Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
.
Duheruka Liana araye ateye umugongo Ruger.
.
Story by Chris nandi Ishimwe.
.
Mugitndo cya kare, Liana yabyuitse armo gutegura igikoma kumeza bagiye kunywa. Mama we Domina arabyuka amusanga aho muri Saro.
Liana aramuboja ati” Mama waramutse.
Domina ati” Yego waramutse neza.
Liana ati” Mama nishimiye kuba waje kutureba.
.
Domina aramwegera ati” Narinkumbuye abana banjye.
Liana ati” natwe kwari uko.
.
Liana akomeza ibyo arimo gukora Doman aramwitegereza .
Domina ati” Mwana wanjye zse umeze ute??
Liana ati” Meze neza mama.
Domina ati” arikonabonye hari ibitameze neza.
Liana ati”Ibihe mama.
Domina ati” Uko nakubonye nijoro byanteye ubwoba.
.
Liana areba ibyo yakoraga yita kubyo mama we arimo kuvuga.
Liana ati” Nibiki wabonye byaguteye ubwoba.
Domina aricara ati”Liana naraye mbonye ni joro nabonye atariwe mukobwa wanjye. Nabonye atariwe mama w’abuzukuru banjye.
Liana arabiseka ati” Ariko ntukantangaze mama!
Domina ati”nuko ugiye kubyita ngo ni ukugutangaza! Kuriya koko niko usigaye wambara nk’umubyeyi??
Liana ati”Wabonye bitwaye iki bifite ikihe kibazo?? noese mama najya nambara nkawe koko!
Domina ati”Na mbere ariko ntabwo wambaraga nkanjye ariko wambaraga nezaz nk’umubyeyi.
.
Liana ati” Mama, ntabwo umuntu ahora yambara mu buryo bumwe. Uko nambaraga mubihe bishize nuko aribwo buryo bwabaga buhari.
Domina ati”None uburyo bwarabonetse bukwigisha kwambara ubusa.
.
Liana araseka.
Kurundi ruhande mu cyumba, Ruger akangutse yumva iyo hepfo abishaka cyane , ahindukiye ngo arebe umugore asanga yabyutse kare. Yumva agashiha gake . ariko n’ibisanzwe ntiyabikomeza.
.
Muri Saro Liana na Mama we baracyaganira.
Liana ati”Mama ibyo mwita kwambara ubusa nibiriya.
Domina ati”Mwana wanjye nakwuboneye kuriya wari wambaye ubusa.
Liana araseka ati “Mama kwambara ubusa murabyitiranya. Kwambara ubusa n’igihe ua utambayeikintu nakimwe.kandi nabwo rega ubwo uba wambaye kuko byitwa ko uba wambaye ubusa.
Domina ati” Liana ibyo mvuga wishaka kubigira urwenya. Biriya nabonye n’igisebo kuri wowe nk’umubyeyi.
Liana ati” Mama imyambarire y’ikinyejana turimo itandukanye n’ikinyejana cyanyu.
Domina ati” Iriya myambaro isuzuguza umugabo wawe. Ese niwe ukugurira imyambaro imeze kuriya??
Liana ati”Ndayigurira. Uriya se afite iki cyo kunyitaho ko nimenyera burkimwe.
Domina ati” Ariko urumva amagambo uvuga.
.
Ruger arimo kuza aho muri Saro asanga Nyarabukwe aganira n’Umukobwa we.
Liana afata igikombe cy’igikoma agihereza mama we ati”Mama inywere agakoma naho uko nambara byo ntakibazo kirimo nuko wenda utabisobanukiwe.
.
Ruger yumva ayo magambo arakomeza aza agana muri salo a manger. Liana aramubona ati”Karibu kumeza cher.
Ruger araza aricara areba Nyirabukwe ati”: Waramutse mama!
Domina ati”Waramutse mwana wanjye.
.
Liana aba aho kumeza, abana nabo baza kunywa n igikoma. Liana we ajya kwitegura mugihe abandi barimo gufata breakfaste.
.
Aritegura neza , areba imyenda myiza ashaka kwambara. Yambara ijipo nto , afata na gapira gato kagaragaza intugu n’umukondo na shito ndende yihagazeho arambara. Amaze kwambara fata na sakame maze arasohoka ava mu cyumba.
Atambuka muri Saro . Domina na Ruger baramureba.
Liana ati”Mwirirweho mama ngiye mu kazi.
Domina yitegereza uko yambaye na Ruger arimo kubibona. Liana asohoka yihuta arigendera. Domina na Ruger bararebana.
Ruger areba Molly na Dona ati” Molly amasah agiye kubafata munywe vuba.
.
Molly na Dona banywa vuba maze bajya gufata ibikapu byabo baajya kwishuri.
.
Domina areba Ruger ati” Kubera iki ureka umugore wawe akambara kuriya??
Ruger ati” Uriya ntabwo ari umwana mama. Akora icyo umutima we ushaka.
Domina ati”Kuburyo wemera ko ayoba ureba se??
Ruger ati” Icyo mba ngomba kumubwira ndacyimubwira ahasigaye agakurikiza icyo umutinama we uza kumubwira. Kuriya yambara namubajije niba bijyana n’indagagaciro ze yakabaye afite nk’umubyeyi. Ntiyanyumvise ahubwo yamfashe nk’umuturage utazi imyanbarire.
.
Domina ati” Ariko se hagati yanyu ibintu biracyameze nka mbere??
Ruger ati” nkubwije ukuri oya.
Domina arkanga ati” Ni ikihe kibazo kirimo kuba.
Ruger ati” Ntabibazo birenze navuga ko dufitanye ariko Umugore wanjye hari ubuzima yifuza kubamo.
Domina ati” Nonese yifuza kuba mu buzima mudafite.
Ruger ati” Nyine kuba tutabufite nicyo kibazo.
Domina ati” Ubwo ndabyumva hari igihe mushwana mugatongana cyane.
Ruger ati”Oya ntabwo turagira intonganya zigeze aho. Ariko hari ibyi tutumvkanaho. Nicyo gihe usanga habayemo akabazo gato.
.
Domina ati” Ariko mukwiye gushyira hamwe kandi mukagerageza kubaho mu buzima mufite.. ubundi byaje guhinduka gute ko mbere mutaragira nakimwe mwari mubanye neza muri umuryango wishimye unyuzwe na duke mwari mufite. Uzi imiryango myinshi yufuzaga kubana nkuko mwari mubanye??
Ruger ati” aho ibintu byangirikiye, ni igihe Liana yatangiye kwigereranya n’abandi uko babayeho cyane cyane abo biganye.
Domina ati”Nonese abantu bose babaho mu buryo bungana??
Ruger ati”Nibyo mvugaariko we yabyita nk’ubugwari. Nako asigaye anabifata kuba ntacyo ndabaaha guhindura gifatika. Kuruhande rumwe kwifuza iterambere nibyo ariko kurundiruhande mbona kwiruka cyane ku byisi bitandukanya abantu.
.
Liana nawe ageze hafi yo mu rugo kwa Landy. Landy nawe arimo gusohoka mu nze ye agera hanze ahaparitse imodoka ye. Liana ab amugezeho.
Landy areba uko Liana yambaye ati” Cyakora respect umnaze kwisobanukirwa bihagije.
Liana araseka ati” ndasa neza.
Landy ati”Urasa neza kuruta burikimwe kindi cyose kibaho. Ariko ntabwo uba waje n’amaguru cher wambaye gutyo warikumpamagara nkaza kugufata.
Liana ati”Ukaza kwande kumfata.
Landy araseka ati”Nako hariya ni mu rugo rw’Umugabo.
.
Liana ati”Ntabwo naje n’amaguru nateze moto.
Landy ati” Niyo mpamvu ukwiye akamodoka.
Liana ati” Singo rata. Nzakabona se
Landy ati” Yego kandi bitari cyera.
.
Bajya mu modoka maze berekeza ku kazi. Bagera ahantu hari supermarkt nziza cyane.
Liana ati”Hari akantu nshaka kujya kuguramo hariya.
Landy ati”Reka mpagarare ujye kugushaka.
.
Landy aza guparika muri parking yaho maze Liana avamo yinjira muri iyo supermarket. Agezemo ahuriramo na Berine hamwe na Nicole. Bombi batangazwa no kubona uko Liana asigaye yarabaye. Baratangara cyane bikomeye.
Berine ati”Liana uyu ni wowe cyangwa.
Liana aaraseka ati”Ninjye.
Nicole ati” Mugahe gato umaze gusobanuka gutyo.
Liana ati”Nubwo mwansanze kuriya igihe muza kunsura narimfite icyo nokeje.
.
Berine na Nicole baraseka.
Berine ati” Wowe n’Umugabo nuku muhise mukora impinduka zinmgana gutya??
Liana ati”Tumeze neza.
NIcole ati” Ubu noneho wajya kuba umuntu.
Liana araseka ati” Subu ariko ngiye kuba umuntu.
Berine ati”Ngize amatsiko y’akazi usigaye ukora.
Liana ati” Nsigaye mfite akazi karenze. Ndi director manager w’uruganda.
.
Nicole ati”Ndumva usigaye uturenzeho.
Berine ati”Ubu wasanga nawe hari akamodoka kawe gaparitse hanze??
Liana ati”Iman igenda ibikora rwose.
.
Berine na Nicole barrumirwa.
Nicole ati” Utubanye undi muntu neza neza.
Berine ati”Niki uje gushakamo hano se??
Liana ati” Ni akantu nshaka.
Berine ati” Gafate nyine dusohokane.
.
Liana aragafata maze barasohokana.
Berine ati” Imodoka yawe se iparitse hehe mabuja.
Liana areba imodoka ya Landy. Muri we yibaza niba ariyo agiye kubatungira intoki ariko agira ubwoba bw’uko bashobora guhita bamubwira ko bashaka kuyigeramo. Apfa kuyibatungira agatoki.
Berine na Nicole barayibona aho iparitse.
Nicole ati”Ndabona ufite n’umushoferi.
Liana ati” Cyane. Ahubwo ndimo kwihuta bye.
.
Liana abasezeraho maze nabo bamukurikiza amaso, Liana arabimenya ko bakirimo kumureba , maze ageze hafi y’imodoka yanga kwinjira areba Landy. Mu mutima we aratakereza ati”Landy byakujemo ugakora akajeti ukaza kumfungurira umuryango nk’uko warusigayee ubigenza.
.
Igihe akibyibazaho koko Landy aba arasohotse aramufungurira. Maze Liana mbere yo kwinjira arongera areba inyuma abanza kwiiyereka ba Berine.
.
Berine na Nicole barabibona.
Nicole ati”Uriya mugore ni gute agize amafaranga mugihe gito gutya.
.
Landy yatsa imodoka baragenda baraza banyura hafi yaho ba nicole bahagaze Lina arabareba ati” Bye aba cher.
Berine ati” amafaranga ntacyo adakora , urabona ukuntu asigaye yiyumva.
.
Udacikwa na Episode ya 1
Comments