Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
UMUGORE W'UMUNYABWENGE
.
Episode 32
.
Twaherutse Tole agiye kubwira Sonna ukuri kose. Kandi ibyo niwo mupango wa Amilia. Gusa Sonna ntabwo azi icyo amilia agendereye.
.
Story by Chris nandi Ishimwe.
.
Haciyeho umunsi. Mu rugo kwa Tole mu masaha ya mugitondo. Amilia, abana na Mama we bari kumeza barimo gufata ibya mu gitondo.
Keza areba Mama we ati" ariko Mama , papa yaratwanze burundu?
Amilia areba akana.
Mama we ategereza kumva icyo amilia agiye gusubiza umwana. Amilia araceceka.
Mama we abonye acecetse areba akana ati" Keza Papa wanyu asigaye .....
Amilia ahita aca mu ijambo mama we ati" papa wanyu ntabwo abanga ahubwo asigaye akora cyane kugira ngo abiteho. Mukomeze murye neza kandi mukomeza kwiga ku kigo kiza.
.
Mma we aramureba bararebana.
.
Amilia areba abana ati" niba mwasoje mugende.
Abana barahaguruka baragenda. Amilia asigarana na Mama we kumeza.
Amilia ati" Mama amagambo warugiye kubwira abana ntabwo akwiye.
Mama ati" abana bakeneye kumenya ukuri.
Amilia ati" mama ikibazo cyose cyaba kiri hagati yanjye n'umugabo wanjye abana ntabwo bagomba kuzamo
.
Amilia arahaguruka arigendera.
Mama we arahindukira aramureba agenda ati" njyewe maze kurambirwa umukwe wanjye wikimara.
Amilia aramureba arikomereza. Aza mu cyumba gufata isakoshi ajyana ku kazi areba umugabo we Tole aracyasinziriye.
Afata isakoshi ava mu cyumba, ageze muru salo areba Mama we ati" utaza kugira amagambo mabi ubwira umugabo wanjye.
Mama we araseka ati" ubwo nawe uri mu bafite abagabo.
Amilia ati" mama uru ni urugo rwanjye. Ubaha kandi wumve ibyo nkubwira.
Mama we ati" ok
.
Amilia aragenda ajya mu kazi. Ageze mu kazi. Adela, Phiona na Olvia baramubona. Batungurwa no kubona agarutse mu kazi ari serious cyane kandi akomeye.
Batangira guhwihwisa amagambo.
Adela ati" uriya mugore agarutse gute ?
Phiona ati" nabwo nukwihagararaho sha. Buriya agarutse mu kazi ashaka kwerekana ko ntakibazo afite.
Baraseka.
.
Muguseka Amilia arabumva maze arahaguruka aza imbere yabo arabarebaaaa
Adela ati" Amilia twari tugukumbuye.
Amilia ati" murakoze. Gusa ibyo mwifuza kubona ntabyo muzabona. Ese mwe mwahangayikiye ingo zanyu? Kuki abagore tuba abapfapfa.
.
Amaze kubabwira gutyo ava imbere yabo yagarukira mu kazi.
Olvia ati" Nyamara uriya mugore arakomeye kurenza uko twabitekerezaga.
.
Kurundi ruhande Tole nibwo akibyuka avuye mu cyumba maze aza kwicara muri salo. Mama amilia aramurebaaaaa. Arakayemo imbere muri we ukuntu.
Tole aramureba ati" Mama hari ikibazo ra!
Mama Amilia ati" ese nakubaza ?
Tole ati" niki ushaka kumbaza?
Mama amilia ati" abagabo kuki batagira urukundo ?
Tole araseka ati" kandi abagabo aribo bakunda abagore bagakundwa. Ntamugore ukunda hakunda abagabo.
Mama amilia araseka ati" koko se niko bimeze ? Ibyo uvuze wabihamya ?
Tole ati" yego
Mama amilia araseka. Oyaaaa. Tole ntabeshye warantunguye cyane.
Tole agwa mu kantu
Mama Amilia ati" nako tubireke.
.
Kurundi ruhande mu kazi. Telephone ya amilia irimo gusona abona ni Sonna urimo guhamagara aramwitaba.
Sonna ati" Sonia amakuru ?
Amilia ati" ni sawa sha nishimiye kubona umpamagaye.
Sonna ati" sinzi ndumva nkumbuye kukubona.
Amilia ati" ubishaka twahura nyuma y'akazi nanagutamo da!
Baraseka bombi.
.
Bidatinze nyuma y'akazi baje guhurira muri kamwe mutubari tugezweho.
Sonna aramureba ati" murokore muzanye mu kabari.
Amilia ati" ntakibazo pfa kuba ndi kumwe nawe
.
Sonna ati" sha inama wangiriye niyo. Naje kumenya impamvu Tole yasize umugore we akaza kuri njye.
Amilia avuga nkutabyitayeho cyane ati" ooooh aho ni sawa ubwo byahise bikwereka uruhande uriho.
Sonna ati" ntabwo ushaka kubimenya se ?
Amilia ati" ubaye ushaka kumbwira ariko....
.
Amilia yigira nkaho ntabyo ashaka agamije kujijisha Sonna gusa amwereka ko adashishikajwe nabyo kugira ngo amwizere maze amuhe amakuru neza uko abishaka.
Sonna ati" reka nkubwire ntakibazo.
.
Agiye kumubwira iki?
.
Udacikwa na Episode 33
Comments