole:* Gusa ikibazo si inshuro yagiye hanze

*Veronica:* Komeza ndakumva

*Carole:* Umwe rero mu bagore benshi Victor yaryamanaga na bo yaje gutwita, yitwaga Carmen

*Veronica:* Ngo Carmen?

*Carole:* Yego ni uwo sinzi niba umuzi, aherutse guhira mu nzu mu minsi ishize. Rero ubwo yabyaraga, wa mwana we Celia yaramumwambuye aba ari we umurera.

*Veronica:* Ngo iki? Uravuga ko yafashe umwana wa Carmen akamurera se koko?

*Carole:* Yego yareze umwana wa Carmen na Victor

*Veronica:* Uwo mwana yarapfuye ariko?

*Carole:* Oya ariho, ni Fernando.

Nahise nturumbura amaso. Fernando ni umwana wa Carmen? Ibi bibaho se?

*Veronica:* Ushaka kumbwira ko Fernando atari uwa Celia kandi amurera abizi ko atari uwe?

*Carole:* Yego rwose niko bimeze Fernando ni uwa Carmen na Victor. Gusa iryo si ryo banga ryonyine, hari n’andi

Nasohotse mu biro numva noneho umutwe ushyushye kuko amakuru nari mbonye yari mashya. Ku ruhande rumwe ndishimye mbonye amakuru kandi nzakomeza no kubona ayandi ariko ndatunguwe pee.

*_Ibanga rimwe riramenetse. Ubu se andi mabanga uyu muryango ubitse ni ayahe koko? Agace ka 27 ntuzagacikwe_*

*BIRAMAHIRE Francois Jassu**URUKUNDO N’UBUGAMBANYI: Agace ka 26*

Comments