Loading verse...
Episode 04 yarangiye Jordan hari umuntu agiye guhura nawe nyuma yo kunguruza Francine na mucuti we barikumwe . Ese ni iki cyakurikiye ? …. Twikomereze.
.
.
.
Ntayundi bahuye ni Robert ati “boss umbabarire kuba nkugoye wari wamaze kuva kukazi ndetse wanavuyeyo ukerewe gusa ni uko nyuma yo kumutaga hari izindi dossiers nibagiwe kuguha ngo usinye kandi shareholders bazikeneye vuba cyane!” Jordan ati “mugenzi wanjye siwe gusa wacanganyikiwe nanjye ubwanjye ni uko. Zana nzisinyeho ndihuta” Robert ati “urihuta kujya murugo kandi madam mudahuza? Cyangwa nawe wamaze kuronka ikindi cyana ?” Jordan arasubiza ati “sha Roba ndakeka unzi neza kuva na kera ko ibintu nkibyo ntabigenderamo. Ndategereza umugore wanjye ikibazo dufitanye gikemuke ubundi dukomeze urugo rwacu” Robert aramusubiza ati “nibyo koko gusa mfite ubwoba bw’uko uzitwara aramutse yanze burundu” Jordan ati “ndabizi azageraho abyumve , avuge ikibazo kiriho maze ubundi tugikemure ubuzima bukomeze!!”
💞
💞
💞
Reka nkuzane umusi bukeye bwaho , Jordan kubera gutekereza cyane kumugore we utamuha umwanya ntabwo yabashije kujya kukazi ahubwo yiriwe murugo. Ari muri Salon asoma igitabu yahamagaye umukozi we Angel amusaba kumuzanira amazi yo kunywa arangije ajya kuyazana . Ageze aho ayasuka arivugisha ati “ndakeka uyu ariwo mwanya mwiza ko mabuja adahari!” Ahita avanayo umuti wagafu kera ashira mukirahuri arangije asukamo amazi arazungagiza ahita azanira Jordan nawe atabizi amazi arayagotomera. Umukobwa akimara kubona ko Amazi ayanyoye ahita nawe afata phone ye yicara kuntebe irimbere ya Jordan atangira kureba amavideo yo kuri tiktok. Gusa mukwicara igitenge yambaye cyegukaho gato itako rye riragaragara . Jordan we ibyo ntamwanya yari abifiteho akomeza kwisomera igitabu . Inyuma y’akanya gato umubiri utangira kumuhindukana arikanga !! Atangira kumva ashatse kuryamana n’umugore bitunguranye. Acyibaza ibiri kumubaho sangahe ijisho rye ritarabona itako rya Angel noneho bikarushaho kwiyongera !!! Haaaaa , arifata ariko ijisho rikamusunikira gukomeza areba Angel arinako kumwifuza bizamuka. Angel mumutima arivugisha ati “ndakeka umuti wakoze !” Ahita ahaguruka Azamuka hejuru mucyumba cye , Uko azamuka ariko Jordan amwitegereza neza mwisura igaragaza kumwifuza !!( ubanza yamuhaye imiti imutera ubushake bukabije).
💞
💞
💞
Tuze kuri Robert , we turamubona ari kukazi . Mumutwe we ari kwibuka arimo guhatirizwa nabakobwa bane kuryamana nabo . Akibuka aryamana n’abakecuru bakuze cyane atabishaka ari uko yahatirijwe . Uko abyibuka niko umujinya uzamuka agafunga igifunsi arangije arivugisha ati “uwankoreye ibyo agomba kubiryozwa n’ubuzima bwe bwose bukarangira” Umujinya warazamutse kugeza ubwo no guhumeka bitangira kwanga ahita afungura akabati avanamo imiti aranwa , abona gutuza ! ESE NI IBIKI BYAMUBAYEHO ? NINDE WABIMUKOREYE ? Utazacikwa n’iyi nkuru ikomeje kwandikwa tuzabisobanukirwa imbere .Weho reba ko wamaze gukanda Follow kuri page yacu maze ubundi inkuru nkizi ntizajye zigucika.
💞
💞
💞
Tugaruke kuri Jordan murugo iwe , kwihangana byaranze ashiduka ibirenge bye biri kumuzamukana hejuru aho Angel arara! Ahageze azamura akaboko ngo akomange ariko biramwanga yibaza aho ari bubihere ariko biranga neza neza . Arihata asubira inyuma ahita ajya mucyumba cye aja muri Douche koga ngo arebe ko byibuze amazi akanye yamukuramo ubwo bushake ariko biranga. Asohoka muri douche akenyeye eswime ariko ageze mucyumba cye asangamo Angel nimo yicaye. Arangije n’uburakari ati “Angel urakora iki mucyumba cyanjye ?” Angel afatwa n’isoni arangije ati “hari enveloppe bazanye kugipangu ndavuga nti wasanga irimo ibintu byingenzi ntabwo nagutegereza igihe uri bubyukire mpitamo kuyizana!” Jordan ati “kuyizana bisigura kwinjira mucyumba cyanjye ? Ntabwo wari gukomanga se ?” Angel aregeza akajwi ati “mumbabarire boss ntabwo nzabyongera!” Ahita aza amunyuraho ngo asohoke ariko kubera ko Jordan yahawe imiti afite ubushake bwinshi ahita amufata akaboko ,undi arahindukira kumureba . Sasa Jordan uko yakazamuye akaboko amufata eswime yari yambaye ihita ikenyuruka igwa hasi asigara ari gusa wese ! Angel nawe nkumuntu wamuteze abishaka ahita yunama arayifata aramukenyeza na none ati “mumbabarire boss , ntabwo nashakaga kubahengeza !” Sasa ijwi arimo gukoresha n’uburyo Yegereye Jordan amukenyeza Jordan kwihangana byaranze yisanga yamusatiriye bagiye gusomana ! Angel nawe nkuwabikoze abizi aroroha barasomana neza nkabateguranye birangira Jordan amuteruye amuzana kuburiri amukuramo imyenda … Ako kanya bamaze kwambura bose dore ngo madam Isabella arinjira akabarwa rutumo !!!! Haaa Jordan umutima warahabutse , ubwoba buba bwinshi biramurenga . Jordan ahita ashitukira hejuru , Kumbe ni ibyo yarotaga aryamye ! 🙄🙄
💞
💞
💞
Isabella we amaze kwiyakira ari mukazi nkibisanzwe, ibyo kumva Jordan ntabikeneye . Ari mubiro bye secretaire we yaramukomangiye amubwira kwinjira arangije ati “Madam, Boss aragukeneye mubiro bye !” Isabella arasubiza ati “sawa Janet ndaje mwitabe!” Janet arasohoka undi nawe arabanza asevinga file yarimo gukora muri machine nawe arahaguruka yitaba Boss.
Uko agiye kwitaba Boss , reka twigarukire natwe kwamuganga. Kumbe Jordan burya niho yarimo kurota aryamye. Agikanguka yahabonye Francine iruhande rwe aramubaza ati “aha ndi nihe ?” Francine aramusubiza ati “ni kwamuganga!” Jordan ati “kwamuganga , ninde urwaye ?” Francine ati “ubwo wagarukaga uvuye guhura nawamuntu udusize mumodoka wageze mumodoka uhita uhwera, twagize amahirwe ko utari bwayatse kuko uba watwishe twese !” Jordan atangira kwibuka , koko avanye na Robert yaje abaza abakobwa ko atabatindije nabo baramuhakanira arangije akingura imodoka ariko atari yurira atangira kumva umutwe umurya cyane , guhatiriza ngo yurire byanze ahita yikubita hasi aribwo Francine na mushuti we bahise bahamagara ubufasha bamuzana kwamuganga !! Akimara kubyibuka Dr yarinjiye arabasuhuza ati “ndabona umurwayi yakangutse . Jordan uriyumva ute noneho ?” Jordan ati “meze beza ntakibazo nakimwe mfite , ubanza ari umunaniro w’akazi” Dr ati “nsanga mubiro tuganireho gato!”
💞
💞
💞
Uko umugabo agiye kuganira na Dr Ninako hakuno kukazi umugore Isabella amaze kwicara mubiro kwa boss we . Isabella ati “nditabye boss !” Boss ati “byiza cyane Isabella. Ntagutindije icyo nguhamagariye ni uko campany yacu yabaye promoted hamwe nandi macampanies menshi yo muri Africa . Iyo promotion ni iyo kugaragaza services zacu ,tunerekana ubunararibonye tugenda turusha izindi campanies . Rero nkumukozi w’umwizigirwa ukora akazi ke neza twashatse ko ari weho waduserukira” Isabella arikanga maze boss ati “ko wikanze hari ikibaz ?” Isabella ati “hoya ni uko ari inkuru ntariniteze !” Boss ati “ aah , ndabizi ko aribwo mwari mugishinga urugo rwanyu ariko niba umugabo wawe yakwemerera ni weho company yagiriye icyozere. Bizatwara amezi abiri yonyine. Ubwo ndategereza igisubizo uri bumpe nyuma yo kuvugana n’umugabo wawe. Wagenda noneho” Isabella ahita ahaguruka arasohoka asubira mubiro bye .
💞
💞
💞
Tugaruke kwamuganga ,Jordan yahawe ikaze mubiro kwa Doctor . Doctor ati “Mr Jordan ufite ikihe kibazo ?” Jordan arasubiza ati “usibye uburuhe bwakazi ntakindi kibazo mfite” Doctor ati “wenda biri privety ariko uko biri kose ukwiye kugabanya ibibazo ufite bitari ibyo ushobora kugira ikibazo gikomeye c’ubwonko” Jordan ati “sawa Dr ndaza kugerageza” Dr ati “yego niba ari nakazi wakoraga ukagabanye kuko icyambere ni ubuzima” Jordan yikiriza yikiriza akoresheje umutwe Dr arangije arenzaho ati “uyu musi urarara hano yzataha ejo tumaze gusuzuma ko umeze neza” Jordan arikanga arangije arabaza ati “Dr meze neza kandi hari ibintu byinshi byahita bihagarara ntahari” Dr aramusubiza ati “ibyo nyene nibyo biri kukwangiriza ubuzima, fata phone uhamagare kukazi abandi babikore weho ntabwo wemerewe kuva mubitaro !”
💞
💞
💞
Uko abwiwe kurara mubitaro (mwibuke arikumwe na Francine) ninako uwo mugoroba umugore we yari ageze murugo. Yabajije umukozi aho umugabo ari umukozi amusubiza ko atari yataha kuva yava murugo mugitondo. Umugore afata phone ahamagara umugabo ariko abona phone ntiriho. Umukozi arangije amubaza impamvu noneho amushaka ko yaba ashaka baganire ngo basubize ibibazo kumurongo undi amusubiza nabi ko bitamureba umukozi ahita yigendera ! Umugore yicara muri Sallon aba aruhutseho gato , ako kanya hari amafoto yakiriye kuri phone arikanga Umujinya urazamuka arangije ahita afata phone ayijugunya hirya arinako asakuza ati “Jordan , jordan , Jordan !!! Aho ugeze urarengereye kabisa” …..LOADING EPISODE 06
NI AYAHE MAFOTO SASA ? Udacikwa na Episode 06
Comments
Login to comment.
No comments yet.